logo

NEW TALENTS

Stories Group

IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 5

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE

Episode 5

.

Duheruka ba Janet bantamika ibiryo kumbaraga Janet yaramaze kunyaramo

.

Author: Chris Nandi Ishimwe.

.

Ibiryo maze kubitamira ndabijinduka. Ubwo Janet n’aba pampe be baracyamfashe barimo kumpatiriza kubimira. Nanjye ngerageza kwirwanaho ntabwo ngomba kubimira.

Janet ati” urabimira urye n’ibindi.

Nanjye ndikomeza umuhogo, umuhogo ndawufunga. Ntabwo ibyo bintu biteye iseseme bigoma kugera mu gifu cyanjye. Babonye ntabitamira batangira kumpondagura. Nanjye nirwanaho kubwo amahirwe mba mabashije kubiyaka, maze mfata ifoke nyitunga Janet, mucira mu maso na bya biryo narinjunditse mu kanwa.

Janet ararakara, arihanagura  ati” eeeh urumva ushaka guhangana wa kigore we !

Njye nti” mwandetse muranshakaho iki?

Janet ati” wowe ntakeza ukwiye. Kandi niba ushaka guhangana uraza gupfa mbere y’igihe.

.

Janet amagambo yose avuga sinkitayeho nkomeza kumutunga ikanya.

Ndamubwira nti” nkurahiye ukuri kw’Imana uranyegera ndayigutera.

Janet ati” nkuko wamenyereye kwicana se ? 

.

Janet yanga kumva gasopo ndimo kumuha, maze akomeza kugenda anyegera gake gake. Mu byukuri nubwo nihagazeho ariko mfite ubwoba. Sinzi ko hari icyo nanakor. Ariko ntirwanyeho nanone, aba bagore bafite umugambo wo kungirira nabi.

Janet aba yatsimbukiye ashaka kumfata maze turagundagurana, birangira muteye ya kanya mu nda ndamukomeretsa bikomeye, ako kanya Abacungagereza baba barahageze, basanga mfite ikanya yuzuyeho amaraso, babona maze no gukomeretsa Janet mu nda baramfata. 

Ntangira kwiregura mvuga ko nitabaraga aribo bari banyatatse, ariko ntibanyumva baranjyana. Banjyana bakurura, ngenda ndeba Janet nibaza impamvu akomeje kungabaho ibitero byo kungirira nabi

.

Abacungagereza banjyana kumfungira ahumwihariko. Banterera muri ako kumba gato kaba kuzuye ubukonje kandi gacuze umwijima bahita bafungaho barigendera. Njye ndi hasi kuri sima aho  naguye, ntanakimwe mbona uretse umwijima gusa. Ubwo ndeguka neza ndicara, ndiyakira, ndatuza.. hashize akanya numva urimo gukorora hafi yanjye. Ndikanga ngira ngo n’idayimoni kuko ntakintu mbona. 

Ukorora arambwira ati” wigira ubwoba ninjyewe.

Njyewe nti” wowe nde ko ntakuzi?

Undi ati” Ndi imfungwa nkawe.

Njyewe” hano se harimo undi muntu!

Undi ati” Yego. Banza utuze hashire akanya, amaso yawe arashiramo urumuri rwahariya uvuye urahita umbona.

.

Ubwo ndatuza, koko hashize akanya amaso yanjye atangira kubona, mba mbonye Umugore munini wicaye mu yindi nguni.

Uwo Mugore ati” Njye nitwa Maritha.

Njye” Njyewe nitwa Litta.

Maritha ati” ntabwo nzi igihe uramaramo hano..ariko njye mpamaze ukwezi kose.

Njyewe numva ndikanze” umazemo hano ukwezi kose utagera mu zindi mfungwa?

Maritha ati” yego. 

.

Numvise ko ahamaze igihe, nanjye numva ko byanze bikunze ngiye kuhamara igihe, ubwo ndabyakira ndicara ndatuza.

Maritha arandeba ati” Litta, njyewe ndakwizera.

Numvise avuze gutyo ndikanga! Kuko ni ubwa mbere numvise hari umuntu avuga ko anyizeye. Mureba mu maso.

Maritha ati” Isi yose yaguteye Umugongo, umuryango wawe, abana bawe ndetse n’inshuti zawe. Ariko njye nizera ko utishe Umugabo wawe.

Numva akoze kumutima wanjye nti” Ese kuki wowe wizeye ko ntishe Umugabo wanjye? Inkuru yanjye yo se wayimenye gute?

Maritha ati” nabibonye ku makuru. 

Njye “ Nonese kubera iki wizera ko ntiyiciye Umugabo?

Maritha ati” Iyo uza kuba waramwishe ubishaka, ntabwo uba ufite umutima ukurya. Nabonye amarira n’agahinda warufite ubwo bakuzanaga muri Gereza. 

Njye nti” ese uko wambonye meze birahagije kuburyo byatuma unyizera ?

Maritha ati” Litta, inkuru z’abagore bose dufungiwe kuba twarishe abagabo bacu zifite aho zihuriye. Aho zihuriye nuko ntamugore numwe ugambirira kugirira nabi Umugabo we. Ikindi uba usanga twaragize kwihangana guhagije ariko bikageraho bikarengera. 

Ndamureba nti” Nonese nawe ufungiye kwica Umugabo wawe ?

Maritha ati” Njye namutwikiye mu nzu ashyana n’inzu. Kandi aramutse anazutse nakongera nkamutwika. Aho niho inkuru yanjye yaba itandukaniyemo ni yawe gato

.

Numvise inkuru ye, numva indenzeho. Nitsa umutima ntekereza ku Mugabo wanjye.

Ndeba Maritha mu maso, numva mfite ibibazo bindenze nshaka kumubaza njya mburira ibisubizo

.

Ntucikwe na Episode 6

Comments