logo

NEW TALENTS

Stories Group

IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE

.

Episode 10

.

Duheruka Maritha andebye ukuntu, ubwo narimaze kumubwira ko nashakaga guhana Umugabo wanjye gusa, ariko ntagambiriye kumwica.

Nibaza impamvu Maritha andebye gutyo.

Njye:

“Ko undeba gutyo?

Maritha:

“Ahubwo ntuzi kubabara. Umugabo wawe yari ishitani njye narikumwica.

Njye:

“Narimfite uburakari bwinshi n’umubabaro, ariko ntabwo ndi umuntu wamena amaraso.

Maritha aranyitegereza cyane mu maso ababaye.

Aravuga ati:

“Nuko buri uko ufashe agashahara kawe, ukagera mu rugo ugahereza Umugabo wawe?

Njye:

“Yego pe! Napfaga kugera mu rugo nyinjira mu nzu nkasanga antegereje ateze ibiganza. Nanjye nkamuhereza.

Maritha:

“Ibyo sinarikubikora.

Njye:

“Nashakaga kubaka.

Maritha aseka byo kurenzaho:

“Ese kwicisha bugufi cyane bikagera aho Abagabo bacu bajya badukandagira uko bashaka basiribanga.. nibyo bita kugandukira Umugabo?

Njye:

“Niyo myumvire iri muri societte nyarwanda yacu. Sinshakaga icyatuma mpangana n’Umugabo. Narinarahisemo kubyakira.

Maritha:

“Wa Mugore we, ahubwo warufite umutima.

.

Dukomeza kujya tuganira gake gake, kugira ngo twimare irungu ryo muri ako gakasho kihariye dufungiyemo.

Maritha:

“Ubwo nuko Umugabo wawe bamwirukanye mu kazi, aho gushaka akandi kazi, ahitamo kwicara mu rugo akomeza kwigira Umutware kumushahara wawe?

Njye:

“Ahubwo nyuma naje kumenya ko yambeshye.

Maritha agira amatsiko menshi:

“Utambwira ko yakubeshye ko bamwirukanye, kandi batamwirukanye!

Njye:

“Kumwirukana bwo baramwirukanye. Ariko naje kumenya ko yambeshye ko bamuhagaritse mu kazi kubera ko Company yabo yagabanyije abakozi. Ahubwo bari bamwirukaniye ikindi.

Maritha agwa mu kantu:

“Kagire inkuru.

.

Umunsi umwe nsoje akazi kanjye ntashye, nanyuze muri shop icuruza imyenda. 

Hari ikanzu narinarabonyeyo ndayikunda nashakaga. Ubwo narimo nyishakisha mu myenda, nakubitanye na Feza Secretary wa  Nyiri Company Umugabo wanjye yakoragamo. 

Twarahoberanye kuko narinsanzwe muzi, ariko ntabwo twari inshuti zigiye kure cyane.

Feza:

“Litta umeze ute?

Njye nisekera:

“Meze neza pe!

Feza yari muri ba bagore bagira amagambo menshi. Bavuga ibintu byanshi niyo waba utabimubajije. 

Gusa kugira amagambo menshi kwe, kwatumye menya ukuri narinahishwe n’Umugabo wanjye kwiyirukanwa rye.

Feza:

“Ubuse ubuzima bumeze gute kuva aho Umugabo wawe yirukaniwe?

Njye:

“Twarabyakiriye ubu tumeze neza. Nonese ko iyo akazi atari akawe igihe n’igihe bakwirukana.

Feza:

“Ariko iyo Umugabo wawe yitwara neza ntabwo yarikwirukanwa.

Feza akimara kuvuga ayo magambo narikanze.

Ndamubaza:

“Ushaka kuvuga iki?

Feza araseka:

“Ubwo ndabyumva tayali Umugabo wawe yakubeshye ibyo bamwirukaniye. 

Njye:

“Mbwira icyo ushaka kuvuga...

Feza:

“Litta si ugushaka kuguteranya n’Umugabo wawe. Ariko ibyo yakoze nanjye byarantunguye. Wa Mugabo twabonaga nk’inyangamugayo, nibajije niba ariwe biracanga.

Njye:

“Nonese habaye iki ko utarasa ku ntego?

.

Yatangiye kumbwira byose.

Uwo munsi Umugabo wanjye yirukanirwaho, hari mu ma Saa munane. 

Umubabo wanjye yarahagaze muri Office ya CEO wa Company. Fred Umugabo wanjye yarafite ikimwaro cyinshi. Ntayashoboraga kuba yareba mu maso ya Boss we.

Feza Secretary yari muri korodoro agenda agana kuri Office ya Ceo. Yarafite pilate iriho Juice n’imbuto yarashyiriye Boss. 

Ageze kumuryango, yumvise Ceo avugana n’Umugabo wanjye amubaza ibyo yakoze. Feza ntabwo yahise yinjira. Ariko yashatse kumviriza ibyo barimo kuvuga.

Umuryango ntabwo warufunze neza, hari umwanya muto yashoboraga guhengererezamo akareba.

Ceo yabazaga Umugabo wanjye afite uburakari bwinshi.

Ceo:

“Fred, mbwira niki cyaguteye kunyereza amafaranga angana gutya, kandi tuguhemba umushahara mwiza?

Fred yaracecetse ntacyo yabashije kuvuga.

Ceo akomeza kumubazanya uburakari:

“Ni gute Umugabo wiyubashye nkawe atinyuka gusambanira mu kazi, muri Office ye kuriya?

Fred n’ikimwaro cyose:

“Mu mbabarire Nyakubahwa.

Ceo:

“Fred ntakubeshye urantengushye cyane. Utandukanye n’Umugabo nizeraga ko uriwe.

Fred:

“Nyakubahwa ndakwinginze mbabarira.

Ceo arabyanga:

“Oya, ntabwo wakomeza kuba Umukozi wa Company yanjye. Imyitwarire yawe iragayitse cyane.

Fred:

“Ndakumva. Ariko reka nkusabe ikintu kimwe. Wamfasha ukanyirukana mu ibanga? Ndakwinginze?

.

Ceo yaramwitegereje ajya kwicara abitekerezaho gato.

Hashize akanya aramureba:

“Ngiye kubikora gutyo kubera ko wari inshuti yanjye gusa. Ntamuntu uza kumenya icyo wirukaniwe. Gusa wumve ko untengushye cyane bikomeye.

Fred:

“Urakoze cyane kuba ugiye kumbikira ibanga ntutume izina ryanjye riseba. Nizeye ko Chef of Auditor uza kumucecekesha nawe.

Ceo:

“Yego arika aka kanya ntabwo ukiri umukozi w’iyi Company.

.

Feza yasoje kumbwira iyo nkuru, ndimo gususumira kubera umubabaro. Ntakibasha gushinga amaguru ngo ahame.

Feza:

“Ntabwo bari bazi ko ndi kumuryango numva byose.

Njye:

“Urakoze kumpa amakuru.

Feza:

“Mu byukuri sinashakaga kukubaza.

Njye:

“Feza ntakibazo.

.

Nahise nsohoka muri iryo duka ngenda ndandabirana. Ngeze mu rugo nsanga Fred yicaye muri Salo, namurebye mu maso byibura nshaka kumva ko bwa rimwe yabasha kumbwiza ukuri.

Ariko ubwo nabimubazagaho, icyo yankoreye sinzi uburyo nakivugamo.....

....

Duhure muri episode ya 11

Comments