Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE
Episode 18
.
Janet aho ari arimo kundeba agaseka, kubwo umupango yampangiye. Ariko icyo atazi....
Hashize akanya we n’aba pampe be bagenda batandukana gake gake. Janet asigara ahagararanye na Alicia gusa.
Alicia:
“None turamufata gute?”
Janet:
“Wowe tegereza gato araza kutwizanira.”
Alicia:
“Ariko bashobora kuza kudusubiza muri kasho tutarabikora.”
Janet:
“Oya.”
.
Uwo mwanya hari Umukobwa witwa Jovia uje imbere ya Janet.
Janet:
“Wowe uri cyande kubera iki uje imbere yanjye?”.
Yami:
“Nitwa Jovia, dushaka imari.
Janet:
“Ninde wakubwiye ko hari imari mfite?”
Yami araseka.
Janet biramurakaza:
“Urimo gushinyika ibiki imbere yanjye?”
Yemi:
“Twikomeza ibintu njye ndi serie hari imari dushaka.”
Janet:
“Wagikobwa we mva imbere ntabwo nzi ibyo uvuga. Genda cyangwa nkunigire aha.
.
Uko uwo mukobwa avugana na Janet njye na Marith aho twicaye turimo kubireba.
Maritha:
“Wabibonye ko bitangiye?”
Njye:
“Nonese uriya Mukobwa ni wowe umwohereje?”
Maritha:
“Yego”.
.
Yemi akomeza guhagata Janet:
“Nudakorana natwe business yawe itemewe ukorera hano muri Gereza iraza kwangirika.”
Janet ahita amufata mu ijosi.
Yemi araseka:
“Ngaho komeza. Gusa utekereza ku kintu kiba ku muntu wafashe intumwa nabi.
Janet:
“Ubundi ninde ukuntumyeho?”
Yemi:
“Ni Della.”
Janet yumvise izina ahita amurekura.
Janet:
“Kare kose iyo uvuga gutyo.”
Yemi:
“Ariko nawe wakabaye wahise unyumva”.
Janet:
“Arihehe?
Yemi:
“Tugende nkwereke aho ari”.
.
Yemi aramutwara.
Mpita ndeba Maritha:
“Baragiye.”
Maritha arandeba aseka:
“Mukanya ugiye kumenya ngo Janet ninde ? Akwangira iki byanyabyo.”
Ndeba Maritha mu maso nishimiye cyane ukuntu arimo kumfasha.
Njye:
“Urakoze.”
Maritha:
“Njye nawe turi mu kibazo kimwe.”
.
Yami yajyanye Janet aho dufurira. Bahageze basanga nta muntu uhari.
Janet areba Yemi nabi:
“Della arihe?”
Yemi:
“Tegereza gato”.
Janet:
“Umva sinkunda imikino.”
Yami:
“Ariko na Della ntabwo akunda imikino”.
.
Uwo mwanya Della n’abandi bagore babiri arikumwe nabo, baba barahageze nabo.
Janet:
“Nabonaga ari imikino uru rukobwa rwawe runzanyemo.”
Della araseka:
“Urakaza neza.”
Janet:
“Kuki uru rukobwa rwawe rwabanje guca impande, kandi ari wowe ushaka imari?”
Della:
“Ntabwo aba akwiye kuvuga amazina yanjye uko yiboneye.”
.
Uwo mwanya ba bagore bandi bazanye na Della, bahita bataka Janet vuba baramuhondagura bamushyira hasi baba baramufashe.
Janet biramucanga:
“Della ibi n’ibiki urashaka iki?”
Della:
“Mu mujyane hariya mu muhambire neza.”
.
Bamujyane kuruhande bamwicaza kugetebe amaguru ye bayatatanyije cyane baramuhambira.
Janet:
“Della ibi n’ibiki urimo gukora?”
Della:
“Tegereza icyo kibazo ukibaze ugukeneye.”
Janet:
“Ninde utumye ungambanira?
Della araseka:
“Ibi ntabwo ari ubugambanyi ni Business”.
.
Njye na Maritha tujya aho mu rufuriro, tuhageze Janet atungurwa no kubona ari njye.
.
Udacikwa na Episode 19
Comments