logo

NEW TALENTS

Stories Group

IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 15

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE 

Episode 15

.

Roman kuva yaje kunsura bitumye nongera kumva ibihe bishya muri njye.

Nejejwe nuko byibura inshuti yanjye magara yakomeje guhagarara kuruhande rwanjye ikagumya kunyizera.

.

Author: Chris Nandi Ishimwe.

.

Janet ababajwe no kubona nongera kugira akamwenyu kumaso, mugihe gahunda ye afite ari uguhora ambabaza kugeza igihe igihano cyo kwicwa kwanjye gishyiriwe mu bikorwa.

Gusa ubu ndumva ntabwoba bwo gupfa nyifite, kuva byibura hari umuntu umwe unyizera..

Kandi nejejwe nuko Roman azita ku bakobwa banjye kandi akajya ampa amakuru yabo.

Abakobwa banjye Linda na Shanella bakomeje ubuzima nyuma yo gufungwa kwanjye, nubwo ntazi amakuru yabo.

.

Ndeba kuruhande mbona Bible ndayifata mba nisomera amagambo y’Imana. 

Hashize umwanya aba Prison Guard baza kudusohora batujyana hanze ngo dufate akayaga.

Mbona aho Maritha yicaye ngenda musanga, nicara iruhande rwe.

Maritha:

“Namaze kunoza umugambi wose. Ejo Janet tuzamuhana bikomeye.”

Mpita mbona Janet n’agatsiko nabo bahagaze mu kibuga hagati barimo bandeba.

Njye:

“Ahari nabo hari icyo barimo gupanga.”

Maritha:

“Wowe nyizera icyo baba barimo gupanga cyose kizafata ubusa.”

Njye:

“Nonese wabipanze gute ko uriya muntu aturusha imbaraga?

Maritha:

“Ariko ntabwo arusha imbaraga amafaranga.”

.

Maritha akimbwira uko numva ndamwizeye. Nawe andebye mu maso abona ndimo kugaragara bitandukanye nuko narimeze.

Maritha:

“Ndabona wongeye gusa neza mu maso. Banza kare umuntu waje kugusura yari umuntu udasanzwe!”.

Njye:

“Mari, muri iyi si yuzuye abantu buburyarya, haracyabaho n’inshuti nyanshuti.”

Maritha:

“Ni bacye cyane, ariko barahari.”

Njye:

“Ubwo nafungwaga abitwaga inshuti zanjye zose nababuriye irengero abandi baranyihakana. Ariko Roman we yarasigaye. Kandi asigara anyizera”.

Maritha:

“Ni gake ushobora kugira umuntu nk’uwo mubuzima.”

Ndongera ntekereza kuri Roman.

Maritha:

“Umuntu watumye wongera kwiyumva neza Imana imuhe umugisha pe!

Njye:

“Ubundi bigenda gute ngo umuntu utuzi ntabe ariwe tubana nawe!”

Maritha:

“Abantu hafi ya twese dukora amakosa mu rushako rwacu.

.

Umugoroba utangiye kuza, agahe twaridufite ko gufata akayaga karashira, badusubiza muri Casho zacu.

Muri uwo mugoroba, Roman nawe arimo kugenda mu muhanda wo mujyi. Agera ahantu imbere ya Bank aparika akamodoka ke kuruhande.

Hashize akanya abona Umukobwa wanjye Linda asohotse muri iyo Bank yambaye neza, agaragaea neza cyane. 

Roman ava mu modoka, agiye kugenda amusanga ako kanya abona hari akandi ka modoka keza kaje gaparika imbere y’umukobwa wanjye.

Abona muri ako kamoodoka harimo Umusore mwiza wambaye lunette fume. Uwo musore arebana n’umukobwa wanjye, maze Linda ahita yinjira muri ako kamodoka asomana n’uwo musore.

Uwo musore:

“Mama wanjye aradutegereje.”

Linda akora kumutima we nk’ugize ubwoba.

“Ndumva akoba kazamutse kumutima.”

Umusore araseka:

“Chou, wihangayika. Mama wanjye ni Umuntu mwiza kandi  nawe uri Umukobwa mwiza araza kukwakira.”

Linda amureba mu maso.

“Reka mbyizere nkuko ubivuze.”

.

Umuasore yatsa akamodoka baragenda. Roman nawe ahita asubira mu modoka ye arabomeka.

Abona baje kuri ya nzu, Umugabo wanjye yaguriye Umugore we Katia mu mafaranga yanjye. Umuryango w’igipangu urafunguka barinjira. Roman aguma hirya kumuhanda ategereje.

Umukobwa wanjye Linda n’uwo Musore basohoka mu modoka.

Umusore afata Linda akaboko maze binjira mu nzu basanga Katia wa Mugore w’Umugabo wanjye ntarinzi yarabategereje.

.

Katia ahobera Linda n’ubwuzu bwinshi maze amuha ikaze.

Katia areba Umuhungu we:

“Bruno nejejwe nuko ubikoze ukaba unzaniye umukazana wanjye hano.”

Bruno:

“Mama nagombaga kubikora kuko twaritwabivuganye. Kandi ikifuzo cyawe kiba ari itegeko kuri njye.”

Katia areba Linda aseka:

“Mwana wanjye rero nagutumiye hano kuko nashaka kumenya Umukobwa usigaye afite Umuhungu wanjye.”

Linda:

“Ninjyewe Mama.”

Katia:

“Ntugire impungenge, nkurikije uko ugaragara namaze kugushima.”

Linda:

“Murakoze Mama.”

Katia:

“Nifuje gusangira nawe ni karibu kumeza.”

.

Baza kumeza. Katia n’Umuhungu we Bruno ntabwo bazi Linda na Linda ntabwo abazi.

.

Udacikwa na Episode 16

Comments