logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGENZI S02 EP2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
2. MUKRISTOKAZI N'ABANA BE BITEGURA URUGE NDO, MBABAZI YIYEMEZA KUBAHEREKEZA

Mu ijoro rikurikiyeho, Mukristokazi ararota, abona umuzingo munini w'igitabo urambuye imbere ye, wanditscho ibyo yakoze byose. Nuko bimutera ubwoba, ni ko gusakuza cyane, ati Mwami Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.» (Luka 18.13). Abana be baramwumva.

Noneho yongera kubona hafi ye abantu babiri, babi cyane, bavu ga bati Uyu mugore turamugira dute? Ubwo asaba imbabazi yaba asinziriye cyangwa ari maso, tumuretse yaducika, tukamubura nk'uko twabuze umugabo we. Dukore uko dushoboye kose tumu- hindure ataratangira urugendo kuko nyuma tutazamushobora

Ahita akanguka, yatutubikanye cyane kandi ahinda umushyitsi, ariko ntiyatinda kongera gusinzira. Nuko abona umugabo we Mukristo, ahantu beza cyane, afite inanga mu ntoke; ahagare acurangira umuntu wicaye ku ntebe y'Ubwami, afite umukoro- rombya hejuru y'umutwe. Abona Mukristo amwikubita imbere amubwira ati Ndakuramya Mana kandi Mwami wanjye n'umutima wanjye wose Bamwe mu bari bamukikije bagahita bacuranga inanga zabo maze bakaririmbira icyarimwe n'ijwi rirenga ariko nta muntu n'umwe wabashaga gusubira mu byo bavugaga uretse Mukristo na bagenzi be

Bukeye, Mukristokazi abyutse, amaze gusenga Imana no kuvugana gato n'abana be, haza umuntu arakomanga. Undi amubwira n'ijwi rirenga ati «Niba uje mu izina ry'Imana injira.» Uwari akomanze arasubiza ati « Amina!» Amaze kwinjira mu nu aramubwira ati « Amahoro abe muri iyi nzu!

Maze uwari winjiye aramubwira ati Mukristokazi, uzi se impamvu yanzanye?» Bimutera ubwoba ariko akumva yifuza kumenya aho uwo mugabo aturutse n'ubutumwa amuzaniye Maze aramubwira ati Izina ryanjye ni Banga. Mbana mu ijuru n'ababayo.

Inkuru rero yuko ushaka kugerayo ni yo ivugwa ubu. Ndetse bivugwa ko waba ubu warabonye ibibi wagiriye umugabo wawe, winangira umutima, wanga ko agenda kandi unayobya abana bawe. None rero Mukristokazi, Umunyebambe yakuntumycho ngo nkubwire ko ari Imana ibabarira kandi yishimira kugwiza imbabazi zayo ku bacumuye. Yifuje kandi kukumenyesha ko agutumiye kuza aho ari, ku meza ye, ko azakugaburira ibinure byo mu nzu ye kandi ko azaguha umugabane wa so Yakobo. Hariyo Mukristo, umugabo wawe, aho we n'ingabo nyinshi bahora bareba uruhanga rw'Utanga ubugingo ku bamureba. Bose bazishimira kumva imirindi yawe ku muryango w'inzu ya so.

Mukristokazi abyumvise, agwa mu kantu, yikubita hasi yubamye. Iyo ntumwa yongera kumubwira iti «Mukristokazi, akira urwandiko rwawe, naruhawe n'Umwami, Umugabo wawe mwashyingiranywe ngo ndukuzanire. » (Ind. 1.3).

Ararufata, ararufungura havamo impumuro nziza iruta izindi. Urwo rwandiko rwari rwanditse n'inyuguti za zahabu, ruvuga icyifuzo cy'Umwami cy'uko Mukristokazi yakora nka Mukristo umugabo we, kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kugera mu murwa wo mu ijuru mu byishimo bidashira.

Umugore amaze gusoma urwandiko arizihirwa cyane maze abaza iyo ntumwa ati « Ntiwatujyana, jye n'abana banjye aho Umwami ari ngo tumuramye?»

Iyo ntumwa irasubiza iti « Mukristokazi, ubusharire ni bwo bubyara uburyohe. Uzaca mu bikomeye rero nk'umugabo wawe, kugira ngo ugere mu ijuru. Ni yo mpamvu ugomba gutangira gukora nka Mukristo. Dore akarembo gato gafunganye hirya ya kiriya kibaya, abe ari ko winjiriramo kuko ari ko kari ku ntangiriro y'inzira ugomba kunyuramo. Ngaho ihute. Ndakugira inama kandi yo gushyira uru rwandiko mu gituza cyawe, kugira ngo wowe n'abana bawe mujye murusoma kugeza ubwo muzarufata mu mutwe kuko ari yo ndirimbo uzaririmba ubwo uzaba ugeze muri iyo nzu utazi ubu (Zab.119.54). Uzagomba no kurwerekana ku ru- girwa nyuma.»

Nuko muri izo nzozi mbona wa musaza atangajwe n'inkuru ya Mukristokazi yemezwa gutangira urugendo mbwiraga. ariko arakomeza ati Mukristokazi ahamagara abalungu be arababwira ati Bana banjye, ngira ngo mwabonye ukuntu mu minsi ishize nasaga n'urwaye mu mutwe bitewe n'urupfu wa so sinshidikanya ko afite umunezero, ndetse rwose yishimiye uwo nunezero we namenye, Ahubwo mbabajwe cyane n'akaga jye na mwe turimo. Ukuntu nanangiye umutima wanjye n'uwanyu ubwo yari mu kaga, ubu ni byo bindushya cyane: kuko nanze kumukurikira mu rugendo. Iyo ntarota neza iri joro kandi ngo n'uriya munyamahanga aze kumpumuriza, ibyo bitekerezo byari guhita bimpwanya. None bana banjye, nimuze dulambire utwacu, maze dusange so mu gihugu cyo mu ijuru aho tuzibanira na we n'inshuti ze. nk'uko amategeko y'icyo gihugu ameze.

Nuko amansonza y'umunezero aza mu maso ya ha bana kubera ukuntu umutima wa nyina wari ushenjaguwe.
Wa mushyitsi abasezeycho, ni bwo batangiye kwitegura kugenda. Mu gihe bakitegura, bagenzi ba Mukristokazi baba bakomanze ku rugi. Asubiza nka mbere ati « Niba muje mu izina ry'Imana nimwinjire !»

Bumvise ayo magambe, baratangara kuko bwari ubwa mbere buniva nk'ayo magambo ava mu kanwa ka Mukristokazi. Barinjira, hasanga nyamugore yitegura ibyo kugenda. Nuko baramubaza bati Ese ibi ni ibiki wo gawa we?» Mukristokazi asubiza Mukabwoba wari mukuru muri bo ali Nditegura urugendo». (Mukabwoba ni umukobwa wa wa mu- gabo waluraga na Mukristo ku musozi Biruhanya akimiranye ahunga intare).

Mukabwoba Rugendo ki ? Ndakwinginze rwose umbwire. Mukristokazi: Nsanze umugabo wanjye (Abivuga arira). Mukabwoba: Mugenzi wanjye niba ukunda aba hana bawe, wikwiroha mu bintu nk'ibyo.

Mukristokazi: Abana banjye tuzajyana, kuko ata umwe muri bo ushaka gusigara inyuma. Makababa: Ndibaza umuntu wagushyizemo ibyo bitekerezo. Mukristokazi: Mugenzi wanjye, iyaha nawe wari uzi ibyo uzi ubu, sinshidikanya ko nawe twari kujyana nonaha Mukobwa Ndakwinginze mbwira, ni iki gishya wamenye kigiye kugutanya n'inshuti, kikaba kigiye kukuroha iyo utazi? Mukristokasi: Kuva umugabo wanjye agiye, sinigeze ngira amahoro cyane cyane kuva yambutse uruzi. Ariko ikimbabaza kurusha ibindi, ni uburyo namuhemukiye ari mu kababaro, none. ubu nanjye ako kababaro nkaba nkarimo. Naraye ndose mubona. Aho uzi ukuntu nifuje kubana na we. Ahora imbere y'Umwami w'igihugu arimo, yicarana na we ku meza bagasangira kandi yahindutse inshuti y'abadapfa. Atuye mu nzu yahawe (2Kor.5.1-4), inzu utabona iyo uyigereranya na yo kuri iyi si. None Umwana w'Umwami nyir'icyo gihugu yanyoberereje abaza kunshaka ngo njyeyo kuko yiteguye kunyakira. Intumwa ye ivuye hano, inzaniye urwandiko runtumira.

Ubwo aba aruvanye mu gituza cye maze ararumusomera, arangije aramubaza ati «Urabivugaho iki?»
Mukabwoba: Yoo! Rwose ni ibihe bisazi bibatera wowe n'umugabo wawe kugira ngo mwirohe muri ayo magorwa? Nzi neza ko wumvise ibyo Mukristo yahuye na byo byose, kandi ko kuva agitangira urwo rugendo, nk'uko Mudakurwakwijambo barutangiranye abihamya, kimwe na Nyamujyiryanino, kugeza aho baboneye ko badakwiriye gukomeza, bitewe n'akaga babonaga muri urwo rugendo. Twese twumvise uburyo yahanganye n'intare, Apolowoni, n'igikombe cy'lgicucu cy'Urupfu n'ibindi byinshi. Ntiwagombaga kuba wibagiwe akaga yahuye na ko mu Iguriro Mburamumaro. Ubwo se niba yarageragejwe atyo ari umugabo nka we urumva uzabigenza ute wa mutindi w'umugore we? Abo bana bawe bane si ubura bwawe, si amagufwa yawe! Niba wowe uri igikenya ukaba ushaka kwiyahura, rwose girira amaraso yawe. ndakwinginze ugume mu rugo rwawe.

Mukristokazi: Mugenzi wanjye, winshuka. Naba ndi umupfa- pfa ndamutse nirengeshejwe ubu buryo mbonye bwo gukira. Naho ku byerekeye amagorwa umbwira, ngomba guhura na yo mu nzira, ntanca intege ahubwo aranyereka ko ndi mu kuri. Ubusharire bugomba kuhanziriza uburyohe, kandi bugatuma ubwo buryohe burushaho kuryoha. None ubwo mutaje mu izina ry'Imana nk'uko nabibasabye, nimwigendere, mwe gukomeza kuntera ubwoba.

Nuko Mukabwoba aramutuka, maze abwira mugenzi we Mbaba- zi ati « Ngwino twigendere tumwihorere ubwo ahinyuye inama zacu ». Ariko Mbabazi ntiyashoboraga guhita abyemera kubera impamvu ebyiri. Iya mbere ni uko umutima we wari wuzuye impuhwe ku bwa mugenzi we, maze akumva ko agomba kumuhe- rekeza nibura agace gato k'urugendo. Impamvu ya kabiri ni uko na we ubwe yumvaga yibabariye, bitewe n'amagambo ya Mukristokazi yari yamucengeyemo.

Niko kwibwira, ati « Ngiye gusubira kuvugana na Mukristokazi maze ninumva mu byo avuga harimo ukuri n'ubugingo, tujyane.» Niko gusubiza Mukabwoba ati« Mugenzi wanjye, twaje tuje kureba Mukristokazi none ubwo agiye gusezera burundu ku gihugu cye, ndifuza, ubwo hari n'agacyo, kumuherekeza gato, kugira ngo namufashe. »

Ariko ntiyagira icyo avuga ku mpamvu ya kabiri, ayigira ibanga. Mukabwoba ati « Ndabona nawe ugiye gusara. Nyamara wirinde kuko iyo umuntu ataragera mu kaga aba ari amahoro, ariko yakageramo bikarushya kukavamo. 

Bityo Mukabwoba asubira iwe wenyine mu gihe Mukristokazi yiteguraga urugendo rwe. Mukabwoba ageze iwe, atumaho bamwe muri bagenzi be: Mukamasoyagacurama, Mukamutigaya, Mukantabwenge.

Baje, Mukabwoba atangira kubabwira inkuru ya Mukristokazi n'urugendo rwe agira ati «Bagenzi banjye, muri iki gitondo nanya- rukiye kwa Mukristokazi, ngeze iwe nkomanze ati Niba muje ml izina ry'Imana nimwinjire. Ninjira nibwira ko byose bigenda neza. Ariko mbona arimo kwitegura ibyo kuva mu murwa n'abana be. Noncho mubaza ibyo arimo, ambwira muri make ko yifuza gutangira urugendo nk'urwo umugabo we yagize. Antekerereza iby'nzozi yarose, n'uburyo Umwami w'Igihugu umugabo we arimo yamwoherereje urwandiko rumutumira ngo amusangeyo. » Mukantabwenge: Koko se azagenda?

Mukabwoba:Nabonye ashaka kugenda byanze bikunze. Icyabi- nyemeje ni uko impamvu zose namubwiraga byari uguta inyuma ya Huye. Ahubwo namubwiye iby'ingorane azahura na zo mu nzira, mbona arushijeho kugira umurego wo gutangira urugendo, aranambwira ngo ubusharire bubanziriza uburyohe, ubusharire bwakara, uburyohe na bwo bukarushaho kuryoha.
Mukamasoyagacurama: Mbega umugore w'umupfayongo kandi

w'injiji! Ibigeragezo umugabo yagize nta cyo byamubwiye? Ku bwanjye ndahamya ko uwamugarura hano yahaguma mu mudendezo; atakongera kwishyira mu kaga k'ubusa. Mukamutigaya: N'ubundi abantu b'abasazi nk'abo babuze uburyo, bakwiriye kutuvira mu murwa! Kutongera kubabona rwose ni byo byiza, koko ni nde wagira amahoro Mukristokazi agumye ino na biriya bitekerezo bye? Yajya ahora yijimye kandi atumvikana n'abantu kubera ko yaba avuga ibidashimishije umuntu n'umwe. Ni yo, mpamvu kugenda kwe kutababaje na buhoro. Nagende, ahubwo iyaba twabonaga umuturanyi mwiza umuruta, uzi ko tutigeze tugirana ubwumvikane kuva aho bariya bantu batuziyemo.

Mukanyabwangu: Nuko rata, twivugire ibindi. Ejo nari kwa Musambanyikazi twanezerewe nk'amakumi. Kuberaaa,... ese uzi abantu twahuriyeyo? Nta bandi ni Mukamukundamubiri n'abandi bantu batatu cyangwa bane, barimo Bwana Cyigenge, Mukacyiza n'abandi. Mbabwiye ko uwo mugore nyir'urugo ari umugore ware- zwe neza cyane kandi ko Bwana Cyigenge ari umusore ugaragara neza!

Comments