logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGENZI S01 EP01

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Nanyuraga mu butayu, ari bwo isi y’iki gihe. Muri ubwo butayu, nahasanze isenga, ndyamamo ndasinzira, mbona inzozi.

Muri izo nzozi, mbona umugabo wambaye ubushwambagara, ahagaze ateye umugongo urugo rwe. Yari afite igitabo mu ntoke, ariko mu mugongo we ahetse umutwaro uremereye cyane (Zaburi 38:4). Naramwitegereje, mbona afunguye icyo gitabo atangira kugisoma. Akimara kugisoma, amarira atemba ku matama ye, ahinda umushyitsi. Maze bimurenze, arataka, araboroga cyane ati:

“Ngire nte?”
(Ibyakozwe 2:37; Ibyakozwe 16:30; Abaheburayo 2:2-3)

Arangije gutaka, ataha iwe. Agezeyo, yigeragereza kwiyumanganya, kugira ngo umugore we n’abana be batamenya umubabaro afite mu mutima. Ariko ntibyatinze, kuko umubabaro wamurenze.

Nuko arahindukira arababwira ati:

“Mugore wanjye nkunda, namwe bana bateye ishema umutima wanjye, jyewe inshuti yanyu, nishwe n’umubabaro undemereye cyane. Namaze kumenyeshwa inkuru y’impamo: uyu mudugudu wacu tuwutuye uzatwikwa n’umuriro uvuye mu ijuru. Iryo rimbuka riteye ubwoba rizagwaho jyewe, nawe mugore wanjye, namwe bana nkunda. Tuzarimbukana twese, keretse habonetse ubuhungiro bwo kudukiza.”

Bumvise ayo magambo, umugore n’abana be baratangara. Ntibari bemeye ko ibyo yababwiye ari ukuri, ahubwo bibwira ko yafashwe n’indwara isarisha. Kubera ko bwari bugorobye, biyumvisha ko ibitotsi bishobora kumukiza, baramuryamisha.

Ariko ijoro ryose ryamubereye umubabaro; aho gusinzira, asuhuza umutima, arira, yibaza byinshi.

Mukristo atangira kwigunga

Bukeye bamubajije uko ameze, arabasubiza ati:

“Ndarushaho kumera nabi.”

Yongera kubabwira inkuru ye, ariko bo imitima yabo irushaho kunangirwa. Batangira kumutotereza, kumuseka, ndetse rimwe na rimwe bakamucyurira nk’uwataye umutwe. Abandi baramuhunga, abandi baramwanga.

Kubera ibyo byose, uwo mugabo yatangiye kwigunga. Akarira, akenshi akirirwa mu nzu, cyangwa akagenda mu mirima wenyine. Iyo yabaga ari wenyine, yahoraga asoma igitabo cye, agasenga cyane, asaba Imana ko yamubabarira kandi ikamubwira inzira yo gukizwa.

Umubabaro we ntiwari uwo kwiyumanganya: yakomezaga gusenga, gusoma, no gutekereza ku buryo bwo kubona ubugingo.
.
.
Bukeye mubona agendagenda mu mirima, asoma igitabo cye, nk’uko yamenyereye, agira agahinda kenshi. Akigisoma, araturika arataka, nk’uko yagenjeje cya gihe kindi, ati: “Nkwiriye gukora nte, ngo mbone gukira?” (Ibyakozwe 16:30-31).

Mbona akebaguza, nk’ushaka kwiruka. Maze arahagarara kuko atabashije kumenya aho ajya. Mbona umugabo witwaga MUBWIRIZABUTUMWA, aza aho ari, aramubaza ati: “Uratakishwa n’iki?” aramusubiza ati: “Mutware, nabwirijwe n’iki gitabo mfite mu ntoke, yuko naciriweho iteka ryo gupfa, kandi ubwa nyuma nkaba mbikiwe kujya mu rubanza (Abaheburayo 9:27), Kandi numva yuko urupfu ntarushaka, n’urubanza ntazashora kurutsinda. MUBWIRIZABUTUMWA aramubaza ati: “ni iki gituma udashaka gupfa, ko ubu bugingo bufite ibyago byinshi?” Uwo mugabo aramusubiza ati: “Ni uko ntinya yuko uyu mutwaro mpetse mu mugongo uzanzika, ukangeza hasi y’ikuzimu, nkagwa ahatanyiteguriwe muri Gehinomu (Yesaya 30:33). kandi, mutware, ubwo ntiteguye kujya mu nzu y’imbohe (niyo rupfu rw’umubiri), siniteguye no kujya mu manza, ubwa nyuma nkicwa urupfu rw’iteka. Gutekereza ibyo niko kuntakisha.”

Maze Mubwirizabutumwa aramubaza ati: “ubwo umeze utyo, ni iki kiguhagaritse aho?” Mubwirizabutumwa amuha umuzingo w’igitabo cy’uruhu, wanditsweho ngo “Nimuhunge umujinya uzatera”. (Matayo 3:7)

Aragisoma, yitegereza Mubwirizabutumwa cyane, aramubaza ati: “Mpungire he?” Mubwirizabutumwa amutungira urutoke hirya y’agasozi kagari cyane, aramubaza ati: “Urarora ririya rembo rito?” (Matayo 7:13-14) Uwo mugabo ati: “Oya”. arongera aramubaza ati: “Urarora ririya tabaza ryaka cyane?” (Zaburi 119:105; 2 Petero 1:9). Aramusubiza ati: “Sinzi, ahari ndaribonye”. Maze Mubwirizabutumwa aramubwira ati: “uboneze kuri ririya tabaza, ujyeyo, udateshutse. Nukora utyo, uri bubone iryo rembo. Nurikomangaho, urabwirwa ibyo ukwiriye gukora”.

Maze ndota atangiye kwiruka. Ariko ataragera kure y’urugo rwe, umugore we n’abana babibonye baramuhamagara ngo agaruke. Yipfuka mu matwi, akomeza kwiruka, avuga ati: “Bugingo, bugingo, bugingo budashira!” (Luka 14:26) Nuko ntiyakebuka (Itangiriro 19:17), ahubwo akomeza guhunga yerekeza hagati mu kibaya.
.
.
ABATURANYI b’uwo mugabo basohorwa no kureba uko yiruka; kandi akiruka bamwe baramuseka, abandi baramukangisha, abandi baramuhamagara ngo agaruke.

Muri bo harimo babiri bagambiriye kumugarura bamuhase. Umwe muri bo yitwaga MUDAKURWAKWIJAMBO, undi yitwa NYAMUJYIRYANINO. Icyo gihe yari amaze kubaha intera: ariko bo bajya inama yo kumukurikira; baragenda, hashize umwanya muto bamusohoraho. Arababaza ati: “Bagenzi banjye, muzanywe n’iki?”

Bati: “tuzanywe no kukugira inama yo kugarukana natwe.” Arabasubiza ati: “Oya, ntibishoboka. Mutuye mu mudugudu witwa RIMBUKIRO, aho nanjye navukiye. Mbonye yuko ari ko uri, kandi hazaza igihe vuba cyangwa kera, muzapfirayo, muzika, mugere hasi y’ikuzimu. Nuko nshuti zanjye, mwemere ibyo mvuze tujyane.

Mudakurwakwijambo aramubaza ati:”uti iki? Dusige inshuti zacu n’ibitunezeza byose?”

Mukristo (niko uwo mugabo yitwaga) aramusubiza ati: “Ye, kuko ibyo mwasiga byose bidakwiriye kugereranywa n’ibike mu byo nshaka guhabwa, kugira ngo binezeze (Abaroma 8:18). Kandi mwakwemera kujyana nanjye, ntimusubire inyuma, mwazamera nkanjye, kuko aho njya bafite ibibahaza bigasigara (Luka 15:17). Nimuze muhinyuze amagambo yanjye “.

Mudakurwakwijambo ati: “Ibyo ushaka ni ibiki, bikurekesha iby’isi byose?”

Mukristo ati ati: “Ndashaka ibiragwa bitabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka (1 Petero 1:4) bibitswe mu ijuru, aho bitabasha kwangirika, kugira ngo ababishaka bazabihabwe mu gihe cyategetswe n’Imana. Ibyo byanditswe mu gitabo cyanjye, niba wemeye kugisoma, urabibonamo. Mudakurwakwijambo ati: “Ashwi. Kura aho igitabo cyawe. Uragarukana natwe, cyangwa urarorera?”

Mukristo ati: “Ndanze; kuko nafashe ya suka (Luka 9:62)

Mudakurwakwijambo ati: “nuko rero Nyamujyiryanino, duhindukire, dutahe. Hariho abibone b’abasazi benshi bameze nk’uyu; kandi iyo bibwiye ibitari byo, bibwira ko barusha ubwenge abantu barindwi bashobora kuvuga impamvu zo kubihakana”.

Nyamujyiryanino ati: “Witukana! Mukristo uyu mwiza, niba ibyo avuze ari ukuri, aturusha gushaka ibyiza. Ku bwanjye, umutima wanjye unyoshya kujyana nawe”. Mudakurwakwijambo ati: “Uti iki? Nawe ubuze ubwenge? Nyumvira dusubire iwacu. Ninde uzi aho uzajyanwa n’umuntu usaze utyo? Subirayo, subirayo, niho uri bube ugize ubwenge”.

Mukristo abwira Nyamujyiryanino, ati: “Ahubwo tujyane, Nyamujyiryanino. Ibyo navuze biriho, n’ibyiza bindi byinshi, kandi byabonwa. Nawe niba utabyemeye soma ibyo muri iki gitabo cyanjye. Kandi kugira ngo umenye yuko ibiririmo ari iby’ukuri, byose bihamwa ko ari koko n’amaraso y’uwacyandikishije”.

Nyamujyiryanino abwira Mudakurwakwijambo ati: “Nuko Mudakurwakwijambo, singishidikanya, ahubwo ngambiriye kujyana n’uyu mwiza no kujya nsangira nawe ibyo abona”. Maze abaza Mukristo ati: Nshuti yanjye nziza, mbese uzi inzira ijya aho heza?”

Mukristo aramusubiza ati: “Nayobowe n’umugabo witwa Mubwirizabutumwa, ngo nkwiriye kwihutira kugera ku irembo rito twerekeye, niho turi bubwirirwe iby’inzira”.

Nyamujyiryanino ati: “Nuko nshuti yanjye tugende. Bombi barajyana, maze Mudakurwakwijambo aravuga ati: “Jyeweho ndasubira iwanjye, sinshaka kujyana n’abayobejwe batyo b’ibicucu”.

Maze ndota yuko Mudakurwakwijambo amaze gutaha, Mukristo na Nyamujyiryanino banyuraga mu kibaya baganira. Batangira kuganira batya.

Mukristo abaza Nyamujyiryanino ati: “Nshuti yanjye Nyamujyiryanino, uri mugabo ki? Nishimiye yuko wemeye ko tujyana. Mudakurwakwijambo nawe, iyaba yarababajwe nkanjye n’imbaraga z’ibitaraboneka n’ubwoba bitera, ntaba yatebutse kudusiga ngo atahe”.

Nyamujyiryanino ati: “nuko Mukristo, kuko dusigaye twiherereye ongera umbwire iby’aho tujya, uko bisa, kandi ibyo dukwiriye gukorera kugira ngo tubitunge,

Mukristo ati: “Ndushaho kubyibwira mu mutima kuruta kubivugisha ururimi, ariko kuko ushaka kubimenya ndabigusomera mu gitabo cyanjye”.

Nyamujyiryanino ati: “uratekereza yuko amagambo yo mu gitabo cyawe ari ay’ukuri rwose?”

Mukristo aramusubiza ati: “Ni ay’ukuri, kuko cyandikishijwe n’Itabasha kubeshya (Tito 1:2)”.

Nyamujyiryanino ati: “Uvuze neza. Ariko se, ni ayahe ?” Mukristo ati: “Hariho Ubwami butazashira uzabamo, n’ubugingo buhoraho tuzaherwa kugira ngo tuzabe muri ubwo bwami iteka ryose” (Zaburi 145:13; Luka 12:32; Yohana 10:27-29).

Nyamujyiryanino ati: “Uvuze neza. Ariko se ibindi ni ibiki?”

Mukristo ati: “Nta kurira kuzabayo cyangwa agahinda, kuko nyiraho azahanagura amarira yose ku maso yacu” (Ibyahishuwe 7:16-17; Ibyahishuwe 21:4)

Nyamujyiryanino ati: “ariko se, tuzabanayo na bande?”

Mukristo ati: “Tuzabanayo n’abantu ibihumbi n’inzovu badutanzeyo. Muri abo nta n’umwe ugirira mugenzi we nabi, ahubwo bose barakundana kandi ni abera. Bose bagendera mu maso y’Imana, bagahagarara imbere yayo bashimwa nayo iteka ryose. Kurangiza byose mu magambo make, tuzabonayo abakuru bambaye amakamba y’izahabu (Ibyahishuwe 4:4); kandi tuzabonayo abantu batemaguwe n’ab’isi n’abatwitswe n’abagaburiwe inyamaswa n’abaroshywe mu nyanja, babahora urukundo bakundaga Nyiri icyo gihugu, bose ari bazima, bambaye kudapfa nk’umwenda (Yohana 12:25; 2 Abakorinto 5:2-4).

Nyamujyiryanino ati: “Ayo magambo ndayumvise: ibinezaneza byenda kunyica. Ariko se birashoboka kubitunga? Dukore iki kugira ngo tubihabwe?

Mukristo ati: “Ibyo Umwami utwara icyo gihugu yabyandikishije muri iki gitabo (Yesaya 55:1-2; Yohana 6:37 Yohana 7:37; Ibyahishuwe 21:6; Ibyahishuwe 22:17). Uko ibyo bisobanurwa mu magambo make, niba tubikunda rwose, azabiduhera Ubuntu”.

Nyamujyiryanino ati: “Yewe, byo biranejeje cyane: twihute cyane: twihute!

Mukristo ati: “Simbasha kwihuta nk’uko nashaka kuko mbuzwa n’uyu mutwaro mpetse”.
.
IRAKOMEZA
.

📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments