logo

NEW TALENTS

Stories Group

IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE

Episode 16

.

Nyuma yo gusangira yuko gusangira Katia ashimira Linda ko ari Umukobwa mwiza ubereye Umuhungu we 

Katia:

“Nizeye urukundo rwanyu.”

Linda biramushimisha:

“Urakoze Mama. Bruno rwose afita Mama mwiza!

Katia:

“Reka nizere ko uzajya uza kenshi gusura Nyobokwe!

Linda araseka:

“Rwose Mama wivunika.”

.

Linda arasezera, Bruno aramuherekeza baza mu modoka. Linda yumva arishimye.

Bruno:

“Wabonye Mama wanjye ko ibyo navugaga ari ukuri?’

Linda:

“Ntiwakumva ukuntu nizerewe. Ubwoba bwose narimfite buragurutse.”

.

Bruno yatsa imodoka basohoka mu gipangu. Roman yaragitegerereje hanze. Abonye basohotse bagiye arabomeka.

Bruno ageze iwabo mu rugo basezeranaho, Linda yinjira mu nzu, Bruno asubira iwabo mu rugo.

Linda ageze  mu nzu asanga Sister we Shanella yatashye kare yicaye muri salo afite ifoto y’ababyeyi be arimo kureba cyane Mama wabo. Linda yicara iruhande rwe.

Linda:

“Urimo kwiyibutsa Papa se kombona wongeye kwigura amafoto?”

Shanella:

“Ahubwo ndimo kureba Mama.

Linda:

“Mama se urimo kumurebaho ibiki?”

Shanella:

“Ese buriya usanze twaribeshye!”

Linda:

“Twaribeshye iki?

Shanella:

“Tukaba twaranze kumva Mama, kandi Papa ariwe mubi.”

Linda:

“Yewe sinzi ibyo urimo gutekereza. Ariko ububi bwa Mama ni kenshi bwagiye bwigaragaza, kugeza ubwo atwambuye Data akamwica.”

.

Uwo mwanya Roman aba arabinjiranye. Bamukubise amaso bagwa mu kantu! Barabona atari ubwa mbere bamubonye.

Bibuka umunsi umwe Papa wabo ataha, maze akabereka ifoto yafotoye Mama wabo arimo guhoberana na Roman bigeranye cyane bisa nkaho hari ikintu kiri hagati yabo.

Icyo gihe papa wabo yaje ababwira ko yifatiye Mama wabo amuca inyuma, kandi ko yaramaze igihe abicyeka.

Bamaze kubyibuka bareba Roman nabi.

Linda:

“Urakora iki hano?”

Roman:

“Ntabwo munzi ariko mureke tuvugane gato.”

Shanella avuga asakuza cyane arakaye.

“Turakuzi. Ni wowe Mama yacagaho inyuma Papa.”

Roman:

“Kubera ko ariyo nkuru Papa wanyu yababwiye.”

Linda:

“Umva va hano ugende.”

Roman:

“Mumpe akanya gato tuvugane. Ntabwo mbarambira ndahita ngenda.”

Shanella areba Linda.

.

Kurundi ruhande Bruno nawe ageze iwabo mu rugo, asanga Mama we yari akicaye muri Dinning room.

Katia:

“Umugejeje iwabo?”

Bruno aricara:

“Yego. Wamubonye gute?”

Katia:

“Ni mwiza arasa neza. Akora iki?”

Bruno:

“Akora muri Bank ni Cashier.”

Katia:

“Oooh wow! Ndumva ari Umukobwa uhagaze neza.”

.

Bruno arebye kuruhande abona ifoto ya Papa we Fred arikumwe na Katia imanitse kurukuta aho muri salo.

Bruno:

“Ese  Mama Nyuma yo kugambanirwa na Papa, kiriya gifoto kimanitse hariya kiracyafite akahe gaciro?”

Katia nawe arayireba, arongera areba Bruno.

Katia:

“Nubwo ntarinzi ko afite undi Mugore, ariko aracyari Papa wawe.”

Bruno:

“Oya. Mama nzakubwire kangahe ko atakiri Papa wanjye?”

Katia aramufata:

“Bruno, nubwo Papa wawe yariyarampishe ko afite undi Mugore, ariko ninjye yakundaga. Iriya ndaya y’Umugore yamwishe, barikumwe kubera ko yariyaramuroze.”

Bruno:

“Mama ibyo wabihamya ko byari uburozi?”

Katia:

“Yego. Uriya mugore yari yaramuroze. Ndetse amakuru namenye nuko igihe uburozi bwaributangiye gushira muri Papa wawe aribwo uriya Mugore yamwishe kugira ngo atamusiga akagenda”.

Bruno arabyumva.

Bruno:

“Bivuze ngo abana uriya mugore yabyaranye na Papa ni Abavandimwe banjye?

Katia:

“Baragatsindwa ntabwo ari abavandimwe bawe.”

Bruno:

“Nonese ahubwo abo bana wigeze ubamenya Mama?”

Katia:

“Sinigeze nshaka kubamenya kuko ntacyo byarikumarira.”

.

Tugaruke mu rugo.

Amaherezo abakobwa banjye bemeye guha akanya gato Roman ngo abavugishe.

Roman aricara arabareba.

Linda:

“Niki ushaka kutubwira?”

Roman arabareba:

“Uko mufata Mama wanyu ndabyumva. Ariko navuga ko mwihutiye gufata uruhande rumwe. Ese nubwo Mama wanyu yarikuba ari umunyamafuti, hari narimwe mwigeze mu muha akanya ngo mu mwumve nawe?”

Linda

“Ubuse niki yarikutubwira hejuru y’amakosa ye yose!”

Roman:

“Ariko igihe cyose amakosa ye mwayerekwaga na Papa wanyu. Mwe ntayo mwigeze mubona uretse ayo Papa wanyu yaberekaga gusa.”

Shanella asa n’utangiye kubyumva abitekerezaho.

Roman:

“Ese amakosa ya Mama wanyu iteka mwerekwaga na Papa wanyu, niki cyabemeje ukuri kwibyo Papa wanyu yavugaga, mugihe mutigeze munumva n’uruhande rwa Mama wanyu?”

Shanella areba Linda:

“Sis ahari uyu mugabo aravuga ukuri.”

Roman:

“Ntabwo mbasabye kwizera ko Mama wanyu  ari umwere, ariko byibura muzamuhe agahe gato mu mutege amatwi nawe mumwumve mbere yuko yicwa.”

.

Roman amaze kuvugana nabo gutyo arahaguruka arigendera, basigara babitekerezaho.

.

Udacikwa na Episode 17

Comments