logo

NEW TALENTS

Stories Group

IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE 

Episode 4

.

Author: Chris Nandi Ishimwe 

.

Ubwo nakubitishaga Umugabo wanjye amashanyarazi, nifuzaga kumuhana gusa kugira ngo basi yicuze gusa uko yagiye amfata nabi akambabaza bikomeye ariko sinashakaga kumwica.

Ndetse Umugabo wari wangurishije iriya nkoni y’amashanyarazi, yariyansobanuriye neza ingano y’umuriro ngomba gukoresha kuburyo utakwica umuntu. Umuriro rero narinawushize mugipimo gikwiye, kuko sinaringambiriye kwica Umugabo wanjye. Kuba yarapfuye rero nanjye byarantunguye cyane. Nubu sindiyumvisha uko byagenze. Urupfu rwe ruhora rundya mu mutima.

.

Gusa iyo numvise uburibwe nkubwo, mfata Bibiliya nkaba nsoma. 

Ndeba aho mbika utuntu twanjye, mfata Bibiliya. Ngiye gutangira gusoma, mbona Janet ahagaze iruhande rwaho arara , arimo kundeba anyitegereza cyane. Gusa kubera ko nzi ko aba andeba burikanya ndamwirengagiza ndeba muri bibiliya nshaka igitabo ngiye kwisomera.

Hashize akanya mbona hari undi mugore w’infungwa winjiye muri room yacu agenda, asanga Janet. Ageze kuru Janet  mbona barasuhuzanyije nkabari basanzwe baziranye, maze uwo Mugore mbona akoze mu mufuka akuramo agapapuro gato agahereza Janet.



Uwo mugore amaze guha Janet ako gapapuro, mbona nawe ahise andeba, maze arasohoka aragenda. 

Numva ngize amatsiko yo kumenya icyari kimuzanye, n’impamvu mbere yo gusohoka agenda abanje kundeba. Gusa ariko simfite uko nabimenya.

Mbona Janet arambuye ka gapapuro asoma ibyanditseho. Amaze kubisoma arongera arandeba. Ntekereza ko uko biri kose ari ubutumwa ahawe ntazi. Gusa mbwira umutima wanjye kubivaho ukabyirangagiza.

.

Hashize akanya sonori yo kujya kurya iravuga. Abarinzi ba Gereza baza kudutwara ngo tujye kurya. Batuzana muri sale ngari tujya turiramo. Iyo tujya gufata ibyo kurya dutonda Umugorongo. Ariko kubera ko turi benshi dutonda imirongo itandukanye.

Mbona umurongo Janet atonzeho arimo kundeba n’ubindi. Arongera afata kagapapuro arongera akarebaho. 

Agapapuro kanditseho ngo” uzi icyo gukora”

Amaze kugasoma arakabika arongera arandeba noneho afunze isura cyane. Gusa ndamwirengagiza. Ngerwaho mfata ibyo kurya njya kwicara aho nkunda kwiyicarira njyenyine. Ntangira kurya.

Janet n’agatsiko ka bagore binshuti ze nabo bafata amafunguro yabo, bajya kwicara nabo mu myanya yabo baba barakabye.

.

Njyewe mba nisangiza uwumwe. 

Hashize akanya Janet arahaguruka aza ansanga ampagarara hejuru.

Ndamureba nti” ushaka iki?

Janet ati” Umugore w’umwicanyi!

Njye nti” ariko uwo nishe si Umugabo wawe.

Janet aranseka ati” Umugore w’indaya w’umwicanyi udashobotse.

.

Atangira kubivuga cyane asakuza muri sale. Numva birimo kumbabaza cyane.

Janet ati” Wari Umugore w’indaya mbi, maze Umugabo wawe akuvumbuye uhitamo kumwica.

Ndababara cyane nti” Janet ibyo byose uvuga ntabwo ari ukuri.

Janet aranseka.

Njye nti” Janet, wampaye amahoro ukandeka?

Janet” Ubundi se amahoro urayifite, ibiganza byawe byuzuye amaraso?

Umubabaro uranyica mbura icyo mvuga nubika umutwe kumeza. Janet amfata umutwe arawegura.

Janet ati” Wikubika umutwe hasi wa nkozi y’ibibi we! Ese uribona ukuntu isi yakurutse nyuma y’amabi wakoze ? Ntanumwe uri mu ruhande rwawe. N’abana wibyariye ntukitwa Umubyeyi wabo kuko bibakoza isoni

Njye nti” Nonese wandetse ?

.

Janet araseka maze areba ibiryo ndimo kurya.

Aravuga ati” ese iyo urya, ubundi bimanuka gute ?

Ndicecekera. 

Janet ahita afata isahani y’ibyo kurya byanjye ayishyira hasi. Mbona abandi ba pampe be nabo bahise baza hafi yanjye. Janet amanura ipantalo y’umwambaro wa Gereza, asutama hajuru y’ibyo kurya byanjye abinyaramo. Amaze kubinyaramo arongera arabiterura abishyira kumeza imbere yanjye.

Janet ati” irya.

Ndabyanga.

Bamfata kumbaraga ngo mbirye.

Janet ati” ugomba kurya Umwanda kuko ntukwiye ibyiza.

.

Ndabyanga, ariko bakoresha imbaraga, basunika umutwe wanjye isura n’umunwa wanjye babikubita muri ibyo biryo, babintamika kumbaraga 

.

Udacikwa na Episode 5

Comments