logo

NEW TALENTS

Stories Group

IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 24

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE.

Episode 24

.

Nyuma yo kumva inkuru yose tubwiwe na Roman na Jovia, hari ikintu gikomeye giteye agahinda tumenye.

Papa yaduhumye amaso.

Twateye Mama umugongo aho kumwumva mugihe yaradukeneye.

Twamuciriye urubanza.

Twamwambitse isura mbi.

Icyo tutamenye nuko yari umugore wihangana, wihanganiye byose.

.

Author: CHRIS NANDI ISHIMWE.

.

Roman areba uko abakobwa barimo gusuka amarira.

Barababaye rwose.

Batengushywe na Papa wabo bizeye buhumyi.

Barahaguruka bareba Roman.

Linda:

“Ngaho tujyane mu rugo kandi urakoze.

Roman:

“Ntakibazo, mwagombaga kumenya ukuri.

.

Roman arabatwara abageza mu rugo. Baricara gusa baratuza. 

Ntawe ugifite imbaraga zo kugira nakimwe akora.

Imitima yubuzuye uburibwe bwo kuba bamaze kubona ko batereranye Mama wabo.

Ntaguteka

Ntapeti

Ntanyota

Baratuje gusa. 

Amasaha niyo arimo kwibara gusa. Amasaha amaze gukura bagerageza kuryama, ariko ibitotsi biranga.

Buri wese arara atekereza kugahinda bateye Mama wabo.

Bibaza ukuntu bizeye Papa wabo, burya batigeze bamenya.

.

Bwaracyeye.

Ijoro ritandukanye ntagusinzira. 

Telephone ya Linda irasona, bruno niwe Umuhamagaye.

Linda aramwitaba ariko akonje cyane. Ntambaraga agifite zo kuvuga. Bruno arabyumva amenya ko hari ikibazo.

Yibaza icyo Umugore bagiye guhura nawe ejo yababwiye.

Linda:

“Chr ntumbaze byinshi, ahubwo niba ufite umwanya ngwino uduherekeze.

.

Bruno abageraho, asanga bamaze kwitegura binjira mu modoka ye.

Abona barasa bitandukanye nuko yarasanzwe abazi.

Bruno:

“Ese hari icyabaye?

Linda:

“Chr ungiriye neza waba umpaye akanya ko kutambaza byinshi.”

Bruno:

“Sawa.”

Yatsa imodoka baragenda.

Umuhanda wose ntawe uvuga. Bruno arimo kwibaza byinshi.

.

Mu mutwe wa Linda na Shanella, baribuka amagambo ya Roman gusa.

“Mama wanyu yabayeho igihe cyose yihanganira Papa wanyu utarushobotse namba.”

“Litta ntayashoboraga kubumbura akanwa ngo agire icyo yavuga imbere ya papa wanyu. Yarategetswe guceceka gusa, akacyira amategeko gusa ya Papa wanyu.”

“Kutagira icyo yumvikana na Papa wanyu gusa byatumaga akubitwa. Ariko Papa wanyu akaza imbere yanyu abereka uburyo Mama wanyu ari mubi”.

Ayo yose ni amakuru bamenye batigeze bamenya mbere hose.

.

Bakomeza kugenda bibuka buri nkuru yose.

“Papa wanyu yari umwiyemezi cyane.”

Mbere yuko abana Mama wanyu, yari yaramubeshye ko iriya nzu mubamo yari iye.

Ariko yarebeshyaga.

Yashakaga kwemeza Mama wanyu gusa.

Yari Umugabo uryoshya gusa.

Mama wanyu yaje kumenya ukuri bamaze kubana. Inzu ntiyari iye yari inkodeshanyo.

Nta faranga narimwe Mama wanyu yigeraga apfa kubona rivuye kuri Papa wanyu. 

.

Shanella uko agenda yibuka ibyo byoseeee arongera araturika ararira. Shanella amufata kumatako aramukomeza. Shanella aryama kubitugu bye.

“Papa yari Umubeshyi.”

Baribuka neza ukuntu yari Umugabo ushimwa na buri wese.

Yari mwiza imbere y’abaturanyi bose 

Yafashaga buri wese

Yatahaga ibirori bya buri wese, kandi akabatwerera bishimishije.

Yatabaraga abagize ibyago bose akabafasha.

Yari Umugabo, Abagore babandi bagabo batangaho urugero rwiza.

Ariko ibyo byose yarabeshyaga, yari ikirura mu rugo, ariko imbere y’abakobwa be na Rubanda akigira intama nziza.

.

Bidatinze bagera kuri gereza.

Bruno aratangara:

“Niki muje gukora kuri Gereza.”

Linda:

“Tuje gusura Mama.

Bruno agwa mu kantu:

“Mama wanyu se arafunze.”

Linda aramureba gusa, Bruno yibuka icyo Linda yamusebye 

Guceceka ntakomeze kumubaza byinshi

.

Bagera aho basurira.

Prison Guard aza kumbwira ko Abakobwa banjye bagarutse kundeba. Umutima wanjye urishima.

Ntangiye kumva icyizere ko ndimo gutangira ubumwe n’abakobwa banjye, nubwo habura igihe gito nkicwa.

Mbere yuko ngenda, ndeba Janet. Hari ikintu nshaka kwereka abakobwa banjye.

.

Prison Guard aratujyana njye na Janet, tugera aho abakobwa banjye bategerereje. 

Ntunguwe no kubona barikumwe n’Umusore ( Bruno) ariko sinabikomeza kuko barakuze birumvikana ko bagira abakunzi. 

Gusa Bruno we ambonye arikanga cyane bigararagarira buri wese....

Janet we yarasanzwe azi Bruno.

Ahita abaza:

“Abakobwa bawe barakorana iki na Mukeba wawe?”

Linda na Shanella bagwa mu kantu!

Linda:

“Muravuga ibiki?

Janet:

“Uwo Musore yitwa Bruno. Ni Umuhungo w’Umugore wa Papa wanyu”.

Linda yumva umutima uramusimbutse.

Utangira gutera cyane.

Abira icyuha.

Bruno nawe aguye mu kantu! Ahinda umushitsi.

.

Udacikwa na Final Episode.

Comments