Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE
Episode 11
.
Ubwo Feza yaramaze kumpa ariya makuru, natashye ndandabirana.
Urugendo rwo kugera mu rugo rwambereye rurerure. Kuva kuri iryo duka kugera mu rugo harimo nka 30 min, ariko nahagenze amasaha abiri yose.
Ninjiye mu gipangu ndahagarara nitegereza inzu dutuyemo. Numvaga ntashaka gukomeza ngo ninjire muri iyo nzu, kubera umubabaro.
.
Author: CHRIS NANDI ISHIMWE
.
Ariko nanone kubera ko nashakaga kumva ukuru k’umugabo wanjye, narakomeje ntera intambwe zigana mu nzu.
.
Fred yariyicaye muri salo arimo kureba amakuru kuri Television. Yumvise umuryango ufungaka abona ninjye winjiye.
Ntiyaranyitayeho na gato. Nateye intambwe ngera imbere ye mureba mu maso cyane. Byibura numvaga nshaka kumva aza kumbwiza ukuri bwa rimwe.
Yarandebye ati:
“Niki ko umpageze hejuru?
Ntiyariyitaye ku kuntu meze.
Njye:
“Ndashaka ko umbwiza ukuri?”
Fred:
“Ushaka ko nkubwira ukuri kumeze gute?”
Njye:
“Ese koko mu kazi baraguhagaritse kubera ko bagabanyije abakozi, cyangwa barakwirukanye?”
.
Yahise ahinduka mu maso harijima ndeba, ahita anazimya television.
Fred:
“Ubwo ni ubuhe bugoryi urimo kumbaza?”
Njye:
“Ariko ikibazo mbajije kirumvikana.”
Ahita ahagurukana umujinya w’umuranduranzuzi andeba mabi ambwira ankabukira cyane.
“Ndumva wantangijeho iperereza. Ibi bigaragaza iki? Bigaragaza ko utizeye Umugabo wawe.”
Njye:
“Nonese urakajwe niki ko nkubajije ntuje?”
Fred:
“None ibyo ni ibiki umbaza ngo baranyirukanye?”
.
Njye:
“Umwe mu bakozi bo kuri Company yanyu, yambwiye icyatumye wirukanwa. Nanze kwizera ibyo avuga ntakubajije wowe nyirubwite.”
Fred akomeza kuvugana umujinya:
“Ibyo yakubwiye byose yakubeshye. Sinigeze nyereza amafaranga ya Company cy ngo ndyamanire muri Office yanjye.”
Akimara kwivamo gutyo naratangaye! Ndushaho kubabara cyane kuko narimaze kumva ko ibyo Feza yambwiye ari ukuri. Naricaye mu ntebe ndarira.
Fred arandeba:
“Urimo kurizwa niki se?”
Ndamureba:
“Koko utinyuke! Kuki unkorera ibintu bimeze gutya koko! Nagukoreye iki gituma umbabaza gutya, ukansuzuguza gutya?”.
Fred aratongana:
“Bivuze ko wizeye ibyo wabwiwe se?”
Njye:
“Ariko umaze kubyivugira hano”.
.
Aba aramfashe atangira kuniga.
“Wa mugore we nuko utangiye kujya unanshinja ibinyoma?”.
Ngerageza kumwiyaka:
“Ndakura ntabinyoma nigeze nkushinja. Ahubwo ibyaha byawe nibyo birimo kugushinja.”
Fred arushaho kurakara cyane atangira kunkubita.
“Ibihe byaha uvuga? Ugeze aho utangira kujya unyubahuka kugira ngo unsebye ndi Umugabo wawe? Ibi ntabwo nabyihanganira ngiye kubiguhanira.”
.
Yakuyemo umukandara yambaye maze atangira kuwunkubitisha arampondagura bikomeye.
Abakobwa banjye , Linda na Shanella baratashye bavuye ku ishuri, basanga Papa wabo arimo kunkubita. Fred ababonye yahise andeka.
Linda:
“Papa noneho n’ibiki bibaye?”
Fred aricara aruhutsa umutima.
“Mama wanyu ageze aho atangira kunshinja uburaya n’ubujura.”
Shanella na Linda bandeba nabi. Ntibaribitaye kuri Mama wabo.
Shanella:
“Mama ugeze aho ubeshyera Papa uburaya kandi ari wowe ubukora?”.
Narebye abakobwa banjye:
“Iyaba mwamenyaga ukuri bana banjye.”
Fred:
“Ngaho babwire uko kuri se? Babwire uko wahuye n’umukozi twakoranaga maze akakubwira ko nasambaniraga muri Office yanjye nkaniba amafaranga ya Company akaba ariyo mpamvu banyirukanye.”
Linda arandeba arakaye:
“Ese Mama nuko ushaka kwambika Papa isura mbi?”.
Njye:
“Mwa bana mwe nkunda Papa wanyu. Ntagihe nakimwe nigeze mwitwaraho nabi. Kuki nasebya Papa w’abakobwa banjye koko!”.
.
Abakobwa banjye ntibashoboraga kunyizera.
Shanella:
“Hanyuma se ni gute wizeye amagambo y’abantu bavuga kuri Papa, ukizera ko ari ukuri?”.
Linda:
“Nyine urumva ko Mama yarabonye ibyo aheraho atesha umutwe Papa, kugira ngo nawe agaragare nk’umunyamafuti”.
Shanella arandeba:
“Mama turakuzi. Wikomeza gushaka ibinyoma byo kwanduza isura ya Papa, kugira ngo nawe tubone ko ari umunyamafuti nkawe.”
Linda:
“Abantu bose bazi ubwiza bwa Papa. Uretse wowe wamunaniye.”
.
Amagambo y’abana yanshenguye umutima. Fred yariyaramaze gufunga amaso yabo burundu ntacyo babasha kubona.
Narahagurutse n’uburibwe bwose bw’ukuntu nahondaguwe njya mu cyumba. Nakuyemo imyenda nza imbere ya mirror ndireba. Umugongo wose wariwahindutse ibisebe by’umukandara yankubitishije.
.
Muri Salo.
Linda na Shanella bahise bicara iruhande rwa Papa wabo.
Fred:
“Mu mbabarire ntabwo nashakaga gukubita mama wanyu. Ariko yantutse akomeza kumbwira amagambo ampatariza cyane, nisanga kwifata byanze ndamukubita.”
Linda:
“Papa turakumva. Ariko jya ugerageza wihangane.”
Fred:
“Murakoze kunyumva. Niki mushaka ubu?.”
.
Kurundi ruhande muri ayo masaha. Mama wanjye na Papa wanjye na Musaza wanjye Ciza bari barikumeza barimo gufata amafunguro y’ijoro.
Telephone ya Mama yarasonnye, arayifata. Umugabo wanjye niwe warubahamagaye.
Mama yaritabye.
Fred ababwira nk’ibyo yaramaze kubwira abakobwa banjye, ngo ko natangiye kumuharabika kubwo amagambo nabwiwe na bantu. Nkaba ndimo kumushinja uburaya n’ubujura atazi ngo yakoreye muri Company.
Umuryango wanjye bizeraga ibyo avuze byose. Ubwo bagahita bumva ko ari njye wabaye mubi
.
Uyu munsi wanone.
Maritha amaze kumva niyo nkuru arumirwa! Arushaho kumva bimurenze.
Hashize akanya twumva harurimo gufungura umuryango wako gakasho gato kihariye dufungiwemo, tureba kumuryango dufite amatsiko yo kumenya ikigiye kuba.
.
Duhure muri episode ya 12.
Comments