logo

NEW TALENTS

Stories Group
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE

IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE

PREMIUM
S01
Drama
▶ Start Reading
5.0
📝Story Preview

IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE Episode 2Nabonye abaje kunsura ngwa mu kantu! Ndaturika ndarira amarira ashoka kumatama no gutera intambwe ikomeza mbasanga birananira Author : Chris Nandi IshimweKubona Ababyeyi banjye Mama na Papa aribo baje kunsura biremerereye umutima wanjye. Sinzi niba binejeje cyangwa bimbabaje. Gusa bihinduye uko niyumvaga. Baricaye nabo bampanze amaso barimo kureba uko amarira yanjye ashoka kumutama.Ubwo ngerageza gutera intambwe ngo mbasange aho bicaye biranga, wagira ngo amaguru yanjye afashwe n’ibinya. Gusa ndahanyanyaza amaguru aremera ndatambuka ngera imbere yabo nicara kugatebe kabugenewe kimfungwa.Ndabareba ndabitagereza cyaneeee, nibaza igitumye baza kunsura nyuma y’imyaka ibiri yose itambutse, kandi mbere batarigeze narimwe baza kunsura, yawe no mu rubanza rwanjye batarigeze bahaboneka.Ubwo baransuhuza nanjye ndabasuhuza.Mama arambaza ati” umeze ute ?Mama akimbaza uko meze, ndamureba gusa. Aho kugira icyo musubiza, mpita nibuka cyera umunsi umwe, hari ukutumvikana kwari kwabaye hagati yanjye n’umugabo wanjye. Uko kutumvikana kwateye intonganya zikomeye hagati yacu. Umugabo wanjye yariyarakaye biteye ubwoba. Isura ye nziza yari yahindanye mbona yabaye undi muntu ntaziMuri uwo mu goroba byaragoranye cyane kuburyo batashobokaga ko njye n’Umugabo wanjye turara mu nzu imwe. Nahisemo kujya mu rugo iwacu akaba ariho njya kurara, byibura nkaruhukaho gato.Muri iryo joro nafashe urugendo njya mu rugo. Imvura yarimo igwa ari nyinshi, ariko sinayitinye. Nageze mu rugo ndakomanga kumuryango. Narinkonje cyane ndimo gutitira kubera ubukonje, kandi narimbabaye cyane mu mutima wanjye bitewe n’Umugabo wanjye.Mama yaje gufungura umuryango , nyimukubita amaso , numvise ngiye kuruhukira hafi ya Mama. Nasuhuje Mama , ariko ngiye kwinjira mu nzu aranyitambika yanga ko ninjira. Narikanze.Mama yarandebye cyane arambaza ati” Urimo kujya he ?Narikanze kumva mama ambajije gutyo! Njye “ Mama nje kuba ndyamye hano nduhuke.Mama ati” Umugore muzima utaye urugo rwawe ngo uje kuryama hano? Habaye iki?Njye” Njye n’Umugabo wanjye hari ukutumvikana kwabayehoMama yaranyitegereje cyane mu maso ati”Ubwo mwashwanye kubera amakosa yawe. Ese wagiye uba umugore ufite ubwenge? Ubura iki ngo ube umugore muzima?Nababajwe nayo magambo ya Mama.Njye” Mama ndi Umukobwa wawe uranzi.Mama ati” Kuva washaka wabaye undi muntu. Ubwenge bwo kubaka sinzi iyo wabutaye. Igihe cyose Umugabo wawe aba atubwira amakosa yawe. Nubu Umugabo wawe amaze kutubwira ibikosa byawe.Mama akimbwira gutyo, agahinda katurikije umutima wanjye. Igihe cyose iyo habagaho gushwana hagati yanjye n’Umugabo wanjye, yahamagaraga mu rugo akababwira ko arinjye mu nyamafuti. Kandi bitewe nuko yarameze buri wese yizeraga ibyo avuga. Ababyeyi banjye ntibari bakinyizera cyangwa ngo banyumve. Igihe cyose bumvaga arinjye udashobotse.Maze kumva ko Umugabo yahamagaye mu rugo mbere yuko mpagera, nanze kuvuga menshi cyane.Ahubwo ndeba mu maso “ Mama basi reka ndyame nduhuke.Mama ati” Oya, sinacumbikira Umugore w’injiji utaye urugo rwe. Njye n’akababaro kenshi” None ushaka ko ndara hanze Mama koko!Mama ati” Nyine ubura iki, kuburyo urara hanze kandi uri Umugore ufite urugo?Njye “ Mama, nubwo mutantega amatwi ariko hari byinshi mutazi. Mama wambabariye koko ukareka nkaryama ko mu gitondo mfite akaziMama yaranyitegereje ati” Oyaaa, nemeye kurara aha naba nshigikiye ubujiji bwawe. Umugore muzima ajya kuraraguzwa afite urugo? Iyo ujya kurara simpazi, genda bikubere isomo.Narebanye Mama agahinda gakomeye. Numvise mbabaye kubona Umubyeyi wanjye adashobora gufata akanya ngo anyumve. Narebye Papa nawe waruhagaze aho hafi muri salo, areba gusa ntacyo avuga.Mama ati” Genda ndashaka kwiryamira.Narebye Mama mu maso, ndeba Papa mu maso, maze ndahindukira ndeba hanze. Hari imvura y’amahindu hari ubukonje buteye ubwoba. Maze ntera intambwe ndagenda.Maze kwibuka ibyo, nkomeza kwitegereza Ababyeyi banjye ntacyo mvuga.Mama ati” ko tukubaza uko umeze ugaceceka?Njye” Mama muru...

📚 Episodes (26)

Loading...
📢 Kwamamaza

Ibihe...

🎬
S01 EP01
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 1
🎬
S01 EP02
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 2
🎬
S01 EP03
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 3
🎬
S01 EP04
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 4
🎬
S01 EP05
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 5
🎬
S01 EP06
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 6
🎬
S01 EP07
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 7
🎬
S01 EP08
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 8
🎬
S01 EP09
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 9
🎬
S01 EP10
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 10
🎬
S01 EP11
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 11
🎬
S01 EP12
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 12
🎬
S01 EP13
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 13
🎬
S01 EP14
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 14
🎬
S01 EP15
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 15
🎬
S01 EP16
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 16
🎬
S01 EP17
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 17
🎬
S01 EP18
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 18
🎬
S01 EP19
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 19
🎬
S01 EP20
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 20
🎬
S01 EP21
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 21
🎬
S01 EP22
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 22
🎬
S01 EP23
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 23
🎬
S01 EP24
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 24
🎬
S01 EP25
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 25
🎬
S01 EP26
IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 26

Story Info: IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE | S01 | 26 episodes | Categories: Drama

Author: chris nandi | Published: 8/20/2026

Rating: 5.0 ⭐ | Type: Premium

Story ID: s8VPa8N7ALuWPHvoShCZ