logo

NEW TALENTS

Stories Group

IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 18

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO  RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 18
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE

Episode 18

.

Janet aho ari arimo kundeba agaseka, kubwo umupango yampangiye. Ariko icyo atazi....

Hashize akanya we n’aba pampe be bagenda batandukana gake gake.  Janet asigara ahagararanye na Alicia gusa.

Alicia:

“None turamufata gute?”

Janet:

“Wowe tegereza gato araza kutwizanira.”

Alicia:

“Ariko bashobora kuza kudusubiza muri kasho tutarabikora.”

Janet:

“Oya.”

.

Uwo mwanya hari Umukobwa witwa Jovia uje imbere ya Janet.

Janet:

“Wowe uri cyande kubera iki uje imbere yanjye?”.

Yami:

“Nitwa Jovia, dushaka imari.

Janet:

“Ninde wakubwiye ko hari imari mfite?”

Yami araseka.

Janet biramurakaza:

“Urimo gushinyika ibiki imbere yanjye?”

Yemi:

“Twikomeza ibintu njye ndi serie hari imari dushaka.”

Janet:

“Wagikobwa we mva imbere ntabwo nzi ibyo uvuga. Genda cyangwa nkunigire aha.

.

Uko uwo mukobwa avugana na Janet njye na Marith aho twicaye turimo kubireba.

Maritha:

“Wabibonye ko bitangiye?”

Njye:

“Nonese uriya Mukobwa ni wowe umwohereje?”

Maritha:

“Yego”.

.

Yemi akomeza guhagata Janet:

“Nudakorana natwe business yawe itemewe ukorera hano muri Gereza iraza kwangirika.”

Janet ahita amufata mu ijosi.

Yemi araseka:

“Ngaho komeza. Gusa utekereza ku kintu kiba ku muntu wafashe intumwa nabi. 

Janet:

“Ubundi ninde ukuntumyeho?”

Yemi:

“Ni Della.”

Janet yumvise izina ahita amurekura.

Janet:

“Kare kose iyo uvuga gutyo.”

Yemi:

“Ariko nawe wakabaye wahise unyumva”.

Janet:

“Arihehe?

Yemi:

“Tugende nkwereke aho ari”.

.

Yemi aramutwara. 

Mpita ndeba Maritha:

“Baragiye.”

Maritha arandeba aseka:

“Mukanya ugiye kumenya ngo Janet ninde ? Akwangira iki byanyabyo.”

Ndeba Maritha mu maso nishimiye cyane ukuntu arimo kumfasha.

Njye:

“Urakoze.”

Maritha:

“Njye nawe turi mu kibazo kimwe.”

.

Yami yajyanye Janet aho dufurira. Bahageze basanga nta muntu uhari.

Janet areba Yemi nabi:

“Della arihe?”

Yemi:

“Tegereza gato”.

Janet:

“Umva sinkunda imikino.”

Yami:

“Ariko na Della ntabwo akunda imikino”.

.

Uwo mwanya Della n’abandi bagore babiri arikumwe nabo, baba barahageze nabo. 

Janet:

“Nabonaga ari imikino uru rukobwa rwawe runzanyemo.”

Della araseka:

“Urakaza neza.”

Janet:

“Kuki uru rukobwa rwawe rwabanje guca impande, kandi ari wowe ushaka imari?”

Della:

“Ntabwo aba akwiye kuvuga amazina yanjye uko yiboneye.”

.

Uwo mwanya ba bagore bandi bazanye na Della, bahita bataka Janet vuba baramuhondagura bamushyira hasi baba baramufashe.

Janet biramucanga:

“Della ibi n’ibiki urashaka iki?”

Della:

“Mu mujyane hariya mu muhambire neza.”

.

Bamujyane kuruhande bamwicaza kugetebe amaguru ye bayatatanyije cyane baramuhambira.

Janet:

“Della ibi n’ibiki urimo gukora?”

Della:

“Tegereza icyo kibazo ukibaze ugukeneye.”

Janet:

“Ninde utumye ungambanira?

Della araseka:

“Ibi ntabwo ari ubugambanyi ni Business”.

.

Njye na Maritha tujya aho mu rufuriro, tuhageze Janet atungurwa no kubona ari njye.

.

Udacikwa na Episode 19

Comments

Notifications

Ibishya byose,
muri notification imwe.

Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.

Email yawe irarinzwe. Ushobora kwikura ku rutonde rwabakira amakuru namamenyesha byacu igihe icyo ari cyo cyose.
INKURU. AMAKURU. UBUMENYI. IBISHYA.