logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGENZI S01 EP03

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Mukristo araceceka ntiyagira icyo amusubiza. Mubwirizabutumwa arongera aramubaza ati: “Si wowe

nabonye uririra inyuma y’umudugudu wa Rimbukiro?” Mukristo aramusubiza ati: “Mutware ni njye”. Mubwirizabutumwa ati: “Sinakuyoboye inzira ijya kuri

rya rembo rito?”

Mukristo ati: “Mutware wayinyoboye”. Mubwirizabutumwa ati: “Nuko rero ni iki cyatumye uhitamo kuyoba? None dore nturi mu nzira.

Mukristo ati: “maze kwambuka isayo Gahindagasaze,

nahuye n’umuntu: niwe wanyoheje kujya mu birorero biri imbere, ngo ndabonamo umugabo ubasha kunkuraho umutwaro wanjye”.

Mubwirizabutumwa ati: “Asa ate?

Mukristo ati: “Yasaga n’umuntu mwiza; ambwira byinshi. Bitinze nemera ibyo ambwiye, nza hano. Maze mbonye umusozi ubogamiye iyi nzira cyane ushaka kungwira, ndahagarara”.

Mubwirizabutumwa ati: “Uwo muntu yakubwiye iki?”

Mukristo ati: “Yambwiye kwihuta ngo nkurweho uyu mutwaro. Nanjye nti: “Nicyo nshaka”. Nti nicyo gitumye njya kuri ririya rembo, kugira ngo bambwirireyo ibyo ndi bukore ngo ngere ahantu ho kuwukurirwaho. Ambwira yuko anyereka inzira nziza y’ubusamo itarimo ibyago nk’iyo wanyoboye. Kandi ambwira ibya Mwikirishamategeko n’umwana we; ndabyemera nteshwa inzira. None sinzi icyo ndi bukore”.

Mubwirizabutumwa ati: “Ba uhagaze ho hato, mbanze nkubwire amagambo y’Imana”.

Mukristo ahagarara atengurwa.

Mubwirizabutumwa aramubwira ati: “Mwirinde mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize, kuko banze kumva uwabahanuriye mu isi, twe tuzarushaho cyane kudakira, niba dutera umugongo Itubwira iri mu ijuru (Abaheburayo 12:25). Kandi ati, niba azasubira inyuma, umutima wanjye ntumwishimira (Abaheburayo 10:38)”.

Maze abisobanura atya ati: “Nawe urirukira mu byago. Utangiye kwanga inama wagiriwe n’Imana Isumba byose, ukura ikirenge cyawe mu nzira y’amahoro, usigaza ho hato ukajya mu kaga ko kurimbuka iteka”.

Uwo mwanya Mukristo amwikubita imbere nk’upfuye; arataka ati: Mbonye ishyano, ndapfuye”! Mubwirizabutumwa abibonye amufata ukuboko kw’iburyo, aramubwira ati: “Abantu bazababarirwa icyaha cyose n’igitutsi (Matayo 12:31)” Kandi: “We kuba utizera, ahubwo ube uwizeye (Yohana 20:27)”. Mukristo asubiza umutima mu nda ho hato, arabyuka, amuhagarara imbere.

Mubwirizabutumwa aramubwira ati: “Gira umwete wo kumenya ibyo ngiye kukubwira. Reka nkubwire uwakubeshye uwo ari we, n’uwo yakoherejeho uwo ari we. Uwo mwahuye yitwa Bwengebwisi, kandi koko izina niryo muntu. Kuko aryoherwa n’amagambo y’iyi si gusa (1 Yohana 4:5): ni cyo gituma ajya ajya mu mudugudu witwa Ngesonziza gusengerayo. Kandi igituma arushaho gukunda iyo myigishirize ni uko imukiza kurenganywa azira umusaraba (Abagalatiya 6:12). Kandi kuko ameze atyo ashaka kugoreka inzira zanjye, n’ubwo ari nziza.

Nuko mu nama yakugiriye, ukwiriye kwangamo amagambo atatu cyane.

Irya mbere ni uko yakuyobeje.

Irya kabiri ni uko yahirimbaniye kukwangisha umusaraba. Irya gatatu ni uko yakuyoboye mu nzira ijya mu mitegekere y’urupfu (2 Abakorinto 2-7).

Irya mbere, ukwiriye kwanga ko yakuyobeje, kandi nawe

ukigaya ko wamwumviye. Ubwo wagenjeje utyo, uba ugaye inama wagiriwe n’Imana kugira ngo wemere iyo wagiriwe na Bwengebwisi. Umwami Yesu yaravuze ati: “Mugire umwete wo kwinjira mu irembo rifunganye (niryo rembo nakoherejemo). Kuko irembo rifunganye n’inzira ari ntoya ijya mu bugingo; kandi abayinyuramo ni bake (Matayo 7:14). Muri iryo rembo rito no muri iyo nzira iricamo, niho wa munyabyaha yagutesheje, asigazaho hato, akakuzanira kurimbuka. Noneho wange ko yakuyobeje, nawe wigaye rwose ko wamwumviye.

Irya kabiri ukwiriye kwanga ko yahirimbaniye kukwangisha umusaraba, kuko wategetswe kuwukunda, ukakurutira ubutunzi babitse bwose (Abaheburayo 11:25-26). Kandi umwami w’icyubahiro yakubwiye yuko ushaka gukiza ubugingo bwe azabubura; kandi yuko umukurikira, ntiyange se na nyina n’umugore we n’abana be na bene se na bashiki be, ndetse n’ubugingo bwe, uwo adashobora kuba umwigishwa we. (Matayo 10:39; Luka 14:26). Iby’Iy’ukuri yavuze yuko utabasha kubona ubugingo utabifite, umuntu yakoshya ate yuko bikuzanira urupfu? Iyo myigishirize nayo ukwiriye kuyanga urunuka.

Irya gatatu, ukwiriye kwanga ko yakuyoboye inzira ijya ku kugabura kuzana urupfu. Nicyo gituma ukwiriye kwitegereza uwo yakoherejeho, ukamenya ko adashobora na hato kugukiza umutwaro wawe. Uwo yakoherejeho ngo akunihure witwa Mwikirishamategeko, ntabasha kugukiza umutwaro wawe. Nta muntu n’umwe yigeze gukuraho umutwaro, kandi ntawe ateze kuzawukuraho. Ntimubasha gutsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko kuko iyo mirimo itabasha gukuzaho umuntu wese umutwaro we. Nuko rero Bwengebwisi si uwo mu bwoko bw’Imana, kandi Mwikirishamategeko ni umuriganya; kandi umwana we Mvugonziza nubwo amwenyura, ni indyarya gusa, ntabasha kugufasha. Kandi nta kindi wabaririwe inkuru y’abo bapfapfa, keretse kugira ngo uyobywe inzira nari nkuyoboye, ukuzweho agakiza kawe n’ubwo buriganya.

Maze Mubwirizabutumwa ahamagara ijuru guhamya ibyo avuze: uwo mwanya kuri uwo musozi Mukristo yari ahagaze munsi hava amagambo n’umuriro. Atinya cyane, umusatsi umuva ku mutwe. Aye magambo ni aya ngo: “Abiringira imirimo itegetswe n’amategeko bose ni ibivume, kuko byanditswe ngo havumwe umuntu wese udahirimbanira ibyanditswe, ngo abikore (Abagalatiya 3:10)”.

Nuko Mukristo ariheba ko ari bupfe, arataka cyane avuma igihe yahuriye na Bwengebwisi, yigaya cyane ko yamwumviye, akorwa n’isoni yibutse yuko amagambo ye akurikije kamere y’umuntu gusa, yashoboye kumutesha inzira itunganye. Maze arongera abaza Mubwirizabutumwa ati: “Utekereza ute? Ndacyafite ibyiringiro byo gukira? Nakwemererwa gusubira mu nzira nziza, nkajya kuri rya rembo, simpejeshwe n’icyaha cyanjye, nkagaruka n’isoni? Nihaniye kuko numviye wa mugabo: ariko icyaha cyanjye cyababarirwa?”

Mubwirizabutumwa aramusubiza ati: “icyaha cyawe kirakomeye cyane, kuko kirimo ibibi bibiri. Wayobye inzira nziza, kandi uca mu nzira ibuzanywa. Ariko umukumirizi w’irembo ari bukwakire, kuko akunda abantu. Icyakora wirinde utongera kuyoba ukarimbukira mu nzira yawe, kuko umujinya we ukongezwa vuba (Zaburi 2:12)’. Nuko Mukristo atangira gusubirayo; Mubwirizabutumwa aramusoma, aramumwenyurira, amusezeraho, ati: “Ku Mana”.
.
.
Mukristo agenda yihuta, ntiyagira uwo bavugana mu nzira, kandi umubajije ijambo ntamusubize. Ahubwo agenda nk’uca ahabuzanywa, ntiyabasha kwibwira ko avuye mu kaga, ataragera mu nzira yeretswe akumvira inama ya Bwengebwisi. Hashize umwanya agera ku irembo. Hejuru y’iryo rembo handitswe ngo, MUKOMANGE MURAKINGURIRWA (Matayo 7:7). Akomanga ubwa mbere n’ubwa kabiri, arakomeza, agira kenshi. Kandi ariririmbira hejuru ati:

Ab’imbere ndabasaba

Mwemere ko ninjira,

Nubwo nyir’iyi nzu mwiza

Nzi ko namugomeye

Simbikwiriye na hato,

Ariko ankinguriye,

Sinzasiba iteka ryose

Kuririmba ishimwe rye! (Ijwi 75)

Nyuma ku rugi rw’irembo haza umuntu witwaga RUKUNDO, aramubaza ati: “Uri nde? Uturutse he? Urashaka iki?

Mukristo ati: “Ndi umunyabyaha ubabajwe n’ibyaha byinshi bindemereye. Nturutse mu mudugudu wa Rimbukiro, ndajya ku musozi Siyoni. Kugira ngo nkizwe umujinya wenda gutera; noneho ndashaka kumenya yuko wemeye kunkingurira, kuko nabwiwe yuko inzira ijyayo ica muri iri rembo.

Rukundo ati: “Ndabyemeye rwose”.

Avuze atyo aramukingurira. Maze Mukristo akinjira, wa wundi amukururira kumwinjiza vuba.

Mukristo aramubaza ati: “Unkururiye iki? Undi ati hafi y’iri rembo hariho igihome gikomeye, BEEZEBULI (Matayo 12:24) niwe mutware wacyo. Uwo n’abo babana barasa abegereye iri rembo kugira ngo bapfe batarinjira.

Mukristo aramusubiza ati: “N’ubwo ibyo binteye ubwoba, ndanezerewe”.

Amaze kwinjira umukumirizi aramubaza ati: “Ni nde wakuyoboye iyi nzira?”

Mukristo aramusubiza ati: “Mubwirizabutumwa ni we wantegetse kuza aha ngo nkomange, nk’uko nkoze: kandi ngo uri bumbwire ibyo nkwiriye gukora”.

Rukundo ati: “Urugi rukingutse rushyizwe imbere yawe; ntawe ubasha kurukinga”.

Mukristo ati: “Nonaha ntangiye kureba umumaro uvuye mu bwihare bwanjye”.

Rukundo ati: “Ni iki gitumye uza wenyine?”

Mukristo ati: “Ni uko mu baturanyi banjye ari nta n’umwe wamenye ko ari mu kaga, nk’uko jyeweho nabimenye”.

Rukundo ati: “Nta wamenye yuko uri buze?”

Mukristo ati: “Umugore wanjye n’abana banjye babanje kubona ngenda, barampamagara ngo ngaruke, kandi n’abaturanyi banjye bamwe bahageze banampamagara ngo

ngaruke: maze nipfuka mu matwi ndaza”.

Rukundo ati: “Nta wagukurikiye ngo akoshye kugaruka?”

Mukristo ati: “Mudakurwakwijambo na Nyamujyiryanino bankurikiye: maze babonye yuko ntabakundiye, Mudakurwakwijambo asubirayo antuka, ariko Nyamujyiryanino azana nanjye umwanya muto”.

Rukundo ati: “Ni iki cyamubujije kugera aha?”

Mukrito ati: “Twazanye kugera aho twagereye ku isayo

Gahindagasaze, dusangamo Gitunguro, Maze uwo muturanyi wanjye Nyamujyiryanino akuka umutima, ntiyakunda gukomeza inzira, ahubwo agana ku ruhande rw’isayo rugana iwabo, arisayura, arambwira ati: “Ngusigiye icyo gihugu cyiza, abe ari wowe ukiragwa wenyine. Maze tugenda intatane, akurikira Mudakurwakwijambo, jyeweho nza kuri iri rembo”.

Rukundo ati: “Ni ishyano! Ndamubabariye. Mbega akunda ubwiza bwo mu ijuru urukundo ruke rutamwemeza kwihara ngo abone ibirushya n’aho ari bike?

Mukristo ati: “Ibya Nyamujyiryanino mbivuze uko biri, ariko navuga n’ibyanjye, ntibyabiruta. Yasubiye iwe koko, ariko nanjye nayobowe guca mu nzira y’urupfu, kuko nohejwe n’amagambo y’uwitwa Bwengebwisi.

Rukundo ati: “Niwe mwahuye? Nzi yuko atabuze kukugira inama ngo ujye ku nshuti ye Mwikirishamategeko, kuruhurwa na we. Bombi ni abariganya gusa. Mbese wumviye iyo nama?

Mukristo ati: “Nayumviye ngeza aho ubwoba bwamburije. Nagiye gushaka Mwikirishamategeko, ngeze aho nibwiriye yuko umusozi uhereranye n’inzu ye ugiye kungwira: sinabuze guhagarara”.

Rukundo ati: “Uwo musozi wishe benshi, kandi uzica n’abandi

benshi. Wahiriwe wowe utamenaguwe na wo”.

Mukristo ati: “Nahiriwe koko. Kandi sinzi uko mba

nabaye, iyaba Mubwirizabutumwa tutongeye guhura, ngo asange nibwira imibabaro yanjye. Reka reka, nagize Imana ko yongeye kuza aho ndi, kuko mba ntabashije na hato kuza aha. None nje ngo undebe uku; ikiruta ni uko nakishwe n’uwo musozi, biruta ko nahagarara ntya mvugana n’Umwami wanjye. Kandi ungiriye Ubuntu bwinshi, kuko wemeye kunyinjiza aha”.

Rukundo ati: “Ntitugira uwo tubuza tumuhoye icyo yakoze ataraza aha, n’aho byaba byinshi bibi. Ntubirukana na hato (Yohana 6:37). Noneho, Mukristo mwiza, reka nguherekeze akanya gato, nkwigisha iby’inzira ukwiriye kunyuramo. Reba imbere; urareba iriya nzira ifunganye? Niyo nzira yawe. Yaharuwe na ba sogokuruza bera n’abahanuzi ba kera na Kristo ubwe n’intumwa ze. Igororotse ubudakebakeba: niyo nzira yawe”.

Mukristo ati: “Ntaho icyamiye cyangwa ihuriye n’izindi,
byatuma utahazi ayoba?”

Rukundo ati: “Ihuye n’izindi nyinshi koko, ariko izo

zirakebakeba kandi ni ngari: nyamara ubasha gutandukanya inzira n’imbi utya, kuko inzira yonyine ari yo igororotse ifunganye (Matayo 7:14)

Maze ndota Mukristo amubaza kandi yuko abasha kumukuraho umutwaro ahetse, kuko yari atarawukurwaho, kandi atabashije kuwikuraho na hato”

Rukundo ati: “Ihangane n’umutwaro wawe, ugere ahantu ho gukirizwa: kuko ariho uzivushiriza mu mugongo wawe, ukagwa”.

Maze Mukristo arakenyera yitegura kugenda. Rukundo aramubwira ati: “niwicuma umwanya uragera ku nzu ya MUSOBANUZI, ukomange ku rugi ari bukwereke ibyiza cyane”. Maze Mukristo amusezeraho, nawe amusezeraho, ati: “ku Mana”.
.
IRAKOMEZA 
.
aha agarutse mu nzira nziza cyane. Ese ntabwo yongera kuyoba?

Comments