logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGENZI S02 EP15

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
15. ABAGENZI BAKWIRANYE INTEGENKE NA MUGENDAYANGA. ABAGENZI MU IGURIRO MBURAMUMARO

Muri icyo gihe, ni bwo Matayo yarongoye Mbabazi. Gayo na we ashyingira Yakobo, murumuna wa Matayo, umukobwa we witwa Foyibi. Nyuma y’ibyo bamara iminsi hafi icumi aho kwa Gayo bakora nk‘uko abagenzi bose bakora. 

Igihe cyabo cyo kugenda cyegereje, Gayo abakorera umansı mukuru, bararya baranywa maze barishima. Ariko isaha yo kugenda igeze, Ruzirabwoba abaza agaciro k’ibyo bakoresheje byose, Gayo amusubiza ko abari mu rugendo nta cyo bajya bishyura iwe. Buri mwaka yarabacumbikiraga ariko agategereza kuzishyurwa na wa Musamariya w’ingeso nziza, wari warasezeranije ataryarya ko azishyura ibizaba byaratanzwe byose (Luka 10.34-35).

Nuko noncho Ruzirabwoba aramubwira ati « Mukundwa ukora nta buryarya mu byo ukorera Bene Data bose, ndetse n’abanyamahanga ku buryo banatanze ubuhamya bw’urukundo rwawe, imbere y‘iteraniro, ubaha ibyo bakeneye byose mu rugendo ku buryo bunyura Imana (Yoh.5.7). 
Gayo abasezeraho bose, n’abana ariko cyane cyane kuri Ntegenke anamuha ka gatobe ko kunywera mu nzira. Bakimara kurenga umuryango, Ntegenke atangira gusa n’usigara inyuma. Ruzirabwoba aba yamubonyé, niko kumubwira, ati «Ntegenke, tebuka tujyane, nawe nzakubera umuherekeza maze uzarebe ukuntu bizakunezeza nk’abandi. » 

Ntegenke: Iyaba byashobokaga! Nkeneye umeze nka njye ngo tujyane, naho mwe mwese murakomeye kandi mufite imbaraga. Nahitamo rero gusigara inyuma kuko ndi n’akamuga, aho kugira ngo mbe umutwaro kuri jye ubwanjye no kuri mwe. Nababwiye ko ndi akanyantegenke, ari mu mubiri ari no mu bugingo, kandi ibyo, abandi bashobora kwihanganira, njye bintera uburwayi. Sinkunda ibitwenge, sinkunda imyenda myiza, sinakunda n’ibibazo bidafite umumaro. Mfite intege nke cyane ku buryo njya nshidikanya ku mudendezo abandi bagira. Ntabwo nzi ukuri kose, ndi umukristo w’injiji, nk’iyo numvise umuntu yishimira mu Mwami, birambabaza kuko jye meze nk’umuntu w’umunyantege nke uri mu banyambaraga cyangwa nk’umurwayi uri mu bazima. Mbese ndagayitse ku buryo ntazi icyo nakora. Yewe, koko « Abanyerera bagenewe gusekwa » (Yobu 12.5).

Ruzirabwoba: Ariko rero muvandimwe, mfite ubutumwa bwo» ; gukomeza abacogora, no gufasha abadakomeye» (1Tes.5.14). Uragomba rero kujyana na twe.Turajya tukurinda kandi tunagufashe. Twiteguye kwitanga rwose muri byose ku bwo kugukunda, ntituzakugisha impaka na rimwe (Rom.14.1) kandi tuzakubera byose (1 Kor.9.22) aho kugusiga inyuma. 
Ubwo ibyo byabereye imbere y’umuryango kwa Gayo, maze muri icyo gihe bakijya izo mpaka uwitwa Mugendayanga aba arahageze n’imbago ze mu ntoke (Zab.38.18) na we yari mu rugendo. Ntegenke aramubaza ati « Wageze hano ute? Nari mbabajwe nyine n‘uko ntafite uwo twajyana duhuje, none uje nari ngukeneye. Urakoze nshuti, nizeye ko tuzafatanya.» 
Mugendayanga aramusubiza ati « Nzanezezwa no kujyana nawe. Kandi Ntegenke Mwene Data, ubwo tugize amahirwe tugahura, ndagira ngo mbere yo kugenda, ngutize imwe mu mbago zanjye.» 
Negenke: Oya rwose kandi urakoze, ariko sinifuza gukoresha imbago ntaracumbagira. Uretse ko bishoboka ko duhuye n’imbwa y’inkazi, iyo mbago yawe nayitabaza. 
Mugendayanga: Ntegenke mwiza, niba hari icyo jye n’imbago zanjye twakumarira, turakwihaye rwose. 

Baherako barajyana bose. Ruzirabwoba na Mukiranutsi bajya imbere, Mukristokazi n’abana bakurikiraho naho inyuma haza Ntegenke na Mugendayanga mu mbago ze. Nuko Mukiranutsi abwira. Ruzirabwoba ati «Ntiwatubwira ubu ngubu tukigenda ibyatugirira umumaro byo ku bagenzi batubanjirije»
Ruzirabwoba: Cyane rwose! Ngira ngo mwumvise bavuga uku ntu Mukristo yahuye na Apolowoni mu gikombe Mucishabugufi, n’amaganya yagize ubwo yari ageze mu kibaya cy’lgicucu cy’Urupfu. Ndibwira ko mutanitesheje kumva ukuntu mugenzi we Mwizerwa yikijije umugore Musambanyikazi, na Adamu wa mbere kimwe na Miburo ndetse na Soni, abashukanyi bane b’ibihate umuntu ashobora guhura nabo mu nzira. 
Mukiranutsi: Yee, harya Soni si we wabereye Mwizerwa iba- mba mu kumurwanya ? Uwo mugabo ntiyananirwaga. 
Ruzirabwoba: Ni byo, kuko nk’uko uwo mugenzi abivuga, uwo mugabo ntaho yari ahuriye n’izina rye. 

Mukiranutsi: Ariko se ntiwambwira aho Mukristo na Mwizerwa 
bahuriye na Magambo ? Na we ngo yari impambiranyi! 
Ruzirabwoba: Yari umupfapfa wiyemera cyane, nyamara benshi bakamukurikira. 
Mukiranutsi: Ngo yaba yarashatse kuyobya Mukristo. Ruzirabwoba: Ariko Mukristo yamuhaye ibibazo byatumye amumenya.

Baba bageze ha handi Mubwirizabutumwa yahuriye na Mukristo na Mwizerwa maze akababwira ibizababaho mu Iguriro Mburamumaro. 
Ni bwo rero Ruzirabwoba ababwiye, ati « Aha ni ho Mukristo na Mwizerwa bahuriye na Mubwirizabutumwa akababwira ibigerngezo bazabonera mu Iguriro Mburamumaro.» 
Mukiranutsi: Koko se ? Bigomba kuba byari bikomeye. Ruzirabwoba: Ariko kandi na none yarabakomeje. Ariko se twa- bavugaho iki? Bari abagabo babiri bafite ubutwari nk’ubw’ingwe, mu maso habo habereye abanzi nk’urutare. Ntimwibuka ukuntu babaye indahangarwa imbere y’umucamanza? 

Mukiranutsi: Yee, ariko Mwizerwa yarababaye mu butwari bwinshi. 
Ruzirabwoba: Ni byo, kandi mu mibabaro ye havuyemo ibyiza byinshi, kuko abantu benshi barimo Byiringiro, bahindutse kubera urupfu rwe.

Mukiranutsi: Komeza utubwire biragaragara ko ubizi neza. Ruztrabwoba: Mbese ikintu kibi cyane yabonye aho aviriye mu Iguriro Mburamumaro ni uguhura na Mwishakirandamu. Mukiranutsi: Mwishakirandamu yarimuntu ki? Ruzirabwoba: Yari indyarya n’inkozi y’ibibi y’umubeshyi mu idini, yari umunyedini cyane ariko akaba indyarya cyane ku buryo nta cyabashaga kumubabaza cyangwa ngo abe yagira icyo yabura kubera ryo. Yahoraga asenga buri kanya, n’umugore we bikaba nta cyabashaga kumubabaza cyangwa ngo abe yagira icyo yabura kubera ryo. Yahoraga asenga buri kanya, n’umugore we bikaba uko. Yahoraga ahindagurika mu bitekerezo bye, kandi akabibonera. ibisubizo. Ariko nk’uko mbyibwira, byamurangiriye nabi ku buryo uko nzi nta mwana we n’umwe wemerwa n’abubaha Imana. Muri ako kanya, baba bageze aho bitegeye ururembo Mburamumaro rurimo rya guriro. Babonye ko begereye urwo rurembo, babanza kujya inama y’ukuntu bari burunyuremo. Umugenzi wese atanga inama ye. Nyuma Ruzirabwoba aravuga, ati «Nk’uko mubasha kubyibwira, naherekeje abagenzi benshi tunyurana muri uru rurembo, nduzimo uwitwa Munasoni w’Umunyakupuro (Ibyak. 21.16), akaba ari umwigishwa wa kera, dushobora rero gucumbikayo; si no kubishaka turajyayo»

Ari Mukiranutsi, ari Mukristokazi ari na Ntegenke, bose bati «Ye». 
Bakinjira muri urwo rurembo, ijoro riba riraguye, ariko Ruzira- bwoba akaba yari azi inzira ibageza kwa Munasoni maze bagerayo nta ngorane. Ruzirabwoba arahamagara hanyuma Munasoni amenya ijwi rye, araza niko gukingura, bose barinjira. 
Munasoni :Ubu murava he? 
Nabo baramusubiza bati «Kwa mucuti wawe Gayo. » ; Munasoni: Ubwo mwagenze cyane, mugomba kuba munaniwe. Baherako baricara. Ruzirabwoba abaza abagenzi ayoboye ati «Bite ?Ndibwira ko mwumva mwisanze hano kwa mucuti wanjye?» 
Munasoni: Nanjye ndabyizeye kandi rwose mbifurije kuza neza, nimugira icyo mwifuza cyose, mumbwire ndakora uko nshoboye 
kose nkibahe.

Mukiranutsi: Mu kanya twari dukeneye icumbi no kumererwa neza, none ndibwira ko byombi twabibonye. 
Munasoni: Ku byerekeye icumbi, namwe murabibona uko riri, naho ibyo kumererwa neza byo muzabyibonera. 
Ruzirabwoba: Ariko se, ntiwajyana aba bagenzi mu byumba byabo? 
Munasoni: Cyane rwose! Ajyana buri wese aho bari bucumbike maze anabereka aho bagombaga kuza gufungurira mbere yuko isaha yo kuruhuka igera. 
Bamaze kuruhuka, Mukiranutsi abaza nyir’urugo niba nta bantu benshi b’intwari bari muri urwo rurembo.

Munasoni: Ni bake ugereranyije n’ahandi. Mukiranutsi: Ubwo se twamenyana dute, kuko ku bagenzi kubona abantu b’intwarį bihwanye n’uko ukwezi cyangwa inyenyeri bibonekera abagenda mu bwato bari mu nyanja. 
Noncho Munasoni arahamagara, maze umukobwa we Nyirabuntu aritaba. Aramubwira ati «Nyirabuntu jya kubwira inshuti zacu: Ubabajwenibyaha, Mugabowera, Nshutiyabera, Mutabeshya, n’Usabimbabazi ko hano hari inshuti zifuza kubonana na bo muri uyu mugoroba.» 
Nyirabuntu ajya kubahamagara, maze baraza. Bamaze kuramukanya, bicara bakikije akameza. 
Munasoni: Nk’uko rero mubibona, bagenzi banjye, mfite muri uyu mugoroba abashyitsi b’ahandi. Ni abari mu rugendo, baturutse kure kandi baragana ku musozi Siyoni. Ariko muribwira ko uyu ari nde? Ubwo yababazaga Mukristokazi.

Abasobanurira ko ari Mukristokazi, umugore wa Mukristo, wa mugenzi w’ikirangirire wagiriwe nabi cyane muri urwo rurembo we na mugenzi we Mwizerwa. 
Baratangara cyane maze baravuga bati « Ni igitangaza rwose, ntitwari tuzi ko turi bubone Mukristokazi ubwo Nyirabuntu yaduhamagaraga. Bamubaza uko amerewe, niba kandi abasore bari kumwe na we ari abahungu ba Mukristo. Aho ababwiriye ko ari bo, barababwira bati «Umwami mukunda kandi mukorera azabagire nka so kandi azabageze aho ari amahoro!» 
Mukiranutsi abaza Ubabajwenibyaha na bagenzi be ukuntu noneho ururembo rwabo rwari rwifashe muri icyo gihe. 

Ubabajwenibyaha: leyo mugomba kumenya ni uko iyo habaye umutekano w’iguriro tuba mu ntambara. Muri iyo rwaserera rero bikadukomerera kugira amahoro mu mutima cyangwa mu bugingo. Umuntu wese mbese uba muri bene urwo rurembo agomba guhura n’abantu nk’abarwo, agomba guhora ari maso buri gihe. 
Mukiranutsi: Ariko se abo muhuje igihugu bo ubu baratureje? Ubabajwenibyaha: Ubu barushijeho gucisha make. Ngira ngo muribuka ukuntu Mukristo na Mwizerwa bagiriwe nabi muri uru rurembo ariko hashize igihe gito abaturage bagabanije amarere. Ngira ngo amaraso ya Mwizerwa abaremerera nk’umutwaro kuko kuva aho bamutwikiye, bagize isoni ku buryo nta muntu n’umwe wundi bari bongera gutwika. Kera ntitwatinyukaga gusohoka ngo tujye mu nzira, ariko ubu turagendagenda mu mudendezo. Icyo gihe izina ry’uwizera ryari igitutsi, ariko ubu mu gice kinini cy’ururembo, ngira ngo kandi muzi ko ari runini, iby’Imana bifite agaciro. 
Ubabajwenibyaha akomeza ababaza ati «Ese urugendo rwababereye rute? Bene wanyu se bo bababereye bate? » 

Mukiranutsi: Rwatubereye nk’uko bigendekera abagenda bose. Rimwe na rimwe inzira iba ari nziza, ubundi ikaba ari mbi, ubundi ikaba izamuka, ubundi ikamanuka. Mbega ntitujya twirara. Umuya- ga uduhuha imbere n’inyuma. Kandi abo duhura bose si ko baba ari inshuti zacu. Ni kenshi twahuye n’ibisitaza mu nzira kandi ibidute- gereje na byo ntitubizi, ariko kandi tubona ukuri kuri muri uyu mugani ngo «Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi “(Zab. 34.20). 

Ubabajwenibyaha: Ni ibihe bisitaza mwahuye na byo? 
Mukiranutsi: Ibarize Ruzirabwoba, umuherekeza wacu, ni we wabigusobanurira neza. 
Ruzirabwoba: Twatewe nka gatatu cyangwa kane kose. Mukristokazi n’abana be ni bo babanje kugarizwa n’ibisambo bibiri byasaga n’ibishaka kubica. Twatewe na none n’ibihanda bitatu, Muhotozi, Munogozi na Mwicabeza. Ariko mu by’ukuri uwo wa nyuma ni twe twamuteye. Dore uko byagenze. Twari tumaze iminsi mike kwa Gayo, wari uducumbikiye kandi ucumbikira abantu bose (Rom.16.23), maze tugira igitekerezo cyo gufata intwaro ngo tujye kureba niba tutashobora kuzikoresha ngo twice bamwe mu banzi b’abagenzi, kuko twari twarumvise ko hari benshi hafi aho. 

Gayo yari azi neza ubwihisho bwa Mwicabeza, dushakashaka mu mpande zose,
nyuma tuza kubona ubwinjiro bw’ubuvumo bwe, biradushimisha cyane kandi bidutera ubugabo. Turagenda, maze tubona ko yari yatwaye ku ngufu mu isenga ye umugabo Ntegenke, arimo yitegura kumwica. Ariko aho atuboneye, agomba kuba yarahise yibwira ko abonye irindi haho, kuko yahise areka nyakubohwa agasohoka. Natwe turitegura, kuko yari atangiye kuza yica igiti n’isazi, mbese muri make, yaje gushyirwa hasi, umutwe we uracubwa maze umanikwa iruhande rw’inzira kugira ngo n’abandi bifuza kurenganya abagenzi nka we batinye. Sinkubeshya kandi hari n’umugabo wo kubihamya usa n’akana k’intama kakuwe mu rwasaya rw’intare, yabyiyemereza. 
Ntegenke ati:[byo ni ukuri koko, nari mfite ubwoba bwinshi cyane ubwo yambwiraga buri kanya ko agiye kunkacanga amagufwa ariko aho Ruzirabwoba n’abagenzi baziye n’intwaro zabo baje kunkiza, nashize ubwoba kandi ndanezerwa.

Mugabowera aherako aravuga ati « Hari ibintu bya ngombwa ku bantu bari mu rugendo ni ukutagira ikizinga mu bugingo bwabo. Iyo babuze ubutwari, ntibashobora kurangiza urugendo kandi iyo ubugingo bwabo butereye iyo, basebya izina ry’umugenzi, » 
Nshutiyabera yongeraho ati « Nizeye ko aya magambo kuri mwe atari ngombwa, ariko rero hari benshi b’abanyamahanga ku bagenzi aho kuba ‘abanyamahanga n’abagenzi kuri iyi si"».

Mutabeshya :Yego na none ntibaba bambaye umwenda cyangwa ngo bagire ubutwari nk’iby’abagenzi nyakuri, kandi ntibagendera inzira imwe, ahubwo ukuguru kwabo kujya imbere, ukundi gusubi- ra inyuma, kandi imyenda yabo iratobaguritse: hamwe hari ikizinga, ahandi haracitse, ku buryo bugayisha Imana. 

Usabimbabazi: Bagombye kubabazwa n’ibyo bintu kuko bituma abagenzi batabonera ubuntu muri bo, kandi bigatuma urugendo rwabo rutaba uko rwagombaga kuba mbere y’uko inzira ivanwamo ibyo bizinga n’iyo myanda. 
Bakomeza kwicara baganira bategereje ko ibiryo biza ku meza. Aho biziye bararya; nyuma bajya kuruhuka. Bamara igihe kirekire muri urwo rurembo, bari kwa Munasoni, waje gushyingira umukobwa we Nyirabuntu, umuhungu wa Mukristokazi witwa Samweli naho uwitwa Marita akamuha Yozefu. 

Bahamara igihe kirekire nk’uko nabivuze, kuko noneho hatari hakimeze nka kera. Abagenzi bamenyana n’abandi bantu b’intwari benshi bo muri urwo rurembo, babafasha uko bashoboye kose. Nk’uko abisanganywe, Mbabazi akorera abakene cyane, baramushima, bityo ahesha icyubahiro umurimo we. Nyirabuntu, Foyibi na Marita nabo bari bafite ubuhanga bwihariye, ku buryo na bo hari ibyo bakoraga aho bari bari. Bose barabyara ku buryo izina rya Mukristo ritazasibangana muri iyi si.

Mu gihe bari bakiri aho, haza gutera muri urwo rurembo ikintu cy’igihindugembe kivuye mu ishyamba maze kibicamo abantu benshi. Kigatwara abana maze kikabigisha kurigata ibyana byacyo. Nta muntu n’umwe watinyukaga kucyegera. Iyo cyazaga, bose ba ragihungaga. Icyo gihindugembe nta nyamaswa n’imwe yo ku isi byasaga. Cyari gifite umubiri nk’uw’ikiyoka. « Kikagira imitwe irindwi n’amahembe icumi » (Ibyah. 12.3). Cyibaga abana cyane, ariko kigategekwa n’umugore (Ibyah. 17.3), eyagiraga ibyo gisezeranya abantu, maze abakunze umubiri wabo kuruta ubugingo, bakabyemera, ubwo rero bakakiyoboka. Ruzirabwoba asezerana n’abazaga kwa Munasoni gusura abagenzi ngo bazarwanye icyo gikoko uko bashoboye kugira ngo bakuře abaturage b’urwo rurembo mu nzara no thu menyo y’icyo gisimba. 

Nuko Ruzirabwoba n’Ubabajwenibyaha na Mugabowera, na Mutabeshya hamwe n’Usabimbabazi bakora ku ntwaro bajya kukirwanya. 
Kikibakubita amaso, kirabasuzugura maze kikabarebana isese- me, ariko bo baragitimbagura cyane kuko bari bakomeye kandi bafite intwaro. Baracyirukana, kirahunga na bo bigarukira kwa Munasoni.

Mukwiye kumenya ko icyo gihindugembe cyari gifite igihe gisohokera kijya gushimuta abana muri urwo rurembo. Za ntwari ubwo zakomeje kukigenza ku buryo buri gihe uko cyabaga cyasohotse bagitikuraga, kugeza ubwo baje kugikomeretsa ndetse baranakimugaza ku buryo kitakibasha gushimuta abana nka mbere, ndetse abenshi bemeza ko cyazize ibyo bikomere byacyo. 

Uko gutsinda gutuma Ruzirabwoba na bagenzi be baba ibirangi- rire muri urwo rurembo, ku buryo n’abatemeraga ibitekerezo byabo bari basigaye babemera bakanabubaha cyane. Ni nayo mpamvu yo kwibera mu mudendezo muri urwo rurembo Mburamumaro. Na none abantu bamwe b’abahakanyi, batarora boshye ifuku, kandi batagira ubwenge boshye inyamanswa, ntibigeze babaha agaciro cyangwa ngo bemere ugutsinda kwabo. 

Comments