logo

NEW TALENTS

Stories Group

IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 8

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE 

Episode 8

.

Twaherutse Maritha ambajije icyo Umugabo wanjye yaje ambwira, cyashaririye Umutima wanjye ubwo hari hashize iminsi muhaye amafaranga yagomba kuguramo inzu ngo tuve mu bukode.

.

Author: Chris Nandi Ishimwe.

.

Umugabo wanjye amafaranga narinayamuhaye kuwa gatandatu. Kucyumweru haratambutse, kuwa mbere, kuwa kabiri, kuwa Gatatu, iyi minsi iratambuka. Numvaga ko Umugabo wanjye arimo gushaka iyo nzu. 

Kuwa kane ni mugoroba mvuye kuzi kazi, nageze mu rugo nicara muri salo nduhukira aho. Narimvanye umunaniro mwinshi mu kazi. Muri uwo mwanya natekereje ko ari igihe cyiza cyo kubwira Abakobwa banjye ko tugiye kuva mu bukode. Numvaga ari inkuru nziza iza kubashimisha.

.

Saa mbiri z’ijoro zigeze, abakobwa banjye Linda na Shanella baratashye. Bakinjira mu nzu, nahise mbasuhuzanya ibyishimo byinshi bitewe n’inkuru numvaga ngiye kubabwira.

Shanella na Linda barandebye gusa ntabagira icyo bansubiza.

Ndabitegereza” kubera iki mbasuhuje mugaceceka?

Shanella ati” Mama njye ntabwo nshobora kurenzaho hejuru y’amakosa yawe.

Ndeba Linda.

Linda ati” ibyo Shanella avuze nibyo. Wishaka kutwigiraho umubyeyi mwiza, hejuru y’amakosa yawe.

.

Narababaye. Abakobwa banjye baribaranyanze burundu, kuburyo badatinya kubinyereka.

Njyewe nti” ese kuki igihe cyose mufata uruhande rwa Papa wanyu? Ni ryari njye mwigeze muntega amatwi ngo munyumve ?

Shanella aranseka ati” ese koko mama uba wumva hari icyo kuvuga waba ufite?

Linda ati” kuki ahubwo utiyubaha kandi ushaje? Ahubwo Papa abasha kwihangana rwose.

Shanella ati” Mama udukoza isoni kuburyo numva mfite ipfunwe ryo kuba uri Mama wanjye.

.

Amagambo  Abakobwa banjye bambwiraga buri munsi yaransenyaga buri munsi. Umugabo wanjye yariyaramaze kububakamo burundu ko arinjye mubi.

Inkuru nziza naringiye kubwira nabuze aho nyihera. Barikomereje bajya mu cyumba cyabo. Nasigaye mbabaye, ariko niyemeza kwibagirwa ayo magambo bari bamaze kumbwira.  Narongeye nturisha umutima wanjye ndongera mera neza, kuko sinshakaga gusenya umunezero wanjye, w’uko byibura Imana yambashishije tukaba tugiye kuva mu bukode.

.

Hashize indi minota mike Umugabo wanjye arataha. Yinjiye mpita mubaza ikibazo cya mbere niba inzu yamaze kuyibona.

Yaracecetse ntiyahita ansubiza. Mwitegereje mbona atashye afite igisebe ku guhanga ndikanga. Ndahaguruka ndamwegera ndebe igisebe cye neza.

Njyewe nti” Chr bigenze bite ?

.

Ntiyahita ansubiza aratambuka yicara mu ntebe. Nanjye ndamureba.  Mbona ntabwo ashaka kurebana nanjye mu maso yubika umutwe hasi mu maguru ye. Ndamwegera nicara iruhande rwe.

Hashize akanya yubura umutwe arandeba.

Fred ati” Litta, umbabarire.

Akimbwira gutyo ndatungurwa!

“ Nkubabarire iki Papa Linda?

Fred ati” Amafaranga bayantwaye. 

.

Ako kanya nahise numva ubukonje bwirukanka mu mutima wanjye.

Fred ati” natangiwe n’abagizi ba nabi, barampondagura, bansaba kubaha amafaranga cyangwa bakanyica. Bahise bajya mu modoka baransaka amafaranga barayabona barayatwara.

Mureba mu maso numva mbuze icyo mvuga. Numvise nshitse amaboko n’intege, bitewe n’imyaka yose yarishize nkora cyane mvunika nizigama ayo mafaranga.

Ndamubaza nti” Ese kuki wowe amafaranga angana kuriya warukiyafite mu ntoki?

Ahita arakara azamura ijwi ati” Icyo wowe witayeho ni amafaranga ?

Njye nti” yewe wirakara. Narinkubajije gusa.

Fred ati” wa mugore we ntamutima ugira.

Njye nti” ese ubwo nturakajwe n’ubusa ?

.

Arandeba arahaguruka ati” wabuzwa niki kutampa agaciro, ahubwo ukita ngo kumafaranga banyibye.

.

Arivumbura agenda mu cyumba. Ageze mu cyumba afunga umuryango yegamira kurugi arisetsa. Yarazi neza ibyo yakoze.

Njye nasigaye nicaye muri salo numva nacitse Umugongo. Mu byukuri numvaga mbabajwe nayo mafaranga agiye gutyo. Arik nanone no kuba Umugabo wanjye yatangiriwe n’abagizi ba nabi nabyo byaribimbabaje. Byibura numva nshimye Imana ko ayo mafaranga yabaye igitambo cy’ubuzima bwe.

.

Umugabo Fred ava kumuryango aho yarahagaze ajya kwicara ku gitanda anezerewe cyane aseka

“ Ubu reka ntuze maze kumurangiza”.

.

Ahita yibuka uko byagenze. Uwo munsi saa yine, yahamagawe na ba commisionaire bamubwira ko inzu ibonetse. Inzu ahita ajya kuyireba arayishyura. Amaze kuyishyura, aho gutekereza kuri Litta umugore we wavunitse ashaka ayo mafaranga, yitekerereza kuri Katia, umugore w’ibanga yarafite, Litta atariyarigeze kumenya. 

Amaze kugura iyo nzu yagiye  kwigarurira icyo kunywa n’inshuti ze. Amasaha amaze kwicuma bumaze kwira, ava mu kabari aza mu modoka ngo atahe.

Arimo ataha ageze mu nzira yibaza, icyo aza kubeshya kubeshya Umugore we Litta. Hari igitekerezo yagize maze akomeza urugendo araha.

Ageze hafi yaho batuye, aparika imodoka, avamo, aza kuruhande atoraguye ibuye. Yitegereza ibuye maze araryikubita kugahanga yirema igisebe, arangije asubira mu modoka akomeza urugendo.

.

Aribwo yageze mu rugo afite igisebe kugahanga, abeshya Litta ko yatangiriwe n’amabandi akamugirira nabi bakamwambura amafaranga.

.

Hashize umwanya Litta ava muri salo aza mu cyumba.

Mbona Umugabo yarakaye cyane, nicara kugitanda ndamureba.

Ndamubaza” Ese wakomeje kundakirira ngo nitaye kumafaranga?

Fred ati” Waretse kumbaza ubusa?  Ubundi wanyitaho gute nk’Umugabo wawe, igihe uha agaciro bariya bagabo bawe baguhaye buriya bufaranga!

Ngwa mu kantu kubwo ayo magambo avuze.

Ndamwitegereza cyane mbabaye” 

Fred, wagiye ureka amagambo nkayo ankoza isoni! Ni ryari uzigera umpa agaciro.

.

Linda na Shanella bumva izo ntonganya zacu maze baza  ku cyumba cyacu , bahagarara hafi y’umuryango.

.

Fred arandeba ambwirana umujinya

“ ubundi nabaye umugabo w’ikimara gute, kuburyo nemera kwakira ariya mafaranga wakuye mu buraya bwawe? Ahubwo Imaha ishimwe ko bayatwaye nkakira umwaku wayo yagombaga kunteza.

Ndamwitegereza, mbura ikindi navuga usibye gusuka amarira. Umugabo ahita yigira mu buriri araryama atuje cyane. Njyewe nsohoka mu cyumba, ntungurwa no gusanga abakobwa kumuryango barandeba gusa basa n’abumiwe. Njye ndakomeza nsohoka mu nzu njya kwicara hanze ndarira.

.

Udacikwa na Episode 9

Comments