logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGENZI S02 EP4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

4. MUVUNYI ATABARA MUKRISTOKAZI NA MBABAZI

Hanyuma mbona muri izo nzozi zanjye, ko abo bagenzi bombi bakomeje inzira bishimye. Mukristokazi atangira kuririmba agira ati:Umutima wanjye wishimira Ubuntu Nahawen'uwambwiye ati «Mupfasoni, twara imvumba yawe Maze ujye muri Paradizo»

Namaze igihe kirekire cyane nshidikahya Gukurikira inzira ijya mu ijuru, Ubu ndagenda nta nkomyi Kuko aho guhera watinda Hirya y'ikibambasi cyari cyegereye inzira Mukristokazi na bagenzi be banyuragamo, hariyo ubusitani bwa shebuja wa cya kibwa. Hariyo n'ibiti bashoboraga gusoromaho imbuto bakazirya ariko zikabahitana.

Abahungu ba Mukristokazi bazibonye barazishimira nk'uko bigendekera abana bose, barazisoroma maze batangira kuzirya. Nyina arabatonganya ariko bakomeza kuzirya.

Mukristokazi ati «Bana banjye, mukoze icyaha kuko izi mbuto Atari izacu».
Ntiyarazi ariko ko ari iz'umwanzi; kuko iyo abimenya yari kwicwa n'ubwoba. Nyuma bikomereza urugendo. Bagenze akanya gato, Mukristokazi na Mbabazi b'abona abagabo babiri bareba nabi baje babasanga. Baritwikira maze bakomeza kugenda. Abana bari imbere babanza guhura na bo. Maze baza begera ba bagore nk'aho bashakaga kubahobera, ariko Mukristokazi arababwira ati «Nimutubise mukomeze urugendo rwanyu». Ariko abo bagabo bica amatwi ahubwo batangira kubakorakora. Mukristokazi ararakara maze atangira kubatera imigeri.

Ubwo Mbabazi na we akora uko ashoboye ngo babirukane. Mukristokazi yongera kubabwira ati «Nimugende vuba! Nta mafaranga yo guta dufite, turi abagenzi nk'uko mubibona, bityo tubeshwaho n'urukundo rw'inshuti zacu.»

Ariko umwe muri abo bagabo aramusubiza ati «Nta mafaranga yanyu dushaka, ahubwo nimutwemerere ikintu kimwe tubashakaho, tuzabagira abagore banezerewe iteka. »

Mukristokazi asa n'uwibwiye icyo abo bagabo bashaka, maze arabasubiza ati«Ntitwifuza kubumva cyangwa kubareba cyangwa kumenya ibyo mudushakaho. Turihuta kandi ntidushobora guhagarara turagomba guhitamo ubuzima cyangwa urupfu.

Bombi bongera gushaka kubanyuraho, ariko abandi barabangira baranababwira bati « Ubuzima bwanyu ntacyo tubushakaho, ahubwo hari ikindi kintu tubishakiraho.»
Mukristokazi arabasubiza ati: «Murashaka kudutunga, ngo imibiri n'ubugingo byacu mubigire ibyanyu, nzi neza ko ari byo byabazanye ariko turahitamo gupfa aho kugwa mu mutego wazatubuza umunezero wigihe kizaza.»

Akivuga ibyo we na Mbabazi batangira gutabariza icyarimwe basakuza cyane bati« Nimudutabare! Nimudutabare! Turapfuye!» Bityo biragiza rya tegeko rirengera abagore (Guteg.22.25-27). Ariko abo bagabo bakomeza kubegera ngo babaneshe.

Bongera gusakuza cyane kuko bari bataritarura cyane irembo bari binjiriyemo, ijwi rya Mukristokazi rirumvikana, riramenywa, maze haza abantu bo kubatabara, Abo bagore bombi bari bafite agahinda kenshi naho abana si ukurira barasizora. Umwe mu baja bahuruye ari we Muvunyi, abaza abo bagome ati « Murakora ibiki? Murashaka kugusha mu cyaha abana ba Databuja?» Ashatse kubafata basimbuka cya kibambasi bagwa imbere mu kigo cya shebuja waya mbwa.

Maze Muvunyi yegera ba bagore ababaza uko bamerewe. Baramusubiza bati Hashimwe shobuja! Tumeze neza, Turagushima nawe kuko udutabaye. Iyo utaza, twari tugiye kuneshwa.»

Muvunyi: Ndatangaye kuba mwebwe abagore, mutari mwarasabye Databuja, ubwo mwaganiraga, ngo abahe ubaherekeza, bityo yari
kubarinda akaga nk'aka.
Mukristokazi: yewe, twari mu migisha ku buryo yatwibagije akaga gashobora kuzatubaho. Ariko se ni nde wanaketse ko hafi y'ingoro ya Databuja haba imitego nk'iyi? Icyakora koko twajijwe kudasaba umuherekeza, ariko kuki Databuja we wari uzi. ko tumukeneye atamuduhaye?

Muvunyi: sibyiza gutanga ikintu kidasabwe, kuko gihinyurwa. Ariko iyo gikenewe koko kigira agaciro mu maso y'ugishaka akagikoresha azi agaciro kacyo.

Iyo Databuja aza kubaha abaherekeza, ubu ntimuba mwicuza uburangare bwanyu ngo mubwange. Murumva rero ko byose ari ibibagirira neza kandi bikabagira abanyabwenge.

Mukristokazi: Ubuse dusubire kwa Databuja kugira ngo twihane uburangare bwacu, tunamusabe uduherekeza?
Muvunyi: Si ngombwa ko mubimusaba nyuma, ahubwo ikifuzo cyanyu nzakimugezaho, kuko aho muzajya hose nta cyo muzabura. Mu mazu yose ya Databuja yateguriye abagenzi be, hari ibyangombwa bihagije byo kubakiza ikibi cyose. Ariko nk'uko nabivuze, azicishiriza bugufi kubarinda kandi icyo ni ikintu cyoroheje kitari ngombwa gusabwa. Amaze kuvuga ibyo, asubira iwe, riuko abandi bakomeza urugendo,

Mbabazi: Ni igitangaza nari nagize ngo ntayandi magorwa tuzahura nayo!
Mukristokazi: Muvandimwe, wowe ushobora kubabarirwa kuko Ari nta cyo uzi, ariko jye ikosa rwanjye ni rinini cyane kuko narinzi aka kaga mbere yo kuza; nkaba nta cyo nakoze kugira ngo nkirinde. Ngomba kubicyahirwa.

Mbabazi: Wabimenye ute mbere yo kuza? Mbabarira unsobanurire ibyo bintu.

Mukristokazi: Reka mbiguhe, mbere yo kuza nabonye mu nzozi abagabo babiri basa na bariya, bahagaze mu mirambizo, bagambana ukuntu bambuza gukizwa. Erega ni igihe nasaga n'uwataye umutwe. Baravuga bati
« Uyu mugore tumugire dute? Ubwo asaba imbabazi hato na hato, tuzamubura nk'uko twabuze umugabo we,» Urumva rero ko byari bikwiye kumpa isomo nkitegura hakiri igihe.

Mbabazi: Nuko rero ibyo bitumenyeshe ko tudatunganye, kandi ko Umukiza wacu abitwerekera mu mbabazi ze nyinshi, ku bushake bwe maze adukiza abagome baturusha amaboko. Amaze umwanya avuga bagera hafi y'inzu iri ku nzira. Iyo nzu yubakiwe abagenzi ngo bajye bayiruhukiramo (Isobanuye neza mu gitabo cya mbere cy'Umugenzi).

Begera iyo nzu (yari iya Musobanuzi), bageze ku rugi bumva abantu baganirira mu nzu imbere, batega amatwi, maze basa n'abumvise izina rya Mukristokazi. Erega inkuru yari yarogeye ko we n'abana be batangiye urugendo! Nuko abari muri iyo nzu bose barushaho kunezerwa bumvise ko Mukristokazi ari muka Mukristo, wa wundi utaranifuzaga kumva bavuga iby'urugendo.

Nyuma Mukristokazi arakomanga cyane nk'uko yabigenje kul rugi rwa mbere. Haza umukobwa w'inkumi witwa Uwera, arakingura, maze arababaza ati «Murifuza kuvugana na nde hano ?Mukristokazi: Twumvise neza ko iyi nzu yatunganyijwe neza ku bw'abagenzi, none turi bo. Turasaba uburyo bwadushoboza kugera ku niego y'urugendo rwacu. Kandi nk'uko ubibona, umunsi uciye ikibu, tukaba tutifuza kurenga aha muri uyu mugoroba.

Uwera: Ndakwinginze mbwira izina ryawe kugira ngo ndimenyeshe Databuja.

Mukristokazi: Nitwa Mukritsokazi. Umugenzi wigeze kunyura hano mu minsi ishize yari umugabo wanjye, ndetse dore n'abana be. Uyu muntu ukiri muto. wundi turi kumwe ni mugenzi wanjye dufatanyije urugendo.

Uwera asubira mu nzu yiruka, niko kubwira abarimo ati: Muzi abari ku muryango?» Yungamo ati «Ni Mukristokazi n'abana be na mugenzi we umwe. Bose bategereje kwinjizwa hano. »

Biterera hejuru icyarimwe kubera ibyishimo, bajya kubwira Shebuja Musobanuzi. Maze Shebuja uwo yiyizira ubwe ku rugi. Areba Mukristokazi aramubaza ati « Ni wowe Mukristokazi, ya ntwari Mukristo yasize ubwo yatangiraga urugendo ?

Mukristokazi: Ni jye wa mugore wari unangiye umutima ku buryo ntigeze nita ku gahinda k'umugabo wanjye kugeza ubwo arinze kunsiga, akagenda wenyine. N'aba bana uko ari bane ni abe. Ariko ubu naje nje, nasobanukiwe neza ko nta yindi nzira y'ukuri uretse iyi.

Musobamuzi: Ni nka ya nyigisho Yesu yatanze ku muntu wari ufite abahungu babiri akabwira umwe ati « Mwana wanjye, genda uhingire uruzabibu rwanjye. » Nawe akamusubiza ati Ndanze. Ariko hanyuma arihana aragenda (Mat. 21.28-29).

Mukristokazi: Amina! Nanjye izo mbabazi Imana izazingirire!
Maze ku munsi w'amateka izansange ndi amahoro, ndi uwera, ntakiranirwa.

Musobanuzi: Kuki waheze hanze? Injira Mukobwa w'Aburahamu twarimo tukuvuga mu kanya, kuko inkuru yawe yuko wabaye umugenzi yatugezeho. Nimuze bana, mwinjire, nawe Mukobwa injira.

Bose bakirwa mu nzu batyo. Bageze mu nzu, babereka aho baba baruhukiye, ubundi, umwe umwe, bakajya baza kubaramutsa, baseka n'ibyishimo byinshi kubera ko Mukristokazi yari yarabaye umugenzi. Utwana baradukuyakuya, ndetse na Mbabazi bamuganiriza bamwitayeho. Kandi bose babaha ikaze mu nzu ya Shebuja.

Comments