Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
9. MBABAZI ACA INTEGE UMUSORE URIMASO. MATAYO ARWARA CYANE AVURWA N'AMARASO YA KRISTO
Hashize icyumweru, haza umugabo aje gusura Mbabazi avuga ko yifuza kumugirira neza. Uwo mugabo yitwagá Urimaso, akaba yari yarize kandi akiyita umunyedini nubwo yikundiraga iby'isi. Aza kenshi gusura Mbabazi, ndetse anamubwira ibyo kuzamurongora. Mbabazi yari mwiza cyane bitangaje. Buri gihe yabaga akora uturimo twe bwite cyangwa aboha imyenda yo guha abatayifite.
Urimaso ntiyari azi icyo ayimaza, ariko yatangazwaga no kutigera abona yicaye ubusa, aribwira ati «Yewe! Azaba umugore mwiza w'urugo!»
Mbabazi abibwira abakobwa bari aho mu rugo, nuko ababaza neza iby'uwo mugabo Urimaso. Kuko bari bamuzi neza kumurusha, bamubwira ko ari umusore w'umunyamwete wiyita umunye dini, ariko bongeraho ko batinya ko nta sano agirana n'ukuri.
Mbabazi aravuga ati « Noneho rero sinzongera kumwitaho, kuko nta cyo nshaka ko cyabera ubugingo bwanjye ikigusha. » Mwirinzi amugira inama yo kutamwirukanisha amagambo, ko ahubwo agomba gukomeza gukorers abakene maze akazareba ko uwo muhungu atiyirukana ubwe.
Agarutse, asanga nyamukobwa akora wa murimo yageneye abakene, maze aramubwira ati «Yee he! Ese ukora ibintu bimwe iteka?»
Mbabazi :Yee, rimwe ndikorera, ubundi ngakorera abandi. Urimaso: Ubwo se ubona gihembo ki ku munsi ?
Mbabazi: Ibi mbikorera kugira ngo ngwize imirimo yanjye myiza, bityo nirundire ubutunzi buri ku rufatiro rukomeye, kugira ngo mbone ubugingo nyakuri (1 Tim. 6.18-19).
Urimaso: Ndakwinginze mbwira ikintu umaza ibyo bintu. Mbabazi: Mbyambika abambaye ubusa Yumvise ayo magambo, ahita ahinduka ku buryo atongeye kuga- ruka kumureba na rimwe. Abamubajije impamvu, akababwira ko Mbabazi ari umukobwa mwiza, ko ariko afite ibitekerezo biteye ubwoba.
Aho agendeye, Mwirinzi niko kubwira Mbabazi ati «Sinari nakubwiye ko Urimaso atazatinda kukureka? Kuko ubwo yasaga n'ufite igisa n'idini cyangwa se n'urukundo afitiye Mbabazi, nta gasano na mba we yagiranaga n'imbabazi ku buryo atabasha kubana na zo.»
Mbabazi :Mba nararongowe kera, ariko abanshakaga bakanga ibitekerezo byanjye nubwo nta cyo banengaga ku mico yanjye. Bityo rero ntitwumvikane.
Mwirinzi:Umuntu nka Mbabazi, muri iki gihe, arasuzuguritse ntiyitaweho cyane kimwe n'ukuri gukubiye mu izina rye, abantu bake ni bo bakora ibyo iryo zina ryawe rivuga.
Mbabazi: Nuko rero, niba nta muntu n'umwe unshaka, nzipfira ndi ingaragu, cyangwa se ibitekerezo byanjye bizambere umugabo, kuko ntashobora guhindura kamere yanjye, sinshaka na rimwe umugabo ufite ibitekerezo bidahuje n'ibyanjye. Nari mfite mwene mama, witwaga Umugiraneza, aza kurongorwa n'umuntu utagira uburere, maze ntibumvikana na rimwe, bitewe nuko yari yariyeme- je kuguma uko yatangiye, ni ukuvuga kugwa neza ku bakene. Uwo mugabo yamukobeye mu ruhame, nyuma aramusenda.
Mwirinzi: Kandi ubwo nyamara yagaragaraga nk'ukunda Imana. Mbabazi :Cyane !Yari nka bene ba bakristo ubona bose! Hagati aho umuhungu w'imfura wa Mukristokazi witwaga Matayo ararwara. Amara yaramubabazaga cyane, ku buryo rimwe na rimwe yumvaga asa n'ayiboha. Hafi aho hakaba umuganga uzwi cyane witwaga Mubashankwaya. Mukristokazi aramutumira ngo aze amusuzume. Amaze kumusuzuma, avuga ko arwaye igitabazi. Nuko ni ko kubaza nyina ati « Matayo uyu amaze iminsi arya biryo ki ? Mukristokazi ati « Nta kindi kitari ibiryo byiza bisukuye.» Ariko muganga yongeraho ati « Uyu mwana yariye ikintu igifu cye kitabasha gusya, kandi nticyasohokamo atabonye umuti. Ni ngombwa kumwina kuko bitabaye ibyo yapfa.
Nuko Samweli yitera hejuru ati « Mama, aho si urubuto Matayo yaciye tukimara kurenga ubwinjiriro bw'iyi nzira? Ntimwibuka ko hirya y'urukuta ahagana ibumoso hariyo umurima w'imbuto ariko izo mbuto zigatendera ku rukuta hanze. Matayo ntiyaciyeho akirira?»
Mukristokazi: Ni byo koko mwana wa! Uyu mwana yarazifashe
arazirya koko, naramubujije ariko ntiyumva.
Mubashankwaya: Nabonaga ko yariye ikintu kibi, ndetse ago mba kuba yarariye urubuto rwica vuba kurusha izindi, ubwo ni urubuto rwo mu ruzabibu rwa Sekibi. Ntangajwe cyakora no kubona nta wababuriye, kuko abenshi mu baziriyeho zabishe. Nuko Mukristokazi atangira kurira avuga ati « Ye baba! Mbega icyaha! Shyuu! Mbega uburangare bwanjye !Ubu se namukorera iki?»
Mubashankwaya: Wicika intege, komera.Uyu muhungu ashobora gukira ahiswe kandi akaruka.
Mukristokazi: Ndakwinginze, muganga ukore n'ibidashoboka, ariko akire, uzance ibyo ushaka byose.
Mubashankwaya: Oya, nzaguca ibikwiriye.
Nuko amushakira ibyo kumuhitisha, ariko ntibyagira umumaro, ngo byari bikozwe mu maraso y'isekurume y'ihene, n'ay'inka y'iriza, n'amazi y'ubugingo (Heb.9.13-19;10.1-14). Abonye ko uwo muti udashoboye gukiza umurwayi we, noneho akora undi mu mubiri n'amaraso bya Kristo (Yoh. 6.54-57; Heb.9.14).
Ntuzi se ko abaganga bategeka abarwayi imiti y'igitangaza?Uwo muti wo wari ukozwe mu buryo bw'ikinini, ukaba warimo isezera- no rimwe cyangwa abiri hamwe n'akunyu gakwiriye (Mar. 9.49). Matayo yagombaga kuwunywa atariye, awunywesha igice cy'ikirahuri cy'amarira yo kwihana. Aho umuti ubonekeye, bawuzanira wa muhungu, ariko umunani- ra kuwumira nubwo yaribwaga cyane.
Mubashankwaya: Thangane, kuko ni ngombwa kuwunywa. Matayo: Urantera iseseme.
Mukristokazi: Ugomba kuwunywa.
Matayo: Ndawuruka.
Mukristokazi: Mbwira muga..., uwo muti umeze ute? Mubashankwaya: Nta buryohe cyangwa ububihe ufite.
Nuko Mukristokazi afata ikinini kimwe yishyira ku munwa, niko kuvuga ati «Yoo, Mata! Uno muti uraryohereye kurusha ubuki. Rwose girira nyoko na barumuna bawe, unywe uyu muti. » Matayo abanza gusabira uwo muti umugisha, maze aherako arawumira. Amaze kuwunywa arahitwa, araruka nyuma yumva amerewe neza. Aza kumva agashyuhe kamuzamukamo, ku buryo ububabare bwe bwayoyokanye n'icyuya yabize.
Hashize akanya gato arahaguruka, yicumba akabando, maze aka- jya muri buri cyumba kuganira na Mwirinzi na Mwubahamana na Mbabazi abatekerereza iby'indwara ye n'uko yayikize. Aho akiriye neza, Mukristokazi abaza Mubashankwaya, ati « Ubu se nkwiriye kuguha iki kubera ibyo wakoze?»
Mubashakwaya aramusubiza ati« Uzishyura Umukuru w'Inama y'ubuvuzi, nk'uko amategeko abiteganya.»
Mukristokazi: Ariko se, Mutware, ibi binini ntibishobora kuvura izindi ndwara ?
Mubashankwaya Ni umuti uvura indwara zose zashobora gufata abari mu rugendo, kandi ukoze neza kandi ushobora kubikwa ugakoreshwa ibihe byose.
Mukristokazi: Noneho rero, ndakwinginze, nkorera udupaki cumi na tubiri tw'ibi binini kuko ntifuza kuzagira indi miti nywa. Mubashankwaya Ibi binini ni byiza kuko birinda indwara kandi bikanazivura. Ndetse umuntu ubikoresheje neza bimubeshaho iteka ryose(Yoh. 6 51). Ariko rero nshuti yanjye Mukristokazi, ugomba kunywa uyu muti nk'uko nabikubwiye, kuko n'utabigenza utyo ntacyo uzakumarira.
Mubashankwaya aberako amuha ibinini bye bwite, iby'abana n'ibya Mbabazi. Yihanangiriza Matayo ngo ntazongere kurya imbuto mbi, maze amusezeraho.
Muribuka ko Mwirinzi yari yasezeranije ba bahungu mu gihe babyifuza, ko bashobora kumubaza ibibazo bibafitiye umumaro, ko azabasubiza. Nuko rero Matayo wari urwaye aramubaza ati Ni kuki ino miti idusharirira mu kanwa?»
Mwirinzi: Ni ukwerekana ukuntu Ijambo ry'Imana n'ibyaryo byose byakirwa nabi n'umutima wa kamere.
Matayo: Ni kuki umuti ufite akamaro, uhitisha kandi ukanarukisha?
Mwirinzi: Ni ukwerekaina ukuntu ljambo iyo rikoze ku mutima riwutunganya rikaweza. Kuko urebye ibyo umuti ukorera umubiri, Ijambo ry'Imana ribikorera ubugingo.
Matayo: Naho ikirimi cy'umuriro kizamuka mu kirere n'imirasire y'izuba imanuka ikagera ku butaka, byo bitwigisha iki?
Mwirinzi:kirimi cy'umuriro kizamuka kitwigisha ko dukwiye kuzamuka, tukagana mu ijuru dufite ubushake bugurumana kandi bwemera. Naho imirasire y'izuba igirira isi neza, bitwigisha ko Umukiza w'isi nubwo ari hejuru cyane, atumanuriraho ubuntu n'urukundo bye.
Matayo: Amazi y'ibicu ava he?
Mwirinzi:Ava mu nyanja.
Matayo: Biratwigisha iki?
Mwirinzi: Ko abakozi b'Imana bagomba kuyoborwa na yo. Matayo: Ni kuki ibicu byikamurira ku isi?
Mwirinzi: Byerekana ko abakozi b'Imana bagomba gusesekaza aho bari hose ibyo bigishijwe na yo.
Matayo: Ni kuki izuba rizana umukororombya?
Mwirinzi: Ni ukwerekana ko amasezerano y'ubuntu bw'Imana akomejwe muri Kristo.
Matayo: Ni kuki amasoko asakaye ku isi akomoka ku nyanja? Mwirinzi: Kugira ngo twigishwe ko ubuntu bw'Imana tububona ku bw'umubiri wa Kristo.
Matayo: Ni kuki amasoko amwe aba mu mpinga z'imisozi? Mwiringizi :Ni ukugira ngo herekanwe ko Umwuka w'ubuntu uzasesekara mu mitima y'abakire n'aboroheje.
Matayo: Biterwa n'iki ko urumuri rufata ku rutambi rw'itara? Mwirinzi: Ni ukugira ngo herekanwe ko ubuntu bugomba kwaka mu mitima yacu niba dushaka kugira urumuri nyakuri rw'ubuzima. Matayo:Ni kuki urutambi n'amavuta bigenda bishira kugira ngo urumuri rw'itara rubeho?
Mwirinzi: Ni ukugira ngo herekanwe ko umubiri n'ubugingo ndetse n'ikiremwa eyose bigomba kwitanga kugira ngo bibashe gukomeza ubugingo bw'Imana muri twe
Matayo: Ni kuki ikinyoni cyitwa nyirarugabo cyikomeretsa agatuza n'umunwa wacyo?
Mwirinzi: Ni ukugira ngo kigaburire amaraso yacyo abana bacyo. Ibyo bikatwereka ko Kristo akunda cyane abana be, ubwoko bwe, ku buryo abacunguza amaraso ye, akabakiza urupfu. Matayo: Kubika kw'isake kwatwigisha iki?
Mwirinzi: Kwibuka icyaha no kucyihana nk'uko Petero yabigenje. Uko kubika kandi kutubwira ko bukeye kujye gutuma utekere za kuri wa munsi uteye ubwoba, umunsi wa nyuma w'urubanza! Nyuma y'ukwezi abari mu rugendo bamenyesha ba nyir'inzu ko bumva bakwiriye kugenda.
NonehoYozefu abwira nyina, ati Ntiwibagirwe gutuma kuri Musobanuzi ngo atwoherereze Ruzirabwo- ba kugira ngo aduherekeze mu rugendo rusigaye.» Mukristokazi abwira Yozefu ati « Mwana wa, uzi ko nari mbyibagiwe!»
Yandika akandiko maze agaha umunyarugi ngo arebe umuntu yizeye ko akamugereza kuri Musobanuzi. Aho Musobanuzi akabo- neye, amaze no kugasoma, atuma ukazanye ngo agende ababwire ko azamuboberereza.
Nuko bene urugo babonye ko Mukristokazi ashaka kugenda, batumiza abarutuyemo bose ngo bashimire Umwami wabo kuba yaraboberereje abashyitsi beza kandi bafite umumaro Nuko babwira Mukristokazi bati «Nk'uko ari akamenyero ku bagenzi bose banyuze hano, turashaka kubereka ibintu muzajya mutekerezaho igihe mugenda. »
Baherako bajyana Mukristokazi n'abana be na Mbabazi mu cyumba, ni ko kubereka itunda risa na rya rindi Eva yariye, akarihaho n'umugabo we, maze rigatuma birukanwa muri Paradizo; niko kubabaza rero bati « Murabitekerezaho iki?»
Mukristokazi ati « Sinzi niba ari ibyo kurya cyangwa ari uburo- zi.» Baherako barabimusobanurira (Itang. 3.1-6, Rom.7.20). Mukristokazi biramutangaza, maze yerekeza ibiganza bye mu ijuru. Babajyana noncho ahantu maze babereka urwego rwa Yakobo, abamarayika bari barimo bazamukaho (Itang 28.12). Birabashimi- sha cyane kureba ukuntu abamarayika bazamuka. Bashatse kuba- jyana kubereka ibindi bintu, Yakobo abwira nyina ati « Basabe tube tugumye hano akanya, kuko hari ibyiza biteye amatsiko.
Bongera kwihera ijisho. Hanyuma babajyana ahantu hamanitse umubumbe w'izahabu maze basaba Mukristokazi kuwufata, kuko byari ngombwa cyane ko bawujyana bakawushyira mu mwenda w'ubwato ku buryo umuhengeri nuza utazabahungabanya (Heb.6.19). Arabyishimira cyane.
Bongera kubajyana kuri wa musozi Aburahamu yari agiye guta- mbiraho Isaka igitambo babereka uruhimbi, n'umuba w'inkwi, n'umuriro, n'isezerano, kuko na n'ubu biboneka. Bamaze kubireba neza, bazamura ibiganza maze bashima Imana cyane, bagira bati
«Mbega ukuntu Aburahamu yakundaga Shebuja, mbega n'ukuntu yari afite umutima wo kwitanga!»
Bamaze kubona ibyo byose Mwirinzi abinjiza mu cyumba bariramo, niko gutangira kubacurangira inanga, anabaririmbira agira ati:
Mwa bwoko bukiramuka mwe nimurumve Muze aho ndi twifatanye Kandi imitima yanyi yuzuye imbaraga nshya Indirimbo zayo zigere mu marembo y'ijuru Yee mubisubiremo musimbagizwa n'ibyishimo Kugira ngo buri munsi muhabwe Ibyiza byinshi by'ubutunzi bunejeje Butangwa n'Umwami ukomeye mukorera.
Bakiri muri ibyo, umuntu arakomanga. Umunyarugi arakingura, nuko babona ni Ruzirabwoba. Amaze kwinjira, ibyishimo bira- basaga, kuko abagenzi bari bacyibuka ukuntu yabakijije cya gi handa hamwe n'intare. Maze abwira Mukristokazi na Mbabazi ati * Databuja yoherereje buri wese muri mwe icupa rya vino, n'impe ke zikaranze, hamwe n'imicungwe ibiri, naho abana aboherereje imbuto ziryohereye cyane, zirimo n'imikeri, kugira ngo mugende mwibobeza imihogo. »
Batangira kugenda bose, Mwirinzi na Mwubahamana barabaherekeza.
Bageze ku rugi, Mukristokazi abaza Ntagoheka umunyarugi niba nta muntu uheruka kuhanyura. Ntagoheka aramusubiza ati «Hanyuze umuntu umwe vuba aha, ari bwo yambwiraga ko habayeho kwibwa gukomeye mu nzira y'Umwami muza kunyuramo, ariko ngo abajura barafashwe, kandi ngo bazacirwa urubanza.
Mukristokazi na Mbabazi batangira kugira ubwoba, ariko Matayo aravuga ati « Mama, ntukwiye kugira ubwoba, igihe cyose turi kumwe na Ruzirabwoba aduherekeje Nuko Mukristokazi abwira uwo munyarugi ati « Mwene Da! Sinzibagirwa ubugwaneza wangiriye kuva nagera aha, njye n'abana banjye. None sinzi icyo naguhemba. Ndakwinginze akira aka kantu ni ikimenyetso cy'icyubahiro ngufitiye.»
Amupfumbatiza agashusho k'umumarayika gakozwe mu izahabunsa. Nuko Ntagoheka aramwunamira cyane, niko kumubwira ati « Imyenda yawe iragahora yera, kandi umutwe wawe ntukabure gusigwa (Umubw. 9.8) Arakabaho Mbabazi iteka ryose ibikorwa bye bigwire !»
Nuko abwira ba bahungu ati «Ntimwishinge ibinezeza byo mu busore, ahubwo mushake ukuri, ukwizera, urukundo n'abambaza Imana bafite ummutima ukeye (2Tim. 2.22) Bityo muzatera nyoko ibyishimo, kandi abanyakuri bose bazabashima.» Nuko bagenda bishimiye uwo munyarugi.
Comments