logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGENZI S02 EP18

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
18. ABAGENZI BAHURA NA MUNYENTWARI 

Aho batandukaniye n’abashumba, abagenzi bahita bagera ha hantu Mukristo yahuriye na Musubiranyuma, wa muturage wo mu murwa Murekamana. Ruzirabwoba abibibutsa muri aya magambo. ati « Aha ni ho Mukristo yahuriye na Musubiranyuma afite icyapa mu mugongo kiriho iby’ubuhemu bwe. Uwo mugabo ntiyumvaga inama n’imwe, ariko aho atangiriye kugwa ho nta kintu na kimwe cyabashije kumutangira. Aho agereye ha hantu hari umusaraba n’imva, ahasanga umuntu wamubwiye ngo niyitegereze, ahubwo we ahekenya amenyo maze akubita akarindi avuga ko yiyemeje gusubira mu murwa we. Mbere yo kugera ku rugi, ahura na Mubwirizabutumwa wamusabye kumurambikaho ibiganza kugira ngo amugarure mu nziza nziza, ariko we aranangira, ndetse aranamutuka, arangije yurira urukuta maze amucika atyo. » (Heb.10.26-29). Abagenzi bakomeza urugendo rwabo maze basanga h’ahantu heza Nizerabuhoro yamburiwe, hahagaze umugabo n’inkota mu ntoke kandi avirirana mu gahanga. Ruzirabwoba aramubaza ati « Urinde ?» 

Wa mugabo Nitwa Munyentwari, nkaba ndi umugenzi kandi ndagana mu Rurembo rw’Ijuru. Ariko naje gucakirwa n’abagabo batatu ubwo nari nibereye mu nzira, maze bampitishamo mu bintu bitatu kujyana na bo, gusubira iyo nari nturutse, cyangwa se guhita mfira aho. Ku cya mbere mbabwira ko kuva kera ndi umuntu w’umwizerwa ko rero ntashobora gufațanya n’ibisambo(Imig.1.10- 19). Bambaza noneho icyo ntekereza ku cya kabiri. Mbasubiza ko iyo nza kubona ko aho naturutse hatambereye habi mba ntaririwe mvayo. Bansaba igisubizo ku cyifuzo cya gatatu. Mbabwira ntya nti « Ubuzima bwanjye ni ubw’igiciro cyinshi ku buryo ntapfa kubutanga uko mbonye kose, ndetse nta n’uburenganzira na mba mufite bwo kumpitishamo mutyo, ndetse nimukomeza kwivanga cyane mu byanjye, birababyarira ingorane. » Noneho ba bagabo uko ari batatu, bitwaga Bwarayaze, Mutigaya na Kidobya, banyiyahuraho nanjye nti « Ndabihambaho. » Turarwana, umwe kuri batatu, bimara amasaha arenga atatu. Bansigira igisate nk’uko mu bibona, ariko nabo bajyana icyanjye. Bamaze kugenda nonaha ndibwira ko bumvise imirindi yanyu maze bigatuma bahunga. Ruzirabwoba: Ariko bigambaga kukunesha kuko bari batatu kuri umwe 

Munyentwari: Ni byo, ariko kuba ari benshi cyangwa ari bake nta cyo bivuze ku muntu ufite ukuri. «Naho ingabo zabambira amahema kuntera, umutima wanjye ntuzatinya, naho intambara yambaho, no muri yo nzakomeza umutima.» (Zab. 27.3) Nandetse mu Byanditswe nasomye ko umuntu umwe yahanganye n’umutwe w’ingabo wose. 

Ruzirabwoba:, Ese kuki utavugije induru ngo hagire uwagutabara? 
Munyentwari: Natabaje Umwami wanjye we washoboraga, nk’uko nari mbizi kunyumva no kuntabara bitagaragara kandi ibyobyari bimpagije 
Ruzirabwoba: Witwaye butwari. Ese reka ndebe iyo nkota yawe. Arayimuhereza. Amaze kuyakira no kuyitegereza akanya, yitera hejuru ati « Ni intwaro nyayo y’i Yerusalemu.» (2Kor.10.4). 

Munyentwari: Koko umuntu wese wayigira azi no kuyikoresha, ashobora ndetse no guhangana n’umumarayika! Ntacyo yatinya na mba azi kuyikoresha. Ubugi bwayo ntibugimba na mba. Iyi ntwaro kandi irațema igahwanya byose, byaba inyama, byaba amagufwa byaba ubugingo cyangwa se imyuka. (Ef. 6.12-17, Heb. 4.12). 

Rucirabwoba: Ariko ndumva bintangaje kuba utananiwe kandi warwanye igihe kirekire. 
Munyentwari: Narwanye kugeza ubwo inkota yanjye numvaga yafatanye n’intoke, ku buryo numvaga ari igice gihera ku kuboko kwanjye, ubwo nabonye mvirirana mu ntoke ni bwo narushijeho kurwanana ubutwari. 

Ruzirabwoba: Wakoze neza kuko warwanije icyaha ukakinesha kugeza ku kumena amaraso yawe (Heb. 12.4). Ngwino, uzabana na twe, tuzakubera inshuti. 
Baherako baramufata, bamwoza ibikomere maze bamuha ibyo bari bafite, byamugarurira agatege, noneho barajyana. Ruzirabwoba yari yishimiye cyane kubana na we kuko yakundaga abagabo b’intwari rero bakaba bari babaye intwari ebyiri hagati y’utunyantege nke n’utugoryi. Amubaza ku bintu byinshi, ariko abanza kumubaza igihugu akomokamo.

Munyentwari: Ndi uwo mu gihugu ey ‘Umwijima, kuko ariho navukiye. Data na mama ni ho bagituye. 
Ruzirabwoba aratangara ati «Igihugu cy’Umwijima! Harya ntikiri hamwe n’umurwa Rimbukiro?» 
Munyentwari :Ye, kandi dore n’icyanteye kujya mu rugendo. Uwitwa Munyakuri yaje hafi y’iwacu aho, maze adutekerereza ibyo Mukristo yakoze, wa wundi wavuye mu murwa Rimbukiro, ukuntu yataye umugore we n’abana maze agatangira umurimo w’umugenzi. Adutekerereza iby’akabanga kuko yishe inzoka yabangamiraga urugendo rwe, kandi akaza kugera ku ntego yari yariyemeje. Yanatubwiye ko Mukristo yakiriwe neza mu bikingi byose bya Shebuja, ariko cyane cyane ubwo yageraga mu marembo y’Ururembo rwo mu ljuru, kuko ngo yakiriwe n’amajwi y’impanda, akakirwa n’umutwe w’ibizima bibengerana. 
Yanatubwiye ko inzogera z’urwo rurembo zavuze ku bw’ibyishimo byo kwakira Mukristo kandi ko we yambitswe imyenda ya zahabu; yongeyeho n’ibindi byinshi ntabasha kurondora byose. Muri make uwo mugabo yatubwiye ibya Mukristo n’urugendo rwe neza, ku buryo umutima wanjye wahise wuzura igitekerezo cyo gukurikiza urugero rwe data na mama ntibabasha kumperana, ubwo ndabata, none ndi hano.

Ruzirabwoba: Winjiriye mu muryango? 
Munyentwari: Cyane rwose. Kuko Munyakuri yatubwiye ko nitutinjirira muri uwo muryango, ibyo twazakora byose byaha imfabusa. 
Ruzirabwoba abwira Mukristokazi ati Urabona ukuntu urugendo rw’umugabo wawe rwamenyekanye hose n’ibyiza byose rwazanye! 
Munyentwari aratangara cyane ati « Ye! Uwo se ni umugore wa Mukristo ?» 

Ruzirabwoba ati « Ye, dore ndetse n’abahungu be bane. » Munyentwari: Birashoboka se ? Bose batangiye urugendo? Ruzirabwoba: Yee, rwose bose bari mu nzira imwe. Munyentwari: Ibyo biranshimishije. Mbega umugabo w’intwari ! Mbega ibyishimo azagira nabona abatarifuzaga kumukurikira, binjira inyuma ye, mu Rurembo rw’ljuru! 
Ruzirabwoba: Nta gushidikanya ko bizamubera umunezero 
mwinshi, kuko hejuru y’ibyishimo byo kuba ari yo we ubwe azagerekaho ibyo kuhahurira n’umugore n’abana be. 

Munyentwari: Ariko ubwo tuvuze kuri iyo ngingo, ntiwambwira icyo uyitekerezaho? Abantu benshi bibaza niba tuzongera kumenyana mu ijuru. 

Ruzirabwoba: Bemera se ko bo ubwabo bazimenya cyangwa bakishimira kuba muri uwo munezero? Niba ibyo ari ko biri, kuki batakongera kumenya abandi? Ngo bashimishwe na bo n’umunezero wabo ? Na ndetse ubwo ababyeyi bacu ari bo twe bandi, n’ubwo bene iyo sano itabaho hejuru iyo, ni kuki tutavuga ko tuzarushaho kunezezwa no kuzabonana mu munezero w’agahebuzo aho kuzabona ko ntawo bagenewe? 
Munyentwari: Nuko, ubu noneho menye icyo ubitekerezaho.Nta bindi bibazo ufite ku byerekeye uko natangiye urugendo rwiza? Ruzirabwoba: Ndabifite. So na nyoko se bemeye neza ko uhinduka umugenzi? 

Munyentwari: Yoo, reka da! Ntacyo batakoze ngo banyumvishe ko nkwiriye kuguma mu rugo. 
Ruzirabwoba: Bavugaga bibi ki ku buzima bw’umugenzi? Munyentwari: Baravugaga ngo ni ubuzima bw’ubunebwe, ko ngo niba ntemeye ngo mbe inyanda ntazabushobora. Ruzirabwoba: Naho ibindi? 
Munyentwari: Banavugaga ko inzira abagenzi bakurikira ari yo nzira y’injyanamuntu kurusha izindi mu isi. 
Ruzirabwoba: Bakweretse se ukuntu iyo nzira ari injyanamuntu? 
Munyentwari: Cyane rwose. 
Ruzirabwoba: Nyuriramo numve. 

Munyentwari: Bambwiye iby’Isayo Gahindagasaze, hamwe Mukristo yendaga kurigita wese, bambwira ko hari abarashi bihishe mu gihome cya Sekibi Beyezebuli, bahora bafoye ngo barase ukomanga wese yifuza kwinjira mu Irembo Rifunganye. Bandondorera n’amategeko, imisozi yijimye, wa musozi Biruhanya, za ntare, bya bihanda bitatu: Muhotozi, Munogozi na Mwicabeza. Banambwira ko kandi hari icyihebe cyabiyogoje mu kibaya Mucishabugufi ku buryo ngo cyari kigiye kwica Mukristo. Nandetse, ubwo bambwira ko nzagomba kunyura mu kibaya cy’lgicucu cy’Urupfu, ahantu hari imyuka mibi, aho urumuri rwahinduwe umwijima, aho inzira yuzuye imitego n’ibisimu, n’imishibuka n’imitego y’amoko menshi. Bantekerereza n’iby’igihanda Bwihebe n’igihome cy’Ishidikanyamana, n’akaga abagenzi bahabonera. Banongeraho ko ngomba kuzambuka cya Gihugu Kiroze, ngo kibi cyane, ngo maze nyuma y’ibyo byose nkazagera ku ruzi rutagira ikiraro, ari rwo ruzaba runtandukanije n’Ururembo rw’ljuru. Ruzirabwoba: Ni ibyo gusa? 

Munyentwari: Oya, banambwiye ko iyo nzira yuzuye abashukanyi, n’abantu bahora bategereje kuyobya abibereye mu nzira nziza. Ruzirabwoba: Bakabihamya bate? 
Munyentwari: Bambwiraga ko Mugundiribyisi ahari kugira ngo ashukashuke abahisi, ko Mihangoyidini na Ndyarya bahora bagendagenda muri iyo nzira. Bambwira ko Mwishakirandamu, Mvugonziza cyangwa Dema, bazagerageza kuntwara, ko Muriganya azandehereza mu rushundura rwe, ko nimpura na Ntabwenge, nzibwira ko nzashobora kugera kuri rwa rugi, maze nkazoherezwa nka we mu rwobo ruri mu rubavu rw’ako gasozi, ku rugi rw’umuriro utazima.

Ruzirabwoba: Ibyo byari bihagije kugira ngo ucike intege, ariko se barekeye aho? 
Munyentwari: Ashwi da! Banantekerereje na none abantu benshi bagiye bagerageza iyo nzira, bakanayigenda bakagera kure, ngo barebe niba batabona nibura icyo cyubahiro cyakomeje kuvugwa. Bambwira ukuntu bagiye bakimirana bakagaruka, maze bigashimisha igihugu cyose, na bo ubwabo bakiseka kubona barakandagiye muri iyo nzira. Bampa ingero za bamwe muri bo: Mudakurwakwijambo, Nyamujyiryanino, Mutiringira na Bwoba, Musubiranyuma na wa musaza Muhakanamana n’abandi benshi, bari bagerageje ngo barebe ko hari icyo bavanamo, ariko ngo nta nyungu babonyemo na mba habe n’iyaba ifite agaciro n’uburemere by’ibaba. 

Ruzirabwoba: Nta bindi bakubwiye byo kuguca intege? Munyentwari: Umva ra! Bambwiye umugabo utinya, umugenzi wasanze iyi nzira ari iy’ubwigunge ku buryo nta n’agasaha nibura kamwe yigeze ayinezererwamo, bambwira umugabo inzara yayinanguriyemo. Kandi nari ngiye kubyibagirwa, banambwiye ko Mukristo na we ubwe, uwo wavuzwe cyane, nyuma y’iryo shakisha rye ry’ikamba ry’ijuru yarohamye mu ruzi rw’urupfu agaherayo ko atigeze na rimwe agera mu Rurembo rw’ljuru, ko ariko bahishe amaherezo ye mabi. 

Ruzirabwoba: Maze ibyo byose ntihagira ikiguca intege? Munyentwari: Oya, kuko ibyo byose numvaga nta cyo bivuze! Ruzirabwoba: Kubera iki? 
Munyentwari: Mbese, numvaga nemera cyane ibyo Munyakuri yari yantekerereje, maze ibyo bigatuma ntita ku bisitaza. 
Ruzirabwoba: Waneshesheje rero kwizera? (1 Yoh.5.4). Munyentwari: Cyane rwose. Naremeye, ndagenda, ninjira mu nzira, ndwanya abanzi banjye, none nageze hano ku bwo kwizera. 


Igira hino wowe ushaka 
Kumenya ubutwari 
Umugenzi wese aba ari inkwakuzi! 
Yuzuye ibyiringiro. 
Ntatinya umuyaga cyangwa umuhengeri 
Ibihanda n’abariganya. 
Yemera ibyamuteganyirijwe 
Umugenzi uhiriwe!


N’iyo haba hari ibyago bingana bite 
Biri mu nzira ye, 
Atumbira Umwungeri Mwiza 
Nta na rimwe ashidikanya. 
Azi umurage we, 
Baramutinyisha ariko ntabyiteho 
Yemera ubutumwa bwiza 
Umugenzi uhiriwe!

Comments