Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
1. MUKRISTOKAZI N'ABANA BE BIYEMEZA KUBA ABAGENZI NKA MUKRISTO
Bagenzi, nshuti zanjye.
Igitekerezo cy'izozi nabatekerereje cy'umugenzi Mukristo n'urugendo rwe agana mu ijuru, cyambereye cyiza kandi namwe cyarabahuguye.
Nababwiye ibyo nabonye ku mugore we n'abana be, n'uburyo batari biteguye kumukurikira, bigatuma abasiga ahunga akaga kari gategereje igihugu cyabo Rimbukiro. Ni yo mpamvu, nk'uko nabibasobanuriye icyo gihe, yabasize akagenda. Nari narabuze uburyo namenya ubutunzi yasize inyuma kubera imirimo myinshi yatumye ntabasha kongera gusura icyo gihugu. Ariko, hambere aha, nagize impamvu zinjyanayo, maze nyarukirayo. Hasigaye nka kilometero ebyiri kugira ngo ngere muri uwo murwa, nsinzirira mu gashyamba gahari, nuko ndongera ndarota.
Nkirota, mbona umugabo ukuze yegera aho nari nduhukiye. Kuko twagombaga gufatanya inzira ho gato, ndahaguruka maze turajyana. Tukigenda, nk'uko umuco w'abagenzi umeze, dutangira kuganira, tuza kugera no ku bya Mukristo n'uragendo rwe. Nata- ngiye kiganiro mbaza uwo musaza witwa Mwumvaneza nti: -Mubyeyi, mbesc uriya murwa ndeba ibumoso bw'inzira ni uwuhe?
-Uriya murwa, ni umurwa Rimbukiro, utuwe n'abantu benshi kandi bategekwa n'ibitekerezo bibi.
-Nibwiraga ko uwo murwa ushobora kuba ari wo koko.Nigeze ku- jyayo rimwe, ni yo mpamvu mbonye ko ibyo uvuze ari iby'ukuri.
-Ni ukuri rwose, nubwo bibabaje, mu kuganira kuri abo baturage, ndashaka kuba mu kuri
-Ndabona uri umuntu ufite ibitekerezo byiza, ukunda kumva no kuvugisha ukuri, mbese ntiwaba warigeze kumva uko byaba byaragendekeye umugabo witwaga Mukristo wo muri uriya murwa wigeze kujya mu rugendo agana mu gihugu kiruta ibindi?
-Ni koko, numvise bamuvuga. Yagize impagarara, ibikomeye igifungo, intambara, amarira, amaganya, ugutinya, ubwoba, mbese nta cyo atabonye muri urwo rugendo. Ndetse ubu ni yo nkuru ivugwa mu gihugu cyose. Abantu benshi bumvise inkuru ye kandi bakoze uko bashoboye kugira ngo bamenye iby'urwo rugendo rwe. Urwo rugendo rurimo ibyago, rwatumye abenshi bamugarukira nubwo bamwitaga umusazi akiri ino, muri iki gihe, abantu benshi baramwemera cyane. Bavuga ko aho ari ubu, yuzuye ibyishimo, ndetse n'abantu biyemeje kuzakora urugendo nk'urwe, usanga bafite ubwuzu, ibyishimo bibasaze, iyo batekereje ku byiza arimo.
-Impamvu bavuga ko anezerewe, ni uko ubu ari ku isoko y'ubugingo, ahabwa ibintu byose nta mvune, akabyishimiramo, nta mu babaro nta n'agahinda kuko katabayo. None ndakwinginze, mbwira ibindi bintu bamuvugaho.
-Bamuvugaho ibintu bitangaje: bamwe bavuga ko atembera yambaye imyenda yera (Ibyah. 3.4; 6.11), anigirije izahabu mu ijosi, yambaye ikamba ku mutwe ritatseho amasaro y'igiciro cyinshi; abandi bavuga ko Intumwa zibengerana zajyaga zimwiye- reka akiri mu rugendo, ari zo nshuti bashyikirana nk'uko natwe dushyikirana hano (Zek. 3.7). Uretse ibyo kandi bemeza ko Umwami w'igihugu atuyemo yamuhaye icumbi ryiza ry'igiciro i Bwami kandi ko buri munsi basangira, bagatembera baganira. Kandi Umucamanza wa bose muri icyo gihugu, aramusekera, akamuha ubure- nganzira ku kintu cyose. Kandi ngo Umwana w'Umwami, Umu- tware w'Igihugu, azaza vuba muri iyi mirwa, kugira ngo azamenye impamvu niba hari uwayimubwira bagenzi ba Mukristo bamusuzuguraga bakamuseka igihe bari babonye ko yari agiye gutangira urugendo (Luka 14.15). Bavuga kandi ko Umwami we amukunze cyane ku buryo yumva ibibi byose byamubayeho mu rugendo, abifata nk'aho ari we byabayeho. Ariko ntibitangaje, kuko Mukristo yitangiye Umwami we nk'uko na we yari yaramwitangiye kera.
Ntinyutse kukubwira ko mbyishimiye. Nishimiye ko uwo mugabo yaruhutse imirimo n'imihati bye (Yuda 14-15), akaba yarasaruranye ibyishimo ibihembo by'amarira ye, akaba ari aho abanzi be badashobora kugera. Nishimiye kandi ko iyo nkuru yamamaye muri iki gihugu. Mbese ni nde wavuga ko inkuru ye itazafasha abo yasize bakaba bakizwa? Ariko se, nkibuka, ntacyo wamenya ku mugore we n'abana be? Mbega abantu bababaje! Ndibaza icyo bakora ubu.
-Ba nde? Mukristokazi n'abahungu be? Ndibwira nashidikanya ko bakora icyo Mukristo yakoze. Kuko nubwo babanje kwigira abapfapfa, ntibemezwe n'amarira n'ukwinginga kwa Mukristo, bageze aho baratekereza, maze ibitekerezo byabo birahinduka, ku buryo biyemeje kuzinga ibyabo, maze bakagenda kugira ngo bamukurikire.
-Uvuze ngo umugore n'aba be n'ubutunzi bwabo?
-Yeee, ndabikubwira uko byagenze, kuko byabaye mpibereye. -Ni ukuvuga rero ko dushobora kubiganiraho nk'aho ari imvaho?
-Witinya kubyemeza. Uwo mugore w'intwari n'abahungu be bane batangiye urugendo. Kuko tugiye gufatanya urugendo rurerure, ngiye kugutekerereza byose. Mukristokazi uwo, dore ko ari ryo zina yafashe ubwo yari atangiye urugendo n'abahungu be; ubwo umugabo we yari amaze kwambuka rwa ruzi rarerure Mukristokazi yatangiye gutekereza cyane; atakibasha kumenya amakuru ye. Yasobanukiwe ko batandukanye burundu, kandi ko umurunga wari ubahuje wari waracitse burundu. Ngira ngo uzi kamere y'abantu bazima, ibitekerezo biteye ubwoba n'agahinda bagira, iyo bibutse ko babuze abo bakundaga. Ni yo mpamvu, kubura umugabo we, byamurijije cyane. Ariko ntibyagarukiye aho, kuko Mukristokazi yatangiye kwibaza niba imyifatire ye mibi ku mugabo we, atari imwe mu mpamvu yatumaga atazongera kumla bona. Yatekereje uburyo babanaga amera nk'urabye. Kuri ibyo hiyongereyeho, ibitekerezo byinshi bikomeye by'imyifatire mibi ye ku mugabo, bimubuza amahoro, bituma amenya icyaha cye. Mukristokazi yarushagaho kubabara iyo yibukaga agahinda n'ugutaka, amarira n'amaganya by'umugabo n'uburyo yinangiraga umutima iyo umugabo we yamwinginganaga urukundo amusaba kumukurikira, we, n'abana babo. ibyo Mukristo yavugaga cyangwa yakoraga byose, ubwo yari afite wa mutwaro ku bitugu, byose bimucumita nk'umurabyo, bimumena umutima. Yumvaga ijwi ry'umubabaro mwinshi mu matwi ye ritahwemaga kuvuga ngo Nakora iki kugira ngo nkizwe ?»Nuko Mukristokazi abwira abana be ati « Bana banjye twarayobye. Nacumuye kuri so,none ariko nanga twajyana yarigendeye. Yifuzaga ko kumukurikira, bityo mbatesha ubugingo,» Abana bumvise ayo magambo, bacura umuborogo, bavuza induru bavuga ko bashaka gusanga se. Mukristokazi ati « Iyaba twarajyanye na we, ahari byari kutubera byiza kuruta uko bizatubera Kuko nubwo nibwiraga kera ko imibabaro ya so yaturukaga k'ubupfapfa cyangwa ku gahinda kamurushyaga, ubu ni bwo nsobanukiwe ko byari bifite indi mpamvu yo kumenya yuko yari yarahawe umucyo w'ubugingo (Yoh. 8.12) kandi ko akurikira uwo mucyo, yahungaga imitego y'uruptu.»
Nuko abana bongera gucura umuborogo basakuza cyane bati « Uwo munsi Data yahemukiweho uragatsindwa.»
Comments