Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE
Episode 19
.
Janet abonye ari njye uje imbere ye aratangara cyane aranseka.
“Burya yari wowe uri inyuma y’ibi byose?.. niba wiyumva se kubera iki atari wowe wabyikoreye?”.
Njye:
“Janet, ni kenshi wangiriye nabi. Njyewe nshaka kumenya icyo mfa nawe.”
Janet araseka:
“Ariko biratangaje ukuntu uba wigize mwiza, kandi uri Umugore w’inzoka wishe umugabo we.”
Njye:
“Umugabo nishe ni Umugabo wanjye. None ahurira he nawe?”
Janet:
“Aho ahuriye nanjye nuko nanga akarengane.”
Njye:
“None urimo guhorera Umugabo utari uwawe?”
Janet:
“Abagore nkamwe ntakiza mukwiye.”
.
Maritha:
“Si wowe ugena igikwiye kuba ku muntu.”
Janet:
“Nkuraho amagambo nawe wagikecuru we.”
Maritha:
“Janet njye ntumenyere, kandi utazongera narimwe no kongera kubangamira Litta.”
Janet arabaseka:
“Mwembi muri Abagore bibigoryi.”
Njye:
“Janet, urinde ? Unshakaho iki nagukoreye iki?”
Janet araduseka yaduciye amazi.
Maritha:
“Uramusubiza se cyangwa?”
Janet aramuseka:
“Mbese ngo mwankanze ntako mutagize!”.
Njye:
“Janet, ndimo kukubaza neza nk’umuntu ushaka amahoro.”
Maritha:
“Uradusubiza neza kuko ntabwo tuza kongera kukwinginga.”
.
Icyo tuvuze cyose akaduseka.
Maritha bimutera umujinya maze areba Della. Della nawe ahita areba ba Yemi. Ba Yemi baragenda bazana icyuma gishyushye cyatuye cyane cyabaye umutuku, barakimpereza.
Njye:
“Iki cyuma nicyo gukoza iki?
Della:
“Baragusaba ko wumvisha Janet mu rundi rurimi aza kumva.”
Biracanga:
“Gute se ?”
Della:
“Nyine mwereke ibyo uvuga.”
Njye:
“Ntabwo numva icyo mushaka kuvuga.”
Della:
“Litta, nutagira icyo ukora azajya akomeza akubabaze.”
.
Aho mpita numva icyo bashakaga kuvuga noneho. Ndeba Janet.
“Janet wimpatiriza gutuma nkora ibi. Wowe mbwira niki dupfa nkusabe imbabazi, nawe ntuzongere kumbangamira.”
Janet:
“Ntacyo mvugana nawe wa kigoryi we.
Ndebana na Maritha.
Maritha:
“Amahitamo y’icyo gukora ari mu biganza byawe.”
Ndeba icyuma, ntangira gutitira. Mu byukuri nubwo nigeze gukubitisha Umugabo wanjye amashanyarazi, ariko ntabwo ndi Umuntu mubi wahemukira umuntu nkaba namugirira nabi.
Maritha abonye ndimo kujijinganya ahita anyaka icyo cyuma cyatuye. Mfunga amaso.
“Maritha oya ntubikore mu mureke agende.”
Maritha:
“Umva nanjye yarambabaje kandi sinabyihanganira. Sinshaka no kuzongera kubona akubabaza.”
Nkomeza gufunga amaso:
“Oya wibikora.”
Maritha:
“Njye ntandukanye nawe Litta. Isi ntambabazi yigeze inyereka.”
.
Abapampe ba Della bafata Janet bamukuramo ipantalo bamwambika ubusa. Maritha ashyira cya cyuma cyatuye kugitsina cya Janet, aramutwika aramushiririza. Janet arataka cyane.
Maritha:
“Twakubajije urinde niki upfa na Litta kandi tubwize ukuri vuba?.”
Janet:
“ariko muzi amazina yanjye”.
Maritha:
“Litta mupfa iki, yagukoreye iki?”
Janet:
“Ese nimbasubiza ntabwo mukomeza kumpemukira?”
Maritha:
“Wowe subiza.”
.
Janet arendeba:
“Litta, nahoze ndyamana n’Umugabo wawe, nawe akagira utubazo tw’ubuzima anyemurira. Nkimara kumva ko rero wishe Umugabo wagiraga ibibazo amfasha, narakurakariye cyane mpanga kuzajya nkuhemukira.”
Njye:
“Ni wowe wa Mukobwa bafatanye n’Umugabo wanjye mu kazi murimo gusambana?”
Janet:
“Ni njyewe.”
Maritha:
“Urangije wimpanga akazi ko kujya ubabaza Litta, kandi na mbere hose waramuhemukiraga ukaryamana n’Umugabo we?”
.
Kumva ibyo birushaho kumbabaza cyane.
Janet:
“Uriya Mugore w’Umugabo wawe , nawe yampaye akazi ko kujya nkuhemukira.”
Mpita nibuka uwo mugore n’uburyo nabonye Umugabo wanjye amuha inzu yaguze mu mafaranga narinaravunikiye igihe kinini
Maritha ararakara:
“Uri mabeshu.”
Janet
“Mu mbabarire ntabwo nzongera kubabangamira.”
Maritha:
“Niwongera kubigerageza ntabwo uzi ngo niki nzakora.”
.
Uburibwe butangiye kongera kuzamuka muri njye mpita mva aho ndigendera.
Gusa ubwo Maritha amaze guhana Janet bifatika, nizeye ko atazongera kumbangamira.
.
Bidatinze iminsi irisunika, Prison Guard aza kundeba, ambwira ko mfite abashitsi.
Umutima arikanga! Ibaze babaye ari Abakobwa banjye baje kundeba noneho....
.
Udacikwa na Episode ya 20
Comments