Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
14. RUZIRABWOBA ANESHA IGIHANDA MWICABEZA.
Bose barahaguruka, Mukristokazi asaba umuhungu we gusoma igice cyo mu gitabo ey’Imana, atoranya icya mirongo itanu na bitatu cyo muri Yesaya. Aho arangirije gusoma, Mukiranutsi arabaza, ati « Ni koko havugwa ngo Umucunguzi avuye mu butaka bwumye kandi ngo nta shusho nziza cyangwa igikundiro yari afite?»
Ruzirabwoba ati a Ikibazo cya mbere ndagisubiza. Ni uko Itorero ry’Abayuda ryari ritakigira utuzi tw’ubugingo cyangwa se umwuka w’ukwemera nyakuri naho ku cya kabiri, navuga ko hano ari ukuntu Umucunguzi yagaragariraga abanduye, abatagira kwa gushishoza kwinjira ngo kugere mu mutima wa Data wa twese, bo bakamucira urubanza rw’umukene nk’uko yigaragazaga. Ibyo byabaye nk’uko abatazi ko amabuye y’agaciro aba atwikiriyeho imyanda, bayajugunya nk’aho ari amabuye asanzwe; nk’aho nta gaciro arangwaho»
Gayo ati Ubwo ubu muri hano mwese, kandi nkaba nzi ubuhanga bwa Ruzirabwoba mu byo kurwanisha intwaro, muze nitumara kwica akanyota, tujye gutembera mu mirima maze turebe niba nta cyo twakorayo. Hafi muri kilometero imwe uturutse hano, hari igihanda Mwicabeza kibuza cyane umutekano muri aka karere k’inzira y’Umwami. Kiyoboye agatsiko k’ibisambo, none byaba byiza tugikijije igihugu.»
Barabyemera maze baragenda, Ruzirabwoba afata inkota ye n’ingofero y’icyuma hamwe n’ingabo, naho abandi bafata ibisongo n’ibibando.
Bakigera ahantu cya gihanda eyari kiri, basanga gifashe mu maboko yacyo uwitwa Ntegenke, akaba yari yazanywe n’abagaragu bacyo bamufatiye mu nzira. Ubwo cya Mwicabeza cyarimo kumucuza ngo nikirangiza kimuhekenye amagufwa, dore ko ngo cyaryaga abantu Kikibona Ruzirabwoba n’abagenzi ku muryango w’ubuvumo bwacyo, kibabaza icyo bashaka.
Ruzirabwoba aragisubiza ati « Ni wowe dushaka, tuje guhorera Abagenzi benshi waciye imitwe, wabanje kubavana mu nzira nziza y’Umwami. Sohoka muri ubwo buvumo bwawe»
Gikora ku ntwaro zacyo maze kirasohoka, barwana mu gihe cy’isaha irenga, maze barekera aho ngo bafate akuka. Igihanda: Ni kuki mwanziye mu mirima? Ruzirabwoba Twaje guhorera amaraso y’abagenzi nk’uko na bikubwiye.
Bongera gutangira indwano, maze cya gihanda gihigika Ruzi- rabwoba, kimujyana inyuma, arakigarukana agitimbura mu mutwe no mu mbavu, ku buryo cyataye intwaro. Akigejeje hasi, aracyica, noneho agica umutwe, awujyana ku icumbi. Afata wa mugenzi Ntegenke na we aramujyana.
Bageze mu rúgo, bereka abahasigaye umutwe wa Mwicabeza, barawuranga nk’uko babikoreraga abandi kugira ngo abifuzaga gukurikira urugero rw’icyo gihanda bashye ubwoba. Noneho babaza Ntegenke uko yagiye mu maboko y’icyo gihanda.
Ntegenke ati « Nk’uko mubyibonera, ndi umurwayi, ariko kuko urupfu rwahoraga rukomanga ku muryango wanjye, natekereje ko ntazigera ngirira amahoro mu rugo, ni bwo rero niyemeje kuba umugenzi, mva mu murwa w’Ishidikanyamana navukiyemo, jye na data na mama, ndinda ngera aha. Nta kabaraga ari ku mubiri, ari mu bugingo, ariko nubwo ngenda nkururuka, ndifuza gukomeza urugendo rwanjye. Nkigera ku irembo ry’iyi nzira, umutware waho yanyakiranye urukundo, ntiyagira icyo ambwira ku byerekeye uko ndi nk’agati uku, cyangwa se ku ntege nke z’ubugingo bwanjye, ahubwo ampa ibyangombwa ngomba gukenera mu rugendo, niko kumbwira ati Izere kugeza ku mperuka’. Nkigera kwa Musobanuzi, nakiriwe neza, kubera ko bambwiraga ko ntari gushobora kuzamuka umusozi Biruhanya, umwe mu bakozi be arantwara angeza mu mpinga.
Abagenzi na bo baramfashije nubwo nta n’umwe wigeze yemera kugendera mu ntambwe yanjye. Nyamara iyo bansigaga, barambwiraga ngo Komera’! Kandi bakanyemeza ko ubushake bw’Imana ari uko abanyantegenke bahozwa amarira. Nkigera mu Muhora w’Igitero, ni bwo igihanda kimbwiye ngo ninitegure urugamba; ariko ibyo byari ukwikoza ubusa, mu ntege nke zanjye sinari nkeneye kurwana ahubwo pari nkeneye agatobe ko kunsubizamo imbaraga. Ubwo cyaraje kiramfata. Natekerezaga ko nubwo cyamfungiranye mu buvumo bwacyo, kitazanyica kuko ntari nagikurikiye ku bushake.
Numvaga nzavamo ndi muzima kuko nari narumvise ko umugenzi wese unyazwe n’ibisumizi, adapfa mu gihe akomeje gutekereza Shebuja. Ninteze kuvanwamo kandi koko ni ko byabaye ndetse murabona kontacyo nabaye. Ndabashimira Umwami wanjye wantabaye hamwe na mwe yakoresheje. Niteze n’ibindi bitero nzahura na byo, ariko niyemeje kuziruka uko nshoboye, kuzatera ibitambwe nintabasha kwiruka no kuzakururuka nintabasha gutera ibitambwe. Naho ku cy’ingenzi, kubera uwankunze, ubu mfite ikiruhuko, inzira yanjye yaraharuwe imbere yanjye naho ubugingo bwanjye bwamaze kwambuka rwa ruzi rutagifite urutindo namba nubwo nk’uko mbibona ndi umunyantege nke z’ubugingo»
Mukiranutsi: Mu minsi ishize, nta mugenzi witwa Bwoba washoboye kubonana na we?
Negenke: Kuvuga ukuri twarabonanye. Yari avuye mu murwa witwa Buswa uri nko muri kilometero esheshatu uvuye mu murwa w’Irimbukiro, aho hantu harareshya no kuva i Rimbukiro kugera aho navukiye. Ubusanzwe ndamuzi cyane kuko yari data wacu. Twarasaga cyane; yari afite uruti ruto nka njye, kandi twari dufite imico imwe.
Mukiranutsi: Erega ndabona umuzi koko kandi koko ndabyemeye ko mugirana isano, murasa rwose ari ukwereruka, ari indoro, emwe muranavuga kimwe.
Negenke :Abatuzi bose ni ko bavuga koko, na ndetse ibyo namubonyeho ibyinshi nanjye mbyibonaho.
Nuko Gayo aramubwira ati « Ngwino kandi ukomere ! Urisanga mu rugo rwanjye. Nugira icyo wifuza, ugisabe mu mudendezo kandi nunagira icyo wifuza ko abakozi banjye bagukorera, baragikora batinuba»
Niegenke: Iyo neza ungiriye sinayitekerezaga, imbereye mbese nk’izuba ryatungukira mu gicu cyijimye cyane. Ese aho cya gihanda Mwicabeza kigeze gitekereza ko nzagirirwa iyi neza, ubwo cyamfataga kimbuza gukomeza urugendo !Ubwo cyancuzaga kinsaka mu mifuka aho cyatekerezaga ko nzajya kwa Gayo akanyakira? Nyamara birabaye.
Mu gihe Gayo na Ntegenke bari bakiganira, haza umuntu yiruka, akomanga ku rugi maze avuga ko umugenzi Nkiranirwa yakubiswe n’inkuba hafi aho nko muri kilometero ebyiri.
Negenke: Ayi wee! Yapfuye koko? Mu minsi mike mbere yuko ngera hano yari yanshyikiriye maze turagendana. Ubwo igihanda Mwicabeza cyamfataga twari kumwe, ariko kuko yari akomeye, aza gushobora guhunga. Naho yacikiraga urupfu, naho jye mfatiwe ubugingo!
Comments