logo

NEW TALENTS

Stories Group

IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 22

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE

Episode 22

.

Linda na Shanella baguye mu kantu. Barumiwe Jovia amaze kubereka amarorerwa ya Se. 

Jovia:

“Sibyo gusa. Papa wanyu yananyereje amafaranga menshi. Ibyo byose nibyo byatumye yirukanwa mu kazi.”

Linda na Shanella barushaho kumirwa.

Linda:

“Nonese Papa baribaramwirukanye mu kazi?”

Jovia:

“Yego”

Shanella:

“Ko ntabyo twigeze tumenya?”

Jovia:

“Kubera ko Mama wanyu yahisemo kuziba icyuho cyose cya Papa wanyu. Niyo mpamvu mutabimenye.

Linda na Shanella birabarenze bararebana.

Jovia:

“Ariko igihe cyose mwe mwahisemo kujya mwumva uruhande rwa Papa wanyu gusa. Ntimwigeze mu menya ngo n’ibiki Mama wanyu arimo gucamo.”

.

Abakobwa banjye nyuma yo kuganira na Jovia, basohotse aho bari barimo kuganirira bumiwe. Ndetse Shanella we no kwihangana biranga amarira arashoka.

Linda:

“Ifate.”

Shanella ababaye cyane:

“Burya ni byinshi tutigeze tumenya.x

Linda:

“Reka kwiteza abantu uririra mu muhanda. Reka mpamagre Bruno aze aducyure.

.

Shanella agerageza gufata umutima, ariko biranga. Linda ahamagara Bruno inshuro zirenga 5, Bruno arabura 

Igihe atangiye kugira igitekerezo cyo kuba bafata moto, Roman anyura  kumuhanda bahagazeho arababona.

Ahita abafata abazana mu modoka ye. Abona Shanella amarira yamurenze.

Roman:

“Shanella pole. Papa wanyu ni uriya mutigeze mumenya. Uwahoraga ihagaze imbere yanyu iteka nk’inyangamugayo.”

.

Roman yatsa imodoka arabatwara. Bageze hafi yaho atuye, abasaba ko babanza guca iwe mu rugo bakabanza gutuza no kumera neza, akabona kubakomezanya mu rugo iwabo.

Baza mu nzu ya Roman. 

Roman abaha ikaze, Shanella aricara yubika umutwe kumaguru. 

Roman:

“Jovia yababwiye byinshi.”

Shanella:

“Ntabwo narinzi ko Papa yirukanwe mu kazi azira ubusambanyi n’ubujura.”

Roman:

“Ariko Mama wanyu yahisemo kuziba icyo gisebo cya So. Ariko se Papa wanyu niki yamwituye? Yahoraga amufata nabi.”

Shanella:

“Ibyo byose Mama yarabibanye mu mutima?”

Roman:

“Yego. Ahubwo Papa wawe yahise afatira umushahara wa Mama wanyu.

Abakobwa barongera bagwa mu kantu!

Roman:

“Mama wanyu yarakoraga, Papa wanyu akaba ariwe uhembwa. Akaba ariwe ugena uko amafaranga akoreshwa”.

Linda:

“Ibyo byatangiye ryari?”

Roman:

“Kuva Papa wanyu yakwirukanwa mu myaka 10 ishize.”

.

Barushaho kumba bibarenze.

Roman:

“Ntagohe Mama wanyu yigeze aba mubi nkuko Papa wanyu yahoraga abivuga”.

Shanella:

“Bivuze ngo buri kimwe cyose twakonsomaga muri iyo myaka 10 yose , byari imbaraga za Mama gusa?”

Roman:

“Yego.”

Linda atangira kumva agiriye uburakari Se.

“Papa araho yicaye gusa yarirukanwe, twe tuzi ngo ari mu kazi?”

Roman:

“Yego.”

.

Barumiwe. Linda yumva abuze uko yifata arahaguruka azenguruka inzu, imubana ntoya. Uko arimo akata yikoza hirya ni hino, hari amafoto abony kurukuta agwa mu kantu ....

.

Udacikwa na Episode 23

Comments