logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGENZI S02 EP7

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
7. ABAGENZI KU MUSOZI BIRUHANYA. RUZIRABWOBA ANESHA IGIHANDA MUHOTOZI

Nuko nkomeza kurota, maze mbona ba bagenzi bakomeje uru- gendo kugera ha handi Mukristo yarabukiwe Muswa, Bute na Ruhangara baryamye kandi basinziriye. Ubu bwo bari bamanitse ku ngobe z'ibyuma ahagana hirya y'inzira.

Maze Mbabazi abaza Ruzirabwoba wari ubayoboye ati «Bariya bagabo batatu ni ba nde kandi bamanikiwe iki?»
Ruzirabwoba: Bariya bagabo batatu bari abantu batagira umumaro. Ntibifuzaga na rimwe kuba abagenzi, ahubwo bashakaga no kubibuza ababikeneye. Bikundiraga iby'ubunebwe n'iby'ubwenge buke, kandi bakanabyoshya abandi, babemeza ko byose bizabage- ndekera neza nyuma. Nyamara ubwo Mukristo yanyuraga aha, bari basinziriye; none dore ubu, murabyibonera namwe ko bamanitse. Mbabazi: Ariko se bashakaga kwemeza abandi ibitekerezo byabo?

Ruzirabwoba: Yee, bashoboye kuyobya benshi babavana mu nzira, barimo Bigurintege, Ntamwuka, Mutimamuke, Ndayamahari, Mutwewibitotsi, ndetse n'umugore muto witwaga Mwasama. Bakwirakwije ibigambo bisebya Databuja ngo ni umutware w'umunyamushiha, banahinyuye cya Gihugu Cyiza ngo n'ubwo ari n'icya kabiri cy'uko bakivuga. Bageze n'aho basebya abagaragu ba Databuja ngo ab'ingenzi muri bo ni abanyamatiku, babereyeho kuyobya no kugira nabi gusa. Kandi bavugaga ko umugati w'Imana ari ibiheri, uguhoza abana bayo kwayo ngo nta reme gufite, naho imibabaro n'ibyago by'abagenzi ngo ni imfabusa.

Mukristokazi: Niba bariya bantu bari bameze nk'uko ubatubwiye, ntibambabaje, babonye ibibakwiriye kandi ni byiza ko bamanitswe ku nzira nyabagendwa ngo babere icyigisho abahanyura bose. Ariko, iyaba ibicumuro byabo byaranditswe ku mabati y'imiringa maze bigashyirwa aho bagiye babikorera, kugira ngo biburire abandi bagome.
Ruzirabwoba: [byo byarakozwe mwegereye urukuta mwabyibonera.

Mbabazi: Oya rwose, bakomeze kubambwa kandi amazina yabo azavumwe !Maze ubugome bwabo buzabagaruke iteka ryose! Kuri twebwe ho ni umunezero mwinshi kuba twari tutarahagera, kuko nta wamenya ibyo bari gukorera abishobere b'abagore nka twe Nuko atangira kuririmba agira ati: Kubabona munanitse uko muri batatu, Muteye ubwoba n'isoni, Abasebya Ubutungane,Abanzi b'Ukuri Bazatengurwa kubera ubwoba no gutinya! Wowe nshuti yanjye wirinde Uhungire kure abo bagome Bazamererwa nabi.

Bakomeza urugendo maze bagera ku musozi Biruhanya, bituma inshuti yabo Ruzirabwoba aboneraho kubatekerereza uko byagendekeye Mukristo ahageze. Abanza kubajyana ku isoko, arababwira ati « Iyi soko ni yo Mukristo yanywereyeho amazi mbere yo kurira uyu musozi!» Icyo gihe amazi yari meza kandi aryoshye, ariko ubu yandujwe n'ibirenge by'abatifuza ko abagenzi bica akanyota. (Ezek 34.18).
Mbabazi: Iryo shyari se rigaterwa n:iki?
Ruzirabwoba: Nimushyire kuri aya mazi mu kibindi kuko ibyo ari byo byose aracyari meza kandi aracyaryoshye. Imyanda izajya mu ndiba y'ikibindi naho amazi akeye ajye hejuru.
Mukristokazi na bagenzi be babikora uko babibwiwe, maze babona amazi meza baranywa. Maze Ruzirabwoba abereka twa tuyira tubiri turi munsi y'umusozi aho Mihangoyidini na Ndyarya bayobeye.

Mukristokazi: Inzira z'abagambanyi zirarushya (Imig.13.15). byantangaza rero baramutse binjiye muri iyi nzira ntibakube ijosi. Ruzirabwoba:Yee, ni byo! Nyamara bifuza kuzizereramo, kuko nk'iyo hagize umugaragu w'Umwami ubabona, akabahamagara, maze akababurira ko banyuze mu nzira mbi, ko kandi bazabona akaga gakomeye, baramuseka cyane bakamusubiza bati Ntabwo tuzakumvira mu byo watubwiye mu izina ry'Uwiteka byose. Ahubwo tuzasohoza rwose ijambo ryose ryavuye mu kanwa kacu.» (Yer.44.16-17). Nyamara murabona ko ziriya nzira zishwe, bako- resheje inzitiro z'ibiti, n'imiferege, n'imigezi ndetse n'amahwa. Ariko abantu benshi baranga akaba ari zo bahitamo kunyuramo.

Mukristokazi: Nuko ari abanebwe, bakaba batifuza kurira umusozi. Bityo iri jambo rigasohora ngo « Inzira y'umunyabute imeze nk'uruzitiro rurimo amahwa »(Imig.15.19). Bahitamo kugwa mu mutego, aho kuzamuka umusozi, ngo bakurikire inzira ijya mu ijuru.
Nuko bikomereza urugendo rwabo bazamuka. Ariko mbere yuko bagera mu mpinga y'umusozi, umutima wa Mukristokazi uratera cyane, niko kuvuga ati « Uyu musozi wamaramo umuntu umwuka, singe n'abandi bahitamo ibyoroshye bakabigurana ubugingo bwabo binyurira indi nzira. »
Mbabari: Nkwiriye kwicara akanya gato. Naho umuto muri ba bana atangira kurira.

Ruzirabwoba: Nimuze tugende mwihagarara, kuko haruguru y'aha gato hari agashyamba k'Umwana w'Umwami. Afata ka gahungu gato maze agafasha kuzamuka. Bageze muri ka gashyamba, banezezwa no kuharuhukira kuko bari bananiwe cyane.

Mbabazi Mbega ukuntu ikiruhuko ari cyiza eyane ku barushye (Mat.11.28) Umutware w'abari mu rugendo yagize neza kubateganyiriza aha hantu ngo baharuhukire! Aka gashyamba numvise kenshi bakavuga ariko ntarakabona. Nyamara ariko twirinde, ntidusinzire, kuko ngo byabereye nabi Mukristo.

Ruzirabwoba: Nimuze bana banjye, ubwo yabwiraga ba bahungu ababaza ati « Uru rugendo rwanyu murarutekereza ho iki?» Umwana muto witwaga Yakobo ati « Databuja, umutima wari ugiye kumvamo, rwose wakoze kumfata ukuboko ngo untabare akaga nari ndimo. Nibutse kandi ko mama yambwiye ati « Inzira ijya mu ijuru irahagaze, isa n'urwego, naho ijya mu irimbukiro ni akamanuko k'ubusamo. » Mpisemo rero kurira urwego ngana ubugingo aho kumanuka njya kurimbuka.
Mbabazi: Kandi hari umugani uvuga ko byoroshye kumanuka Yakobo: Uko ntekereza, igihe kirageze ubwo kumanuka bizaba bikomeye cyane kurusha ibindi.
Ruzirabwoba: Uri umwana mwiza, kandi ushubije neza. Mbabazi aramwenyura, ariko uwo mwana arijima.

Mukristokari: Ese ntimwaba mugagura akanwa igihe mukiruhura amaguru? Dore mfite amatunda Musobanuzi yampaye nkinjira. Yampaye kandi ubuki ndetse n'icupa ry'umutobe.
Mbabazi: Nari nabitekereje ko agira icyo aguha, igihe yakwihereranaga.

Mukristokazi:Yee, ariko iyi mpamba turayisangira nawe kuko ari ko nabigusezeranyije tukiva iwacu, maze ukemera kubana natwe. Aherako abagabagabanya iyo mpamba ye maze batangira gufungura. Mukristokazi abaza Ruzirabwoba ati «Databuja, wowe se ntiwadufasha?» Aramusubiza ati « Mwe muracyafite urugendo runini, naho jye ndi hafi gusubirayo.» Nimurye rero bibatere imbaraga. Nanjye ndabifite imuhira. 

Abari mu rugendo bamaze kurya no kunywa, ndetse no kuganira, umuherekeza wabo arababwira ati « Nimugire tugende dore umunsi urakuze. » Baherako barahaguruka, ba bahungu baba ari bo babanza kugenda. Nyamara Mukristokazi aza kohereza umuhungu we muto kumuzanira rya cupa ry'umutobe yari yibagiwe. Mbabazi ni ko kuvuga ati « Hano hantu ni aho gusign byose kuko Mukristo yahibagiriwe umuzingo we, none Mukristokazi akaba ahibagiriwe icupa rye! Ni ukubera iki Mwene Da!» Ruzirabwoba aramusubiza ati « Biterwa n'ibitotsi cyangwa uburangare. Bamwe barasinziriye mu gihe bagombaga kwibuka. 

Ni yo mpamvu akenshi abari mu rugendo bibagirirwa ibintu byabo hano. Bagombaga kuba maso no kwibuka ibyo bakiranye umunezero mwinshi, ariko kuko batabikora, umunezero wabo ugakingirizwa n'igicu nk'uko byagendekeye Mukristo aha ngaha. » Bageze hahandi Mukristo yahuriye na Bwoba ari kumwe na Mutiringira, bagashaka kumwemeza ko bakwiye guhunga intare, babona ikintu kimeze nk'ingazi, kandi imbere yacyo, hari ibati rinini ryanditscho iyi mirongo: Yemwe abari mu rugendo, iyi ngazi nibigishe Ko mukwiye kwitondera ururimi n'umutima byanyu Kugira ngo ejo mutazagusha ishyano Nk'iryagwiriye abagome babiri ba ntagaciro Ahagana hasi hari handitse ngo:

Iyi ngazi yubakiwe guhana abatinya urugendo ku bw'ubwoba no kutiringira.
Ni kuri iyi ngazi Bwoba na Mutiringira baciriweho ururimi n'icyuma gishyushye, kubera ko bagerageje kubuza

Mukristo gukomeza urugendo rwe.
Mbabazi: Ibi birasa na ya magambo y:Ukundwa cyane ngo "Wa rurimi ruriganya we, azaguha iki, azakongera birutaho iki? Ni imyambi ityaye y'intwari n'amakara y'umurotemu»(Zab.120.3-4).

Bakomeza urugendo, maze bagera ahateganye na za ntare. Ruzirabwoba yari umugabo w'ibigango, kandi ntiyatinyaga intare na mba. Bakizigeraho, ba bahungu bari imbere bacika intege, bashya ubwoba niko guhagarara maze basubira inyuma.

Umuherekeza abibonye aramwenyura niko kubabwira ati «Bana banjye, muri nka babandi se bafata iya mbere iyo nta cyago kiri mu nzira ariko babona intare bagakimirana ?» Bakomeza kuzegera nuko Ruzirabwoba akura inkota ye kugira ngo atambutse abagenzi intare. Ni bwo hatungutse umuntu wasaga n'ushinzwe kwita kuri izo ntare abaza Ruzirabwoba ati « Muje gukora iki hano? Uwo mugabo yitwaga Muhotozi kuko yacaga imitwe y'abari mu rugendo kandi akaba uwo mu bwoko bw'ibihanda. Ruzirabwoba aramusubira ati « Aba bagore n'aba bana bari mu rugendo kandi bagomba guca muri iyi nzira nubwo uyirimo n'izo ntare zawe. 

Mu by'ukuri rero iyo nzira yasaga n'iyasibamye. Abantu bari batakihanyura kubera gutinya izo ntare n'uwo murinzi wazo, ku buryo rero ibyatsi byari bitangiye kurenga kuri iyo nzira. Nuko Mukstokazi atera hejuru, ati «lbihogere byarimo ubusa, abagenzi bagenda basesera mu tuyira tuziguye, ubwo nahagurukaga nk'umubyevi mu Isirayeli »(Abac. 5. 6-7).

Muhotozi arahira intare ze ko batari buhace, ndetse abategeka gusubira inyuma. Ariko Ruzirabwoba wari ubayoboye yiyahura kuri cya Muhotozi n'inkota ye aragitimbura maze icyo gihanda gisubira inyuma kivuga kiti «Murashaka se kunyicira n'iwanjye?» Ruzirabwoba ati « Turi mu nzira y'Umwami nubwo wayishyizemo intare, kandi nubwo aba bagore bafite intege nke, kimwe n'abana
Rurizabwoba arwana n'intare
na, bagomba kuyinyuramo. 

Akivuga ibyo aragitikura kigwa gipfukamye urugofero rwacyo rumenekamo kabiri. Arwongera iya gatatu iruca akaboka. lcyo gihanda aho cyari kigaramye kiragonga cyane, ku buryo byateye ba bagore ubwoba, nyamara banishimiye ukuntu cyigaragura hasi gisambagurika. Intare zo zari ziziritse ku buryo zitashoboraga kugira uwo zigirira nabi. Muhotozi amaze kunogonoka, Ruzirabwoba abwira abagenzi, ati « Noneho nimuze munkurikire, ibyo binyamaswa nta cyo bibatwara.»

Comments