Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
6. RUZIRABWOBA AHEREKEZA ABAGENZI
Nuko mu gihe nkirota mbona bakomeje urugendo, baherekejwe na Ruzirabwoba. Bakigenda bagera hahandi umutwaro waviriye kuri Mukristo, ukiroha mu rwobo. Nuko barahagarara bashima Imana.
Mukristokazi: Ndibutse! Bimwe batubwiye tucyinjira, ngo tuzabona imbabazi mu magambo no mu bikorwa, mu magambo bivuga ko ari ku bw'isezerano, mu bikorwa bivuga ko ari ku bw'uburyo izo mbabazi zabonetse, none Ruzirabwoba ndakwinginze gira icyo ubitubwiraho, kuko ugomba kuba ubizi.
Ruzirabwoba: Imbabazi mu bikorwa, ni imbabazi zibonwa n'umuntu uziha undi uzikeneye. Imbabazi wowe na Mbabazi na bariya bahungu mwagiriwe zabonywe n'undi wa Wundi wabaki- riye mukinjira. Kandi yazibonye kuri ubu buryo bubiri: yashohoje ukuri kugira ngo akubatwikirize kandi yamennye amaraso ye kugira ngo ayabuhagize.
Mukristokazi: Ariko niba ugukiranuka kwe akutwihera, we azasigarana iki?
Ruzirabwoba: Ugukiranuka kwe gusumba kure uko umuntu wese yakwibwira ku buryo agutanga kandi akagusigarana. Mukristokazi: Binsobanurire neza
Ruzirabwoba: N'umutima mwiza rwose! Ariko ndagira ngo nkubwire ko uwo tugiye kuvuga atagira uwo bagereranywa. Ni « umuperisona umwe muri kamere ebyiri, zigaragara neza ariko zidashoba gutandukanywa.
Buri kamere yose ifite ugukiranuka kwayo kwa ngombwa ku buryo um. tu atabasha kugutandukanya na yo, keretse ayikuyeho. Twe ntitugi. uko gukiranuka, ni nayo mpamvu tudashobora kuba abakiranutsi, cyangwa ngo tubeho nk'abera.
Byongeye kandi, uwo «muperisona» ale ugukiranuka k'ubumuntu bwe butari kumwe n'uk'ubumana bwe, ahubwo ni ugukiranuka kwishyira hamwe kw'izo kamere zombi twakwita ugukiranuka ngombwa k'Uriho kwateguwe n'Imana ngo azakore umurimo wo kuba Umuhuza. Aretse ugukiranuka kwe kwa mbere, yaba aretse n'ubumana bwe, naho aretse ubwa kabiri, yaba yitandukanyije n'ubumuntu bwe, aramutse aretse ukwa gatatu yaba aretse kwa gutungana kwe gutuma abasha kuba Umuhuza. Anafite ukundi gukiranuka, ari ko kubaha ubushake bw'Imana bwigaragaje, uko gukiranuka ni ko yambika abanyabyaha maze akagutwikiriza ibyaha byabo. Ni nayo mpamvu bavuga bati «Nk'uko kutumvira Inama k'umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k'umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi.» (Rom.5.19). Mukristokazi: Ariko se ubwo, ukundi gukiranuka kose ni ukuvu ga ko nta cyo kutumariye?
Ruzirabwoba: Yee, kubera ko nubwo uko gukiranuka ari ngombwa kuri kamere ye no ku nshingano ye kandi kudashobora guhabwa abandi bantu, nyamara ni mu bwiza bw'uko gukiranuka dutsindishirizwa.
Ugukiranuka k'ubumana bwe guha ubushobozi kumvira kwe, ugukiranuka k'ubumuntu bwe guha kumvira kwe ubushobozi bwo gutsindishiriza abantu naho ugukiranuka kuri muri ziriya kamere zombi zimutera kurangiza inshingano ye guha uko gukiranuka ubutware bwo gukora umurimo bugenewe, Hari rero no gukiranuka, Yesu nk'Imana adakeneye, kuko ari Imana nubwo ko kutabaho; hakaba n'ugukiranuka Yesu nk'umuntu adakeneye kuko kutamubuza kuba umuntu wuzuye nubwo kutabaho, nyuma hari ugukiranuka, Yesu nk'Imana-muntu adakeneye, kuko kudahari atabura kuba icyarimwe Imana kandi umuntu.
Hari kandi ugukiranuka kuri Yesu nk'Imana kandi nk'Imana-muntu, adakeneye ku bwe, nyamara ashobora gutanga. Ni yo mpamvu bamwita « Impano yo gukiranuka» (Rom. 5.17).
Kuva Yesu yishyize ubwe munsi y'amategeko, uko gukiranuka kugomba guhabwa abandi, kuko amategeko adahatira umuntu agenga gukora neza byonyine, anamutegeka gukora iby'urukundo. Itegeko ribwiriza ufite imyenda ibiri, guha umwe udafite na mba. Kandi mu by'ukuri, twavuga ko Umwami Imana yacu afite imya- mbaro ibiri, umwe we bwite n'undi ashobora gutanga. Nguko ndetse ukuntu wowe Mukristokazi n'abahungu bawe na Mbabazi imbabazi mugiriwe zavuye ku gikorwa, ku murimo wakozwe n'undi muntu. Yesu Kristo, Umwami wanyu, ni we wakoze icyo gikorwa kandi aha abamusabye bose ibyo yahawe. Ariko rero kugira ngo habeho kubabarirwa ku bw'igikorwa ni ngombwa ko Imana ihabwa igitambo, kandi hakabaho ikintu cyo kubatwikira. Icyaha cyatumye tuvumwa n'amategeko kuko akiranuka. Uwo muvumo rero twawuvanwaho n'inshungu z'ibibi twakoze. Ni ngombwa ko byishyurwa, kandi ibyo byarabaye ubwo amaraso ya Yesu yame- nekaga. Yaraje afata umwanya wacu, maze apfira ibicumuro byacu. Nguko uko amaraso ye yadukuye mu byaha agatwikiriza gukiranu- ka kwe ubugingo bwacu bwari bwanduye: Ni nayo mpamvu Imana izatwishimira ubwo izagaruka gucira isi urubanza (Rom. 8.34).
Mukristokazi aratangara cyane ati « Mbega ukuntu ari byiza!» Ubu mbonye noneho ko umuntu ashobora kugira icyo amenya ku mbabazi zibonwa ku bw'ijambo no ku bw'igikorwa. Mbabazi rero! Dukwiriye gukora uko dushoboye tukabyandika mu bwenge bwacu, na mwe bana banjye, mujye muhora mubyibuka. Ariko se, Databuja, aho si cyo cyatumye umutwaro wari ku bitugu by'umugabo wanjye umuvaho, akitera hejuru kubera ibyishimo?
Ruzirabwoba: Yee, imigozi yari imuboshye yarácitse kubera kwizera izo mbabazi, kandi byabaye ngombwa ko yikorera umutwaro we kugeza ku musaraba, kugira ngo yibonere ubwe gihamya cy'amaraso ya Kristo.
Mukristokazi: Ibyo natekerezaga ni byiza, kuko nubwo umutima wanjye wabanje kuba agashushungwe no kwishima, ubu bwo byikubye inshuro cumi. Kandi ndemezwa n'ibyo nabonye, nubwo ari bike kugeza ubu, ko n'umuntu waba arusha abandi bose mu isi kuremererwa ageze aha, akabona ibyo mbona kandi akemera ibyo nemera ubu, umutima we wanezerwa kandi ukanyurwa.
Ruzirabwoba: Kureba no guha agaciro ibyo bintu ntibiduhumu riza ngo binadukize umutwaro gusa, ahubwo binaduteramo uruku ndo nyarwo, kuko ntawabasha, mu gihe yemera ko imbabazi zitangwa ku bw'isezerano no ku bw'igikorwa kudakorwa ku mutima n'uburyo bwakoreshejwe ngo akizwe, no kudashimira uwamube- reye igitambo.
Mukristokuri: Tbyo ni ukuri, kandi bibabaza umutima wanjye iyo ntekereje ko yamennye amaraso ye ku bwanjye. Hasingizwe wowe Mwami Mana kuko wankunze utyo. Ngomba kuba uwawe, kuko wanguze ibirenze ibyo nkwiriye inshuro igihumbi. Ntibita ngaje kuba byararijije umugabo wanjye maze akagenda amaramaje. Nzi neza ko yifuzaga ko twafatanya urugendo, ariko namubereye ibamba! Naramuretse ngo agende wenyine. Yoo! Mbabazi we! Iyaba so na ayoko bageraga hano na Mukabwoba na we! Ndetse ahubwo na Musambanyikazi. Ntakabuza bakorwa ku mutina, ari ubwoba bw'umwe, ari n'ugukunda iby'isi k:undi, ntawe byasubiza inyuma cyangwa ngo bimubuze kuba umugenzi udahemuka
Ruzirabwoba: Ubu uravugana ubushyube bw'urukundo ufite. Ariko se urakeka ko bizakomeza bityo? Urwo rukundo ntirwahawe bose, ndetse n'abiboneye amaraso ya Yesu ava. Hari. abari bahagaze hafi ye, babona amaraso ye asesekara hasi, nyamara aho kugira ngo bibababaze, baramushungeraga. Aho kugira ngo bahinduke abigishiwa be, banangiye imitima yabo ngo imurwanye. None rero bakobwa banjye, uko mwiyumva uko kurerwa n'ibyo nababwiye byabacengeyemo mukabitekerezaho. Muzajye mubora mwibuka kandi ibyo mwabwiwe, ko inkoko, ntacya iha udushwi twayo iyo iduhamagaje ijwi risanzwe. Ibyo mufite rero mwabihawe ku bw'ubuntu budasanzwe.
Comments