logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGENZI S02 EP13

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
13. ABAGENZI BAKIRWA NEZA KWA GAYO

Kubera ko inzu ya Gayo yari yaragenewe amacumbi bahita bayijyamo badakomanze. Bahamagara nyirayo ngo bamubaze niba ashobora kubacumbikira iryo joro.
Gayo ati « Cyane rwose, niba muri abizerwa, kuko inzu yanjye ari iy'abari mu rugendo. »
Ibyo birabashimisha cyane kubona nyir'iyo nzu ari inshuti y'abari mu rugendo. Basaba ibyumba, Mukristokazi n'abana na Mbabazi abereka kimwe, naho Ruzirabwoba na wa musaza abereka ikindi.

Ruzirabwoba: Mukundwa Gayo, ufite iki se cyo kugaburira aba bagenzi bagenze igihe kirekire none bakaba bananiwe?
Gayo: Ubu igihe cyo kuba twajya kubashakira amafunguro cyarenze. Ariko turabaha icyo dufite, ntimutugayire. Ruzirabwoba: Ibyo ufite mu nzu biratunezeza, kuko ubu nagutunguye, kandi nzi neza ko utajya ubura ibyangombwa.
Gayo aramanuka ajya mu gikoni, maze ategeka umutetsi witwa- ga Mwumvakaryoshye kugira icyo ategurira abagenzi. Amaze ku vugana n'umutetsi, Gayo aragaruka abwira abagenzi ati « Muraka za neza nshuti zanjye, murisanga kandi rwose nejejwe no kuba mfite inzu yo kubakiriramo. None ubwo bagitegura icyo kurarira nimucyo tube tuganira ku ngingo zishimishije kandi z'ingirakamaro

Bose barabyemera. Gayo arabaza ati «Uyu mubyeyi mbona ukuze se, ni uwa nde ?»
Ruzirabwoba: Uyu mubyeyi ni umugore wa Mukristo, umugenzi wa kera, kandi aba ni abana be uko ari bane. Naho uriya. mukobwa ni umwe mu nshuti zabo yashoboye kwemeza ko bakorana urugendo. Aba bahungu bahora bibuka se kandi bifuza gukurikira inzira ze, iyo babonye ahantu yaruhukiye, cyangwa aho yakandagiye, bishimira cyane kuharuhukira, cyangwa kuhakandagira.
Gayo: Koko se uyu mugore n'aba bana ni aba Mukristo ? Se w'umugabo wawe twari tuziranye, ndetse na sekuru. Mbese mu muryango we harimo abantu benshi b'intwari, abasekuruza babo bakomoka muri Antiyokiya (Ibyak. 11.26). 

Abakurambere ba Mukristo, ndibwira ko umugabo wawe yabakubwiye, bari abantu b'inyangamugayo. Bagaragarije Umwami Imana n'inzira ze kimwe n'abamukunda, ubugwaneza n'ubutwari bikomeye. Numvise ko benshi mu bakurambere b'umugabo wawe bihanganiye ibigeragezo byose ku bwo gukunda ukuri. Sitefano, umwe mu basekuru b'umuryango w'umugabo wawe, yicishijwe amabuye (Ibyak. 7.59-60). Yakobo na we wo muri icyo gihe, yicishijwe inkota (Ibyak.12.2). Ntavuze Pawulo na Petero, abakuru bo muri uwo muryango w'umugabo wawe, habayeho Iginatiyo wajugunyiwe intare, Romani bakataguyemo udutongo umubiri wose na Polikarupe wagumanye ubutwari bwe no mu itanura ry'umuriro. Harimo umwe wamanitswe mu gitebo ahitegeye izuba ngo amavubi azamwarikemo, undi na we ahambirwa mu mufuka maze ajugunywa mu nyanja. Mbese rwose ntibyashoboka kubarura abantu bose muri uwo muryango bababajwe bakaniewa urw'agashinyaguro ku bw'urukundo rw'Umwami wabo. Nakwishimira gusa kubona ko umugabo wawe yasize abahungu bane, kandi nizeye rwose ko batazase- bya izina rya se, kandi ko bazanyura inzira ze bakazagira amaherezo nk'aye.

Ruzirabwoba: Mu by'ukuri koko, ndibwira ko ari ko bizagenda, kuko bajya bahitamo ku bushake bwabo inzira za se.
Gayo: Ni byo navuza na njye, ni nayo mpamvu umuryango wa Mukristo utagomba kwibagirana ku isi, Mukristokazi azashakire abahungu be inkumi zo kurongora, kugira ngo izina rya se n'inzu y'abasekuruza be itazibagirana mu isi.

Mukristokazi: Byaba bibabaje kubona umuryango nk'uyu, uyongobera.
Gayo: Kuyongobera ntibishoboka, nyamara washobora kugabanuka. Kandi Mukristokazi akurikije ibitekerezo byanjye. ibyo ntibyaba. Nawe rero Mukristokazi, nishimiye kukubona, hamwe n'inshuti yawe Mbabazi, muri akagozi gakubiranyije maze nabishaka, umushyingire Matayo umuhungu wawe w'imfura, ni uburyo wakwizera ko hari uwo usize kuri iyi si.

Ubwo imisango iba irabaye, ku buryo n'ibyo kurongorana byagezweho.
Gayo aravuga ati «Ngiye kuvuga imigenzereze y'abagaore kandi
mbamare isoni. Kuko nkuko urupfu n'umuvumo byazanywe mu isi n'umugore (Itang. 3), ni nako byagenze ku bugingo n'ubuzima Imana yohereza Umwana wayo wabyawe n'umugore (Gal.4.4). 

Kugira ngo berekane ko banze rwose igikorwa cya nyina w'abantu (Eva) abagore bo mu Isezerano rya kera bifuzaga abana, bizeye kuzabyara umucunguzi w'isi. Nanavuga ko mu gihe hari hakivugwa iby'ivuka ry'uwo mucunguzi abagore ari bo bamwishimiye mbere y'abagabo n'abamarayika (Luka 1.42-46). Nta hantu nigeze nsoma umugabo n'umwe waba yarahaye Kristo nibura akamiya kamwe; nyamara abagore baramukurikiraga kandi bakamufashisha n'ibyabo (Luka 8.2-3)! Ni umugore kandi wogeje Yesu ibirenge n'amarira ye (Luka 7.37-50). Kandi na none ni umugore wasize amavuta umurambo we mbere yuko ujya mu mva. (Yoh.12.1-7). Kandi n'ubwo yajyaga guhambwa, ni abagore bamuririraga (Luka 23.27), ari na bo bamukurikiye kugera i Kaluvariyo (Luka 23.49), kandi bakanicara ku mva ye ubwo yahambwaga (Mat. 27.61). Na none ubwo yazukaga mu gitondo kare yabonanye n'abagore, ari na bo bagejeje bwa mbere iyo nkuru ku bigishwa be ko yazutse mu bapfuye (Luka 24.22-23). 

Nguko uko abagore bahawe icyubahiro, kandi ibyo bikaba bitwereka ko kimwe na twe, bahabwa ubuntu bw'ubugingo. »
Muri ako kanya, umutetsi atumaho ko ibyo kurya biri hafi kuboneka, imeza irategurwa bashyiraho n'umunyu n'umugati. Matayo aravuga, ati « Mbonye integuza yuko ibyo kurya bihiye. maze numva mbishatse.»
Naho Gayo aravuga ati « Bityo rero, abe ari ko amahame yose y'ubugingo agukangurira gushaka kuzarira ku meza y'Umwami mu Bwami bwe, kuko inyigisho zose zitangwa, ibitabo by'amasesengesho n'imihango ikurikizwa mu nsengero, byose ni ukwitegura, kimwe n'iyo meza uko iteguye, n'umunyu n'ibindi, umunsi mukuru Umwami Imana aduteganyiriza mu nzu ye. »

Ibiryo biba bigeze ku meza. Harimo kandi urushyi rw'akaboko n'inkoro by'igitambo (Lewi 7.32-34) kugira ngo bigaragare ko bagomba kubanza gusenga no gusaba umugisha mbere yo kurya (Zab.25.1; Heb.13.15). Maze bose babiryana umunezero. Noneho bazana icupa rya vino itukura nk'amaraso(Guteg.32.14). Gayo arababwira ati « Nimunywe mu mudendezo ni vino yenzwe mu maraso y’inzabibu. Inezeza Imana n’abantu “ (Abac. 9.13 na Yoh.15.5). Nuko barayinywa kandi barishima. Ubwo hakurikiraho amata n’umugati usize. Gayo aravuga ati albi ni iby’abo bahungu byo kubakuza(1Pet.2. 1-2). » 
Noneho bazana amavuta n’ubuki. Gayo ati « Nimubiryane umudendezo kuko ari ibyiza byo kubanezeza no kubakomeza mu bitekerezo no mu bwumvikane bwanyu. Ni byo byatungaga Umwami wacu akiri umwana, biranditswe ngo Amata n’ubuki ni byo bizamutunga kugeza aho azamenyera ubwenge bwo kwanga ibibi agakunda ibyiza» (Yes. 7.15). 
Noneho bazana amatunda meza aryohereye. 

Matayo: Ubu se dushobora kurya amatunda kandi tuzi ko ari yo inzoka yakoresheje igashuka umubyeyi wacu wa mbere ? 
Gayo Twashukiwe mu matunda koko, nyamara icyaha ni cyo cyanduje ubugingo bwacu, ntabwo ari amatunda. Kurya ku mbuto zabujijwe bijyana ku kurimbuka, ariko aya matunda yo mushobora kuyaryaho nta cyo mwishisha. 
Matayo: Nabajije icyo kibazo kubera ko nigeze kurwara cyane kubera ayo nari nariye. 
Gayo: Urubuto rubujijwe ni rwo rutera uburwayi, ntabwo ari urwo Imana iduhaye rubutera. 
Mu gihe bakivuga batyo, babazanira imbuto z’ubundi bwoko zifite igihu gikomeye noneho umwe mu bari kuri ayo meza aravuga ati « Bene izi mbuto zirwaza amenyo cyane cyane ay’abana. » 

Gayo abyumvise arasubiza ati « Ibyanditswe bikomeye bisa n’izi mbuto z’igihu gikomeye, ariko gihishe urubuto ruribwa. Mukureho icyo gihu murasanga imbere urubuto ruribwa. Niyo mpamvu bazibazaniye. » 
Ku bw’ibyo barishima cyane. Baguma ku meza akanya ba- ganira utuntu n’utundi. Noneho wa musaza aravuga, ati « Musangwa mwiza, mu gihe tugisatura izi mbuto zacu, fora icyo ibi bivuga: 
Hari umugabo wagaragaraga nk’umusazi: 
uko yatagaguzaga cyane, ni ko yungukaga byinshi. 
Bose batega amatwi, bibaza icyo Gayo agiye gusubiza. Amara akanya acecetse, ageze aho arasubiza ati « Uha umukene azunguka 
inshuro cumi, ndetse ijana. » 

Yozefu: Sinibwiraga ko wabasha kubifindura Mutware we. Gayo: Yooo! Bene uwo mwitozo ndawumenyereye, kandi nta kintu na kimwe cyigisha nk’inarañbonye. Imana yanyigishije kugwa neza, maze mbona ko kugira neza bingirira neza.«Hari umuntu utanga akwirakwiza nyamara akarushaho kunguka, kandi hari uwimana birenze urugero, ariko we bizamutera ubukene gusa» (Imig. 11.24). 
Nuko Samweli yongorera nyina, ati «Mama, ko mbona iyi nzu ari iy’umuntu w’umugabo, twayimazemo igihe maze Matayo akarongoreramo Mbabazi, tukabona gukomeza urugendo rwacu.” 
Gayo amaze kumwumva ni ko kumusubiza ati «Ni byo rwose mwana wa ! » 
Nuko bahamara igihe kirenze ukwezi, maze Mbabazi ahabwa Matayo ho umugeni. 
Muri icyo gihe bahamaze, Mbabazi ahadodera imyambaro y’abakene nk’uko bisanzwe maze ibyo bihesha ishema abagenzi. 
Tugaruke ariko ku bya mbere. Nyuma yo gufungura, ba bahungu basaba kujya kuryama, kuko urugendo rwari rwabananije. Ni bwo Gayo aberetse ibyumba bagomba kuryamamo, naho Mbabazi yiyemeza kubajyana mu buriri. Arabaryamisha, barasinzira neza. Abandi bo bakomeza kwiganirira na Gayo, burinda bucya. Nyuma y’amagambo menshi ku Mana, kuri bo ubwabo no ku rugendo bagize, wa musaza Mukiranutsi, umwe wari watanze rya yobera ariha Gayo atangira guhunyiza. Ruzirabwoba aramubwira ati << Niko ye! Ugiye gusinzira? Kanguka nkubwire iyobera. “ Mukiranutsi: Ngaho rivuge. 
Ruzirabwoba: Ushaka kwica, agomba kubanza kuneshwa kandi ushaka kuba mu mahanga agomba kubanza gupfira iwabo. 
Mukiranutsi: Yaa! Rirakomeye, rirakomeye gusobanura ariko cyane cyane gushyira mu bikorwa. Ariko reka turebe, yewe Musangwa, ndariguhaye ridusobanurire ndashimishwa no kukumva. 
Gayo: Oya! Ni wowe ryabajijwe, none ni wowe urisubiza. Noneho wa musaza aravuga ati «Ni ngombwa kubanza gutsindwa n’ubuntu kugira ngo icyaha kineshwe, kandi ushaka kugira ubugingo nyakuri agomba kubanza gupfirwa ku giti eye. » Gayo ati « Ni byo rwose, ihame ryera n’inararibonye birabitwigisha. Kuko kugeza ubwo ubuntu bwigaragaza bugatwikiriza ubu- gingo ikuzo ryabwo, ubwo bugingo nta mbaraga buba butite zo kunesha icyaha. Ndetse niba Satani akoresha icyaha nk’umugozi wo kuzirika ubugingo, ubwo bugingo bushobora bute kunesha mu gihe izo ngoyi zitaracika? Nta muntu n’umwe wagiriwe ubuntu wakwemera ko ashobora kuba ingoro y’ubwo buntu mu gihe akiri imbata y’ibyaha bye. Ahubwo nibutse agakuru keza ngiye kubatekerereza. Hari abagabo babiri batangiye urugendo, umwe yari umusore, undi yari ashaje. Uwo musore yagombaga kurwana n’ibyifuzo bikomeye bya kamere, naho iby’uwo musaza byo byari byaracogojwe n’iminsi. Uwo musore kandi yagendaga ashinga ikirenge aho uwo musaza agishinguye. Ni nde wambwira muri abo bombi uwo ubuntu bwagiriye umumaro cyane kurusha undi?» 
Mukiranutsi aramusubiza ati « Ni uwo musore rwose, kuko urwana n’imitego ikomeye ni we uba akomeye, cyane cyane iyo abaho kimwe n’utanarwana na kimwe cya kabiri cy’iyo mitego ye kuko ubukuru buyimurinda. Ndetse, nasanze ko abasaza benshi bibeshya gutyo, bitiranya ubudohoke bwa kamere yabo no kunesha ibyaha ku bw’ubuntu. Mu by’ukuri, abasaza bafite ubwo buntu, baba bashobora cyane guha abakiri bato inama kuko bo baba bazi neza ukuntu ibintu ari ubusa. Nyamara iyo umusaza n’umusore babaho kimwe, uwomusore aba amurusha amahirwe yo kubona umurimo w’ubuntu uri muri we, kuko ukwifuza kwa kamere y’umusaza kuba kwaracogoye. » 
Bakomeza kuganira gutyo burinda bucya. 

Comments