Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
5. ABAGENZI KWA MUSOBANUZI
Ku mugoroba batarafungura, Musobanuzi ajyana abagenzi byumba birimo ingero z'ibintu byafashije abandi bagenzi. Anabereka ibyo Mukristo yabonye. Babona umugabo uri mu kazu kazitiye, wari wararose ashaka inzira mu banzi be hagati, hamwe n'igishushanyo cy'uwasumbaga bose n'ibindi bintu byari byarafashije Mkristo.
Ibyo birangiye, Musobanuzi abanza kubajyana mu cyumba cyarimo umugabo utarabashaga kugira ikindi kintu areba kitari ubutaka kandi akaba yari afashe igikoresho cy'amenyo atatubakoresha mu ifumbire. Hejuru ye hari umuntu wari ufashe ikamba ry'ijuru, wamubwiraga ngo bagurane ikamba icyo gikoresho. Nyamara uwo mugabo ntiyigera yubura amaso, ahubwo akomeza kwirundira ibyatsi, n'udushami tw'ibiti akoresha icyo gikoresho eye,
Mukristokazi: Ndumva nshobora kumenya icyo ibi bisobanura, uriya arerekana uko abantu b'iyi si bameze, si byo se Databuja?
Musobanuzi: Ni koko kandi kiriya gikombe eye kerekana umuntu ukunda ibishimisha umubiri we. Kuriya gusambira ibyatsi, ibiti n'amabuye aho kwakira ikamba, bisobanura ko kuri benshi ijuru ari umugani, bagahitamo iby'isi kuko ari byo babona ko ari iby'ukuri. Kuriya kutagira ikindi kintu areba uretse ubutaka, bisobanura ko iby'iy'isi iyo byihambiriye n'imbaraga zose kuri kamere y'umuntu bituma umutima we wang Imana.
Mukristokazi: Yoo! Mana unkize kiriya gikoresho!
Musobanuzi: iryo. sengesho risa n'iryibagiranye. «Ntumpe ubukire cyangwa ubukene (Imig.30.8) ngira ngo rivugwa n'umuntu umwe ku gihumbi, kuko abantu benshi cyane bihitiramo ibyatsi, ibiti, n'umukungugu.
Mbabazi na Mukristokazi batangira kurira bumvise ayo magambo, maze baravuga bati: Mbega! Ni iby'ukuri koko!
Musobanuzi amaze kubereka ibyo, abajyana mu cyumba kirusha ibindi ubwiza maze abasaba kureba impande zose niba ntacyo babona cyazabagirira umumaro. Bareba hose ariko ntibagira icyo babona uretse igitagangurirwa cyari ku nzu, batiriwe bavuga. Mbabazi aherako aravuga ati: Nacyo mbona naho Mukristokazi arinumira.
Umugabo ushakashaka hasi ibidaflte umumaro ikamba Riri hejuru ye
mukristokazi arinumira.
Musobanuzi ati «Nimwongere mwitegereze.» Barongera barareba bati «Nta kintu gihari uretse urutagangurirwa rufashe ku kibambasi n'amajanja yarwo. ».
Musobanuzi arababaza ati « Muri iki cyumba cyose harimo urwo rutagangurirwa gusa koko ? »Amarira abunga mu maso ya Mukristokazi kuko we yari yumvise ibintu neza, ni ko kuvuga ati «Databuja, harimo byinshi, ndetse harimo n'ibindi bitagangurirwa birusha ubumara kiriya tubona.
Musobanuzi amurebana ibyishimo n'impukwe ati «Uvuze ukuri.
Mbabazi arababara, ba bana bitwikira mu maso kuko bose bari batangiye kumva ibisobanuro by'iryo hurizo.
Musobanuzi arakomeza ati «Nk'uko mubibona kiriya gitagangurirwa kirafashe n'ibiganza byacyo kandi kiri mu nyumba z'abami» (Imig.30.28). Ibi rero byazaniwe kubereka, nubwo mwuzuye ubumara bw'ibyaha ko mushobora nyamara gufatisha ikiganza cyo kwizera, kandi mugatura mu cyumba kirusha ibindi ubwiza kiri mu nzu y'Umwami Nyir'ijuru.
Mukristokazi ati « Ndashaka kubyumva, ariko simbyumva neza. Jye nubwo turi mu cyumba kirusha ibindi ubwiza, ariko kwigishwa na kiriya gitagangurirwa cyuzuye ubumara, kitagira imbabazi ko twakoresha ukwizera ntabwo nari nakabyumvise. Nyamara dore kirafashe n'amajanja yacyo mu cyumba kiruta ibindi kandi Imana ntiyacyangiye.»
Barishima nubwo amarira yabazengaga mu maso. Abo bagore bombi bararebana maze bikubitira icyarimwe imbere ya Musobanuzi Abavana mu kindi cyumba kirimo inkoko n'udushwi twayo abasaba kuyitegereza akanya. Kamwe mu dushwi kajya kunywa amazi mazi kamize kakareba mu ijuru.
Musobanuzi ati «Nimurebe icyo ako gakoko gakora, nikabigishe kumenya aho iby mufite biva, kubyakira mureba hejuru. Ngaho nimwegere mwirebere. Nuko babona ukuntu inkoko ifite uburyo bune ishyikiranamo n'udushwi twayo.
1.Ifite uburyo busanzwe ikoresha buri munsi ibuhamagara. 2.Ikagira uburyo bwihariye ikoresha rimwe na rimwe jbuhamagara.
3. Ifite uburyo budasanzwe ibuhamagaza ngo ibubundikire.
4. Ikanagira uburyo ibuburiramo hari icyago giteye. None, ngaho nimugereranye, iriya nkoko n'Umwami wanyu, naho turiya dushwi mutugereranye n'abamwumvira. Na we afite uburyo bunyuranye akoreshereza ubwoko bwe. Iyo ahamagaye ku buryo busanzwe, nta cyo atanga, iyo hari icyo ashaka gutanga, akoresha ijwi ridasanzwe, afite n'irindi ridasanzwe iyo ashaka kubundikira abana be, n'iry'umubabaro akoresha iyo abonye umwanzi aje.
Bakundwa rero, nabazanye muri iki cyumba, kuko muri abagore kandi nkaba nzi ko ibi mubyumva vuba.
Mukristokazi ati « Turakwingize rwose, twereke n'ibindi.» Abajyana mu ibagiro, aho umubazi yiciraga intama; iyo ntama yari yemeye urwaje idatera amahane.
Musobanuzi ati « Mukwiriye kwigira kuri iyi ntama uko umuntu ababara akanihanganira kurenganywa nta mahane, nta no kwinuba. Nimwirebere ukuntu yemera urupfu n'ubwitonzi bwinshi, n'ukuntu ireka bakayikuraho uruhu, itivumbagatanya. Umwami wanyu abita intama ze. »
Noneho abajyana mu busitani bwe, burimo amoko menshi y'indabyo, niko kubabwira ati« Murabona ziriya ndabyo? Mukristokazi ati «Yee.
Musobanuzi ati « Murebe nubwo rumwe rugiye runyuranye n'urundi, ku bunini, ku ibara, mu mpumuro, no ku mimerere, zimwe zikaba ziruta izindi ubwiza, nyamara zose ziri aho zashyizwe nta ntugunda ziterana.
Yongera kubajyana mu mirima yari yarateyemo ingano n'izindi mpeke, ariko basanga hasigaye ibikenyeri gusa naho amahundo yarasaruwe. Arababwira ati «Uyu murima warafumbiwe, urahingwa ndetse uterwamo n'imyaka, ariko none ibi bikenyeri tuzabimaza iki?»
Mukristokazi: Muzatwike igice kimwe naho ikindi mugikoremo ifumbire.
Musobanuzi: Mushaka imbuto maze mwazibura ibyo musanzeho mukabicira urubanza rwo gutwikwa cyangwa rwo kunyukanyukwa!
Bagarutse babona inyamanza ifite igitagangurirwa mu kanwa.
Musobanuzi aravuga ati « Nimurebe.» Barareba. Mbabazi aratangara, ariko Mukristokazi aravuga ati « Mbega ngo inyamanza iraseba! Inyoni izwiho ubupfura! Nibwiraga ko itunzwe n'utuvungukira tw'imigati cyangwa ibindi biryo byiza ! Ndumva nyanze.»
Musobanuzi ati « Iriya nyamanza ni ikigereranyo cya bamwe mu bavuga Ijambo ry'Imana. Ukibabona bagaragara neza nk'iriya nyoni, baravuga kandi bakanitwara neza, emwe basa nk'aho bakunda cyane abemera bataryarya, kandi bagasa n'abashaka kwifatanya na bo, kandi ngo bahorane nk'aho batunzwe n'utuvungukira tw'urukundo bagirira abandi. Ni yo mpamvu uzababona mu nzu z'abanyakuri no mu iteraniro ry'Uwiteka Imana, ariko iyo bari bonyine, kimwe n'iriya nyamanza, bakabona ibitagangurirwa byo kumira bunguri, babihindura indyo, bagaconcomera gukiranirwa, maze icyaha bakakinywa bugezi.» Aho batahiye, mu gihe bagitegereje ibiryo, Mukristokazi asaba Musobanuzi kubereka ibindi bintu byabagirira umumaro.
Musobanuzi arababwira ati « Burya uko ingurube ibyibushye Ri nako ikunda isayo, kandi uko ikimasa gishishe ni nako cyijyana mu ibagiro, n'utyara mu gukora ibiteye isoni ni ko arushaho gutegekwa n'icyaha. Abagore bakunda kugaragara neza kandi barimbye, ariko ni byiza kuri bo kwirimbisha ibifite agaciro mu maso y'Imana. Biroroshye kurara ijoro rimwe cyangwa abiri aho kumara umwaka wose wicaye. Kandi biranoroshye gutangira neza mu nzira nziza kurusha kuyigumamo kugeza ku mperuka.
Uyoboye ubwato wese, mu gihe haje umuhengeri yahitamo kujugunya iby'agaciro gake yikoreye, ariko ni nde wakwifuza kujugunya ibyo yita byiza kurusha ibindi? Nta n'umwe keretse udaya Imana.
Agboro kamwe mu bwato gashobora kuburoha, kandi icyaha kimwe gusa gishobora kwicisha nyiracyo.
Uwibagiwe inshuti ye aba ayibereye umuhemu, ariko uwibagirwa uwamucumbikiye akamukiza aba yiciriyeho iteka.
Uba mu cyaha, akibwira ko azabona umunezero, asa na wa wundi utera urukungu akibwira ko azahunika impeke mu mutiba we. Niba umuntu ashaka kubaho mu kuri, agomba gutekereza ku munsi we wa nyuma. Ukujujura no kurimanganya by'abantu, byerekana ko mu isi hari icyaha.
Niba iyi si, ibonwa n'Imena nk'umuyaga, ifite agaciro mu maso y'abantu, ubwo se ijuru rimeze rite aho Imana iganje? Niba tubabazwa no kubura ubu buzima bwuzuye imibabaro n'amagorwa menshi, ubwo se uburi imbere bumeze bute? Ntawe utarata ubwiza bw'abantu, ariko ni nde utangazwa nk'uko bikwiye n'ubwiza bw'Imana?
Uko kenshi turya tugasigaza, ni ko icyubahiro n'ukuri bisaze isi yose»
Musobanuzi amaze kuvuga ibyo, yongera kubajyana mu busitani, abereka igiti cyaboze maze umutima ukavamo ariko nyamara cyari kigikura kandi gitoshye.
Mbabazi: Ibi ni ibiki?
Musobanuzi: Iki giti, gifite umubiri mwiza, ariko imbere cyaraboze ni ishusho y'abantu baboneka mu busitani bw'Imena mu kanwa ariko nta cyo bayikorera. Baratoshye ariko mu mitima yabo buzuye ubumara bw'ikibiriti cya Satani.
Aho ibiryo bibonekeye, baricara umwe arabisinimira maze barafungura. Nk'uko byari akamenyero, Musobaruzi yakiraga abantu ku meza, abaririmbyi bagatangira kuririmba, maze uwari ufite akajwi keza atera agira ati:
Yesu, Mwungeri Mwiza w'imikumbi ihiriwe, Ntihabaho amapfa: Munsi y'inkoni yawe yera, Uyobora intambwe zanjye hafi y'amazi adasuma. Buri munsi ni wowe ukomeza umutima wanjye
Mu buntu bwawe buhebuje
Munzira zawe zo gukiramuka
Ku bw'urukundo rw'izina ryawe, uranyobora Mwami.
Indirimbo zirangiye, Musobanuzi abaza Mukristokazi ikintu cyamuteye gutangira urugendo. Undi aramusubiza ati Mbere na na mbere kubura umugabo wanjye byanteye agahinda kanini cy ane, ariko ibyo bikaba ari ibiva ku rukundo rwa kamere muntu. Nongeye no kwibuka agahinda n'urugendo Umugabo wanjye yagize.
ukuntu namumereye nabi, maze numva ntaye umutwe ku buryo ni no kwijugunya mu ruzi. Muri icyo gihe kandi naje kugira inzozi maze zinyereka ukuntu amerewe neza, byongeye kandi nabonye urwandiko rw'Umwami runtumira muri icyo gihugu cye ngo nze tubane. Izo nzozi n'urwo rwandiko ni byo byanshyize mu nzira ndagenda.
Musobanuzi: Ariko se nta mbogamizi n'imwe wagize utarava iwawe?
Mukristokazi: Cyane! Mukabwoba, twari duturanye, akaba agira icyo apfana na wa mugabo woshyaga umugabo wanjye ngo asubire inyuma ataribwa n'intare, ni we wanyiheraga iryinyo ngo ntangiye umushinga w'ubwihebe. Ntako atagize ngo amvane ku izima, anyibutsa umubabaro n'akaga kose umugabo wanjye yabonye ariko ndamunanira.
Nyamara abagabo babiri b'abagome nabonye mu nzozi bagambanaga ukuntu bantesha urugendo ni bo banteye ubwoba bwinshi na n'ubu ndibuka izo nzozi zigatuma abo duhura bose mbakemanga, ngatinya ko bangirira nabi bakaba bantesha inzira yanjye. Nagira ngo nkubwire kandi Databuja, nubwo ntifuza ko birnenywa na bose ko hagati y'iyi nzu n'irembo twinjiriyemo, twahnterewe bibabaje cyane n'abagabo babiri, ku buryo twagombye gutabaza! Kandi abo bagabo basaga n'abo nari narabonye mu nzozi.
Musobanuzi:Watangiye kandi uzarangiza neza urugendo rwawe. Noncho Musobanuzi areba Mbabazi niko kumubaza ati e Wowe ni iki cyakuzanye hano?» Mbabazi arahinduka, ahinda unushyitsi maze amara akanya atavuga.
Musobanuzi: Witinya, ahubwo emera kandi umbwire icyo utekereza.
Mbabazi: Mu by'ukuri Databuja, akamenyero gake ni ko gatuma ntavuga. Sinavuga ibyo kubonekerwa cyangwa iby'inzozi kuko ntabigize nka mucuti wanjye Mukristokazi. Emwe sinzi no kwanga iki bi cyo kutumvira inama z'ababyeyi.
Musobanuzi: None se Mukundwa, ukaba waratewe n'iki kugenza utya?Mbabazi: Naje nihitira ndi kumwe n'undi muntu tujya gusura Mukristokazi, dusanga yitegura kugenda. Tumaze gukomanga turinjira tumubaza ibyo yakoraga, adusubiza ko yatumiwe gusanga umugabo we. Atubwira ukuntu yari yamubonye mu nzozi atuye ahantu heza cyane ari hamwe n'abadapfa. Atubwira ko yari yambaye ikamba, acuranga inanga, arira kandi anywera ku meza y:Umwana w'Umwami, amusingiza kuko yamwinjije aho hantu n'ibindi...Mu gihe yatubwiraga ibyo bintu, numvaga umutima ugurumana. Naribwiraga nti« Niba biriya ari byo, ndi busige data na mama n'aha hantu navukiye, maze mperekeze Mukristokazi.
Hanyuma naje kumubaza niba ibyo yatubwiye ari byo kandi mubaza niba yankundira ko mukurikira, kuko nabonaga ntawaguma mu murwa wacu atarimbutse. Ngenda umutima uremereye, ntababajwe n'urugendo ahubwo mbabajwe n'ababyeyi banjye nsize inyuma. None naraje nk'uko umutima wanjye wabyifuzaga. Nimbishobora, nzajyana na Mukristokazi dusange umugabo we n:Umwami we.
Musobanuzi: Watangiye neza, kuko wemeye ukuri. Umeze nka Rusi, wasize se na nyina, n'igihugu cye, ku bw'urukundo yari afitiye Nawomi n'Imana ye, maze akajya mu gihugu atari asanzwe azi. «Uwiteka akwiture ibyo wakoze, ugororerwe ingororano itagabanyije n'Uwiteka Imana y'Abisirayeli wahungiye mu nsi y:amababa yayo (Rusi 2.12).
Aho bamariye kurya bajya kuryama. Buri mugore arara mu cyumba cye, naho abana bose barara mu cyumba kimwe. Mbabazi ntiyabasha gusinzira kubera ibyishimo by'uko atagishubijwe inyuma. Aruhuka ashima Imana ko yamugiriye ubuntu.
Bukeye ku gasusuruko, barabyuka, batangira kwitegura kugenda, ariko Musobanuzi abasaba kwihangana gato, kugira ngo bagende byose bitunganye. Nuko abwira Uwera wa mukobwa wari waraye abakiriye ati «Bajyane mu busitani maze ubuhagire, ubezeho umwanda wose baba barahuye na wo bagenda. » Uwera aherako arabajyana abereka aho bagomba kwiyuhagirira no kwitunganyiriza, nk'uko babigenzerezaga abagenzi b'abagore bahanyuze.
Bariyuhagira baranihanagura hamwe n'abana. Maze bavuye Kwiyuhagira umubiri wabo bose urorohera kandi urushaho kuba mwiza, n'ingingo zabo zisubiramo intege. Binjira mu nzu basa neza kurusha mbere bakijya mu rwiyuhagiriro.
Musobanuzi abafati ibiganza, arababwira ati « Murasa n'izuba rya kiberinka!» Aherako asaba ikimenyetso yashyiraga ku biyuhagiriye iwe bose, maze akibashyiraho kugira ngo bazamenyekane aho bazajya hose.
Icyo kimenyetso cyarimo umwana w'intama wa Pasika Abisirayeli bariye ubwo bari bagiye kuva mu Egiputa (Kuval 2.8-10). Kandi icyo kimenyetso agishyira hagati y'amaso yabo ku buryo cyabongereye ubwiza bitewe n'uko cyarimbishaga uruhanga, maze rukarushaho gusa n'urw'abamarayika.
Musobanuzi abwira wa mukobwa wari ushinzwe abo bagore ati « Jya mu cyumba cy'imyenda maze uzanemo iy'abagenzi.» Aragenda azana imyenda yera (Ibyah.19.8) ayimushyira imbere, naho undi ati: Yibambike. » Yari ifite utudodo tworohereye tw'umweru utagira ikizinga. Abo bagore bamaze gutakwa batyo, umwe agatinya undi kubera ukuntu yamubonanaga icyubahiro, akabona amurenze. Umwe ati «Ariko urandusha ubwiza ». Naho undi ati: Umuntu yahugira kukwirebera gusa! Abana na bo bari batangaye kubera uko bari bambitswe.
Musobanuzi aherako ahamagara umwe mu bakozi be witwaga Ruzirabwoba, maze amutegeka gufata inkoni, ingofero y'icyuma n'ingabo bye ati « Umperekereze aba bakobwa, maze ubageze ku ngoro yitwa Nyumbanziza, kuko ari ho bagomba kuruhukira. Ruzirabwoba afata intwaro ze, maze abajya imbere. Nuko Musobanuzi arababwira ati « Imana ibafashe». Abari aho mu rugo bose babffuriza urugendo ruhire. Baherako bakomeza urugendo rwabo baririmba bati:Mwami kuri iyi si hose Urahareba kandi ukarinda intama zawe
Kandi nk'umubyeyi mwiza,
Uziyoborana urukundo! Umwuka wawe ni we uzahura, Kugira ngo agaburire abagaragu bawe
Kandi abatunganyiriza inzira Aho uba wasutse ubugwaneza bwinshi Iyo hagize icyago gitera Imbaraga zawe zirankingira Kandi amasezerano akumuriza
Abera umutima wa bo umugabane mwiza Mbega amahoro Mungeri mwiza, Nayo dufite ubu! Munzira ya mu bwiza budashira, Tuyikomajemo dushikamye.
Comments