logo

NEW TALENTS

Stories Group

IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 3

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE 

Episode 3

.

Author : Chris nandi Ishimwe 

.

Nyuma yuko Ababyeyi banjye bagiye barushijeho gunshengura umutima, ndumva ubihe by’umwijima ndimo bikabije gusharira.

Umutima wanjye nawo ntusibwa kwicuza impamvu uburakari nagize bwanteye gukora ikintu kidakwiye, bigatuma niyicira Umugabo wanjye.

Ubundi bijya kuba, hari ikintu kibi narimaze kumenya ku mugabo wanjye. Wa Mugabo abandi babonaga nk’infura y’i Rwanda. Ariko yari Umugabo uhishe byinshi. Iteka akaba arinjye ugaragara nk’umuntu mubi kuri we. Gusa muri iryo joro ikintu narimaze kumenya cyo, byari bigoye ko nacyihanganira.

Nageze mu rugo narakaye cyane. Umutima wanjye warugeze ku iherezo ry’ubugambanyi nagiye nkorerwa.

Ninjiye mu nzu nkuko bisanzwe! Nsanga abakobwa banjye babiri mu nzu, barimo kwiga barimo kwitegura ama exames ya kaminuza. Narabasuhuje ariko ntibansubiza. Muri iyo minsi umubano wanjye n’Abakobwa banjye ntabwo warumeze neza. Kubera ko Papa wabo yari yaraberetse ko ndi Umugore mubi wamunaniye, maze Abakobwa banjye babyizera gutyo! Mu byukuzi sinzi niba nabarenganya ariko niko byagaragaraga rwose. Byaragaragaraga ko arinjye mubi koko!

Naricaye mu ntebe yaho muri salo, ngerageza gushakisha umutuzo ariko biranga. Amasaha niko yarimo yicuma.. bigeze nka saa tanu z’ijoro ndimuka mva muri salo njya mu cyumba cyanjye. Nicaye kuburiri, maze ibitekerezo bibi bitangira kuzura mu mutwe wanjye ari uruhuri. Numvaga nshaka kuza guhana Umugabo wanjye bikomeye. Nkamuha isomo ry’uburibwe narimfite. Muri uko gutekereza cyane , hari igitekerezo cyanje mu mutwe 

Umugabo wanjye yaratashye iryo joro. Yarabibonye ko narakaye ntiyagira icyo amvugisha. Kubera ko yari yanasinze ariko bidakabije yahise ajya mu buriri araryama. Njye narimpagaze aho mu cyumba hafi y’umuryango. Uko namurebaga, umujinya niko warushijeho kugenda uzamuka uba mwinshi. Narimaze kurambirwa iyicarubozo umugabo wanjye yankoreye, nubwo ntawe wanyizerega bitewe nuko Umugabo wanjye yaragaraga. 

Nategereje ko abanza gufatisha ibitotsi.  Maze kubona ko asinziriye neza, nagiye muri stock nshaka umugozi ukomeye maze ndawuzana mfata Umugabo wanjye ndamuzirika bikomeye. Maze kumuzirika nicaye hasi aho mu cyumba. Umugabo wanjye yagiye kwicura asanga namuhambiriye cyane ahantu hose. Yankanze antontomera ngo muhambure. Ariko ntacyo byarigutanga. Numvaga aho bigeze Umugabo wanjye namuhaze.

Amasaha yarisunitse buracya. Abakobwa banjye bariteguye bajya ku ishuri. Nakoze uko nshoboye ntuma bava mu rugo batamenye ibyo nakoreye Papa wabo. Kandi birirwaga ku ishuri bagataha ni mugoroba. 

Numvaga uwo munsi ngiye guhana Umugabo wanjye bikomeye, nkatuma yicuza.

Hari igitekerezo narinagize cy’uburyo ndibumuhanemo. Ubwo buryo bwaributeye ubwoba, ariko numvaga aribwo ndaba muhanye neza bitewe nibyo yankoreye, bikaza gutuma yicuza.

Navuye mu rugo nikoza ahantu ku muntu angurisha agakoresho ka mashanyarazi ( ni agakoresho inzego z’umutekano zikunda gukoresha bakubitisha umuntu amashanyarazi iyo barimo kumutoteza hari amakuru bashaka kumukuramo) uwo muntu yarakangurishije maze ngaruka mu rugo.

Ninjiye mu cyumba maze mfata umugabo wanjye muhirikira hasi ahanutse kugitanda. Narimfite uburakari burenze ubw’intare y’ingore.

Umugabo arambaza ati” ibi n’ibiki urimo gukora Litta

Musubizanya uburakari  nti” Ntamuntu numwe wigeze unyumva, kubera uburyarya bwawe. Aka kanya ngiye kwishakira ubutabera bwanjye. Njye nawe n’igihe cyo kubwizanya ukuri.

Umugabo yaransetse! Yambonaga nk’akajiji gatereyeho.

Ndamubwira nti” Uko waseka kose ndi seriye kubigiye kuba.

Umugabo ati” Litta, ndi Umugabo ufite kunyubaha.

Njye nti” Papa Linda, narakubashye ndakugandukira cyane, ariko wowe ungira itorosho ukandagiraho buri munsi uko ushaka 

Umugabo arandeba gusa ntiyagira ijambo avuga. Njye niko amarira yatangiye kumanuka kumatama.

Mubazanya agahinda gakomeye nti” Papa Linda kuki wamfashe gutya nagukoreye iki? Ese kuki utigeze uhaga kubabaza Umutima wanjye? Kuki imbere y’abantu wigiraga intama, ariko imbere yanjye ukambera ikirura? 

Umugabo akandeba gusa.

Ndakomeza ndamubaza nti” Ko nagerageje kuba Umugore mwiza, niki cyaguteye wowe kutambera Umugabo mwiza? 

Umugabo ati” Litta ndavuze ndekura.

Njye nti” Ariko kuki Abagabo mukunda kwihagararaho mu byaha byanyu? 

Umugabo ati” ndavuze mpambura. Ibyo tuvugana byose tubivugane wandekuye. Uranyumva neza.



Numvaga uko akomeje kunkanga no kwihagararaho mu mvugo ye binteye umujinya.

Ndamubwira nti” Byibura bwarimwe watuje ukagabanya ubwo bukaka?  Ariko n’ubundi ndabona utaribuze kunyumva byoroshye. Papa Linda wanyishe urubozo.



Ubwo naramwegereye maze natsa agakoresho kanjye kamashanyarazi. Natangiye kumukubitisha amashanyarazi mfite umujinya mwinshi, nuzuye agahinda kose nibukaga yagiye antera. 

Amashanyarazi yaramukubise aranoga hamwe atangira kurira nk’Umwana. Nanjye nageze aho mbona ko munogeje ndekera aho. Mbonye ko yanoze naramuhambuye. Kubera ukuntu yari yanoze ntiyashoboraga no kuba yahaguruka cyangwa ngo yinyagambure. Namusize aho njya muri dushe koga. Maze koga ndambara neza mva mu rugo nigira mu kazi. Natekerezaga ko araza koroherwa akongera akamera neza. Numvaga namwigishije isomo, atazongera kumfata uko yamfataga.



Mu masaha y’umugoroba abakobwa banjye Linda na Shanelle batashye bageze mu rugo, basanze Papa wabo agaramye hasi muri Salo yapfuye. Nanjye ubwo nageraga mu rugo nakubiswe n’inkuba mbona Umugabo wanjye yapfuye. Abakobwa banjye bandebanye uburakari.

Barambwira bati” Mama reka ayo marira yawe kuko twamenye ibyo wakoze.

Bahise banyereka ka gakoresho kanjye kamashanyarazi nakoresheje. Bakabonye narinagataye mu cyumba. Ndetse baribamaze no guhamagara Police kuko yahise ihagera. Nuko nahise mfatwa nshinjwa kwica Umugabo wanjye. 

Mu byukuri bantwaye, nanjye ntumva neza urupfu rw’Umugabo wanjye.

None nakatiye igihano cyo kwicwa, burikanya mba ntegereje isaha ya nyuma.

.

Next Episode 4

Comments