Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
11.UMUSAZA MUKIRANUTSI YIFATANYA N'ABANDI BAGENZI
Nuko mbona batangiye kurira ahantu hirengeye hateguriwe abagenzi ngo bitegereze ibiri imbere. Hagomba kuba ariho Mukristo yaboneye bwa mbere Mwizerwa. Abagenzi barahicara ngo baruhuke; bararya baranywa, kandi banishimira ukuntu bakijijwe wa mwanzi wari ukomeye kwa kundi. Bakiri muri ibyo, Mukristokazi abaza Ruzirabwoba niba nta hantu yakomeretse muri ya ntambara. Aramusubiza ati « Oya, keretse akantu k'agakomere gato, ariko ntikanteye ubusembwa, ahubwo ubu ni ikimenyetso cy'urukundo mfitiye Databuja na mwe, kandi ku bw'ubuntu, nyuma kazampesha igihembo gikomeye
Mukristokazi: Ariko se ntiwagize ubwoba ubonye kije n'ubuhiri bwacyo?
Ruzirabwoba: Ngomba kutiringira imbaraga zanjye, kugira ngo mbashe kwishingikiriza k'Usumbabyose (2 Kor. 4. 10-11).
Mukristokazi: Ariko se igihe yakubanje akakugarika hasi watekereje iki?
Ruzirabwoba: Nahise nibuka ko Databuja ubwe yagiriwe nabi, ariko nyamara, nyuma ya bypse yaje gutsinda.
Matayo: Ibyo ari byo byose, ndabona ko Imana yatugiriye neza ikatuvana muri kiriya gikombe kandi ikanatuvana mu maboko y'uriya mugizi wa nabi. Njye rero nkaba ntacyo mbona cyantera kuyishidikanyaho mu bihe bizaza, kuko hano yaduhamirije iby'urukundo rwayo.
Nuko barahaguruka, baragenda. Bataragera kure, bagera ku giti kinini cyane, kandi munsi yacyo hari hasinziriye umugenzi usheshe akanguhe. Bamenya ko ari umugenzi kubera imyambaro ye, umukandara we, n'inkoni ye.
Ruzirabwoba aramukangura, maze wa musaza witwa Mukira- nutsi yitera hejuru akanuye amaso ati « Ni iki? Muri ba nde, kandi murakora iki hano?»
Ruzirabwoba aramusubiza ati «Witinya, turi inshuti zawe. »Wa musaza arahaguruka maze ashaka kumenya neza abo ari bo. Ni bwo Ruzirabwoba amubwiye, ati« Nitwa Ruzirabwoba nkaba umuherekeza w'abagenzi bajya mu gihugu cy'ijuru. Mukiranutsi ati
«Noncho mumbabarire, nari nagize ngo muri mu gaco kamwe n'abaherutse kwiba udufaranga twa Nizerabuhoro, ariko ubu ndabona muri abanyakuri.
Ruzirabwoba: Iyo tuba bo se wari kwitabaza iki?
Mukiranutsi: Icyo nari kwitabaza? Najyaga kurwana kugeza mfuye; kandi ntimwajyaga kunsinda, kuko nta mukristo uneshwa, keretse iyo ariwe ubwe uretse kurwana,
Ruzirabwoba Uvuze neza data we! Nkurikije ibyo umaze kuvu ga, ndabona uri uwo mu bwoko bwatoranijwe, kuko uvuze ukuri. Mukiramutsi: Nanjye ndabona ko uzi neza icyo urugendo nyarwo ari cyo kuko benshi bazi ko tunesheka vuba
Ruzirabwoba: Ubu se ko tumaze kumenyerana, ntiwambwira izina ryawe n'aho uturuka?
Mukiramutsi: Simbasha kukubwira izina ryanjye, ariko mvuye mu murwa Buswa ku bilometero 22 uvuye mu murwa Rimbukiro. Ruzirabwoba: Yoo! Mbese uri uwo muri uwo murwa? Noneho menye uwo uri we. Witwa Mukambwe Bukiranutsi, si byo?
Nibwo umusaza avuze ati « Oya si Bukiranutsi, ahubwo Mukiranutsi ni ryo zina ryanjye, kandi nifuza ko kamere yanjye yaryemeza. Ariko se izina ry'umurwa nturukamo rikubwiye uk nitwa rite?»
Ruzirabwoba :Numvise Databuja akuvuga kuko azi ibibera mo isi byose. Ngahora mbaza niba hari umuntu wava muri uwo murwa wanyu, dore ko urusha ububi umurwa Rimbukiro bagize indahiro.
Mukiramutsi :Yee, ni koko turi kure y’izuba cyane, bityo tugako- nja cyane, kandi tukaba ubutita ntitwumve, nyamara nubwo umu- ntu yaba afungiranye mu musozi w’urubura, izuba ry’ubutabera rikamurasiraho, umutima we wari umeze nk’urubura urayenga Ngibyo rero ibyambayeho.
Ruzirabwoba: Mukiranutsi Mubyeyi, ibyo ndabyemeye, kuko nzi ko uvuga ukuri.
Nuko wa musaza aramutsa abari aho bose, abahoberana urugwiro rwinshi, abaza izina rya buri wese n’ukuntu urugendo rwabagendekeye kugera aho..
Mukristokazi: Ndibwira ko izina ryanjye urizi, Mukristo mwiza yari umugabo wanjye, kandi aba bana uko ari bane ni abè. Tekereza icyo uwo musaza yakoze amaze kumumenya! Yiteye.
hejuru amwenyura kubera ibyishimo, maze abifuriza ibyiza agira ati « Numvise benshi bavuga iby’umugabo wawe, ubutwari bwe n’ukuntu yarwanye mu rugendo rwe. Ibyo bibanezeze ko izina rye ntaho ritazwi muri iki gihugu. Ukwizera kwe, ubutwari, ugukomera n’ukuri byamugize ikirangirire.
Noneho areba ba bahungu, maze abaza buri wese izina rye. Bamaze kumubwira, ni ko kubabwira atya ati « Matayo, urabe nka Matayo wari umukoresha w’ikoro (Mat. 10.3), udakurikira ibibi bye ahubwo ukora ibyiza bye. Samweli, urabe nka Samweli w’umuhanuzi, ubeshejweho no kwizera no gusenga (Zab.99.6). Nawe Yakobo, urabe nka Yakobo umunyakuri ukiranuka, cyangwa nka Yakobo umuvandimwe w’Umwami wacu (Ibyak 1.13-14).
Bamubwira ibya Mbabazi n’ukuntu yasize byose agakurikira Mukristokazi n’abahungu be. Maze umusaza aramubwira ati : Mbabazi iryo zina ryawe ku bw’impuhwe, uzacishwa mu bikomeye uzahurira na byo mu nzira, kugeza ubwo uzagera ku isoko y’imbabazi maze ukayitegereza n’amaso yawe.»
Ubwo Ruzirabwoba yarabitegerezaga, amwenyura n’ibyishimo byinshi..
Bakigenda, Ruzirabwoba abaza wa musaza Mukiranutsi niba atazi umugabo witwa Bwoba wo mu by’iwabo wari waratangiye.
urugendo.
Mukiranutsi: Yee, ndamuzi. Yari umugabo ugira ukuri muri we, ariko akaba umugenzi w’amananiza menshi ntigeze mbona. Ruzirabwoba: Uramuzi neza koko kuko umuvuze uko ari. Mukiranutsi: Ndamuzi neza kuko twanagendanye igihe kugeza ubwo yatangiraga kwibaza ku byashoboraga kuzatubaho, nari kumwe na we.
Ruzirabwoba: Nanjye naramuherekeje kuva ku nzu ya Databuja kugera ku nzugi z’igihugu cy’ijuru.
Mukiranutsi: Ubwo rero nawe uzi ko yari mubi. Ruzirabwoba: Naramwihanganiye, kuko mu murimo wacu hari ubwo tugomba guherekeza abantu nk’uwo.
Mukiranutsi: Ngaho rero ntekerereza ukuntu mwameranye umuherekoje.
Ruzirabwoba: Mbese yahoraga afite ubwoba bwo kutazagera aho yashakaga kujya. Ibivuzwe byose cyangwa igicucu cy’igisitaza.
yarabukwaga, byose byamuteraga ubwoba. Nanamenye ko yamaze ukwezi kose anihira mu bwihebe, adatinyuka gukomeza nubwo yabonaga abandi bagenzi bamucaho kandi baranashoboraga kumu- ha akaboko ngo bamufashe. Ntiyanifuzaga gusubira inyuma avuga ko yapfa aramutse atageze mu ijuru, kandi nyamara buri kantu k’akabazo kose kamucaga intege, kabone n’akatsi gato gate kaka- mutega akagwa.
Amaze igihe muri iryo sayo nk’uko nabikubwiye, yaje kurivamo umunsi umwe haramutse agacyo, maze sinzi ngo uko yambutse. Aho aviriyemo, ntiyabashaga kwemera ko ari byo. Mbese ubanza mu bwenge bwe hari harimo isayo y’ubwihebe yagendanaga Hanyuma yaje kugera ku rugi rw’umuryango w’iyi nzira naho kandi ahamara igihe kinini ataratinyuka gukomanga. Aho urugi rukinguriwe ashaka kwiyirukira ngo ahe umwanya abandi binjire, avuga ko kwinjira atabikwiye. Bityo, nubwo yahageze mu ba mbere, abaje nyuma bamutanga kwinjira.
Aguma aho atitira, yitaruye, mbese uwo ariwe wese yamugiriye impuhwe, nyamara ariko ntiyashakaga gusubira inyuma. Nyuma, aza gufata inyundo yari imanitse ku rugi akomaho rimwe cyangwa kabiri buhoro cyane. Baramukingurira, ariko nanone ashaka kwi ruka. Uwari amukinguriye amwirukaho, maze aramubaza ati « Ni iki yewe utitira? »Yumvise ayo magambo, yitura hasi. Uwamuvu- gishaga atangazwa cyane n’izo ntege nke ze, maze armubwira ati «Gira amahoro! Haguruka kuko bagukinguriye urugi. Injira kuko urahirwa.» Nuko arahaguruka maze yinjira atitira. Agezemo imbere, agira isoni zo kwiyerekana mu maso. Bamumarana umwanya bamutinyura, maze bamwereka inzira yagombaga gukurikira.
Aragenda kugeza ubwo yageraga ku nzu yacu. Ageze ku muryango wa Databuja Musobanuzi, bimubera nka mbere ubwo yari ku muryango w’inzira. Ubwo kandi hari amajoro akonje cyane. Yari anafite urwandiko rumushingana yagombaga guha Databuja ngo amwakire mu nzu ye amutere akanyabugabo, kandi amuhe umuherekeza w’inkwakuzi kuko we yari afite umutima woroshye. Nyamara ntiyatinyutse gukomanga ku rugi. Uwo mutindi aguma aho kugeza ubwo yendaga kuhanogokera. Yari atentebutse ku buryo nubwo yabonaga abandi baza bagakomeza bakinjira we atatinyukaga gu kora nka bo. Sinzi uko narebye mu idirishya maze ndamubona, ndamusanga, maze mubaza uwo ari we. Ariko uwo munyabyago yari yuzuye amarira mu maso, noncho numva icyo yashakaga. Ubwo ‘ndinjira mbimenyesha abari mu nzu na bo babimenyesha Databuja, na we anyohereza kumwinjiza, ariko birandushya cyane kubimwemeza. Nyuma ariko mbigeraho, kandi rwose Databuja yamwakiriye neza. Ku meza hari hakiri udutongo turyoshye, baratumuha.
Nibwo atanze urwandiko, Databuja ararusoma maze amusubiza ko ibyifuzo bye byumviswe bikemerwa. Ahamaze igihe, asa n’ugaruye akanyabugabo kandi amera neza, kuko Databuja ni ngombwa ko mubimenya agira imbabazi cyane cyane ku banyabwoba. Amwitwaraho mu buryo bumukomeza. Amaze gusura ibyo yagombaga kubona byose, amaze no kwitegura kugenda agana mu murwa wo mu ijuru, Databuja amuha icupa ry’umutobe nk’uko yabigenjereje Mukristo amuha n’ibindi byiza byinshi byo kurya. Turagenda maze njya imbere ye, ariko ntiyavugaga, ahubwo gusa yasuhuzaga umutima cyane. Tugeze ha hantu hari hamanitse abagabo batatu, avuga ko atinya kuzaba nka bo. Yongera kunyurwa ariko abonye wa musaraba na ya mva. Yifuza kuhaguma igihe, kandi asa n’uwishimye akanya. Ageze ku musozi Biruhanya, ntiyajijinganya, ndetse ntiyanatinya za ntare, kuko si byo byamuteraga ubwoba, ahubwo yatinyaga kutazakirwa ku mpera.
Mujyana mu ngoro Nyumbanziza, ngira ngo atanabishaka. Ama- ze kwinjira, mwereka inkumi zituyemo, ariko akaba afite isoni zo kuba hamwe n’abandi, akihitiramo kuba wenyine, nubwo yakundaga ibiganiro bwose. Akenshi yajyaga kubumviriza inyuma y’urusika. Kandi yanakundaga kureba ibintu bya kera akanabiteke. rezaho cyane. Aza kumbwira ko yifuzaga kuguma muri izo nzu ebyiri twari tuvuyemo, ariko ngo nta butwari yari kubona bwabisaba.
Aho tuviriye mu ngoro Nyumbanziza ngo tumanuke wa musozi ugana mu kibaya Mucishabugufi, amanuka neza ku buryo nta wundi muntu nigeze kubona mu buzima bwanjye umanuka neza nka we, ibyo guca bugufi nta bwoba byamuteye cyane, icya ngombwa cyari ukuzanezerwa ku mpera. Mbese wagira ngo hari akantu k’urukundo hagati ye n’icyo kibaya kuko nta bundi nari narigeze kubona amerera nko muri cyo. Yituraga hasi agakubita umunwa we mu mukungugu, ubundi akihumuriza indabo zabaga aho (Amag.3.27-29). Buri gitondo yarizinduraga akirukanka ikibaya cyose.
Ariko tugeze ku bwinjiriro bw’igikombe cy’lgicucu ey"Urupfu, nsa n’ubura wa muntu wanjye, atari uko ashatse gusubira inyuma, kuko byari bimuri kure, ahubwo yendaga kwicwa n’ubwoba. Yarasakuzaga cyane, agira ati «Yoo! Amashitani aramfashe we! Aranyishe we!»
Sinabashaga rero kumucecekesha ngo atuze. Yarasakuzaga cyane ku buryo iyo aza kumwumva, yari guhita yihutira kuducakira. Ariko nyamara nza kubona ko muri icyo gihe yambukaga ari bwo bwa mbere na nyuma nabonye icyo kibaya gituje cyane. Ndibwira ko Umwami wacu yari yategetse abanzi by’umwihariko, kutagira icyo bakora mu gihe Bwoba ahanyura.
Mbese biraruhije kugutekerereza byose, ariko ndakubwira ikindi kimwe cyangwa bibiri byabaye. Ageze muri rya guriro ry’i Mburamumaro, ngira ngo agiye kurwana n’abantu baririmo, ngira ubwoba bw’uko bahadukubitira kubera ko yaberekaga ko asuzuguye ibyo bakoraga by’ubusazi.
Mu kwambuka cya Gihugu Kiroze aba intwari, ariko ntitugeze kuri rwa ruzi rutagira ikiraro yongera kwiheba ati « Ubu noncho ndagwamo, kandi sinzigera mbona rwa ruhanga rugomba kumpoza amarira kandi naragenze urugendo rungana rutya ngo ndwitege- reze. »Aho naho mbona ko amazi y’uruzi yabaye magufi cyane ku buryo ntigeze mbona mu buzima bwanjye bwose. Nyuma arambuka, amazi ntiyigera amurenga agatsinsino. Ageze ku rugi binjiriramo, musezeraho maze mwifuriza kuzakirwa neza iyo mu ijuru. Aransubiza, ati «Yoo, Nzakirwa neza rwose, nzakirwa neza pe!» Nuko turatandukana, sinongera kumubona ukundi.
Mukiramusi: Niko ye? Ngo yaba yaragize ibyishimo nyuma ? Ruzirabwoba:Ni ngombwa, sinigeze mbishidikanya. Yari umugabo ujijutse, gusa akaba umuntu unaniwe buri gihe ku buryo byamurushyaga, bikanavuna n’abandi (Zab.88). Ariko ikiruta byose, ni uko yangaga icyaha, yatinyaga kugira uwo yababaza ku buryo we ubwe yibuzaga n’ibyo amategeko amwemerera (Rom.14.21: 1 Kor.8.13).
Mukiranuts: Ariko se, ni kuki umuntu mwiza gutyo yamaze icyo gihe cyose mu mwijima?.
Ruzirabwoba: Hari impamvu ebyiri. Imwe ni uko Imana yo ikiranuka yabishatse ityo, ngo bamwe bavuze umwirongs, naho abandi barira (Mat.11.16-17). Bwoba yari mu bacuranga ijwi tyo hasi. We n’abasa nka we, bacuranga bene za nanga zitanga amajwi anihira kurusha ayandi, nubwo abantu bose batemera ko ijwi ryo hasi ari ryo shingiro ry’indirimbo. Ku bwanjye sinemera na hato ukwemera kutavuye mu kwicisha bugufi. Umurya umucuranzi abanza gukoraho ashaka kuringaniza inanga ye, ni utanga ijwi ryo hasi. Imana na yo ikunda gukora kuri bene uwo murya iyo ishaka. gutunganya ijwi ry’ubugingo. Gusa kubera gukiranirwa kwa Bwoba, nta rindi jwi yabashaga gucuranga uretse iryo kuniha kugeza ku munsi we wa nyuma. (Ndagira ngo nisegure kuko nkoresheje iki kigereranyo hano kugira ngo nkangure urubyiruko rusoma ibi kuko mu gitabo cy’Ibyahishuwe, abatowe bagereranywa n’umutwe w’abaririmbyi, n’uw’abacuranzi bacuranga impanda n’inanga, baririmba imbere y’intebe y’Ubwami).
Mukiranutsi: Yari umugabo ugira umwete mwinshi nk’uko bigaragara, dukurikije uko ubitubwiye. Ntiyatinyaga, ari amagorwa, ari intare, ari Iguriro Mburamumaro, yatinyaga gusa icyaha, urupfu n’umuriro w’iteka, kuko yari afite gushidikanya ku kuzakirwa kwe mu gihugu cy’ijuru.
Ruzirabwoba :Ni byo ntubeshya, ibyo koko ni byo byamusazaga kandi na byo byavaga ku ntege nke z’ubugingo bwe no ku bw’imibereho iruhanyije’ y’uri mu rugendo. Ndibwira ko nk’uko bivugwa mu mugani ngo «Yari kwambukiranya n’umuriro, iyo inzira ye iwumuganishamo. Gusa nta muntu n’umwe Wabasha kwikiza ibimubabaza.
Mukristokazi byo mumaze kuvuga kuri Bwoba, byangiriye umumaro. Nibwiraga ko nta muntu n’umwe umeze nka njye, none mbonye uwo mugabo afite ibintu bimwe duhuriyeho. Gusa dutandukanye ku bintu bibiri: ubwoba bwe bwari bwinshi cyane ku buryo bwagiye n’ahagaragara ariko ubwanjye bwo bwanguma- gamo. Byongeye kandi bwamubuzaga gukomanga ku nzugi z’amazu yateguriwe abagenzi, naho ubwanjye bwo bwatumaga ahubwo nkomanga cyane.
Mbabazi Mvuze ibindimo, ndabona bimwe bye tubihuje kuko.
buri gihe kwambuka uruzi no kubura umwanya muri Paradizo bintera ubwoba kurusha ikindi kintu cyose. Aho uzi ukuntu natekerezaga !Yoo! Nti icyampa nkabasha kugira umunezero wo kubayo umunsi umwe byaba bimpagije, nubwo nasize byose kut bw’ibyo.
Nuko Matayo afata ijambo, ati « Ubwoba ni bwo bwatumye ntekereza ko nta kintu na mba mfite cyatuma nkizwa, ariko none niba ari ko byari bimereye umuntu mwiza nk’uwo Bwoba, kuki bitambayeho?».
Yakobo: Iyo nta bwoba nta n’ubuntu buba buhari nubwo bwose atari igihe cyose ahari ubwoba bwo kurimbuka haba n’ubuntu, nyamara nta gushidikanya ko nta buntu na mba buba aho badatinya Imana.
Ruzirabwoba Yakobo, uvuze neza cyane, wageze ku ntego, kuko « Ugutinya Imana ari ko kubanziriza ubwenge », kandi nta gushidikanya ko ku babuze iryo tangiriro, nta n’impera kuri bo. Aho ni ho cyakora turangiriza iki kiganiro kuri Bwoba.
Comments