Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
3. MUKRISTOKAZI ABANA BE NA MBABAZI KU RUGI RUFUNGANYE
Mukristokazi yari yatangiye urugendo aherekejwe na Mbabazi. Bagenda, Mukristokazi atangira kuganiriza mugenzi we agira ati «Mbaba..., ni amahirwe nakugiriyeho kuko wemeye kumperekeza akanya gato. »
Mbabazi: Ndamutse numvise ko kugukurikira byangirira umu- maro, sinasubira muri uriya murwa.
Mukristokazi: Rwose Mbaba..., ifatanye na njye kuko nzi neza amaherezo y'uru rugendo rwacu. Ubu umugabo wanjye ari ahantu atakwemera kuva nubwo wamuha ubutunzi bwose bw'iyi si. Ntawe rero uzagusubiza inyuma nubwo ari jye ugutumiye bwose. Umwami wantumyeho n'abana banjye ashimishwa no kugira. impuhwe. Ndetse ubishatse naguha igihembo maze ukamperekeza witwa umukozi. Tuzasangira byose, rwose ngwino tujyane.
Mbabazi: Kuba nzashyigikirwa nka we, nabyemezwa n'iki? Iyaba icyo cyizere nari ngikuye kuri nyir'ubwite, nta n'ubwo nakenera icyo kwishingikirizaho kindi mu rugendo, kuko naba nshyigikiwe n'Ishobora kundengera.
Mukristokazi: Noneho reka nkubwire icyo ukwiriye gukora: ngwino tugerane ku irembo ry'inzira ifunganye maze mbaze. Nibatakwakira ku buryo bugutera inkunga yo gukomeza, nzemera wisubirire iwawe, naguhembere ubugwaneza watweretse jye n'abana banjye.
Mbabazi Yewe, ndemeye, nzakomeza kandi ibizangeraho byose nzabyemera. Iyaba Umwami Imana yambabariraga nkazashyika mu rukundo rwe.
Mukristokazi arishima cyane mu mutima we kubera ko yari abonye uwo bafatanya urugendo, kandi akaba yari ashoboye gutuma uwo mukobwa yiyegurira Umukiza we. Bakomeza urugendo, ariko Mbabazi aza kurira cyane.
Mukristokazi: Muvandimwe wanjye, urarizwa n'iki?
Mbabazi: Nabuzwa n'iki kurira se rwose! N'uburyo ababyeyi bacu bari mu kaga kandi bakaba basigaye muri uriya murwa mubi w'ibyaha. Ikibabaje kurushaho ni uko nta muntu uhari wo kubaburira no kubamenyesha ibigiye kuzaba.
Mukristokazi: Birakwiriye ko abagenzi bagira imbabazi, kandi na Mukristo wanjye ni ko yari ameze, ubwo yagendaga, kubera jye, yababajwe cyane n'ukunta ntashakaga nibura kumwumva ngo menye ukuntu anyinginga; ariko Imana ye kandi yacu yumvise kurira kwe, none dere wowe na njye, hamwe n'aba bana biraduhi- riye. Rwose Mbabazi, nizeye neza ko amarira yawe atazapfa ubusa nk'uko uwitwa Kuri yavuze ati «Ababiba barira, bazasarura bishi- mye kandi ngo, nubwo umuntu agenda arira asohoye imbuto, azaguruka yishimye azanye imiba ye (Zab. 126.5-6). Nuko Mbabazi atangiru gusenga ati:
Ushobora byose ambere umuyobozi
Uko ubushake bive bwera buri,
Nzagendera munsi y'ukuboko kwe,
Kagera ku ntebe y'ubutungane bwe.
Kandi singacike intege na rimwe
Muri iyi nzira nahisemo!
Ndwana n'ibyago n'amagorwa.
Mwami Mana, untabare
Kandi na we ubwawe.
Wite ku babyeyi! nesize:
Abo nkunda bose,
Bose babe hafi yawe.
Nuko ya nshuti yanjye ya mbere ikomeza inkuru yantekerereza- ga igira iti « Mukristokazi agera mu Isayo Gahindagasaze arahaga- rara, yabuze uko agira.» Kuko yitwiraga ati «Aha hantu ni ho umugabo wanjye yari agiye kurengererwa n'isayo ». Nubwo Umwami yari yaratanze itegeko ko aho hantu hakorwa neza ku bw'abagenzi, Mukristokazi yabonye harazambye kurusha mbere. Ubwo nanjye mperako mbaza niba koko ibyo ari byo. Mugenzi wanjye ati « Ni byo rwose kuko abenshi mubahakora bavuga ko bakorera Umwami mu gutunganya iyo nzira, bazana urwondo n'igitaka cy'ifumbire akaba ari byo bayitindamo aho gushyiramo amabuye. Bityo rero ikarushaho kurigita no kunyerera.
Mukristokazi yari yahagaze n'abana be, ariko Mbabazi ati: Nimuze tugende, ariko twitonde.» Maze baragenda bashishoza aho bakandagira, kugeza ubwo bambutse, badandabirana. Kenshi Mu- kristokazi yari agiye kurigita. Mu gihe batararangiza kwambuka neza, bumva ijwi rivuga riti « Hahirwa uwizeye kuko ibyo yabwi- we n'Umwami Imana bizasobora. » (Luka 1.45).
Bamaze kugenda, Mbabazi abwira Mukristokazi ati «lyaba nari nzi neza nka mwe ko ku muryango w'Inzira Ifunganye nzakirwa, nta sayo n'imwe yazashobora kunkanga.» Aramusubiza ati « Yewe buri wese azi ibimukomereye kandi nshuti yanjye, tuzahura n'ibikomeye mbere yo kurangiza uru ruge ndo. Kuko ntibishoboka kwibwira ko abantu nka twe bashaka ku- zagera ku cyubahiro cy'ikirenga no ku mahirwe abandi bifuza, ba- tahura n'ibigeragezo, batagira ibibatera ubwoba.»
Muri ako kanya, Mwumvaneza arigendera, jye nsigara mu nzozi zanjye. Mbona Mukristokazi, abana be na Mbabazi bagana ku ire- mbo. Bagezeyo, babanza kujya inama y'ibyo bari bubwire uza ku bakingurira; maze bemeranya ko Mukristokazi ubwo ari we mukuru ari we uribukomange ku rugi kandi ari we uribuvugishe umunyarugi.
Nk'uko umugabo we yari yarabigenje, arakomanga kabiri. Ariko aho kubona igisubizo, bumva imbwa imoka, ikibwa kinini ndetse cyazaga kibasanga. Abagore n'abana bagira ubwoba bamara umwanya baretse kongera gukomanga batinya ko cya kibwa cyabasimbukiraho. Bahindaga umushyitsi kandi bafite impungenge, babuze icyo bakora. Batinyaga gukomanga kubera cya kibwa, bagatinya kandi kugenda kuko umurinzi w'urugi byari kumu- babaza.
Nyuma biyemeza kongera gukomanga, noneho cyane kurusha mbere. Nuko umunyarugi arababaza ati « Ni nde?» Imbwa ntiyongera kumoka, maze umunyarugi aherako arakingu- ra. Mukristokazi amubwirana icyubahiro no kwicisha bugufi ati: Databuja, nturakarire abaja bawe kuko bagukomangiye ku rugi. » Wa munyarugi arababaza ati « Murava he kandi murashaka iki?» Mukristokazi aramusubiza ati« Dukomoka ahantu hamwe na Mukristo kandi intego ye ni yo dufite ubu, ni ukuvuga ko twifuza rwose kwemererwa kwinjira muri iri rembo, tugana mu ijuru.
Nda
bamenyesha kandi ko ndi Mukristokazi wahoze ndi muka. Mukristo, ubu wibereye iyo mu ijuru. Umunyarugi yumvise ayo magambo aratangara niko kwivugisha ati « Ese ni we koko wahindutse umugenzi, n'ukuntu yatinyaga iyi nzira?» Mukristokazi aramusubiza yubitse umutwe ati « Yee, n'abana banjye turi kumwe. » Niko kumufata ikiganza aramwinjiza aravuga ati « Mureke abana bato bansange (Mat. 19.14).
Aherako ahamagara umugabo wari hafi aho ngo abe acurangira Mukristokazi inanga yishime. Uwo mugabo aremera, maze si ukugoragoza ijwif Muri icyo gihe, Mbabazi yari akiri hanze, ahinda umushyitsi arira, afite ubwoba bw'uko agiye gusubizwa inyuma. Ariko Mukristokazi aho amariye kwemererwa kwinjira n'abahungu be, atangira kumusabira imbabazi agira ati « Databuja, mfite mugenzi wanjye ukiri hanze kandi na we afite intego imwe na jye. »
Mbabazi atangira kurambirwa ku buryo umunota wamuberaga nk'isaha yose, niko gukomariga cyane ku rugi atararangiza kumu vugira. Maze umunyarugi niko kubaza ati « Ni nde?» Mukristoka. zi ati « Ni ya nshuti yanjye. »
Umunyarugi arakingura niko kubona Mbabazi akumbagurika ku butaka boshye umunyagicuri.Yari yataye umutwe yibwira ko ba- shobora kutamukingurira. Nuko umunyarugi amufata ukuboko, aramubwira ati « Muko- bwa ndagutegetse, haguruka. » Wa mukobwa ati « Yoo, Databuja nashizemo imbaraga none ndi hafi gupfa.» Undi amusubiza ko hari umuntu wigeze kuvuga, ati «Ubwo umu- tima wanjye wanyihebeyemo, nibutse Uwiteka kandi isengesho ryanjye ryakugezeho. » (Yona 2.8). Yongeraho ati « None witinya.. haguruka umbwire icyakuzanye. »
Mbabazi: Napfuye kuza kuko inshuti yanjye Mukristokazi yari yantumiye, ariko nkaba mfite ubwoba kuko ntatumiwe n'Umwami nka we.
Umunyarugi Yashakaga se ko muzana hano?
Mbabari: Yee, kandi nk'uko Databuja abibona naje ngo niba hari imbabazi no gukizwa ibyaha, ndakwinginze rwose ngo umuja wawe abigirirwe Nuko umunyarugi amufata ukuboko aramwinjiza avuga ati «Nsabira abansanga bose bakanyemera uko baje kose.» (Yoh.17.9,20) Maze abwira abari aho ati « Nimujye gushakira. Mbabazi ikimuhembura», Nibwo bamuzaniye imaragarita zihumura neza maze agarura ubuyanja. (Yes. 38.16-17).
Mukristokazi, abahungu be na Mbabazi bakiranwa impuhwe nyinshi, maze babwira Shebuja bati « Twihannye ibyaha twakoze kandi turasaba ngo ubitubabarire unadutegeke icyo dukwiriye. gukora. Na we ati«Ndabababariye, mu magambo ku bw'isezerano no mu bikorwa ku bw'ibyo nakoze ngo izo mbabazi ziboneke. Mwakire isezerano ryo mu kanwa kanjye.(nuko arabasoma) n'iryo mu bikorwa nk'uko muzabihishurirwa » (Ind. 1. 1-2: Yoh. 20.22).
Nuko numva mu nzozi zanjye amagambo menshi meza yababwiraga yo kubanezeza umutima: Abajyana ahirengeye maze abereka uburyo bakirijwemo, ababwira ko iyo shusho ya Kristo wabambwe babonye izajya ibatera imbaraga mu rugendo rwabo. Nuko aberekeza aho bagenewe ngo bakomeze kwiganirira.
Mukristokazi: Databaja, ndishimye cyane kuko twinjiye hano. Mbabazi: Jyeweho ni agahebuzo.
Mukristokazi: Nagize ubwoba cyane ubwo nakomangaga ntiha- gire uwikiriza, ariko cyane cyane kubera rwa rubwa rwatumokeraga.
Mbabazi: Jye nari nifitiye ubwoba bwo gusigara inyuma mwe mwinjiye. Koko kandi ngo« Abagore babiri bazaba basya ku rusyo rumwe, umwe azajyanwa undi asigare. » (Mat.24 .41). Sinashobo- raga kudasakuza mvuga nti « Ndarimbutse » kandi sinari ngitinyu- ka ko, era gukomanga. Ariko mbonye ibyanditse ku rugi bintera imbaraga, nsanga nta kindi gisigaye atari ugukomanga nshyizeho umwete kuko byari ugupfa no gukira.
Mukristokazi: Ese uribuka uko wakomangaga? Byari biteye ubwoba kuko nta bundi nigeze mbyumva! Nibajije ko washatse kwinjira ku ngufu ngo ufate ubwami.
Mbabazi: Ari wowe se! Koko se hari utari gukora nka njye? Ngira ngo wabonye ko urugi rwari runkingiyeho, ko kandi hari imbwa y'inkazi. None mbwira ukuntu utakoresha imbaraga mu bwihche nari ndimo.
Mukristokazi: Umunyarugi yumvise urusaku rwawe aramwenyu- ra. Ndibwira ko ibyo wakoze byamunejeje kuko atabyanze. Ariko nkibaza impamvu atunze rwa rubwa, iyo nza kuba nzi ko ruhari simba naratinyutse kuza. Ariko ubwo ubu twinjiye ni amahoro.
Mbabazi: Databuja naza, ndamubaza impamvu atunze ruriya rubwa mu rugo rwe. Nizeye ko bitamurakaza.
Abana: Yego koko ubimubaze kandi unamwumvishe ko akwiriye kurwica kugira ngo rutazaturya nitugenda. Nuko Shebuja aramanuka aza aho bari maze Mbabazi amwikubika imbere, aramusingiza agira ati« Databuja akira igitambo cy'ishimwe cyanjye nguturanye umutima wanjye wose. »
Na we aramusubiza ati « Amahoro abane nawe! Haguruka !». Ariko undi akomeza guca bugufi, nuko aramubwira, ati « Databuja Uwiteka we, iyo mburanye nawe ni wowe ukiranuka, ariko nkundira nkubaze iby'imanza zawe (Yer.12. 1). Ni kuki utunze imbwa y'ingome kuriya mu rugo rwawe? ljwi ryayo rikanga abagore n'abana nka twe, bakaba bahunga ntibinjire kubera ubwoba. »
Aramusubiza ati: Iyo mbwa si iyanjye, iziritse mu rugo rw'undi mugabo. Abagenzi bumva kumoka kwayo konyine. Ni iya nyir'iri. ya ngoro mubona, ariko ntishobora kurenga ikigo kihazengurutse. Icyakora ijwi ryayo ryatinyishije abagenzi benshi. Mu by'ukuri shebuja ntayitungiye ngo angirire neza jye n'abanjye ahubwo ni ukugira ngo atere ubwoba abaje bangana, batinye kwegera no gukomanga kuri uru rugi ngo binjire. Yashoboye kuyobya bamwe mu bo nakundaga ariko ndabyihanganira, kandi rero iyo bibaye ngombwa, abagenzi banjye ndabatabara, kugira ngo atabakoresha ibya kamere ye mbi. Ariko se uwo nicunguriye we! Ndibwira ko utajyaga guterwa ubwoba n'imbwa iyo uza kuba uzi ibyo uzi ubu. Abatunzwe no gusabiriza, hari ubwo se bakangwa n'umutontomo cyangwa se kuribwa n'imbwa, iyo bazi ko ku rugi uru n'uru bahabona umuramuko ? None se niba imbwa iri mu rugo rw'undi mugabo, kandi nkaba nyobya amajwi yayo ngo itankangira abagenzi, urumva hari uwo izabuza kungeraho? Mbakiza akanwa k'intare, nkabarinda ubushobozi bw'imbwa. » (Zab.22.20-21).
Mbabazi: Umbabarire ubuswa bwanjye navuze ibyo ntumva. Ndemera ko ukora ibintu byose neza
Mukristokazi atangira kuvuga iby'urugendo no kubaza inzira.
Shebuja arabagaburira, aboza ibirenge, maze abashyira mu nzira nziza nk'uko yabigenjereje Mukristo.
Comments