logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGENZI S02 EP8

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
8. ABAGENZI BAKIRIRWA NEZA MU NYUMBANZIZA

Abagenzi bagera aho umunyarugi wa Nyumbanziza yabaga. Bihutira kugera yo kuko byari bikomeye kunyura muri izo nzira bwije. Bageze ku rugi, ubaherekeje arakomanga, maze umunyarugi ati << Ni nde ? » Ruzirabwoba arasubiza ati «Ni jye » Aba yamenye ijwi rye kuko butari ubwa mbere ahagera aherekeje abari mu rugendo.

Akingura ar ko atabonye ba bagore, ati « Ni iki kikuzanye iki gihe Ruzirabwoba?»
Ruzirabwoba: Mperekuje abagenzi Databuja ampaye ngo bacumbike hano. Iyo ntahura n'igihanda cyunganira intare, mba nageze hano kare. Ariko nyuma y'intambara ikomeye nanesheje kandi mbasha kuzana aba bagenzi.

Umunyarugi: Ariko se wakwinjiye ukaruhuka ukazagenda ejo? Ruzirabwoba: Oya, ngomba kurara nsubiye imuhira kwa Databuja.
Mukristokazi: Yoo! Mwene Da, sinzi niba nta gahinda udusi- ganye kuko tutarangijanyije uru rugendo, ariko watugiriye neza uraturwanirira kandi utugira inama nziza ku buryo ntazigera nibagirwa ubugwaneza bwawe.

Mbabazi: Ubu se tuzagira dute? Abatindi babiri b'abagore nka twe tuzishoboza inzira irimo aka kaga kose koko, nta nshuti nta n'udutabara? Iyaba wari uduherekeje kurinda turangiza urugendo. Naho ka gahungu gato Yakobo karavuga kati « Rwose Mwene Data, gerageza urebe ko wakomeza kuduherekeza. Turi abanya- ntege nke kandi ino nzira iraruhije.

Ruzirabwoba: Databuja ni we untegeka. Ambwiye ngo mbaherekeze kugera ku mpera y'urugendo, nabikorana umurava. Ariko byabaciyeho ntimwansaba ngo mbaherekeze burundu, kandi aba yarabibemereye. Mbabazi, namwe ntwari bana banjye, ngaho murabeho!
Nuko wa munyarugi witwaga Ntagoheka, abaza Mukristokazi ibyerekeye igihugu cye n'umuryango we.

Mukristokazi: Mvuye mu murwa Rimbukiro. Nkaba ndi umupfakazi kuko umugabo wanjye yapfuye, izina rye ni Mukristo, umugenzi. Ntagoheka atera hejuru ati «Yee! Mukristo yari umugabo wawe?»

Mukristokazi ati «Yee, kandi n'aba ni abana be, naho uriya (ye- rekana Mbabazi) tuva mu gihugu kimwe. Ntagoheka avuza inzogera, maze umukobwa w'inkumi witwaga Mwicishabugufi aza kumwitaba.
Ntagoheka ati «Genda umenyeshe abari mu nzu bose ko umugore wa Mukristo n'abana be bari mu rugendo, bakaba bageze hano. »
Ahita agenda asohoza ubwo butumwa. Akimara kubivuga, bitera hejuru kubera ibyishimo, maze bahita bihutira kuza kumureba aho yari agihagaze ku rugi bati « Injira Mukristokazi we, injira mugore w'intwari, injira wowe wahawe umugisha, injirana n'abo muri hamwe bose.»

Barinjira, babajyana mu cyumba kinini cyane ngo bicare. Umutware nyir'urugo atumwaho ngo aze abarebe anabaramutse. Hinjira n'abandi bantu benshi, barabahobera, n'ubwuzu bwinshi, barababwira bati « Murakaza neza, Miyoboro y'ubuntu bw'Imana! Murakaza neza muri twe abanyu, inshuti zanyu zitaryarya » Ariko kubera ko abagenzi bari bananiwe bitewe n'urugendo rurerure, no kubona indwano ndende n'intare, bifuzaga kuruhuka dore ko bwari bwije.Abari aho bose bati « Oya, nimubanze murye akanyama.

Bari babatekeye umwana w'intama n'umufa mwiza wabigenewe (Kuva 2.8 Yoh.1.29). Bamaze kurya no gusenga no gusoma zaburi basaba aho baruhukira. Kandi Mukristokazi asaba ko yajya mu cyu ba umugabo we yaruhukiyemo ubwo yahanyuraga. Baherako bararyama maze babashyira muri cya cyumba. Bageze mu buriri, Mbabazi va Mukristokazi batangira kuganira.
Mukristo: Ubwo umugabo wanjye yatangiraga uru rugendo, sinigeze ntekereza ko nazamukurikira.
Mbabazi: Nta nubwo watekerezaga ko wazaryama mu buriri bwe no mu cyumba yarayemo.

Mukristokazi: Nta n'ubwo natekerezaga kuzareba uruhanga rwe ukundi no kuzasingiza Umwami Imana turi kumwe nk'uko ubu mbyemera.

Mbabazi :Umva! Nta rusaku wumva?
Mukristokazi: Ndarwumva. Ubanza ari indirimbo zo kwishimira ko twageze ino.
Mbabazi Mbega ibintu byiza! Indirimbo muri ino nzu, indirimbo mu mitima yacu, n'indirimbo mu ijuru kubera twebwe! Baganira akanya gato, bageze aho barasinzira. Mu gitondo bakangutse, Mukristokazi abwira Mbabazi ati « Ni kuki iri joro wasekaga kandi usinziriye ? Ubanza warose neza!»
Mbabazi: Ni byiza rwose, ariko se koko nasekaga? Mukristokazi: Cyane rwose! Wasekaga n'umutima mwiza. Ariko se mbwira, ni iki warose?
Mbabazi :Narose nicaye ahantu, ndi jyenyine, nitotombera cyane kwinangira k'umutima wanjye. Ntarahamara umwanya, mbona abantu benshi bankikije, bandeba, bumva n'ibyo mvuga. Nkomeza kwitotomba. Bamwe baranseka, abandi ngo ndi umusazi, maze nyuma abandi banyirukaho. 

Ndeba hejuru maze mbona umuntu ufite amaboko, aje ansanga. Ni ko kumbwira, ati «Mbabazi, ubaba- jwe n'iki?» Amaze kumva amaganya yanjye, arambwira ati: Gira amahoro!» Afata agatambaro ke maze ampanagura amarira, arangije arantaka na feza n'izahabu, arantaka ku ijosi no ku matwi, arangije anyambika ikamba ku mutwe. Maze amfata ukuboko, ati «Mbabazi ngwino tuganire ! » Aragenda ndamukurikira, tugera ku rugi rw'izahabu. Arakomanga, maze bakinguye, arinjira, ubwo nanjye ndamukurikira tugera ku ntebe y'Ubwami, maze uwari uyicayeho arambwira, ati « Urakaza neza mwana wanjye!» Aho hantu habengeranaga cyane nk'inyenyeri cyangwa izuba, kandi ndibwira ko nahabonye umugabo wawe. Nuko mba ndakangutse. Ariko se koko nasetse?

Mukristokazi:Wasekaga rwose kandi ni mu gihe kuko wari umeze neza. Izo nzozi ni nziza koko. Ubwo wabonye igice cya mbere cyuzuye n'icya kabiri urakibona. Imana ivuga rimwe kuri ubu buryo ubundi kuri buriya, kandi ntitubyitaho, ivugira mu nzozi, mu kubonekerwa nijoro, mu gihe abantu basinziriye cyane (Yobu33. 14-15). Si ngombwa rero ko tuguma turi maso mu mubiri kugira ngo tuvugane n'Imana. Ishobora kudusura dusinziriye maze ikatwumvisha ijwi ryayo. Umutima wacu uhora urimaso niyo dusinziriye maze Imana ikatuvugishiriza mu majambo, mu migani, mu bimenyetso no mu bitekerezo iyo turi maso.
Mbabazi :Nuko rero inzozi zanjye zirashimishije kandi nizeye ko zizaba zo bidatinze maze nkazongera ngaseka n'umutima wanjye wose.

Mukristokazi :Ngira ngo dukwiriye kubyuka kugira ngo tume- nyeshwe icyo dukwiriye gukora.
Mbabazi: Nibadusaba kuguma hano akanya gato, rwose ndagusabye tubyemere. Ndumva ntifuza kugenda tutamenyanye na bariya bakobwa. Ndabona Mwirinzi na Mwubahamana na Nyirarukundo, ari abanyabwenge, bafite n'igikundiro.

Mukristokazi Tuzaba tureba icyo bazatubwira. Bamaze kubyuka no kwambara, baramanuka nuko babazwa niba basinziriye neza Mbabazi: Nasinziriye neza cyane, mbese iri cumbi ni rimwe mu meza nabonye mu buzima bwanjye.

Nuko Mwirinzi na Mwubahamana niko kubabwira bati « Niba mukunze kuguma hano igihe gito, muzahabwa ku byiza byose bishobora kuboneka muri iyi nzu.» Nyirarukundo yungamo ati «Cyane rwose muzabihanwa umutima mwiza.»
Ba bagenzi barabyemera maze bahamara ukwezi kurenga, kandi kubana nabo aho bibagirira umumaro cyane.
Mwirinzi yifuza kumenya uburyo Mukristokazi arera abana be, maze amusaba uburenganzira bwo kubabaza. Undi arabumwemere- ra. Maze atangirira ku muto muri bo ati «Yakobo, ngwino hano! Ushobora kumbwira uwakuremye ?»

Yakobo: Imana Data, Imana Umwana, Imana Umwuka Wera. Mwirinzi Nuko mwana wanjye! Wambwira se uwagukijije? Yakobo: Imana Data, Imana Umwana, Imana Umwuka Wera. Mwirizi: Ni byiza cyane! Ariko se Imana Data yagukijije ite? Yakobo: Ku bw'imbabazi zayo.

Mmwirinzi: Naho se Imana Umwana?
Yakobo: Ku bwo gukiranuka kwe, urupfu rwe, amaraso n'ubugingo bwe.
Mwirinzi: Naho Imana Umwuka Wera agukiza ate?
Yakobo: Ku bw'urumuri rwe no kuvugurura kwe ndetse no kurinda kwe.
Maze Mwirinzi abwira Mukristokazi ati « Ukwiye gushimwa kubera uburyo urera abana bawe ndakeka ko ntakeneye kubaza ibi bibazo abandi, ubwo umuto muri bo ashoboye kubisubiza neza aka kageni. Reka noncho nibwirire ubanziriza bucura. NgwinoYoze, nkwibarize! Urabishaka?»

Yozefu: N'umutima wanjye wose.
Mwirinzi: Umuntu ni iki?
Yozefu: Ni ikiremwa gifite ubwenge, cyaremwe n'Imana nkuko murumuna wanjye yabivuze.
Mwirinzi: Ijambo gukizwa risobanura iki?
Yozefu: Risobanura ko kubera ieyaha, umuntu ubwe yishyize mu buroko no mu kaga gakomeye.
Mwirinzi: Bivuga iki gukizwa n'Ubutatu?
Yozefu: Bivuga ko icyaha gikomeye cyane kandi kikaba n'umwicanyi w'igihangange, ku buryo nta muntu wacyigobotoramo, uretse Imana kandi ko Imana ari nziza kandi ikaba idukunda cyane ku bu- ryo idukura muri ako kaga kameze gatyo
.
Mwirinzi: Imana se iba ifite uwuhe mugambi iyo ikiza abo batindi b'abantu?
Yozefu: Iba igira ngo izina ryayo, ubuntu bwayo, n'ubutabera bwayo bihimbazwe, kandi ikiremwa cyayo kigire umunezero iteks. Mwirinzi: Ni bande bagomba gukizwa?
Yozefu: Abemera agakiza ke.
Mwirinzi:Ibisubizo byawe Yozefu ni byiza. Nyoko yakwigishije neza kandi warabyumviye.
Nuko Mwirinzi ahamagara Samweli w'ubuheta muri abo bahungu.
Mwirinzi: Ngwino Samwe...! Urashaka ko nkubaza nawe? Samweli: Cyane rwose.
Mwirinzi: Ijuru ni iki?
Samweli; Ni ahantu n'ukuntu umuntu yumva amerewe neza kubera ko ari kumwe n'Imana.
Mwirinzi. Umuriro ni iki?
Samweli: Ni ahantu n'ukuntu umuntu yumva amerewe nabi, bitewe nuko hari indiri y'icyaha, ya Satani, n'iy'urupfu Mwirinzi: Ni kuki ushaka kujya mu ijuru?
Samweli: Kugira ngo ndebe Imana kandi nyikorere igihe cyose, no kugira ngo ndebe Kristo maze mukunde iteka ryose, kandi no
kugira ngo ngire muri jye kuzuzwa Umwuka Wera ntabasha kugi- rira kuri iyi si.

Mwirinzi: Nawe ushubije neza cyane kandi wafashe rwose inyigisho wahawe.
Maze noneho Mwirinzi ahamagara uw'imfura witwaga Matayo ati « Ngwino Mata....! Nshobora kukubaza nawe ?»
Matayo: Cyane rwose.
Mwirinzi: Ndakubaza niba hari umuntu cyangwa ikintu cyabaye- ho mbere y'Imana?
Matayo :Nta cyo, kuko Imana ari Uwiteka nta kindi kintu cyabayeho uretse yo, kugeza ubwo umunsi wa mbere wabayeho. Kuko «Mu minsi itandatu, Imana yaremye ijuru, isi, inyanja, n'ibirimo byose
Mwirinzi: Utekereza iki kuri Bibiliya?
Matayo: Ni jambo ryera ry'Imana.
Mwirinzi:Ushobora gusobanukirwa n'ibiyirimo byose? Matayo: Oya, harimo byinshi ntumva.
Mwirinzi: Ukora iki iyo ugeze aho utumva?
Matayo: Mpita ntekereza ko Imana indusha ubwenge, nkayisaba kumpa kumenya ibimfitiye umumaro.
Mwirinzi:Utekereza iki ku kuzuka kw'abapfuye?
Matayo: Nemera ko abapfuye bazazukana ubumuntu bwabo, ariko bwarakijijwe uburiganya. Ibyo ndabyemera kubera impamvu ebyiri. Jya mbere ni uko Imana yabisezeranye, iya kabiri ni uko ifite ubushobozi bwo kubikora.

Nuko Mwirinzi abwira abo bahungu ati « Mukwiye guhora mwumvira nyoko kuko azakomeza kubigisha ibintu byinshi. Mukwiye no gutega amatwi ibyiza byose muzigishwa n'abandi. Kandi mwitegereze neza ibyo isi n'ijuru bibigisha, ariko cyane cyane mutekereze kuri cya gitabo cya mbere cyabereye so intandaro yo gutangira uru rugendo. Naho jyewe, bana banjye, nzabigisha ibyo nshoboye byose mukiri hano, kandi nzishima nimumbaza ibibazo byo kubakomeza.»

Comments