logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGENZI S02 EP10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
10.ABAGENZI BAMBUKA IKIBAYA MUCISHABUGUFI N'ICY'IGICUCU CY'URUPFU. RUZIRABWOBA YICA IGIHANDA MUNOGOZI

Nuko mbona muri izo nzozi zanjye abari mu rugendo bakomeje inzira, kugera mu mpinga y'umusozi. Bahageze, Mwubahamana atera hejuru ati « Yebaba we! Nibagiwe ikintu nashakaga kwihera Mukristokazi na bagenzi be» Nsubiyeyo kukizana. Agenda yirukanka. Muri icyo gihe atari ahari Mukristokazi asa n'uwumvise ijwi ry'indirimbo, ngo: Koko Mana, ubuntu bwawe ni bwo bundagira bukandinda Iteka ryose jisho ryawe rirankurikira Iteka ryose riranyobora,
Kandi rindinda kugwa mu mutego uwo artwo wose. Ateze ugutwi neza yongera gusa n'uwumva irindi risubiza riti: Kandi Nyagasani nuraje ngo twibere
Mu gicucu cy'ubuntu bwawe budaskira, Akira ubugingo bwacu bwose, Kuko twifuza kuburekera mu biganza byawe Nuko Mukristokazi abaza Mwirinzi uririmba uwo ariwe. 

Mwirinzi aramusubiza ati « Ni inyoni zo muri iki gihugu eyacu Ayo majwi ziyaririmba rimwe na rimwe mu gihe cy'umukamuko, indabyo zitangiye kurabya, ku gihe cy'cyacyo n'agashyuhe k'izuba, ni bwo rero ushobora kurumva umunsi wose (Indir. 2.11- 12). Kenshi njya hanze ngo nzumve ndetse tuzishyira no mu mazu Rwose zitumara umubabaro kandi zibera umutako ibiti n'amashyamba ndetse n'ahantu hadatuwe. »

Muri ako kanya, Mwubahamana aba araje, niko kubwira Mukri stokazi ati « Reba nkuzaniye urutonde rw'ibintu byose wabonye iwacu, mu gihe uzumva wabyibagiwe, ujye urebaho bizajya bikugarukamo maze bigukomeze
Batangira kuzanuka umusozi, ku ruhande rwerekeranye n'ikibaya Mucishabugufi. Haramanukaga cyane kandi hanyerera, ariko babasha kuhivana amahoro. Bamaze kuhamanuka, Mwubahamana abwira Mukristokazi ati « Aha ni ho umugabo wawe yahuriye n'umwanzi we Apolowoni maze aharwanira inkundura nk'uko ugomba kuba warabyumvise. Ariko ukomere kuko igihe cyose uzaba uri kumwe na Ruzirabwoba uzagenda neza. »

Mwirinzi na Mwubahamana bashinga abagenzi uwari ubashoreye, maze niko kwigendera. Ruzirabwoba yari imbere naho Mukristokazi na Mbabazi bamukurikiye. Aherako arababwira ati «Ntitugomba gutinya iki kibaya, kuko nta kaga kazatugeraho uretse twakikururira. Ni koko Mukristo yahuriye na Apolowoni hano, ariko byatewe nuko yari yamanutse nabi kuri uyu musozi Abawumanutseho bose bagomba kwitegura kurwana intambara. Ni naho izina ry'umubabaro ryitiriwe iki kibaya ryavuye, kuko abantu ba rubanda rwa giseseka iyo bumvise ko hari umuntu wakigiriyemo akaga bahita bibwira ko ari ikibaya cy'umwanzi ukomeye cyangwa se umuzimu mubi, kandi nyamara ari ukubera ibyo baba barabanje gukora. 

Iki kibaya Mucishabugufi ni ikibaya nk'ibindi byose, kandi nzi neza ko nitwitonda turabona impamvu yatumye Mukristo ahababarizwa.»
Nuko Yakobo abwira nyina, ati « Reba kuri iriya nkingi sinzi ibyanditseho; reka tujye kubireba. »
Bajyayo maze basomaho aya magambo ngo:
Intambwe zihuzagurika Mukristo
yabanje gutera mbere yuko agera hano, n'intambara ikomeye yarwaniye muri iki cyanya, bizabere imbuzi abazanyura hano bose.

Ruzirabwoba arababwira ati « Ntimureba! Sinari nababwiye ko tuza kubona impamvu ya ya ntambara Mukristo yarwanye?» Maze ahindukirira Mukristokazi, niko kumubwira ati «Nta gisebo kuri Mukristo, cyangwa ku bandi babaye nka we, kuko byoroshye kuzamuka uyu musozi kurusha kuwumanuka, kandi nta misozi myinshi nka wo iba ino! Ariko Mukristo tumwihorere kuko ni umugabo, ubu akaba aruhuka kuko yanesheje umwanzi we ukomeye. Ahubwo Isumbabyose iturinde akaga kabi katugwirira
turamutse tugeragejwe nka we! Tugarutse ku by'ikibaya Mucishabugufi, ni ubutaka buruta ubundi mu bwiza no mu kurumbuka muri aka karere. Ngira ngo muribonera ko itaka rikize ku ifumbire kandi rikaba rikomeye cyane cyane mu byanya, ndetse umuntu wahaba mu ki nkatwe, atigeze yumva bahavuga, yashimishwa no kuhareba. Nimwirebere ukuntu iki kibaya gitoshye, n'ukuntu gitatswe n'iriya myangange (Indir. 2.2) INzi abantu benshi baremerewe n'imibabaro kandi bari bafite amasambu muri iki kibaya cya Mucishabugufi. Kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu (1Pet.5.5). Ni ubutaka bwera imyaka myinshi cyane, ndetse abenshi bifuza ko Ingoro y'Umubyeyi wabo yaba hafi aha, kugira ngo barahuke imisozi n'udusozi bibavuna burira, ariko inzira aba ari inzira kandi hakabaho n'intego igomba kugerwaho.»

Mu gihe bagendaga, baganiraga babona agahungu karagiye intama za se. Kari kambaye utwenda twanduye, ariko ko ubwako kasaga neza kandi gateye amabengeza; kari kicaye karimo kuririmba.

Ruzirabwoba ati « Nimwumve ibyo uwo mwana w'umushumba aririmba! Iyaba bambazaga ibyiringiro byanjye, Nasubiza ko ari ukujya mu juru. Ubugingo bwanjye bwuzuye ishimwe Kubera ko Imana yabushyize mu bakire.

Ni koko amahoro ya Yesu ni ay'ubugingo bwanjye Yee, urukundo rwe rwankijije urupfu Kandi ako mwiyambarije hose iwi rye riransubiza, Kubera ko mu bihe byose nabonye agakiza ke.

Reba ukuntu ngenda mva mu buzima bw'iyi si; Buri gihe nyuzwe kandi nduhutse. lyo ngize agahinda ngatura Imana; Kandi inkiza ibibi byose iyo indebye.
Ruzirabwoba arababwira ati « Mwamwumvise? Sinatinya kuvuga ko kariya gahungu kanezerewe cyane kurusha abambaye

imyenda y'igiciro ndetse muri ko hakaba hari cya cyatsi cyitwa Munezero w'ubugingo Ariko reka tugaruke ku kiganiro cyacu. Muri iki kibaya ni ho Databuja yari afite inzu aruhukiramo, yaku- ndaga cyane kuhaza. Yanakundaga kugendagenda cyane muri ibi byanya kubera umwuka waho wamuberaga mwiza cyane. Aha ni ho umuntu yakwihisha iminaniro n'imiruho byo mu buzima. Mu gihe ibihugu byose byuzuye imiborogo bitazi iyo bijya, ikibaya Mucishabugufi cyo cyibereye eyonyine mu mahoro. Uwashaka yaharu hukira bitamuteye ubwoba, kuko nta muntu uhanyura uretse abari mu rugendo. Kandi nubwo Mukristo yagombye kuharwanira na Apolowoni intambara ikomeye, nababwiye ko mbere ye abantu bahahuriye n'abamarayika (Hos.12.4-5), bahabonye imaragarita (Mat.13.46), ndetse n'amagambo y'ubugingo (Zab.119.25,71). 

Sinababwiye ko Databuja yari afite inzu ye y'ikiruhuko hano; ko ndetse yakundaga gutembera muri ibi byanya? Ndetse ahubwo nakongeraho ko yageneye abamukunda aha hantu, agahembo ka buri mwaka ko gutuma baguma mu nzira nziza no kubakundisha urugendo (Mat.11.29).

Mu gihe bakigenda Samweli abaza Ruzirabwoba ati « Ko nzi ko Data na Apolowoni barwaniye muri iki kibaya, ni hehe rwose intambara yabereye?»
Ruzirabwoba ati « Iso yakubitiye Apolowoni imbere hariya, mu nzira ifunganye iri inyuma y'akanyatsi Mazinda. Ni ho hantu habi kurusha ahandi muri aka karere. Buri gihe cyose abari mu rugendo benda kuhagwa iyo bibagiwe ubuntu bagiriwe kandi batabukwiye. Abantu benshi kandi barahageragerejwe, kuko hari ikimenyetso cyemeza ko habereye intambara.

Nuko Mbabazi aravuga ati «Hano hantu handutiye ahandi hose, mbese hanejeje ubugingo bwanjye. Nkunda kwibera ahantu hatari urusaku rw'amamodoka. Hano umuntu yabasha gutekereza icyo ari cyo, ntakimuhungabanya, aho yavuye, icyo akora, n'icyo Umwami Imana yamuhamagariye. Umuntu abasha kugira umutima umenetse kandi akagwa neza kugeza ubwo inkesha zo mu maso ye zimera. nk'ibidendezi by'i Heshiboni (Indir.7.4). Abambuka iki gikombe cya Baka bagihindura ahantu h'amaso ko kandi imvura Imana yoherereza abakirimo inabambika imigisha (Zab.84.7). Imizabibu yo muri iki gikombe ni yo Umwami azakomorera abe (Hos.2.15). kandi abacyambuka baririmba nk'uko Mukristo yaririmbye nubwo yari yahuye na Apolowoni.»

Ruzirabwoba ati « Ibyo ni byo. Ni kenshi nambutse iki kibaya ariko nta handi nigeze numva merewe neza nka hano. Naherekeje abagenzi benshi, ariko bose ni ko bavuga. Dore Uwo nitaho, ni ko Uwiteka avuga, ni umukene ufite umutima umenetse agahindishwa umushyitsi n'ljambo ryanjye (Yes.66. 2). »

Ubwo baba bageze aho Mukristo yarwaniye ya ntambara nuko Ruzirabwoba abwira Mukristokazi n'abana be na Mbabazi ati «Ngaha aho Apolowoni yafatiye Mukristo. Nimurebe udutonya- nga tw'amaraso y'umugabo wawe twasigaye kuri ariya mabuye Umuntu anabona hirya no hino uduce tw'imyambi y'Apolowoni yavunaguritse. Aho ibirenge byabo byakandagiye haracyagaragara ku itaka, kuko mu gihe barwanaga, buri wese yashakaga kuganza undi, ku buryo banasataguye amabuye. Mbese rwose Mukristo yahabaye umugabo na Samusoni ubwe ntiyabasha kumurusha ubutwari. Aho Apolowoni anesherejwe, yagiye kuruhukira mu gikombe gikurikira iki, igikombe cy'Igicucu cy'Urupfu, tugiye kugeramo mu kanya. Dore imbere iriya, inzu yanditscho inkuru y'intambara no gutsinda kwa Mukristo, kugira ngo azabyubahirwe iteka ryose.»

Bayigezeho, barahagarara maze basoma aya magambo ngo: Aha ni ho habereye intambara
y'ubutwari ariko y'injyanamuntu Mukristo na Apolowoni basabanye amagara umwe ashaka kunesha undi. Mukristo yerekana ubutwari bwatumye umwanzi we ahunga. Iyi nzu ikaba yarubakiwe guhamya ibyo.

Bakiva aho baba bageze ku gikombe cy'lgicucu cy'Urupfu. Icyo gikombe cyarutaga icya mbere mu burebure, hari ahantu hateraniye ibibi gusa, nyamara ari abagore, ari abana bose bashoboye kuhambuka nta nkomyi, kuko hari ku manywa kandi baherekejwe na Ruzirabwoba. Bakinjira muri icyo gikombe, basa n'abumvise umuniho umeze nk'uw'umuntu usamba. Bumva n'ukwijujuta kumeze nk'uk'umuntu uri mu kaga gakomeye. Ba bahungu batangira guhinda umushyitsi no guhindura ishusho, ariko Ruzirabwoba arabahumuriza. 

Bigiye imbere, bakumva uko bakandagiye itaka risa n'aho ririgita nk'aho ari hejuru y'umwobo, bakumva kandi n'ikivugirizo kimeze nk:icy'inzoka, ariko ntibagire ikintu babona.

Nuko ba bahungu barabaza bati « Ese ubu twaba turi hafi kugera ku mpera y'iyi nzira mbi ?» Ruzirabwoba abasaba kwihangana no kureba neza aho bakandagira, kugira ngo batagwa mu mutego. Yakobo afatwa n'indwara y'ubwoba, maze nyina amuha kuri ka gatobe yahawe na Musobanuzi n'ibinini byateguwe na Mubasha- nkwaya, nuko agarura ubuyanja.

Barakomeza bagera mu kibaya hagati. Mukristokazi aravuga ati «Sinzi icyo ndeba hariya, kuri iriya nzira ndabona ntazi uko kimeze. »
Yakobo: Ni igiki ma?
Mukristokazi: Ni uruntu rubi mwana wa, rubi cyane! Yakobo: Rurasa rute ma?
yacu.
Mukristokazi: Sinshobora kubivuga. Ruri hafi Ruzirabwoba: Ngaho abafite ubwoba nimunyegere. Igihanda Mukristokazi yari yabonye kiza kibegera, ariko Ruzirabwoba aragisatira ku buryo yakigeze iruhande kigahita kinyegera. Nuko bibuka ijambo bari baherutse kumva rivuga ngo «Murwanye Satani na we azabahunga » (Yak.4.7). Bigiye imbere gato, batuje arike bataragera kure, Mbabazi arebye inyuma ye, maze abona ikintu kimeze nk'intare cyiruka kibasatira. Yaratontomaga igatuma n'igikombe kirangira cyane. Imitima yose uretse uwa Ruzirabwoba ishya ubwoba.

Intare ibegereye Ruzirabwoba ashyira abagenzi imbere ye maze yitegura kurwana. Ariko iyo nkozi y'ibibi ibonye ko yiyemeje kuyirwanya. ihita ihunga ubutagaruka (1Pet. 5. 8-9). Bakomeza urugendo, maze Ruzirabwoba abajya imbere kugeza ku rwobo rwambukiranyije inzira yabo yose. Mu gihe batararwambuka haza igihu cyinshi n'umwijima w'icuraburindi biratwikira ku buryo nta kintu babashaga kubona, Abagenzi ni ko gusakuza cyane bati «Ngaho re! Turabigenza dute?» Ruzirabwoba arabasubiza ati "Mwitinya, nimuhumure, maze dutegereze». Baguma aho bari bahagaze, kuko inzira yari ipfuye. Bumva imirindi y'abanzi babo
birukaga, kandi babona neza umuriro n'umwotsi byari mu rwobo. Mukristokazi ni ko kubwira Mbabazi ati «Ubu noneho menye akaga umugabo wanjye yabonye kose, nari narumvise aha hantu havugwa, ariko ubu bwo ndahiboneye. Mbega mutindi! Aha hantu yarahanyuze wenyine ari nijoro, inzira yose mu mwijima, aba- gome bamugose ngo bamushwanyaguze. Abenshi bavuze iby'igikombe cy'lgicucu cy'Urupfu, ariko nta n'umwe utarakigezcho wabasha kuvuga uko kiri. Umutima wiyiziho uwawo mubabaro kandi umunezero wawo nta mushyitsi wawujyamo" (Imig.14.10). Yewe kuba hano biteye ubwoba!»

Ruzirabwoba aravuga ati « Ni nk'uko umuntu yaba hagati mu muhengeri, cyangwa se yahiritswe mu rwobo, tumeze nk'abari mu ndiba y'uruzi cyangwa se nk'abafungiranye hagati mu misozi. Maze tukaba twugarijwe n'impembe z'isi yose. Ariko Ugendera mu mwijima kandi akaba abuze umucyo, niyiragize izina ry'Uwiteka ashikame ku Mana ye (Zab. 50.10). Naho ku bwanjye nk'uko nabibabwiye, nanyuze hano ndetse kenshi, ndetse nahageragerejwe birenze ibi, nyamara dore ndacyariho. Sinshobora kwirata kuko atari jye wikiza, ariko nzi neza ko dutabarwa tugakira. Nimuze dusenge kugira ngo dusabe urumuri Ushobora kutumurikira muri uyu mwijima kandi akaniyama abadayimoni ndetse n'amashitani yose yo mu muriro. »

Nuko batangira gusenga, maze Imana iboherereza umucyo n'uburyo bwo gukira, kuko nta handi bashoboraga kunyura. Ubwo ariko bari batararangiza ikibaya, bakomeza kugenda, ariko impu- muro mbi zikababuza guhumeka. Mbabazi abwira Mukristokazi ati Aha hantu ntabwo ari heza nko ku rugi, cyangwa mu nzu ya Musobanuzi cyangwa nko muri ya ngoro tuvuyemo.» Samweli: Nyamara kunyura hano biroroshye kuruta kuhaguma, kandi rero uko mbizi impamvu ari ngombwa kunyura hano ni uku- gira ngo tugere aho twateguriwe, kuko ari heza cyane. Ruzirabwoba: Uvuze neza Samwe, uvuze kigabo rwose. Samweli: Nimva hano rero, ndibwira ko nzishimira umucyo n'inzira nziza birenze.
Ruzirabwoba: Mu gihe gito turaba tuvuye hano.
Bakigenda, Yozefu arabaza ati « Mbese ubu ntiturabona Aho ikibaya kigarukira?
Ruzirabwoba: Nimurebe aho mukandagira kuko ubu twugarijwe n'imitego. Nuko bakajya bashishoza kugira ngo babone aho baka- ndagira, kuko iyo mitego yari ibateye ubwoba bwinshi. Baza gukebuka ibumoso, maze babona umugabo mu rwobo. Uwo muntu yari yaratanyaguritse umubiri wose inyama zitendera. Ruzirabwoba arababwira ati « Ni umurambo w'uwitwa Nyabwangu, yari ari muri iyi nzira, hashize igihe ugaramye hariya.Uwitwa Kwitonda bari kumwe ubwo yafatwaga akicwa, ariko undi abasha gucika. Ntimushobora kwiyumvisha umubare w'abantu bicirwa muri iyi nzira. Abantu batangira uru rugendo bigezo ntibigere basaba ubaherckeza baba ari abasama. Ahubwo Mukristo ni igitangaza kugira ngo abe yarahakize. Cyakora ariko yari akunzwe n'Imana ye, kandi yarakiranukaga mu mutima, naho ubundi iyo bitaba ibyo ntiyajyaga gushobora ibyo yakoze.

Ubwo bari bagiye kurangiza ikibaya, kuri rwa rwobo Mukristo yabonaga, babona cya gihanda cy'icyicanyi.
leyo cyicanyi kigerageza gukoresha uburiganya ngo kiyobye abagenzi. Gihamagara Ruzirabwoba kiramubwira kiti « Ni kangahe wabujijwe gukora ibintu nk'ibyo ?
Ruzirabwoba: Ibiki ?
Igihanda: Urabizi neza, ubu na we ibyawe ngiye kubirangiza. Ruzirabwoba :Ariko mbere na mbere ndifuza kumenya impamvu iturna ngomba kurwana.
Ubwo ari ba bagore, ari ba bana, bose bahindaga umushyitsi babuze iyo barigitira.
Igihanda :Uriba igihugu kandi uragikoreramo ibidakorwa Ruzirabwoba :lbyo birego ntibisobanuye ahubwo erekana igikorwa, si byo?
Igihanda: Wowe ukora umwuga wo kwiba abantu! Ugashimuta abana n'abagore ubajyana mu gihugu cy'amahanga, bityo ugaca intege ubwami bwa databuja.

Ruzirabwoba :Ndi umugaragu w'Imana yo mu ijuru, umurimo wanjye ukaba uwo kubwiriza abanyabyaha kwihana. Ngomba gukora uko nshoboye kugira ngo mvane abagabo, abagore n'abana emu mwijima ngo bajye mu mucyos no kubakura mu bubata bwa Satani ngo bagane Imana ». Niba rero iyo ari yo mpamvu y'indwano yawe reka tubigarukirize aho.

Nuko cya gihanda kiza cyegera Ruzirabwoba, na we akura inkota ye ngo agitere. Naho cyo cyari gifite impiri. Bidatinze baba barashyamiranye. Cya gihanda kibanza gukubita Ruzirabwoba mu .ivi. Ubwo ba bagore n'abana bacura imiborogo, ariko Ruzirabwoba ahagurukana ibakwe ryinshi arakubita agikomeretsa ku kuboko. Bamara hafi isaha barwana batyo kandi n'imbaraga nyinshi ku buryo igihanda cyagize impumu nyinshi maze zikagisohoka mu mazuru nk'umwuka w'inkono ishyushye

Baherako baricara bararuhuka. Ruzirabwoba atangira gusenga Ba bagore n'abana bariraga basuhuza umutima, mu gihe iyo ntambara yamaze cyose.

Aho baruhukiye, bafashe n'akuka, bongera gutangira kurwana, maze Ruzirabwoba arakubita n'ubuhanga nuko igihanda akigarika ku butaka. Kiti e Ndeka ngarure agalege. »
Ruzirabwoba arakireka maze kirahaguruka. Intambara yongera kurota habura gato ngo cya gihararumbo kijanjagure umutwe wa Ruzirabwoba n'ubuhiri bwacyo. Abibonye atyo nawe agisimbukiraho n'imbaraga ze zose maze agitoborera ibondo munsi y'imbavu. Cyitura hasi n'impiri kirayita, noncho Ruzirabwoba agica umutwe.

Ba bagore n'abana barishima cyane, naho Ruzirabwoba asingiza Imana kubera ukuntu imukijije.
Ibyo birangiye, bubaka inkingi, maze bayimanikaho wa mutwe w'igihanda kandi bandikaho ahagaragara ngo Nyir'iki gilanga yari umwanzi w'abagenzi, yatangiraga bose ntagire n'umwe abobarira. Ariko jyewe, Ruzirabwoba, umuherekeza w'abagenzi, naramurwanyije ndamutsinda.»

Comments