logo

NEW TALENTS

Stories Group

IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 21

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE

Episode 21

.

Janet yavuye ku gatanda ke aza ansatira. Uko aza ntangira kwibaza icyo yaba aje gukora noneho.

.

Author: CHRIS NANDI ISHIMWE.

.

Agera imbere yanjye andeba mu maso mureba mu maso. Ahita amanuka hasi apfuma imbere yanjye aciye bugufi cyane.

Numva ndatunguwe kubona Janet aciye bugufi.

Nyuma ya kanya gato numva ijambo rivuye mu kanwa ke:

“Litta, am sorry!

Ntababeshye ndatunguwe, ndetse umutima wanjye uhise wiyumvamo imbabazi zo kumuha.

Muhereza akaboko kanjye ndamuhagurutsa. 

“Ndakubabariye”.

Ni iryo jambo mpise mu bwira.

Anyitegereza mu maso cyane nk’ufite ikindi cyo kuvuga.

“Ntabwo ari wowe wishe Umugabo wawe, ahubwo niwe wakwishe uhagaze”.

.

Kumva ijambo rimeze gutyo, riva mu kanwa kuwahoze ari Umwanzi wanjye ukomeye muri Gereza birantangaza nabyo.

Aramomeza aravuga:

“Ikibazo nuko isi n’abasi bidatanga ubutabera bukwiye”.

Ndumva Janet anejeje cyane:

“Urakoze”.

Janet:

“Komera shikama. Imana yonyine izaguha ubutabera ukwiye”.

.

Ava imbere yanjye aragenda. Ndiruhutsa mu mutima. Nubwo ntegereje igihano cyanjye cyo kuzicwa, ariko byibura ntangiye kugira agahe keza mu bihe byanjye byanyuma.

.

Bidatinze Abakobwa banjye babonye akanya bagiye gushaa Jovia.

Bagiye kuri Company mu masaha y’umugoroba akazi karangiye. Bari mu modoka ya Bruno bategereje ko ureba ko asohoka. Icyo Abakobwa banjye batazi nuko uwo ari Musaza wabo.

Bruno:

“Nonese uwo mugore muje kureba muramuzi?

Linda:

“Yego, Roman yaduhaye amafoto ye.”

Bruno:

“Ese ubwo uwo mugore muje gupanga iki nawe?”

Shanella araseka:

“Bruno bite ko ibibazo byakubanye byinshi?”

Bruno:

“Ibi bibazo byose ndimo kubaza nuko mpangayikiye umutekano w’Umukunzi wanjye.”

Shanella:

“Hamura rero ntacyo aza kuba. Uwo mugore tugiye kuganira nawe bisanzwe.”

Bruno:

“Ese njye ntabwo najyamo muri icyo kiganiro cyanyu?”

Shanella:

“Oya se kandi. Ibyo tugiyemo ni Family issues.”

.

Bruno areba Linda:

“Chou wakumvisha Shanella ko nanjye namaze kuba umuryango”.

Linda:

“Hari ikibura kugira ngo ube we.”

.

Uwo mwanya babona Jovia asohoka, Shanella ahita asohoka mu modoka agenda amusanga. Linda agiye gusohoka Bruno aramufata.

Bruno:

“None njye biragenda gute?”

Linda:

“Chr uraba utembera ndaza kuguhamagara uze udufate.”

Bruno:

“Sawa da! Ubwo ntaraba family.”

Linda nawe ahita asohoka mu modoka ya Bruno. Shanella we yaramaze kugera imbere ya Jovia.

Shanella:

“Excuse me, twavugana gato?”

Jovia amubonye aratangara!

“Shanella ni wowe?”

Linda ahita ahagera, Jovia nawe aramubona.

“Dore na Linda disi! Kubera iki muri hano?”

Shanella:

“Uratuzi?”.

Jovia araseka:

“Ndabazi nubwo mwe mutanzi. Ndi inshuti ya Mama wanyu nkaba naranakoranaga na Papa wanyu.”

Linda:

“Ni byiza kuba utuzi natwe turakumenye. None waduha agahe gato tukavugana?”

Jovia:

“Ntakibazo rwose uko mubishaka.”

.

Bahita bashaka ahantu heza baza kuganirira. Linda na Shanella bamubwira ko Mama wabo ariwe wababwiye ko baza kumureba akabaha amakuru yanyayo kuri Papa wabo

Jovia arabitegereza:

“Nahise mbyumva muri ba Daddy Girl. Mwumvaga Papa wanyu kurusha Mama.”

Shanella:

“Ariko ubu  noneho turashaka kubumva bombi.”

.

Jovia akora mu isakoshi ye akuramo telephobe Tablet.

Jovia:

“Reka mbibereke mureshe amaso aho kubyumva”.

.

Jovia abashyiriramo aka video Papa wabo Fred arimo gusambanira na Janet muri Office.

Linda na Shanella, bumva baratengushywe, agahinda karabica.

.

Next Episode 22

Comments