Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
12. UMUSAZA MUKIRANUTSI ABARIRA ABANDI BAGENZI INKURU YA MWIYEMEZI
Nuko mbona bakomeje kugenda baganira, kuko Ruzirabwoba akimara kuvuga ibya Bwoba; Mukiranutsi yahise atangira ibya Mwiyemezi ati « Yiyitaga umugenzi, ariko ndahamya ko atigeze agera ku irembo ryinjira muri iyi nzira.»
Ruzirabwoba: Ntabwo se mwigeze kuganira ?
Mukiranutsi: Twarabyigeze, ndetse inshuro zigera kuri ebyiri cyangwa eshatu. Ariko akiyemera nk'uko izina rye ribivuga. Ari abantu ari ibitekerezo ari n'urugero nta na kimwe yitagaho. Yakoraga icyo atekereza gusa kandi nta kintu cyashobora kukimubuza. Rucirabwoba: Mbwira, ubwo se yari yishingikirije kuki? Mukiranutsi :Yavugaga ko umuntu wese ashobora kwigana ibyo abari mu rugendo bakora, bityo akaba yizeye gukizwa.
Ruzirabwoba :Gute? Nibura iyo apfa kuvuga, ati « Birashoboka ko umuntu yagwa mu byaha nk'ibyo abari mu rugendo, kimwe nuko yakora ibyiza nka bo », kuko ni ukuri, nta hame na rimwe ryatuvana mu bubata, mu gihe tutabaye maso kandi ngo turwane. Ariko we si cyo yashatse kuvuga, ndumva igitekerezo eye ari uko bene uko gukora byemewe.
Mukiranutsi: Ni byo, rwose ni ko yibwiraga kandi akaba ari nako akora.
Ruzirabwoba: Ubwo se yishingikirizaga kuki kugira ngo avuge atyo?
Mukiranutsi: Yavugaga yishingikirije ku Byanditswe Atirabwoba: Mukiranu! Rwose dusobanurire neza. Mukiranutsi: Reka mbibabwire. Yavugaga ko nk'uko Dawidi wari ukunzwe cyane n'Imana, yafashe umugore w'undi, na we ashobora kubikora, ko nk'uko Salomo yari afite abagore benshi, na we gutunga abarenze umwe yabikora. Yavugaga kandi ko nk'uko Sara na ba babyaza bo mu Egiputa babeshye, na Rahabu agakiza ba batasi akoresheje ikinyoma kandi akabihemberwa ko na we nta kibi yaba akoze aramutse abeshye. Yanavugaga ko intumwa za Yesu zikurikije itegeko rya Shebuja, zambuye indogobe nyirayo, ko ubwo na we abasha kubikora, hanyuma ngo kuko Yakobo yabonye umugisha wa se, ku bunganya no kwiyoberanya na we afite uburenganzira bwo gukora atyo
Ruzirabwoba: Mbega ibintu bibi! Ni byo se koko?
Mukiranutsi: Naramwiyumviye abivuga na Bibiliya mu ntok Ruzirabwoba: Ibintu nk'ibyo ntibishobora kwihanganirwanamba.
Mukiranutsi :Unyumve neza ariko, ntiyavugaga ko ari ng mbwa. Ariko ko abigana ibyiza by'ababikoze, bashobora no kwigana ibibi byabo.
Ruzirabwoba :Ariko se noneho, hari ikibi kiruta uwo mwanzuro? Ni nko kuvuga ngo niba abantu bacumuye ku bw'imbaraga zabo, we akwiye gucumura ku bwende bwe. Cyangwa ngo umwana muto, agize atya rimwe agasitara akagwa mu byondo, maze akiya- nduza, ngo ubwo na we ashobora kwigaraguramo nk'ingurube! Ni nde wabasha kwemera ko umuntu w'umugabo yakwigira injiji ku buryo ahumishwa n'imbaraga z'irari bene ako kageni !Ariko ni iby'ukuri koko Ibyanditswe biravuga ngo « Basitara ku jambo ry'Imana ntibaryumvire, kandi ari bo ryagenewe.» (1 Pet.2.8). Ni ukwibeshya, gukeka ko ushobora kugira ubwiza bw'abakiranuka wiha gukora ibibi bashobora kuba barigeze kugwamo. « Gutungwa n'ibyaha by'ubwoko bw'Imana» (Hos.4.8) nk'uko imbwa irya umwanda ntibyavamo kugira ibyiza. Sinshobora kwemera ko umuntu utekereza atyo yaba afitiye Imana ukwizera n'urukundo. Ariko ndibwira ko wamuhakanije, ntiwambwira icyo yagushubije. Mukiranutsi Yarambwiye ngo agomba gukora ibitanyuranye n'ibyo atekereza.
Ruzirabwoba: leyo gisubizo ni kibi rwose, kuko nubwo ubwabyo ari bibi kwiyegurira ibidushuka tukabikora kandi mu bitekerezo tubyamagana, birushijeho kuba bibi gukora ibyahu tugerageza kwumvisha ko atari ibyaha. Ingero za bamwe zibash gutwara abantu batabishaka, ariko iz'abandi zo zikabaganisha mi mitego.
Mukiramutsi: Hari abatekereza nka Mwiyemezi ariko ntibabi- vuge ni no kubera abatekereza batyo ubuzima bw'umugenzi buhinyurwa.
Ruzirabwoba: Ni ukuri koko, kandi birababaje ariko uwubaha Umwami w'ijuru azava muri ayo magorwa.
Mukiranutsi: Muri iyi si harimo ibitekerezo biteye ubwoba. Nzi umugabo uvuga ati « Hazaba hari akanya gahagije ko kwihana mbere y'urupfu.»
Ruzirabwoba: Nta cyo uwo arusha Mwiyemezi. Uwo uwamuha icyumweru cyo gukoramo urugendo rwa kilometero ijana, yarusunika akazarutangira ku isaha ya nyuma y'icyumweru.
Mukiranutsi: Ni byo koko, nyamara ariko abenshi mu bagenzi ni ko babigenza. Dore nk'uko ubibona nawe, ndi umusaza, kandi nagenze igihe kirekire muri iyi nzira, nabonye byinshi. Nabonye abagenzi bahagurukana umuvuduko nk'abashaka guca ku babari imbere bose, maze nyuma y'igihe gito, bagapfira mu butayu, batageze mu gihugu basezeranijwe. Nyamara hari n'abandi batagaragazaga ubushobozi na buke bagitangira, bagasa k'aho batazanabaho n'umunsi n'umwe, ariko bagaragayemo abagenzi beza cyane. Narababonye bagenda biruka, ariko hashira akanya gato, bakagaruka biruka uko bagiye.
Narabumvise, bagiye batangira inzira bagana muri Paradizo, bemera ko aho hantu habaho koko, ariko bajya kuhagera, bakagaruka inyuma, bavuga ngo ntihabaho. Abandi na bo birataga ibyo bazakora bageze mu kaga, bagiye bareka ukwemera, n'imibereho y'umugenzi, n'ibindi byose kandi kubera ko bikanze induru y'ibinyoma gusa!
Mu gihe bakigenda, haza umugabo yiruka, maze arababwira ati «Yemwe mwa bagabo mwe, na mwe banyantege nke, niba mwikunda, nimushake uko mwikura mu kaga kuko imbere yanyu murahura n'abambuzi. » Nuko Ruzirabwoba arasubiza, ati « Bashobora kuba ari ba bagabo batatu bigeze kurwanya Nizerabuhoro. Ubu turi hafi guhura na bo. » Noneho bikomereza urugendo. Aho bageze mu gakoni hose, bakitegereza neza ngo barebe ko babona abo bambuzi, ariko ntibababona. Niba barumvise Ruzirabwoba bakamutinya, niba bari bahinduye igitekerezo cyo gutera nta wabimenya.
Mukristokazi aza kwifuza ahantu yaruhukira kuko we n'abana bari bananiwe maze Mukiranutși ababwira ko hashobora kuboneka hafi abo. Arababwira ati «Gayo (Rom.16.23), umwigishwa wubahwa cyane atuye hariya. » Nuko bose biyemeza kujyayo kuko uwo musaza yamutakaga bihebuje.
Comments