Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
20. ABAGENZI MU GIHUGU CYA BYISHIMOBYANJYEMURICYO. MUKRISTOKAZI NA BAGENZI BE BA MBUKA URUZI BAGERA MU RUREMBO RW’LJURU.
Noncho mbona abagenzi bageze mu gihugu cyitwa Byishimobyanjyemuricyo aho izuba riva ku manywa na n’ijoro. Ariko kuko bari bananiwe baharuhukira akanya gato dore ko cyari kinatamirijwe imirima y’imbuto n’inzabibu, Umwami w’Ururembo rw’ljuru yari yarahashyiriye abagenzi. Ntibaharuhukiye igihe kinini cyane ariko kuko inzogera n’impanda zahumvikanishirizaga amajwi meza cyane, ku buryo ntawabashaga gusinzira, ariko ibyo ari byo byose bumvise baruhutse cyane nk’aho basinziriye igihe kirekire kandi cyane. Abatemberaga mu mayira baravuga bati « Hari abagenzi bandi bageze mu murwa »; abandi barasubiza bati « Abandi nkabo bambutse uruzi none, kandi bàmaze gutambuka za nzuzi zirabagirana ». Abandi kandi bavuga cyane bati « Umutwe w’abaremwe babengerana umaze kwerekezwa mu murwa. Ibyo bikatumenyesha ko hari abagenzi bari mu nzira, ubwo bakaba baje kubasanganira ngo babahoze imibabaro yabo. »
Noneho barahaguruka maze batembera hirya no hine. Amaso yabo yabonaga gusa ibyo mu ijuru. Muri icyo gihugu nta kintu na kimwe cyabereye kibi ubuzima bwabo ari ibyo babonaga, ari ibyo bumvishaga amatwi, amazuru, intoki cyangwa ururimi, byose byari byiza, ku bugingo no ku mubiri wabo. Amazi ya rwa ruzi yonyine ni yo yashatse kubasharirira mu kanwa, ariko mu muhogo akaryohera.
Aho hantu hari kandi igitabo cyanditsemo amazina y’abagenzi ba kera n’amateka y’ubutwari bagize bwose. Hanavugwagamo cyane uburebure bwa rwa ruzi n’ibyo gukama kwarwo. Hamwe hasa n’ahakamye rwose naho ahandi amazi yari yararenze inkombe
Abana bo muri uwo murwa bazaga mu busitani bw’Umwami bagacamo indabyo zo gutura abagenzi. Ubwoko bwose bw’indabyo zihumura neza bwarahabonekaga. Ibyumba by’abagenzi byaba- ga byashyizwemo imibavu mu gihe cyose bahari. Baranayibasigaga umubiri wose, uko babishaka, mbere y’uko bambuka uruzi.
Mu gihe bari bakiruhukira aho, bategereje igihe gikwiriye, inkuru isakara mu murwa ko hari intumwa yavuye mu Rurembo rw’ljuru ifite ubutumwa bukomeye bwa Mukristokazi muka Mukristo. Baramushaka maze bamubona mu icumbi rye. Ya Intumwa imuha urwandiko rurimo ibi bikurikira « Ndakuramutsa, ntwari y’umugore! Nkuzaniye inkuru ko Shobuja aguhamagaye kandi akaba yizeye ko mbere y’iminsi cumi uzamugera imbere wambaye kudapfa.
Ya ntumwa imaze kumusomera urwo rwandiko, imuha ikimenyetso cy’uko yoherejwe rwose kumuhagurutsa vuba ngo agende.
icyo kimenyetso cyari umwambi, umusyi wari waratyajwe n’urukundo maze winjira bitagoye mu mutima wa Mukristokazi urahatunganya neza ku buryo mu gihe cyagenwe yari amaze kwitegura.
Mukristokazi abonye ko igihe eye cyage ko kandi ari we ufashwe mbere mu bandi ngo agende, atumiza Ruzirabwoba umuherekeza, maze amumenyesha ibyabaye byose. Undi na we amubwira ko anejejwe cyane no kumenya ayo makuru kandi ko na we yajyaga gushimishwa n’uko ubwo butumwa bwamugenerwa Mukristokazi amusaba inama zikwiriye kugira ngo byose bibe biteguye ngo agende, na we arazimuha anongeraho ko abasigaye bose bagomba kumuherekeza kugera ku nkombe y’uruzi.
Noneho ahamagara abana be, maze abaha umugisha wa kibyeyi, ababwira ko abonana ubwuzu cya kimenyetso cyo mu gahanga kabo, ko kandi imyambaro yabo yari igikeye kandi icyera. Nyuma agabagabanya abakene uduke yari agifite, kandi anasaba abahungu be n’abakazana be kuzaba biteguye ubwo intumwa izaza kubajyana.
Amaze kubwira umuherekeza we n’abana be atyo, ahamagara Munyentwari, niko kumubwira ati « Mugabo, wiyerekanye igihe cyose n’ahantu hose nk’umwizerwa, uzakomeze kuba Umwizerwa ‘kugeza ku rupfu’ kandi Umwami wanjye azakugororera ikamba ry’ubugingo. Ndifuza kandi kugusaba ngo ntuzakure ijisho ku bana banjye, maze nuramuka ubonye bacika intege, uzabibabwire kandi ubakomeze. Kuko abakazana banjye batateshutse, ugusohozwa kw’isezerano kuzababera igihembo. »
Aha Mutajegajega impeta, maze ahamagara wa mukambwe Mu- kiranutsi niko kumuvugaho ati « Dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya!»(Yoh 1.47). Mukiranutsi aramubwira ati «Nkwi furije umunsi mwiza ubwo uzaba ugana ku musozi Siyoni, kandi nzishimira kukubona wambuka uruzi n’amaguru utarohamye.»
Ariko aramusubiza ati « Najandama nagira, kugenda biranshimi- shije, uko igihe cyangana kose mu rugendo rwanjye, nzi ko nzidagadura ninshyika nkarubuka kandi nkumuka.»
Intwari Mugendayanga aba aje kumureba .Umugore aramubwira ati «Wowe urugendo rwarakuruhije cyane kugeza hano ariko ikiruhuko kizakurushirizaho kuba cyiza. Ube maso, kandi witegure, kuko isaha udatekereza ari yo intumwa izaziraho. »
Noneho umugabo Ntambaraga n’umukobwa we Uwakanzwe ba ramwegera, niko kubabwira, ati « Mugomba guhora mwibukana gushima uburyo mwavanywe mu nzara z’igihanda Bwihebe muga- kizwa Igihome cy’Ishidikanyamana. Ubwo buntu mwagiriwe ni bwo bwabagejeje hano mu mutekąpo. Mube maso kandi mwiyame ubwoba, mwiyoroshya kandi mwizera kugera ku mpera. »
Naho ku bwa Ntegenke, Mukristokazi aravuga ati «Ntegenke wakuwe mu menyo y’igihanda Mwicabeza kugira ngo uzabe iteka mu rumuri rw’abazima, kandi ngo ukomezwe no kureba Umwami wawe. Gusa ukwiriye kwihana ataragutumaho, ukareka gutinya kwawe no gushidikanya ubugwaneza bwe, naho ubundi igihe yaza zira wazasanga umwaragurika mu maso ye. »
Umunsi wo kugenda wa Mukristokazi uragera. Icyo gihe inzira yari yuzuye abantu benshi baje kumusezeraho bwa nyuma. Ku nkombe yo hakurya y’uruzi hari huzuye amafarashi n’amagare yaturutse mu ijuru ngo amujyane amugeze ku muryango w’Uru rembo rw’ljuru. Aragenda maze yinjira mu ruzi amanikiye amabo- ko bwa nyuma abari bamuherekeje bose. Amagambo ye ya nyuma bumvise ni aya « Ndaje Mwami Mana, kubana nawe no kugusi ngiza !»
Abana be n’inshuti-basubira ku macumbi yabo; kuko ba bandi bari bategereje Mukristokazi bari bamaze kumurengana. Agenda atyo maze yinjirira mu muryango, yakiranwa ibirori by’ibyishimo nk’ibyo Mukristo yakirijwe, ubwo yinjiraga mbere ye
Akigenda, abana barañize. Naho Ruzirabwoba na Munyentwari bicurangira inanga berekana ibyishimo bafite. Ibyo birangiye buri wese asubira mu mwanya we Mu minsi ikurikiycho haza intumwa na none muri uwo murwa Ibaririza Mugendayanga, niko kumubwira, iti « Nohercjwe n’Uwe wakunze ukamukurikira, nubwo witwaje imbago bwose. Ubutumwa bwanjye bukaba ari ukukubwira ko agutegereje ku meza ye, ngo musangire, mu Bwami bwe, ku wa mbere wa Pasika. Hegure rero urwo rugendo.»
Na we amuha ikimenyetso cy’uko ari intumwa y’Umwami, avuga aya magambo ngo « Namennye urwabya rwawe rw’izahabu, kandi nca akagozi k’ifeza kawe. » (Umubw. 12.6)
Mugendayanga ahamagara bagenzi be bafatanije urugendo, niko kubabwira, ati « Baje kunshaka, kan li nta gushidikanya namwe Imana izabatumira.» Asaba Munyentwari kumwandikira amaga mbo ye yo kuraga, ariko nk’uko nta kintu yagiraga cyo kubasigira uretse imbago zb n’ibyifuzo byiza, aravuga, ati « Ndaze izi mbago umuhungu wanjye, kugira ngo azanyure mu nzira yanjye. Kandi mwifurije ishya n’ihirwe byinshi kugira ngo azandushe gutungana»
Noneho ashimira Ruzirabwoba kubera ubugwaneza bwe n’inama yamugiriye, inaze ahasigaye yitegura kugenda. Ageze ku nkombe y’uruzi, aravuga ati « Ubu noneho sinzongera gukenera izi mbago, kuko mbona hari amagare y’ubwoko bwose yo kuntwara ». Amagambo ye ya nyuma bumvise aba aya ngo « Urakaza neza, yewe bugingo we!» Nuko abita abura.
Noneho Ntegenke yumva ya ntumwa ivugiriza ihembe ku rugi rw’icyumba cye. Irinjira maze iramubwira, iti « Naje kukubwira ko Shobuja agukeneye, ko kandi mu gihe gito, uzitegereza mu ruhanga he habengerana. » Kandi ibi ubifate nk’ikimenyetso cy’ukuri k’ubutumwa bwanjye ngo « Abarungurukira mu madirishya barahumye.» (Umubw, 12.3).
Noneho Ntegenke ahamagara inshuti ze maze azigezaho ubutumwa yari amaze kubona, n’ikimenyetso cyabwo yari yabonye Niko kubabwira ati « Ubwo nta kintu mfite ndirirwa ndaga iki? Ahubwo ubwenge mfite buke nzabusiga inyuma yanjye kuko ntazongera kubukenera iyo ngiye, yewe nta n’ubwo bukwiriye kwirirwa buhabwa n’umutindi w’umugenzi. Igihe nzaba nagiye, ndifuza ko mwazabuhamba mu kimpoteri cy’ifumbire nyinshi.» Isaha yo kugenda igeze, yinjira mu ruzi nk’uko abandi babigenje. Amagambo ye ya nyuma aba aya ngo « Mukomeze kwizera no kwihangana!»Nuko ahita yambuka.
Iminsi myinshi ishize, baza gushaka Ntambaraga. Intumwa iraza maze iramubwira iti « Mugabo ulinda umushyitsi, Umwami wawe aragutegetse ngo witegure, ku cyumweru gitaha, uzamamazanya umunezero iby’uko wakijijwe gushidikanya kwawe kose. Kandi rero akira n’ikimenyetso cy’ukuri cy’ubutumwa bwanjy Amuhereza Igihore kiremereye» (Umubw. 12.5).
Uwakanzwe, umukobwa wa Ntambaraga abyumvise, arashega avuga ko yifuza kujyana na se.
Noneho Ntambaraga abwira inshuti ze ati « Muzi ukuntu njye n’umukobwa wanjye twababereye umutwaro. Ieyifuzo cyacu cya nyuma ni uko intege zacu n’ubwoba bwacu bitagira umuntu n’umwe bihama kuva umunsi tuzagenderaho, kugeza iteka ryose. Nzi neza ko nitumara kugenda bizajya gushaka abandi byiha. Mu by’ukuri rero, hari ibitekerezo dufata mu ntangiriro z’ubuzima bw’umugenzi, maze ntitwigere tubasha kubyinushura. Bizagerageza rero kwifatisha abandi bagenzi, ariko rero muzabizibire ku ww urukundo mudufitiye.»
Igihe cyo kupenda kigeze, bagana ku nkombe y’uruzi. Amagambo ya nyuma ya Ntambaraga aba aya « Urabcho bwire we !Ahubwo urakaza neza mucyo we!» Umukobwa we yinjira mu ruzi aririmba, ariko ntihagira ushobora kumva ibyo yaririmbaga.
Hashize igihe, haza intumwa na none muri uwo murwa gushaka Mukiranutsi. Igeze aho yabaga, imushyikiriza iyi mirongo ngo «Mu minsi umunani uhereye none, utegetswe kujya imbere y’Umwami Imana yawe, mu nzu ya So. Kandi dore icyemezo cy’uko ubwo butumwa ari ukuri ‘Abakobwa bose baririmba bacishijwe bugufi’.» (Umubw.12.4).
Noneho Mukiranutsi ahamagara inshuti ze arazibwira, ati «Ngiye gupfa, ariko nta cyo ndaga.» Gukiranuka kwanjye ni ko kuzamperekeza, kandi uzaza ankurikiye abimenye!»
Umunsi ugeze, yitegura kwambuka rwa ruzi rwatangiye gusendera hamwe na hamwe ku nkombe. Ariko Mukiranutsi akaba yarasabye ubwo yari akirilo ko uwitwa Mutimamwiza yazaba alari, Yari ahari rero maze aramufata, amufasha kwambuka. Ama- gambo Mukiranutsi yavuze ubwa nyuma aba aya « Ubuntu butangaje ». Nuko ava kuri iyi si.
Nyuma y’ibyo inkuru irakwira ko Munyentwari na we yasuwe na ya ntumwa ko kandi yabonye n’ikimenyetso ngo Ikibindi cyamenekeye ku isoko.» (Umubw.12.6). Abyumvise, ahamagara inshuti ze maze arazibwira ati « Ndagiye Bene Data, kandi nubwo nanyuze mu bindushya byinshi kugira ngo ngere hano, simbyicuza. Ndaze inkota yanjye uzansimbura mu rugendo rwanjye, naho ubutwari n’ubuhanga byanjye bizahabwe ushobora kubyakira. Naho jye nijyaniye ibibara n’inkovu byerekana ko narwaniye Uwo ushaka kumpemba.»
Umunsi yagombaga kugendaho ugeze, aherekezwa n’abantu benshi kugera ku ruzi, maze arwinjiramo avuga ati « Wa rupfu we urubori rwawe ruri he?» Kandi ubwo uko yagendaga arengerwa ni ko yarangururaga ngo «Wa gituro we, ugutsinda kwawe kuri he?» Agera atyo ku yindi nkombe, maze impanda si ukumuvugirizwa!
Haza noneho ubutumwa bwa Mutajegajega, wa wundi abagenzi basangaga apfukamye mu Gihugu Kiroze, intumwa ibumugezaho burambuye mu kiganza eyayo. Hari harimo ko akwiye kwitegura guhindura imibereho ye, kuko Shebuja atifuzaga ko yakomeza kuba kure ye. Abisomye, Mutajegajega atangira kwibaza.
Iyo ntumwa iramubwira iti: Ntukwiye gushidikanya ko ubu butumwa ari ukuri, ahubwo dore n’icyemezo cyabwo. ‘Uruziga rwawe rwavunikiye ku iriba’.» (Umubw.12.6).
Noneho ahamagara Ruzirabwoba wari warabaherekeje, niko kumubwira ati « Yewe mugabo, nubwo ntagize amahirwe yo kugendana na we igihe kirekire mu rugendo nagize, ibyo ari byo byose, kuva aho nkumenyeye, waramfashije cyane. Ubwo navaga iwanjye, nasize umugore n’abana batatu, none ndakwinginze ngo nusubirayo kuko nzi ko uzasubira kwa Shobuja kugira ngo uyobore abandi bagenzi, uzohereze umuntu mu rugo iwanjye, kugira ngo abamenyeshe ibyambayeho byose, ndetse n’ibintegereje. Cyane cyane uzabambwirire uko merewe ubu, umugisha mlite n’uko nageze mu Rurembo rw’ljuru. Uzanabatekerereze ibya Mukristokazi, ubabwire ukuntu yahagurukanye n’abana be agakurikira umugabo. Uzababwire aho yagiye n’ukuntu yagezeyo amahoro. Mfite bike nako ntabyo nakoherereza umuryango wanjye; uretse amasengesho yanive n’amarira, nubibabwira ngira ngo bizaba bihagije ngo bareke kwinangira kwabo. »
Aho Mutajegajega amariye gutunganya byose, kandi igihe eye cyo kugenda kigeze, na we agana ku nkombe y’uruzi. Amazi yari make cyane, ku buryo ageze hagati yahagaze akabwira abari bamuherekeje ati « Uruzi rwabaye iterabwoba mu buzima bwanjye, ubwabyo kubitekerezalo byarantinyishaga. None ubu ndabona byoroshye kurwambuka, nkandagiye ku butaka bwanyukanyutswe n’ibirenge by’abatambyi bari bikoreye isanduku y’isezerano ubwo Isirayeli yambukaga Yorodani! (Yos. 3.17). Ni byo koko amazi yarwo arasharira mu kanwa kandi arakonje mu gifu, ariko byonyine gutekereza aho ngana, n’ibintegereje hakurya bituma ndushaho kugurumana mu mutima. Ndabona rero urugendo rwanjye rwarangiye, imiruho yose yashize. Ngiye kureba uwo mutwe wemeye kuntamiririzwa ikamba ry’amahwa, n’urwo ruhanga rwavumerejwe amacandwe. Kera nabeshwagaho n’ibivugwa hamwe no kwizera, ariko ubu, aho ngiye azajya nyoborwa n’ibyo mbona. Nzaba ndi hafi y’Umwami wanjye, azanezezwa no kubana na we. Nashimishwaga no kumva bavuga iby’uwo Mwami; aho namenyaga ke yalakandagije ikirenge eye hose, nageragezaga kuhagera icyanjye. Izina rye ryampumuriraga kurusha imibavu yose. Ijwi rye ryanyuraga amatwi yanjye, maze kutamnwumva bikambabaza kurusha katabona izuba. Ijambo rye ni ryo ryambereye ifunguro, naho we akandamira nagize intege uke. Yaramfashije, ankiza gukiranirwa kwanjye, mbese rwose intambwe zanjye zakomereye mu nzira ye. »
Mu gihe yari akivuga atyo, mu maso he harahinduka, ubutwari bwe buramuta, maze niko kurenga amaze kuvuga ati: Nyakira dore nje nkugana!»
Byari, ibirori bishamaje kubona ukuntu amafarashi n’amagare byari byuzuranye hejuru iyo, abavuza impanda n’imyirongi, abaririmbyi n’abacuranzi bafite ibikoresho byabo, bose biteguye kwakira no kwifuriza abagenzi ikaze no kubaherekeza kugera ku muryango w’Ururembo rw’ljuru.
Abana ba Mukristo, hamwe n’abagore babo n’abana bo sinababonye binjira kuko ntageze aho bari bari. Kuva nagaruka ariko, numvise ko baba bakiriho bakaba bafasha mu guteza imbere Itorero aho bagicumbitse mu gihe gito.
Niba ari cyo nagenewe kuzongera gukora urwo rugendo, nzaba sha guha amakuru yabo abazaba bayakeneye.
Tugitegereje, wowe usoma ibi ndakubwiye nti « Urabeho !»
Comments