Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Maze ndota yuko bamaze kuganira bagera batyo ku isayo irimo ibyondo byinshi, yari iringanije icyo kibaya. Nabo kuko batitondaga, batungurwa no kugwa muri iyo sayo. Kandi iyo sayo yitwaga GAHINDAGASAZE. Bamaramo umwanya bagerageza kwisayura, bivurunga cyane mu byondo. Mukristo atangira gusaya cyane kuko yari ahetse wa mutwaro.
Maze Nyamujyiryanino aramubaza ati: “Mukristo we! Mbese ugeze he?
Mukristo aramusubiza ati: “Nanjye simbizi rwose”.
Nyamujyiryanino abyumvise, atangira gushoberwa, ararakara, abaza mugenzi we, ati: “Uku ni kwa kwishima wahoze umbwira? Ubwo tubanje kubona ibyago dutya, mu rugendo rwacu rusigaye bizacura iki? Nabonye mva hano nkiri muzima, nagusigiye icyo gihugu cyiza, akaba ari wowe ukiragwa wenyine!
Maze agira umwete, yisayura agana ku ruhande rw’isayo rwerekeye iwabo. Aragenda, Mukristo ntiyasubira kumubona. Nuko Mukristo asigara wenyine, avoyagurika mu isayo Gahindagasaze. Ariko ntiyareka kugira umwete wo kugera hakurya, aherekeye rya rembo rito. Agerayo ariko ananirwa kwisayura n’umutwaro ahetse. Maze ndota umugabo witwa MUTABAZI aza aho ari aramubaza ati: “Ni iki kikugejeje hano?”
Mukristo ati: “Umugabo witwa Mubwirizabutumwa niwe wanyoboye iyi nzira, kandi niwe wanyeretse ririya rembo, kugira ngo mpunge umujinya wenda gutera. Nkijyayo, nsaya hano”.
Mutabazi ati: “Ni iki cyatumye utitegereza amabuye yo gutarukiraho?”
Mukristo ati: “Ni uko nirukanwaga n’ubwoba cyane, bituma mpungira mu nzira y’ubusamo, ndasaya”.
Mutabazi ati: “Mpa ukuboko kwawe”.
Amuha ukuboko, aramukurura, amukuramo (Zaburi 40:2), amushyira ahumutse, amutegeka gukomeza kugenda.
Maze negera uwamukuyemo, ndamubaza nti: “Ubwo inzira iva mu mudugudu w’i Rimbukiro, ijya kuri riya rembo rito, idaca ahandi keretse hano, ni iki cyatumye badatinda iyi sayo, kugira ngo abagenzi bajyayo bagende neza?”
Aransubiza ati: “Iyi sayo ntiyatindwa. Igituma idatindwa ni uko ihora ishyirwamo ico n’ibyondo byose bizanwa no kwemezwa k’umuntu ko ari umunyabyaha. Nicyo gituma yitwa Isayo Gahindagasaze. Iyo umunyabyaha akanguwe n’uko amenye ko ari uwo kurimbuka, umutima we wuzura ubwoba bwinshi no gushidikanya kwinshi n’ubwihebe bwinshi; nuko ibyo biteranira hamwe bigasanganira muri iryo sayo. Nicyo gituma ari habi hatya. Umwami ntakunda ko hagumya kumera hatya. Nanjye ubwanjye nzi yuko ibyigishwa byiza uduhumbagiza, byuzuye amagare inzovu ebyiri, byamizwe n’aha hantu, kandi ibihe byose bajyaga babikura ahantu hose ho mu bwami bw’Umwami wacu. Kandi abahanga b’ibyo bavuga yuko ari ibyo birushya ibindi kuhatinda, ariko haracyari isayo Gahindagasaze, kandi niko hazahora, nibamara gukora ibyo bashobora byose.
Ariko Umwami yategetse ko bahashyira amabuye yo gutarukiraho; kandi koko ariho akomeye meza hagati y’iyi sayo. Ariko iyo ijuru rirwaye, isayo rirushaho kuzikura ibyondo, bigatuma ayo mabuye aboneka biruhije. Kandi naho abantu bayabonye, impungenge zibatera guteshuka, bagasaya rwose, n’ubwo ayo mabuye yo gutarukiraho ahari. Ariko iyo bamaze gutambuka ririya rembo, bagenda aheza.
Nuko ndota Nyamujyiryanino asohoye iwe. Abaturanyi be baza kumusuhuza, bamwe muri bo bamushima ubwenge kuko yagarutse, abandi bamwita umupfu kuko yaharanye amagara na Mukristo; abandi bamukoba bamwita umunyabwoba, bati: “Ubwo wari utangiye urugendo ukagarurwa n’ibirushya bike, si ukwitera igisuzuguriro? Nuko Nyamujyiryanino yicarana nabo amwaye. Maze hashize umwanya ashyitsa umutima mu nda: abaturanyi be barahindukira, bafatanya nawe kunegura Mukristo. Nuko ibya Nyamujyiryanino birangirira aho.
.
.
IBYO bikiri aho, Mukristo yagendaga wenyine, yitegura umugabo uje guhura nawe, bahurira mu mayirabiri. Uwo bahuye uwo yitwaga BWENGEBWISI; yari atuye mu mudugudu witwa BWENGEBWAKAMERE, umudugudu ukomeye cyane, uhereranye n’uwo Mukristo yavuyemo. Uwo mugabo abonye Mukristo akeka uwo ari we: kuko ibyo kuva mu mudugudu kwe witwa Rimbukiro byari byaramamaye cyane, si mu mudugudu wabo gusa, ariko n’ahandi. Nuko BWENGEBWISI amukekeshwa no kubona agenda aremerewe no kumva asuhuza umutima, aniha. Nicyo cyatumye abanza kumubaza ati: “Wa mugabo we urajya he, uremerewe utyo?”
Mukristo aramusubiza ati: “Ndaremerewe koko, nta wundusha umubabaro! Kandi umbajije uti “urajya he?” Ndajya kuri ririya rembo nerekeye kuko ari ho nabwiwe yuko ari ho bazambwiririza ibinkuzaho uyu mutwaro uremereye.
Bwengebwisi aramubaza ati: “Mbese ufite umugore n’abana?”
Mukristo aramusubiza ati: “Ndabafite ariko sinkibasha kubishimira nka mbere, kuko nanijwe no kuremererwa n’uyu mutwaro. Ngira ngo meze nk’utabafite (1 Abakorinto 7:29)”.
Bwengebwisi aramubaza ati: “Nakugira inama wanyumvira?”
Mukristo ati: “Yaba nziza, nakumvira; kuko nshaka cyane kugirwa inama nziza.
Bwengebwisi ati: “Inama yanjye ni iyi: tebuka cyane wururutse umutwaro wawe, kuko ari ntabwo uzashyitsa umutima mu nda, utaragenza utyo. Kandi utaragenza utyo, ntiwabasha kwishimira imigisha Imana yaguhaye.
Mukristo ati: “Icyo nicyo nshaka, gukurwaho uyu mutwaro uremereye; ariko ubwanjye simbasha kuwururutsa mu mugongo. Nicyo gitumye njya iyo ngiyo, kugira ngo nywukurweho, nk’uko nkubwiye.
Bwengebwisi ati: “Ni nde wakubwiye ko ari yo nzira ukwiriye kunyuramo, kugira ngo ukurweho umutwaro wawe?”
Mukristo ati: “Ni umugabo nibwiye ko ari umunyacyubahiro ukomeye cyane: ndamwibutse, yitwa Mubwirizabutumwa.
Bwengebwisi ati: “Inama yakugiriye ni mbi. Mu isi nta nzira ihwanyije gutera ubwoba n’imiruho n’iyo yakohereje kunyuramo. Nawe numwumvira, uzabona ko ari ko biri. Na none mbonye yuko ugiriyemo ibyago, kuko mbonye wivurunze mu isayo Gahindagasaze: ariko iyo sayo ni itangiriro ry’ibyago biza ku banyura muri iyo nzira. Nyumvira, dore ndi umusaza, nkuruta ubukuru. Mu nzira unyuramo uzasangamo imiruho n’umubabaro n’inzara n’ibyago no kwambara ubusa no gucumitwa inkota; uzasangamo n’intare n’ibiyoka n’umwijima, n’urupfu ntuzabura kurusangamo. Ibyo byose ni iby’ukuri koko, abantu benshi barabihamya. None ni iki gitumye utebuka utyo kwiyicisha kumvira umushyitsi.
Mukristo ati: “Uyu mutwaro mpetse urusha ibyo byose uvuze kuntera ubwoba. Nawukurwaho, ibyo byo mu nzira byo ntacyo byanwara.
Bwengebwisi ati: “Watangiye ute kuwugira?
Mukristo ati: “Nawutangijwe no gusoma iki gitabo mfite mu ntoke”.
Bwengebwisi ati: “Nanjye niko nakekaga. Bikubayeho nk’uko biba no ku bandi benshi badakomeye; bishyira mu byo badashobora kugeraho, bakagwa mu mibabaro bahagarika umutima nka we. Uko guhagarika umutima ntikubakuramo ubugabo gusa, nk’uko mbonye yuko ubukuweho, ari ko gutuma birukira kwigerezaho, kugira ngo bahabwe ibyo batazi”.
Mukristo ati: “Ariko jyeweho nzi icyo nshaka, ni ugukurwaho uyu mutwaro uremereye”.
Bwengebwisi ati: “Ariko ni iki gituma ushaka kuwukurirwaho muri iyo nzira irimo ibyago byinshi? Wakwihanganira kunyumva, nakubwiriza uburyo wabona icyo ushaka, udatewe n’ibyago ugiye kwisanganiza. Kandi ako gakiza kari hafi. Nuko mu cyimbo cy’ibyo byago, uzabona amahoro menshi no kugubwa neza”.
Mukristo ati: “Ndakwinginze ungire iyo nama”.
Bwengebwisi ati: “Dore muri biriya birorero, ahitwa i NGESONZIZA, harimo umugabo witwa MWIKIRISHAMATEGEKO; ni umunyabwenge bwinshi wubahwa cyane; azi neza gukura imitwaro ku bantu, nk’uwo uhetse uwo. Kandi ubwanjye nzi neza yuko yafashije benshi bameze batyo. Kandi azi no kuvura abasajijwe n’imitwaro yabo. Wajya aho ari ntiwabura gufashwa vuba. Inzu ye ntiri kure, ni nk’urugendo rw’igice gito cy’isaha. kandi yaba atariyo, afite umuhungu mwiza witwa MVUGONZIZA, ahwanije na se gukora uwo murimo. Aho niho uri bukurirweho uwo mutwaro, kandi waba udashaka gusubira mu mudugudu wavuyemo (nanjye sinshaka ko usubirayo), nuko uzatumire umugore wawe n’abana bawe, mubane muri uwo mudugudu. Hariyo amazu, arimo ubusa waguramo imwe, watanga bike. Ibyo kurya byaho ni byiza kandi bigurwa igiciro gito, abantu muzaturana ni abanyangeso nziza, bazakubaha, bitume urushaho kugubwa neza.
Mukristo yumvise ibyo amara akanya ashidikanya, maze yemera kumwumvira, yibwiye mu mutima ati: “Niba uyu avuze ukuri nagira ubwenge nakurikiza inama angiriye. Maze aramubaza ati: “Inzira ijya kuwo muntu mwiza iri he?
Bwengebwisi aramwereka ati: “Ntureba uriya musozi muremure?
Mukristo ati: “Ndawubonye”
Bwengebwisi ati: “Komeza inzira ikikiye uwo musozi, inzu uri bubanze kugeraho niyo ye.
Nuko Mukristo ateshwa inzira ye, akomeza inzira ijya kwa Mwikirishamategeko, kugira ngo amufashe. Maze ageze hafi y’uwo musozi, abona utumbagiye cyane, kandi abona uruhande rwawo ruhereranye n’inzira rubogamye cyane, bituma atinya gukomeza kugenda, kugira ngo umusozi utamugwira. Nuko arahagarara ayoberwa icyo ari bukore, Kandi umutwaro we urusha kumuremerera uko wamuremereraga atarateshwa inzira. Kandi uwo musozi urabya ibirimi by’umuriro (Kuva 19:16-18), agira ngo agiye gushya, aratutubikana, ahinda umushyitsi (Abaheburayo 12:21). Atangira kwicuza kuko yumviye Bwengebwisi. Maze Mubwirizabutumwa aramwegera; amugezeho, amureba igitsure gikomeye, aramubaza ati: “Wazanywe n’iki aha?”
.
IRAKOMEZA
.
Kanda next ukomeze usome ariko usige igitekerezo cyawe.
Ese mukristo arasubira mu nzira nziza?
Comments