Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
19. ABAGENZI BACA MU BIKOMEYE MU GIHUGU KIROZE. BAMENYANA NA MUTAJEGAJEGA
Abagenzi bakiganira, bagera mu Gihugu Kiroze, umwuka wa- cyo uca intege. Aho hantu hari imifatangwe n’amahwa y’ubwoko bwose, uretse hamwe na hamwe hari hari udushyamba twiza ariko turoze ku buryo uwicaragamo, yashoboraga kutongera guhaguruka cyangwa ngo azigere akanguka na rimwe.
Maze bose bagenda bagana ahari bene ako gashyamba. Ruzira- bwoba arababanziriza, kuko yari umuyobozi, Munyentwari ajya inyuma ngo akenguze kugira ngo hatagira ikiyoka cyangwa igiha nda cyabatera cyibaturutse inyuma. Buri mugabo wese yari afashe inkota ye mu ntoki, kuko aho hantu hari injyanamuntu. Bagahumurizanya uko bashoboye. Ruzirabwoba agenda afashe Ntegenke inyuma ye naho Munyentwari ntakure ijisho kuri Ntambaraga
Batararenga umutaru, haza igihu cy’ubwire kirabatwikira, ku buryo bamaze umwanya ntawe ureba undi. Bagombaga guhamagarana kugira ngo babashe kumenya aho baherereye, kuko nta waba- shaga kugenda areba undi. Ngira ngo murumva ko niba ibyo bintu byari biteye abagabo ubwoba, ku bagore n’abana ho byari kure kubi, dore ko ari ibirenge ari n’umutima byabo bihora bijegajega.
Nyamara kubera amagambo ahumuriza y’abari bafashe iya mbere n’abari basigaye inyuma, byose byagenze neza uko bishoboka. Iyo nzira yarananizaga, kuko yari ibyondo gusa kandi inyerera, nta hantu na hamwe wakwicira isari. Hatangira kumvikana imiborogo, n’iminiho ndetse no gusuhuza umutima. Umwe yabaga arwana n’imifatangwe, undi akaba yafashwe n’isayo, ndetse bamwe mu bana bata inkweto zabo muri iyo sayo. Mu gihe umwe yabaga avuza induru ati «Ndaguye we! » Undi we yabaga abaza ati «Mbese muri he?» Naho uwa gatatu ati « Nafashwe n’amahwa, sinzi niba mbasha kuyikuramo!»
Baza kugera ku bwihugiko bwikinze kandi bureshya abagenzi, kandi ku mpera yabwo bwari bukinze, bukaba bwari butatswe n’ibiti n’ibyatsi bitoshye, hakaba hari harimo n’intebe ziriho imisego. Bwari bunafite uburiri bworohereye kugira ngo abantu bananiwe babashe kuburuhukiraho. Ibyo byose, nimushaka mubyemere, byari ibishuko, kubera ko abagenzi bari batangiye gutsindwa n’ingendo mbi. Ariko nyamara, nta n’umwe werekanye ko yifuza guhagarika urugendo rwe.
Nk’uko babashije kubibona, bumviraga amabwiriza y’umuyobozi wabo, kandi na we yakomezaga kugenda ababurira ibyago byose n’uko bimeze ku buryo mu gihe babigeragaho, bakanguraga ubugingo bwabo kandi bakibukiranya kunesha umubiri.
Ubwo bwihugiko bwitwaga Nshutiyumunebwe, kandi bwari bufite intego yo gukora uko bishoboka kose kugira ngo abagenzi bamwe bananiwe baharuhukire.
Mboneraho noncho muri izo nzozi zanjye ko bakomeje iyo nzira y’ubwigunge, kugera ahantu umuntu wese yabasha guta inzira. Iyo haza kuba habona, umuherekeza wabo aba yaraberetse bitamuruhije uko banyura muri iyo nzira mbi, ariko kuko hari mu mwijima, bagombye guhagarara Ruzirabwoba yari afite igishushanyo mu mufuka we cy’inzira zose zigera mu Rurembo rw’ljuru. Ahita afata ikibiriti cye kitamuvagaho na rimwe; ararasa, areba kuri icyo gishushanyo eye; maze kimwereka inzira y’iburyo. Iyo ataba umunyamakenga ngo arebe kuri icyo gishushanyo, bashoboraga kumirwa n’isayo, kuko hafi aho, imbere yabo, hariho inzira nziza yahoreraga, hari urwobo rutazwi n’umuntu n’umwe uko rureshya. Urwobo rwuzuye ibyondo, rwari rwaracukuriwe kugira ngo rubere abagenzi umutego.
Ubwo ndatekereza muri jye nti «Abajya mu rugendo bose, bagombye kugira kiriya gishushanyo, kugira ngo bakirebereho mu gihe cyose bayobewe inzira bagombaga kunyuramo. » Bakomeza kugenda mu Gihugu Kiroze, maze bagera ku bundi bwihugiko, bwubatswe iruhande rw’inzira. Muri bwo harimo aba- gabo babiri bitwa Nyabwangu na Mwihazi. Bari abagenzi babiri bananijwe n’urugendo, maze baricara ngo baruhuke, nuko barasinzira. Ba bagenzi bacu bababonye, barahagarara maze babanyega- nyeza umutwe, kuko bari bazi ko abo banyabitotsi bari abantu bababaje. Babazanya niba badakwiriye kwikomereza bakabareka bagasinzira, cyangwa niba bakwiye kugerageza kubakangura. Bi- yemeza kubakangura niba bishoboka ariko birinda cyane kuba bakwicara ngo badatwarwa n’akaruhuko keza kari aho.
Barinjira maze bahamagara ba bagabo mu mazina yabo, kuko umuherekeza yari abazi ariko ntibagira igisubizo na mba babora.
Ruzirabwoba arabanyeganyeza ndetse akora uko ashoboye ngo abakangure. Noneho umwe muri bo aravuga ati « Nzakwishyura nimbona amafaranga.» Ruzirabwoba azunguza umutwe. Undi nawe aravuga ati « Nzarwana igihe cyose nzaba mbasha gufata inkota yanjye. ».
Umwe mu bana yumvise ayo magambo, atangira guseka. Mukri- stokazi arabaza ati: Ibi ni iki?»
Ruzirabwoba ati «Barimo kurota. Wabanyeganyeza, wabakubita, ibyo wabakorera byose ushaka kubakangura, bagusubiza kuriya nka wa wundi bavuze kera, ngo wari usinziririye mu mazi magari cyangwa mu bushorishori bw’igiti, maze ati Ndakanguka ryari ngo nongere njye kuvumba’ (Imig.23.34-35). Ntimuzi ko iyo abantu barota, bavuga ibyo babonye byose; amagambo yabo ntaba ategekwa no kwizera cyangwa n’ubwenge. Uko amagambo yabo adahuye ni nako nta huriro riri hagati y’aho batangiriye urugendo n’aho bari ubu. Ngako rero akaga ko gutangira iyi nzira udakomeje. Ku bahubutsi makumyabiri n’umwe, makumyabiri muri bo ibi bibabaho, kuko iki Gihugu Kiroze ari hamwe mu hanyuma. umwanzi w’abagenzi yahungiye.
Nk’uko kandi mubibona; yahashyize ku mpera y’inzira kugira ngo arusheho kubona uburyo bwiza bwo kubayobya. Kuko yibwira ati ‘Bariya basazi ni ryari bazaba bifuza kwicara ? Ati ‘Ni igihe bazaba bananiwe.’ Kandi ati Bazaba bananiwe ryari atari ku mpera y’urugendo ? Ni yo mpamvu, ndabisubiramo, Igihugu Kiroze cyashyizwe hafi y’igihugu Bewula no hafi y’intego y’uru rugendo. Abagenzi rero bagomba kwirwanaho bo ubwabo, naho ubundi ibyabaye kuri aba bagabo babiri basinziriye na bo byababaho.
Abagenzi berekanisha ubwoba bwinshi ko bifuza kuva aho ha- ntu, basaba umuherekeza wabo kumurika, ngo bagire umucyo w’itara utuma bakomeza urugendo. Abakorera ibyo bifuzaga, maze babasha kurangiza urwo rugendo nubwo umwijima wari mwinshi (2 Pet.1.19).
Cyakora abana batangira kunanirwa ibi bibababaza, nuko basaba wa Wundi ukunda abagenzi ngo inzira yabo ayigire nziza. Hashize akanya gato, haza umuyaga maze weyura bya bicu, ijuru ryongera gucya. Bari bataragenga Igihugu Kiroze, hari hakiri ingorane nyinshi nyamara bashoboraga kurebana, no kubona inzira bagomba kunyuramo. Ariko bagiye kurangiza ahantu habi, bumva urusaku rw’ijwi rivugana amaganya. Baregera ngo bamenye ibyo ari byo, babona umugabo upfukamye, babona yerekeje amaso n’ibiganza mu ijuru, avugana imbaraga abwira Ufite ubutware n’imbaraga, ariko ntibumva ibyo yavugaga, maze bategerezanya ituze ko arangiza. Noneho arahaguruka, maze atangira kwiruka agana mu Rurembo rw’Ijuru. Ruzirabwoba aramuhamagara, niko kumubwira ati «Yewe nshuti turinde niba ugiye, nk’uko mbikeka, mu Rurembo rw’ljuru!»
Wa mugabo arahagarara, maze bamugeraho. Umugabo Muki- ranutsi akimukúbita amaso yitera hejuru ati « Uyu mugabo ndamuzi.
Munyentwari: Ni nde?
Mukiranutsi: Duturuka mu gihugu kimwe, izina rye ni Mutajegajega. Sinshidikanya ko ari umugenzi wo mu bwoko bwiza. Baregerana neza maze Mutajegajega yitera hejuru ati «Yoo! Mukiranu..., data we ! Ni wowe se?»
Mukiranutsi: Ni jye rwose, ubu ndi hano nk’uko nawe ubwawe uhari.
Mutajegajega: Biranshimishije guhurira nawe muri iyi nzira. Mukiramutsi: Nanjye ni uko byanshimishije kuba nakubonye upfukamye.
Mutajegajega arijima maze aravuga ati « Mwambonye rero ?» Mukiranutsi: Yee, kandi umutima wanjye wabyishimiye. Mutajegajega: Hanyuma se mwabitekerejeho iki? Mukiranutsi: Natekereje ko ari umuntu w’intungane uri mu nzira ko kandi tugomba kujyana na we.
Mutajegajega: Biranshimishije niba mwanciriye urubanza rwiza, ariko niba ntari uko nari nkwiriye kuba, bizambarweho jye jyenyine.
Mukiranutsi: Ni ukuri ariko, ukubaha kwawe kurarushaho kunyemeza ko umubano uri hagati yawe n’Umwami w’abagenzi umeze neza, kuko byanditse ngo « Hahirwa umuntu uhorana kubaha.» (Imig.28.14).
Munyentwari: Noneho rero, Mwene Data, ntiwatubwira impa- mvu wari upfukamye, waba se washimiraga ibyiza bidasanzwe wagiriwe?
Mutajegajega: Nk’uko mubizi, turi mu Gihugu Kiroze, ubwo rero uko nagendaga, nabaga ntekereza ku kaga kari muri iyi nzira no ku bantu benshi bayikurikiye kugera hano, bagahagarikwa kandi bakicwa. Nanatekerezaga ku rupfu rutegerereza abantu benshi hano. Umva si indwara y’igikatu cyangwa urupfu rubabaza rubatwara, kuko usinziriye ahubwo yumva anezerewe.
Umugabo Mukiranutsi amuca mu ijambo maze aramubaza ati «Wabonye ba bagabo babiri basinziriye mu bwihugiko ?» Mutajegajega aramusubiza ati «Yee, nababonye, Nyabwangu na Mwihazi, kandi ndakeka ko bazahaguma kugeza bahaboreye.» (Imig.10.7).
Ariko nikomereze ibyanjye. Mu gihe nari ngitekereza kuri ibyo, mbona haje umugore wambaye neza, ariko ukuze, aranyiha wese ngo turyamane ndetse n’amafaranga ye yose. Mu by’ukuri, nari naniwe kandi nsinzira, ndi n’umukene nyakujya, kandi rwose uwo mukenya yari abizi.
Uko nakomezaga kumwirukana, we yaramwenyuraga gusa. Ubwo rero natangiye kurakara, ariko ntiyabyitaho. Ansezeranya ibindi bintu yampa, anambwira ko niba nemeye kumwumvira, azangira igihangange kandi nkagira umunezero, ati «Kuko ari jye mugenga w’iyi si, nkaba nashimisha abagabo. » Mu baza izina rye, ansubiza ko yitwa Muyobyamubi. Iryo zina rirushaho kumunyangisha, ariko akomeza kunkurikirana andeshyareshya. Ubwo ndapfukama, nerekeza ibiganza mu ijuru ntabaza Uwasezeranije gucungura.
Igihe mwari muhageze, ni bwo uwo mugore yagiye. Ubwo rero nakomeje gusenga nshimira ubwo buntu buhebuje, kuko rwose ndibwira ko mu by’ukuri atari ibyiza yanshakiraga ahubwo yasha- kaga kumbuza urugendo rwanjye.
Mukiranutsi: Nta gushidikanya, imigambi ye yari mibi. Ariko ndumva, nkurikije ibyo uvuga, naba naramubonye cyangwa narumvise bamuvuga.
Mutajegajega: Byombi birashoboka.
Mukiranutsi: Muyobyamubi! Si umugore w’igikundiro munini kandi w’imibiri yombi?
Mutajegajega: Ni uwo rwose, ameze uko umuvuze uko. Mukiranutsi: Uvugana ubwitonzi bwinshi, kandi akanamwenyu- ra uko arangije interuro ?
Mutajegajega: Mbese ni ibyo neza neza akoma.
Mukirdnutsi: Ntagira n’ibifaranga byinshi mu mufuka kandi akabijegeza buri kanya nkaho ari bwo bwiza bw’umutima we? Mutajegajega: Gutyo neza! Uramuvuga nk’aho umureba imbere yawe.
Mukiranutsi: Hari umuhanga wamushushanije uko ari, kandi ibyo yamwanditseho byose ni byo.
Ruzirabwoba: Uwo mugore ni umupfumu, kandi ibizimu bye ni byo biroga iki gihugu. Gushyira umutwe mu gituza eye ni kimwe n’uko wawushyira mu ngiga y’igiti umucamitwe atemeraho, kandi abashima ubwiza bwe, baba abanzi b’Imana (Yak.4 .4). Ni we ukomeza abanzi b’abagenzi bose. Rwose ni we uyobesha zahabu ye abagabo benshi bakava mu mibereho y’umugenzi (1Yoh. 2.15). Ni indondogozi, kandi we n’abahungu be bahora bagenda runono abagenzi b’abakene, babiratira ubwiza buhebuje bw’imibereho yabo.
Ni umwihare w’umugore kandi ni umugome, udatinya umugabo n’umwe. Aho uzi ukuntu asuzugura abagenzi b’abakene abisekerera, maze agashimagiza abakungu. Iyo hagize uwunguka amafararanga bitamuruhije, abikwirakwiza hose, akikundira ubushyitsi n’iminsi mikuru, kandi akajya ahantu hose hari amafunguro meza. Yigize ikigirwamana mu birorero bimwe, ku buryo abantu babyo bamwe bamwambaza. Afite ahantu n’amasahu byo kubeshyeraho, akemeza ko nta n’umwe ufite ubutunzi nk’ubwe, asezeranya ko atazigera ahemuka kugeza ku bana b’abana b’abamukunda bakamuramya. Kuri bamwe no ku hantu hamwe na hamwe, anyanyagiza zahabu afite boshye umukungugu. Iyo bamuvuga neza bamushuka arishima, akifuza gutura mu mitima y’abagabo. Ntiyigeze ahaga, ibimunezeza, kandi abo akunda kurusha ni abamusingiza kurusha abandi. Bamwe na bamwe abasezeranya amakamba n’ubwami, ngo niba bemeye gukurikira inama ze, nyamara benshi yabajyanye mu kagozi naho abarutaho kuba benshi abajyana mu muriro w’iteka.
Mutajegajega ariyamirira ati «Mbega umuntu! Kuba namunaniye, rwose ubu aba yanjyanye he ?»
Ruzirabwoba: Hehe? Imana yonyine ni yo ihazi. Ariko ni ngombwa aba yakujyanye mu « Irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza.» (1 Tim.6.9) Ni we wateye Abusalomo kwivumbura kuri se na Yerobowamu kwivumbura kuri Shebuja. Ni na we wemeje Yuda kugambanira Shebuja, kandi abuza Dema imibereho y’umugenzi. Nta muntu wabasha kurondora ibibi yakoze byose. Ateza kutavuga rumwe abana n’ababyeyi, abaturanyi, abiteza umuntu n’umutima we, akanabiteza umubiri n’ubugingo. Ni yo mpamvu rero nshuti yanjye Mutajegajega izina ryawe rikwiriye gukiranuka kandi «Nyuma yo kwihanganira byose, uzakomeze weme.»
Ayo magambo atera abagenzi ibyishimo birimo n’ubwoba ariko nyuma batangira kuririmba bati:
Umuntu w’isi wese yibwira
Ko inzira agenderamo nta makuba arimo;
Ariko hazabona ishyano ugendera
Kure y’Umwungeri Mwiza!
Abakunzi b’iby’isi,
Bayizimiriramo,
Kubera ko bahungira Imana
Mu mwijima w’icuraburindi.
Mbega amahirwe aterwa
No kumenya inzira ijya mu juru
No kuyoborwamo gusa
N’urukundo rw’Imana!
Ubugingo bwacu bugomba gutekereza
Ko ku iherezo ry’uru rugendo
Hari uguhorana n’Umwami
N’umunezero mwinski mu juru
Ni Umwungeri wiringirwa
Utujyana mu rwuri twebwe intama ze
Ni we kandi uduhamagarira
Uburuhukiro bw’icyubahiro cyinshi.
Umutima rero wuzuye ibyishimo
Tumukurikire mu nzira ye »
Muri iyo nzira ibengerana
Aho Imana idufata akaboko.
Comments