logo

NEW TALENTS

Stories Group

IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 23

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE

Episode 23

.

Linda yegera kurukuta aho abonye amafoto, abona ni amafoto atandukanye ya Mama kuva akiri inkumi amanitse aho mu nzu ya Roman.

.

Author: CHRIS NANDI ISHIMWE.

.

Linda arahindukira areba Roman. Roman aza iruhande rwe.

Linda:

“Roman, ni gute amafoto ya Mama wanjye amanitsemo hano?”

Roman:

“Aya mafoto afite inkuru ndende iri inyuma yayo. Iyi nkuru nayo muzayimenya.”

Linda:

“Mbwira ko naho bihuriya n’uburaya bwa Mama, Papa yatubwiraga?”

Roman:

“Mbibasubiriyemo ntanarimwe Mama wanyu yigeze aba uwo Papa wanyu yababwiraga”.

.

Linda aramwizera asubira kwicara. Roman akomeza kubabwira amakuru atandukanye y’ibyo batigeze bamenya.”

Roman:

“Mama wanyu yatangiye kubangamirwa na Papa wanyu bakibana, mwe mutaranavuka.

.

Umunsi umwe hashize amazi atanu njye na Fred tubanye.

Niwe wakoraga gusa.

Nanjye nashakaga kugira icyo nkora, kugira ngo duhuze imbaraga zo kwita kurugo rwacu. Nashakishije akazi mu byo narinzoberewe gukora.

Akazi narakabonye. 

Muri iryo nagombaga kubiganiraho n’Umugabo wanjye.

Yaratashye.

Ndamwakira 

Hanyuma musaba akanya ngo tuganire.

“Nabonye akazi”.

Niko nahise mubwira. Aho kwishima yajimye kumaso mbireba.

“Kubera iki bitagushimishije kandi ari ukugirango dufatanye cher?”

Fred:

“Wabonye akazi hehe?”

Njye:

“Mu ruganda rukora imyenda.”

Fred:

“Wowe gukora singombwa. Buri kimwe cyose nzajya nyimenya.”

Njye:

“Ariko sinumva impamvu ubihakanye.”

Fred:

“Niko mvuze ndi Umugabo wawe. Wowe uzaguma hano wite kuri burikimwe nk’umugore, nanjye nk’umugabo nzajya nanga ibikenewe byose.”

.

Byarambabaje.

Numvaga mfite ubushake bwo gukora. Nakomeje kugerageza kumwumvisha ko bikwiye ko nanjye ngira icyo ariko arabyanga.

Byarambangamiye. Nabimwibutsaga buri joro ko nanjye mfite uburenganzira bwo kugira icyo nkora.

Ariko we yahise abifata nk’agasuzuguro. 

Yavuze ko wasanga hari icyo ngamije kirimo gutuma mpatiriza cyane kujya mu kazi.

“Cyangwa urashaka kujya kuba indaya.”

Iryo jambo rishengura umutima ryavuye mu kanwa ke.

Yageze atumiza ababyeyi banjye.

“Uyu Mugore arananiye, ntagishaka kunyumva.”

.

Ababyeyi banjye baramwumvise.

Igihe cyose imbere yabo niwe wabaga ari umunyakuri.

.

Roman amaze kubwira abakobwa banjye iyo nkuru, nayo irabarenga.

Shanella:

“Kubera iki se Papa yarwanyije cyane ko Mama yajya mu kazi.”

Roman:

“Hari ikintu Papa wanyu yarimo ahisha kuva ku itangiriro, atashakaga ko Mama wanyu yamenya.”

Linda:

“Icyo kintu cyari igiki?”

Roman:

“Nanjye nakimenye uyu munsi.”

Linda:

“Nigiki?

Roman:

“Urwo Ruganda Mama wanyu yashakaga kujya gukoramo, hakoragamo Umukobwa witwa Vanessa waruzi ibanga rya Papa wanyu.

Shanella:

“Iryo banga nirihe se ?”

Roman:

“Papa wanyu yarafite undi Mugore mbere yuko abana na Mama wanyu.

Linda na Shanella noneho bumva barapfuye barashize. Shanella yumva umubiri we urakonjaraye utangira kugagara yumva.

Roman:

“niyo  mpamvu Papa wanyu atashakaga ko Mama wanyu yazajya gukora aho akamenyana na Vanessa.

Shanella:

“Nonese ibyo Mama yaje kubimenya?”

Roman:

“Oya. Mama wanyu ntiyigeze amenya ukuri kw’impamvu Umugabo we yanze ko ajya mu kazi icyo gihe. Yamenya ukuri uriya munsi Papa wanyu apfa.”

Linda:

“Noneho birumvikanye icyatumye Mama akubitisha Papa amashanyarazi kugeza apfuye.”

Roman:

“Ntabwo icyateye Mama wanyu buriya burakari, ari uko yaramaze kumenya ko Papa wanyu yahoze afite undi Mugore.....

Shanella araturika ararira:

“Roman utagira ikindi kibi uvuga..... Ibyo umaze kuvuga birahagije.

.

Romana arabitegerezaaaa

.

Udacikwa na Episode 24

Comments