Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE
Episode 17
.
Roman amaze kuganiriza abakobwa banjye, basigaye batekereza cyane.
Shanella we ijoro ryose ritambutse adasinziriye.
Mugitondo Linda akangutse asanga Shanella yicaye mu gitanda ashinze amaguru, umutwe we urambitse ku maguru.
Linda aramureba:
“Nizere ko ibyo ntekereje atariko byagenze?”
Shanella:
“Nibyo kuko sinegeze nsinzira.”
Linda:
“Kubera iki se ?”
Shanella:
“Amagambo ya Roman yagumye mu ntekerezo zanjye.”
Linda:
“Ubuse wizeye ariya magambo ye?. Ahubwo se wasanga ariyo nzira Mama yakoresheje yo kugira ngo yongere kutwigarurira?”
Shanella amureba ukuntu:
“Linda wivuga gutyo! Ntagihe nakimwe Mama yigeze agira icyo akora kugira ngo atwigarurire.”
.
Linda ava mu gitanda
Shanella:
“Igihe cyose mama yajyaga kugira icyo avuga, tukamwima amatwi.’
Linda nawe arabyibuka uko byagendaga.
Shanella:
“Wa mugani wa Roman, kuki twagiye twizera gusa ibyo Papa atubwiye?”
Linda:
“Ariko Papa ntabwo yatubwiraga gusa yatwerekaga ibimenyetso.”
Shanella:
“Nonese bibaye yaratwerekaga ibyo ashaka ko tubona?”
Linda abitekerezaho nawe.
.
Muri Gereza.
Janet yicaye ku gatanda ke arimo kundeba. Sinamwitaho nisomera Bible nkuko bisanzwe. Hashize akanya mbona umwe mu ba pampe be Alicia agiye kumureba aramusuhuza maze baricarana.
Alicia:
“Ngaho nsobanurira umupango wose.”
Janet aseka arimo kundeba:
“Kiriya kigore uyu munsi turaza kugiha isomo.”
Alicia:
“Bipanze gute?”
Janet:
“Mukanya nidusohoka hanze ndakwereka umupango wose.”
.
Nanjye nkomeza kubareba uko bavugana. Ndimo kwiyumvamo ko hari icyo barimo kumpangira uko byamera kose.
Ariko nanjye nizeye umupango Maritha yampaye. Nizeye ko uza kudufasha ntacyo barakora.
Mfite amatsiko yo kuza kumenya yo Janet ninde? Kubera iki andwanya namukoreye iki?
.
Mu rugo.
Linda na Shanella nyuma yo kujya impaka kubitekerezo bafite, baribasigaranye ku magambo ya Roman, amaherezo baje guhurira kumwanzuro umwe.
.
Muri Gereza.
Isaha yo kudusohora hanze irageze. Aba Prison Guard baza kutujyana hanze.
Tukigera hanze mbona Janet, Alicia n’abandi ba Pampe hari ahantu berekeje.
Bintera ubwoba, uwo mwanya Maritha ahita angeraho.
Njye:
“Bafite ikintu barimo gupanga.”
Maritha:
“Humura nanjye namaze gupanga kare. Mukanya haraba akantu.”
Ndamureba mu maso mfite ubwoba:
“Wizeye umupango wawe neza?
Maritha:
“Cyane.”
.
Janet n’aba pampe baje inyuma kuri toilets bahasanga Umugabo ukora amasuku.
Janet abaza uwo Mugabo:
“Wabiteguye ?”
Umugabo yemera ko yamaze kubitegura.
Janet:
“Wakoze neza. Bizane.
.
Umugabo ajya kuzana indobo yuzuye amaziranoki ariko ipfundikiye neza.
Alicia arumirwa areba Janet.
Janet arasek:
“Uyu munsi uriya mugore agiye kubona isomo, kuburyo niyo yapfa atazigera aryibagirwa no mu rupfu rwe.”
Baraseka.
.
Njye na Maritha twiyicariye ahantu dukunda kwicara, hashize akanya tubona baragarutse mu kibuga baza batureba.
Njye:
“Wababonye. Bavuye gupanga.
Maritha:
“Wowe tegereza gato urebe ikigiye kuba.”
Nanjye ndatuza nkanura amaso ngo ndebe...
.
Udacikwa na Episode 18
Comments