Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE
Episode 14
.
Ntunguwe no kubona umuntu uje kunsura ari Roman, inshuti yanjye magara twarituziranye kuva cyera.
Ndakomeza ntera intambwe ngera aho yicaye ndicara turebana mu maso.
Roman aranyitegereza cyane mu maso , nanjye ndamureba.
Njye:
“Koko nawe bigutwaye imyaka ibiri yose kugira ngo ubone kwiyumvisha ko warukwiye kuza kunsura muri Gereza?”
Roman:
“Litta umbarire...
Mpita muca mu ijambo atarasoza kuvuga.
“Ntabwo nigeze niyumvisha ko nawe wari mu nshuti zantera Umugongo.”
Roman:
“Litta sinigeze nkutera Umugongo.”
Njye:
“Ariko imyaka ibiri irashize ndi hano muri Gereza ntiwigeze uza kundeba. No mu rukiko ntiwigeze ugaragara.”
Roman:
“Litta buretse. Ubu nibwo namenya ibyakubayeho.”
Njye:
“Uravuga ibiki ngo nibwo wamenya imyambayeho?”
Roman:
“Maze imyaka ibiri naroherejwe hanze muri mission.”
Njye:
“Bivuze ngo woherejwe hanze mbere yuko nica Umugabo wanjye nkafungwa?”
Roman:
“Yego. Nagarutse ejo hashize. Nibwo namenye ibyakubayeho”.
Numva mbabajwe no kuba nahise mucira urubanza.
Njye:
“Roman, am sorry kuba mpise nkucira urubanza.”
Roman;
“Oya ntakibazo kubera ko watekerezaga ko nanjye ndi mu gihugu nkaba narakwirengagije.”
Njye:
“Rero uko wabimenye niko byagenze. Byarangiye Umugabo wanjye mwishe.”
.
Roman ahita amfata ibiganza andeba mu maso.
“Litta nzi ntabwo yakwica Umuntu. Njye nizeye ko utigeze wica Umugabo wawe.”
Njye:
“Narabikoze Roman .
Roman:
“Ntabyo wigeze ukora. Nibyo warufite uburakari ugerageza guhana Umugabo wawe ukoresheje iriya nkoni y’amashanyarazi ariko ntiwigeze ushaka kumwica.
.
Ndumiwe kubwo ayo magambo ya Roman. Ni ubwa mbere mbashije kubona umuntu unyumva, unizeye ko ntigeze koko nica Umugabo wanjye.
Roman akomeza kundeba mu maso.
Njye:
“Nubwo uvuga ko unyizeye ariko byarangiye apfuye.”
Roman:
“Ndacyahagaze ku ijambo ryanjye ntabwo wamwishe. Kubera ko ndagusobanukiwe neza.”
Njye:
“Ariko nyuma yo kumukubitisha umuriro, nagarutse mu rugo nsanga yapfuye. Urumva atarinjye wamwishe?
Roman:
“Nabonye statement( ubuhamya) watanze kuri Police. Ndetse n’inkoni wakoresheje nayibonye. Wavuze ko waregeye umuriro wagombaga gukoresha utakwica umuntu. Siko bimeze ?”
Njye:
“Yego, umugabo wangurishije iyo nkoni y’amashanyarazi yari yanyeretse neza igipimo cy’umuriro utagira icyo utwara umuntu.”
Roman:
“Rero nshingiye kuri ibyo n’ukuntu nkuzi, ntabwo wakwica umuntu.”
Njye:
“Ese buriya wasanga naragize umujinya mwinshi, bigatuma nzamura nkarenza igipimo baribanyeretse!”.
Roman:
“Litta ndakuzi. Njye suko nizera ko byagenze. Kandi Umugabo wawe nari muzi.”
.
Kubona Roman we anyizera, ndumva binsubijemo imbaraga. Niwe muntu winyine ubashije guhagarara kuruhande rwo kudahita anshira urubanza, mugihe abandi bantu bose banteye Umugongo burundu.
Roman, ni inshuti yanjye kuva cyera mu busore bwacu. Yambaga hafi mu bihe bitandukanye. Niwe nshuti ya mbere nziza nagize mu buzima bwanjye.
Maze no gushaka yakomeje kumbera inshuti magara.
Nigihe nabaga nashobewe, mfite agahinda, hari ibindemerereye niwe najyaga kureba tukaganira agatuma nongera kwiyumva neza.
Nta kintu namuhishaga yarazi inkuru y’ubuzima bwanjye bwose ndimo gucamo. Ntawundi muntu wabashaga kunyumva nkawe.
Hari umunsi umwe ahubwo nigeze kugira ibitekerezo kuri we. Ntangira kumva ko ariwe wakabaye ari Umugabo wanjye.
.
Rya joro igihe nkubwitwa n’Umugabo wanjye, bitewe nuko narimubajije kumanyanga ye yirukanwa mu kazi, maze nagera no mu rugo mugitondo nkasanga yamaze kubahamagara no kubabwira amagambo aza gutuma arinjye ugaragara nk’udashobotse, byatumye nkomeza kumva uburbwe.
Numvise no kujya mu kazi ntaribuze gukora. Ahantu nagombaga kujya ngo numve ntuje ni kwa Roman.
Nahise mjya kwa Roman, ngira n’amahirwe nsanga ntiyagiye mu kazi. Iyo yambonaga ngiye kumureba yahitaga amenya ko hari icyabaye kitameze neza.
Yaranyakiriye, ahita antegurira vuba vuba icyo narya cyoroshye. Ndarya hanyuma turaganira byose uko byagenze. Yababajwe no kumva ko Fred yankubise.
Roman yarasakuje cyane:
“Ariko se kiriya gucucu kitamenya agaciro kawe nk’umugore, umuntu azagikorere iki?”
Byaramubabaje cyane ndabibona.
Roman:
“Ariko se ni gute Umugabo agira umugisha wo kugira Umugore mwiza ariko ntabimenye ngo abige agaciro?. Ni ryari Fred azigera amenya ko afite Umugore wa Zahabu nkawe? Umugore wihangana, Umugore ufite ubwenge, Umugore ufite urukundo, Umugore w’ubaha, Umugore w’ubwiza imbere n’inyuma. Ibyo azabimenya ryari?
Numvaga agaciro kose Roman ampa, ariko Umugabo wanjye atabona, nkumva ndushijeho kubabara cyane.
Roman namweretse ibikomere mfite mu mugongo natewe n’umukandara Umugabo wanjye yari yampondaguye.
Yahise ajya mu cyumba azana imiti y’ibanze aba afite aho mu rugo, atangira kumfasha.
Roman:
“Ryama wubitse Umugongo”.
Nararyamye, maze atangira kwita kubikomere byanjye.
Roman:
“Ndizera ko vuba uza kumera neza. Ariko Umugore nkawe ntabwo aba akwiye kubabazwa pe! Rimwe hari igihe nzagira umujinya nakubitana na Fred ugasanga mukuye amanyo”.
Nahise nseka:
“Oya Roman, ntuzashyire ubuzima bwawe mu byago kubera njye.”
Roman:
“Ntabwo ubuzima ubayemo bunezeza habe na gato. Ikimbabaza cyane n’ukuntu yamaze no kuguteranya n’abana badashobora kukumva.”
.
Yafashe imiti ayisubiza mu cyumba, nibwo namukurikije amaso.
“Ubundi ni wowe wakabaye uri Umugabo wanjye”.
Niko navugishije, ariko ntiyigeze anyumva.
.
Uyu munsi wanone.
Prison Guard arimo kutwereka ko igihe cyo kuganira cyarangiye.
Njye:
“Roman wakoze kuza kundeba. Nejejwe no kuba byibura wowe unyizera. Kandi niko byahoze kuva na cyera.”
Roman:
“Kubera ko nkuzi bihagije Litta.”
Njye:
“Ubwo wagarutse mu Rwanda, ujye umfashe undebere Abakobwa banjye umpe amakuru muri iki gihe bataranyica.”
Roman:
“Nzajya mbikora. Kandi nyizera hari icyo ngomba gukora”.
Prison Guard ahita adutandukanya, Roman aragenda, nanjye ngarurwa aho dufungirwa.
.
Gusa reka mbabwire. Nongeye kumva umunezero mu mutima bwa rimwe byibura. Byibura habonetse umuntu umwe unyizeye utanshira urubanza.....
.
Udacikwa na Episode 15
Comments