logo

NEW TALENTS

Stories Group

IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 1

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE

Episode 1

Nitwa Litta, niyiciye umugabo wanjye nakundaga cyane kuruta ibindi byose bibaho, nkatirwa igihano cy’urupfu.

Maze imyaka ibiri n’amezi arenga muri Gereza ntegereje igihe igihano cyo kwicwa kwanjye kizashyirirwa mu bikorwa. 

Buri munsi wose utambutse, nsigara mbara igihe gisigaye ngo nicwe. 

Igihe nicaga Umugabo wanjye niyo nkuru yari mu bitangazamakuru ahantu hose. Nabaye umugore wa mbere wanzwe muri Societte, ntanumwe wabashaga kuba yanyumva. Ubwo Police yazaga kumfata mu rugo iwanjye, hanze hari huzuye abaturage benshi. Naratutswe bikomeye, abandi bangaragariza umujinya w’indengakamere bafata amabuye bakajya bayantera. Nubu aho nicaye muri Gereza nigunze mfite ibikomere bitandukanye by’ayo mabuye natewe.

Ninjijwe muri Pandagari, ndimo mvugirizwa akururu. Abana banjye babiri b’abakobwa bandeberaga kure cyane. Bari bamfiteye umujinya urenze. Amaso yabo yariyatukuye cyane kubera kurira. 

Amarira yabo yo kuba nishe Papa wabo mwiza, nayumviraga imbere mu mutima wanjye. Kandi ndabyumva narimaze kubatera igikomere batazigera bapfa gukira. 

Ninjijwe muri Pandagari, abakobwa banjye bareba, ntibashakaga kunyegera cyangwa kuba bavuganira Mama wabo w’umwicanyi.

Police yarahagurutse, turagenda, amajwi y’abaturage agenda ankurikira bavuga ngo” ni banjyane nkanirwe urunkwiye. Twagiye umuhanda wose ndimo kumva umutima wanjye wuzuye agahinda wenda guturika..amarira yari yuzuye amatama yanjye yose.

Twageze kuri station police, huzuye  abanyamakuru batandukanye bashaka kumbaza impamvu nishe Umugabo wanjye urupfu rubi rw’indengakamere. 

Mu byukuri ntacyo numvaga cyo kuvuga muri uwo mwanya.

Amajwi y’abanyamakuru yazengereje amatwi yanjye kubera ibibazo byabo bambazaga. 

Barambazaga bati” Wa mugore we niki cyaguteye kwica Umugabo wawe mwiza w’intangarugero? Umugabo wamutima mwiza warukunzwe na buri wese?

Narebye abanyamakuru, ariko mfunga akanwa kuko numvaga ntagisubizo mfite cyo kubaha. Ahubwo naraturitse ndarira mbona isi yose irimo kuncira urubanza.



Nibyo Umugabo wanjye yari mwiza, yari intangarugero, yari inyangamugayo, yarakunzwe rwose kubwo umutima we mwiza. Ariko ibyo sinashakaga kubyumva.

Ninjijwe imbere muri station Police ndafungwa.  Iryo joro ndara hasi kuri sima ikonje. Ni ibwa mbere narimfunzweho. Iryo joro ryarangoye. Umunsi ukurikiyeho haje Umupolice uje kumpata ibibazo. Yambajije buri kibazo cyose ashaka. Ariko akanwa kanjye kari kagobwe ntacyo numvaga mfite kuvuga nakimwe.

Nakorewe dosiye yoherezwa mu rukiko. Nsindwa byihuse ntaburanye kuko ntacyo numvaga mfite nakwireguza mu rukiko. Narakatiwe , nkatirwa igihano cy’urupfu. Maze gukatirwa banjyana muri Gereza.



None maze imyeka ibiri mfunzwe,.mbaho ntegereje igibe bazanyicira. Iyi myaka ibiri yose maze hano muri Gereza ishize akanwa kanjye katarabumbuka ngo kavuge ijambo na rimwe.

Amajoro yanjye yose aba ari mabi kuko ndarana uburibwe burenze cyane utakwiyumvisha. nubwo arinjye wishe Umugabo wanjye ariko urupfu rwe rwarancenguye cyane, rumbabaza buri joro. Iyo mfunze amaso yanjye ntakindi mbona uretse urupfu rw’umugabo wanjye.

Kuva nafungwa, umuryango wanjye , habe Mama cyangwa Papa cyangwa Musaza wanjye, ntanumwe uraza kunsura narimwe muri Gereza. Abana banjye nabo ntibigeze narimwe baza kunsura muri Gereza. Inshuti zanjye zo zahise zitandukanya nanjye burundu.

Muri Gereza mba ndi Njyenyine, nicaye njyenyine, n’abandi bagore dufunganye ntanumwe unkunda. Ikimfasha kugira ngo iminsi yicume, mba nsoma Bibiliya. Igihe cyose nkunda gusoma amagambo yo muri Zaburi kuko niho haba amagambo menshi ampumuriza.



N’igitondo cy’uyu munsi, mu gitabo cya Zaburi niho nabyutse nsoma kugeza muri aka kanya. Gusa umwe mu bagore dufunganye witwa Janet yakomeje kunyitegereza cyane. Aba arahagurutse aza kwicara iruhande rwanjye. Ndamureba gusa kuko n’ubundi sinkunda kuvuga kuva nagera muri Gereza akanwa kanjye karagobwe karafunga burundu.

Ubwo ndamureka ndakomeza ndisomera igitabo. Gusa Janet akomeza kundaba nkushaka kugira icyo avuga ariko ndabyirengagiza.

Hashize Janat araturika araseka, njye ndamureba gusa.

Janet avuga arimo anseka ati” Biratangaje cyane ukuntu Dayimoni nkawe y’umwicanyi yimariye mu gusoma bibiliya! Ese wibwira ko Imana izakubarira amaraso wamennye ukarya mu ijuru? 

Ndamureba gusa sinamusubiza. Kuko ndumva ntacyo kuvugana nawe. Abonye ntacyo mvuga afata amaguru yanjye arayanyeganyeza, ashaka kunshotora ngo mvuge.

Arambwira ati” uko wasoma igitabo kose n’ubundi Umugabane wawe ni mu kuzimu

Ndamwitegereza cyane, maze bwa mbere mfungura akanwa kanjye ndamubwira nti” Janet cisha make kuko guca urubanza rwaho umuntu uzajya ntabwo biri mu biganza byawe.

Maze kumusubiza gutyo aranseka.

Ndongera ndamubwira nti” Isi ica imanza zibera, ariko Uwiteka Nyiribihe niwe gusa uca urubanza rutabera. 



Janet yumva ayo magambo mvuze ndi Umusazi, ariko nyewe nzi neza icyo narimubwiye. 

Isi yanshiriye urubanza uko ibyumva, ariko muri njye mba numva ntegereje Urubanza rw’ukuri rw’Uwiteka. Muri ako kanya haza umuseriveya ( bamwe bacunga Umutekano muri Gereza) aza aho dufungiye ahagarara kumuryango ahamagara izina ryanjye nditaba.

Arambwira ati” ufite abashitsi.

Akimara kumbwira gutyo ndikanga! Numva ndatunguwe birenze. Kuko kuva nakatirwa nkafungwa sinarinarigeze nsurwa narimwe. Numva akayaga gaciye mu mutima wanjye, numva ngize amatsiko arenze yo kureba mu maso, abantu batinyutse kuza kunsura ndi igicibwa. Ubwo mpagarukana agaseko, ariko kaguma imbere muri njye gusa. Numva nyuma y’igihe gishize nihebye hari ibyiringiro bigarutse kumana. 



Ubwo Umuseriviya aranjyana mfite amatsiko menshi. Ngeze aho infungwa ziganirira nabaje gusura, mbona abaje kunsura ndaturika ndarira amarira ashoka kumatama, no gukomeza gutera intambwe ibisanga birananira......

.

Duhurire muri Episode ya 2

Comments