logo

NEW TALENTS

Stories Group

IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE 

Episode 2



Nabonye abaje kunsura ngwa mu kantu! Ndaturika ndarira amarira ashoka kumatama no gutera intambwe ikomeza mbasanga birananira 



Author : Chris Nandi Ishimwe



Kubona Ababyeyi banjye Mama na Papa aribo baje kunsura biremerereye umutima wanjye. Sinzi niba binejeje cyangwa bimbabaje. Gusa bihinduye uko niyumvaga. 

Baricaye nabo bampanze amaso barimo kureba uko amarira yanjye ashoka kumutama.

Ubwo ngerageza gutera intambwe ngo mbasange aho bicaye biranga, wagira ngo amaguru yanjye afashwe n’ibinya. Gusa ndahanyanyaza amaguru aremera ndatambuka ngera imbere yabo nicara kugatebe kabugenewe kimfungwa.

Ndabareba ndabitagereza cyaneeee, nibaza igitumye baza kunsura nyuma y’imyaka ibiri yose itambutse, kandi mbere batarigeze narimwe baza kunsura, yawe no mu rubanza rwanjye batarigeze bahaboneka.

Ubwo baransuhuza nanjye ndabasuhuza.

Mama arambaza ati” umeze ute ?



Mama akimbaza uko meze, ndamureba gusa. Aho kugira icyo musubiza, mpita nibuka cyera umunsi umwe, hari ukutumvikana kwari kwabaye hagati yanjye n’umugabo wanjye. Uko kutumvikana kwateye intonganya zikomeye hagati yacu. Umugabo wanjye yariyarakaye biteye ubwoba. Isura ye nziza yari yahindanye mbona yabaye undi muntu ntazi

Muri uwo mu goroba byaragoranye cyane kuburyo batashobokaga ko njye n’Umugabo wanjye turara mu nzu imwe. Nahisemo kujya mu rugo iwacu akaba ariho njya kurara, byibura nkaruhukaho gato.

Muri iryo joro nafashe urugendo njya mu rugo. Imvura yarimo igwa ari nyinshi, ariko sinayitinye.  Nageze mu rugo ndakomanga kumuryango. Narinkonje cyane ndimo gutitira kubera ubukonje, kandi narimbabaye cyane mu mutima wanjye bitewe n’Umugabo wanjye.

Mama yaje gufungura umuryango , nyimukubita amaso , numvise ngiye kuruhukira hafi ya Mama. Nasuhuje Mama , ariko ngiye kwinjira mu nzu aranyitambika yanga ko ninjira. Narikanze.

Mama yarandebye cyane arambaza ati” Urimo kujya he ?

Narikanze kumva mama ambajije gutyo! 

Njye “ Mama nje kuba ndyamye hano nduhuke.

Mama ati” Umugore muzima utaye urugo rwawe ngo uje kuryama hano? Habaye iki?

Njye” Njye n’Umugabo wanjye hari ukutumvikana kwabayeho

Mama yaranyitegereje cyane mu maso ati”Ubwo mwashwanye kubera amakosa yawe. Ese wagiye uba umugore ufite ubwenge? Ubura iki ngo ube umugore muzima?

Nababajwe nayo magambo ya Mama.

Njye” Mama ndi Umukobwa wawe uranzi.

Mama ati” Kuva washaka wabaye undi muntu. Ubwenge bwo kubaka sinzi iyo wabutaye. Igihe cyose Umugabo wawe aba atubwira amakosa yawe. Nubu Umugabo wawe amaze kutubwira ibikosa byawe.



Mama akimbwira gutyo, agahinda katurikije umutima wanjye. Igihe cyose iyo habagaho gushwana hagati yanjye n’Umugabo wanjye, yahamagaraga mu rugo akababwira ko arinjye mu nyamafuti. Kandi bitewe nuko yarameze buri wese yizeraga ibyo avuga. Ababyeyi banjye ntibari bakinyizera cyangwa ngo banyumve. Igihe cyose bumvaga arinjye udashobotse.

Maze kumva ko Umugabo yahamagaye mu rugo mbere yuko mpagera, nanze kuvuga menshi cyane.

Ahubwo ndeba mu maso “ Mama basi reka ndyame nduhuke.

Mama ati” Oya, sinacumbikira Umugore w’injiji utaye urugo rwe. 

Njye n’akababaro kenshi” None ushaka ko ndara hanze Mama koko!

Mama ati” Nyine ubura iki, kuburyo urara hanze  kandi uri Umugore ufite urugo?

Njye “ Mama, nubwo mutantega amatwi ariko hari byinshi mutazi. Mama wambabariye koko ukareka nkaryama ko mu gitondo mfite akazi

Mama yaranyitegereje ati” Oyaaa, nemeye kurara aha naba nshigikiye ubujiji bwawe. Umugore muzima ajya kuraraguzwa afite urugo? Iyo ujya kurara simpazi, genda bikubere isomo.

Narebanye Mama agahinda gakomeye. Numvise mbabaye kubona Umubyeyi wanjye adashobora gufata akanya ngo anyumve. Narebye Papa nawe waruhagaze aho hafi muri salo, areba gusa ntacyo avuga.

Mama ati” Genda ndashaka kwiryamira.

Narebye Mama mu maso, ndeba Papa mu maso, maze ndahindukira ndeba hanze. Hari imvura y’amahindu hari ubukonje buteye ubwoba. Maze ntera intambwe ndagenda.



Maze kwibuka ibyo, nkomeza kwitegereza Ababyeyi banjye ntacyo mvuga.

Mama ati” ko tukubaza uko umeze ugaceceka?

Njye” Mama murumva nabasubiza iki koko! Gusa nejejwe nuko nyuma na nyuma muje kunsura. Sinzi icyo nababwira gusa Imana ibahe umugisha

Barandeba gusa.

Njye” Gusa hari ikintu nshaka kubabwira.

Papa ati” ushaka kutubwira iki?

Njye” Ese byibura bwarimwe mwanyizera ? Nukuri nakundaga Umugabo wanjye sinashakaga kumwica. Ntanigihe nakimwe nigeze mba Umugore mubi kumugabo wanjye.

Mama aranyitegereza cyane. Numva nshaka kumva avuga ko byibura bwarimwe bizeye Umukobwa wabo.

Mama aravuga ati” Tuje hano kukurebaho bwanyuma kubera ko uri amaraso yacu gusa. 

Papa ati” Naho ubundi ntidushobora kwizera Umukobwa wacu waje guhinduka umugore w’inkoramaraso.

Bamaze kumbwira ayo magambo ashariye gutyo, barahaguruka.

Mama ati” Urabeho Litta, basi nizere ko aha muri Gereza  wicujije, umunsi bazakwica Imana izakire Ubugingo bwawe.

Ayo magambo ya Mama, ndumva amenaguye umutima wanjye. Abakabaye banyumva nibo bambere banteye Umugongo burundu. Ikizenga cy’amarira cyuzura amaso yanjye, ndumva uburibwe burenze mu mutima wanjye, ndumva ugiye guturika.

Mama na Papa bagenda mbareba. Ubwo nabonaga baje kunsura, numvaga icyizere kingarukiye, ariko none bagiye barushijeho gushenjagura Umutima wanjye.

Umurinze wa Gereza araza aramfata maze ansubiza muri Kasho, nicara hasi nubika umutwe mu maguru.

“ Nukuri sinashakaga kwica Umugabo wanjye”



Next episode 3 is Loading

Comments