Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE
Episode 7
.
Duheruka ngwa igihumure nk’ikubita hasi, ubwo narimaze kumva ijambo Umugabo wanjye yaramaze kubwire uwo Mugore.
.
Author : Chris Nandi Ishimwe.
.
Mu kwikubita hasi, mu nzu nabo barabyumvise. Mpita ngerageza guhaguruka vuba na bwangu, mva aho ngenda nihuta cyane nsohoka igipangu nsibira hanze kumuhanda.
Ngeze kumuhanda, numvaga umutima ugiye kumvamo n’umwuka ugiye guhera. Nifata kumutima ngerageza gusohora umwuka ngo niturishe ariko biranga , ahubwo amarira atangira kugwa nk’imvura.
.
Umugabo wanjye Fred yarasohotse ngo arebe ikintu cyari kituye hasi, ageze hanze kumuryango abura ikintu, kuko narinagiye kare. Asubira mu nzu abwira uwo Mugore ko ntakintu abonye.
Uwo mugore amureba mu maso amumwenyurira cyane ari nako yitegereza izo ndabo Umugabo wanjye yamuhaye
Uwo Mugore ati” Ubu koko nagushimira gute Mugabo wanjye?
Fred amufata akaboko baricara mu ntebe.
Fred amureba mu maso ati” Witekereza cyane wibaza uko wanshimira. Wowe ubwawe kuba nkufite nk’umugore wanjye niryo shimwe ryawe kuri njye!
Uwo mugore ahita amugwa mu gituza.
Uwo migore ati” Ese ubu Abagore batabanye n’Umugabo umeze nkawe babayeho bate? Njye nshima Imana yabashije kundobera Umugabo nkawe ukwiye mu bandi bagabo.
Fred aramureba ati” Katia, nawe uri impano y’igitangaza, nabashije gukura mu bandi bagore.
Bararebana , maze barongera barasomana.
.
Uko ibiganiro byabyo byari biryoshye, njyewe narimo ngenda nkurura ibirenge, ikiganza cyanjye gifashe umutima wanjye, numvaga ugiye kunsimbuka ukagwa hasi.
Byageze aho gukomeza gutera intambwe byanga. Amaguru yanjye aragagara ndahagarara. Ndahindukira ndeba inyuma aho mvuye.
.
Amaso yanjye yibukaga gusa ibyo amaze kubona. Amatwi yanjye yumvaga ijwi gusa ry’Umugabo wanjye abwira uwo mugore ijambo rikomeye.
Ubwo nabarebaga, bafatanye bahuje urugwiro, numvise Umugabo wanjye abwira uwo mugore ati”
Ndagukunda cyane Mugore wanjye w’igikundiro. Iyi nzu duhagazemo ni impano narinaragusezeranyije. Namaze kuyishyura amafaranga yose ubu ni iyacu.
Katia yahise amuhoberana ibyishimo bidasanzwe!
Katia ati” Ubu tugiye kuba hano mu Rwanda dutekanye tumeze neza ?
Fred ati” yego
Katia arishima cyane ati” umwana wacu atinze kugera hano ngo yumve iyi nkuru nziza idasanzwe!
.
Maze kwibuka ibyo niboneye nibyo numvise, nafashe amarangamutima yanjye, ndihangana ntega indi taxvoiture. Taxman arantwara. Nawe yabonye ko ntameze neza yanga kumvugisha amagambo menshi.
Twagiye inzira yose nuzuye amarira. Narimaze kwibonera no kumenya ko burya Umugabo wanjye yarafite undi Mugore ntigeze menya. Nyuma y’igihe cyose Umugabo yaramaze ambabaza, noneho hakaba hari hanikubiseho kumenya ko yarafite n’undi Mugore ntigeza menya, byose byahuriye imbere mu mutima wanjye, maze nuzura uburibwe burenze.
.
Nibwo nageze mu rugo mu masaha y’ijoro. Nsanga abakobwa banjye barimo kwiga. Abakobwa banjye ntibaribakivugana nanjye cyangwa ngo banyiteho. Nibwo nicaye mu ntebe akanya gato, hashize akanya ndahaguruka njye mu cyumba cyanjye. Nicara kugitanda ndarira.
Natekereje ukuntu amafaranga yanjye narimaze igihe mvunikira, n’andi ya bantu banjye bari banteye inkunga, ariyo Umugabo wanjye yafashe akajya kuguriramo uriya Mugore we ( Katia) inzu. Aho Niho icyo gukorera Umugabo wanjye cyaziye mu mutwe wanjye.
.
Nsoje kubwira Maritha iyo nkuru, murebye mu maso mbona amarira yamanutse kumaso ye.
Maritha ati” Koko, amafaranga yawe niyo Umugabo yafashe ajya kuguriramo uwo Mugore inzu?
Njyewe nti” yego. Ni amafaranga narimaze igihe kinini nkorera nizigama, kuko nashakaga ko twagira inzu yacu tukava mu bukode. Maze kugeza muri milion 25 , bamwe mu nshuti zanjye za cyera ziba hanze, biyemeje kuntera inkunga bampa milion 10.
Maritha ati” ahita aba milion 35.
Njyewe nti” yego. Nahise nyaha Umugabo wanjye ngo ayashakemo inzu twagura tuve mu bukode. Ariko nyuma y’iminsi mike nyamuhaye, yaje ambwira ikintu cyasharariye Umutima wanjye.
Maritha arandeba ati” Niki yakubwiye?
.
Ntucikwe na Episode 8
Comments