logo

NEW TALENTS

Stories Group

IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 26

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE 

Final Episode.

.

Wa munsi igihe nakubitishaga Umugabo wanjye inkoni y’amashanyarazi, narimbizi neza ko nabikoze mu buryo atapfa.

Yego narimfite umujinya.

Nashakaga ko yumva uburibwe bwose yanteye.

Nashakaga kumva yicuza.

Nashakaga ko yakwihana akansaba ambabazi.

Nashakaga ko nanjye yanyubaha nk’Umugore ufite agaciro.

Ntabwo naringambiriye ko yapfa.

.

Author: CHRIS NANDI ISHIMWE 

.

Ariko ubwo narimvuye mu rugo ngiye mu kazi, icyo ntamenye nuko ibyago aribwo byaribigiye kungwira.

Abagabo batatu nibwo binjiye mu rugo iwanjye. Bari baje kuryoza Umugabo amafaranga ntazi yabanyanganyije.

Basanze arimo kuzanzamuka ariko atarakomera neza. Bahise babona icyo namukoreye. Byarabanejeje cyane kuko byari bigiye kubafasha gukora icyaha bapanze ariko ntikizabakurikirane.

“Ubwo Umugore we yamukubise gutya, mureke tumuroge apfe bizajya kumugore we.  n’ubundi bazumva ko ari Umugore we wamuroze.”

Niyo nama bagiye maze bamuha uburozi, barasohoka barigendera.

.

Roman akomeje kumvugira, atanga ubuhamya bw’iperereza yakoze.

Roman:

“Rero ntabwo Litta ariwe wishe Umugabo we.”

Umucamanza:

“Nonese ni bande bari inyuma y’ubugambanyi bwo guhisha icyishe Umugabo we?”

Roman:

“Ni Katia.”

Mbyumvise ndumirwa!

Umucamanza:

“Uwo Katia ninde?”

Roman:

“Ni undi Mugore wa Fred.”

Umucamanza:

“Nonese Fred yarafite abagore babiri?”.

Roman abanza kundeba, mbona ugushikama afite arwana kubuzima bwanjye n’ukuri kwanjye.

Roman:

“Aho noneho dutangiye kugera ku kuri kwicyatumye Litta akubitisha Umugabo we iriya nkoni y’amashanyarazi.”

Umucamanza:

“Komeza utubwire.

Roman:

“Katia, yari Umugore wa Fred wabaga Uganda mbere yuko abana na Litta.”

.

Roman, ababwira byose.

Ababwira uko nafatwaga n’Umugabo

Ababwira kwihangana kose nagiye ngira

Ababwira ibyaha byose by’umugabo wanjye, nuko yarukanwe mu kazi.

Ababwira uko yafashe amafaranga yanjye navunikiye akajya kuyaha uwo Mugore we ntigeze menya.

Abereka buri kimwe cyose.

Muri ako gatebe nicajwemo uko yavugaga numvaga ndimo kurushaho gukomera.

.

Roman burikanya akandeba tugaguza amaso.

Roman:

“Abagore benshi hanze aha babayeho bafite kwihangana gukomeye, ariko hari igihe kigera ibintu bigakabya, kwihangana kwabo kukagira iherezo.”

Arongera arandeba maze akomeza kuvuga.

“Niyo nkuru yabaye kuri Litta. Kandi niyo kwihangana kumugore kwahagarara, ntamugore numwe ugambirira kwica Umugabo we.” 

Umucamanza amaze gusuzuma iperereza ryose Roman yakoze, arandeba ategeka ko bandekura.

.

Ndarekurwa.

Mpoberana na Roman ubutamurekura, Umugabo wandwaniye ishyaka kuva na cyera.

Ndongera mpoberana n’Ababyeyi banjye.

“Mwana wacu utubabarire kuba twaragutereranye. Twakabaye twarakubaye hafi.”

Njye:

“Mama ubu mwabikoze.

Ndongera mpoberana n’abakobwa banjye.

Ndokoka urupfu gutyo umutima wanjye wongera kuba muzima.

.

Ubwo turataha.

Ariko hari indi nkuru integereje.

.

Katia yarafashwe azira ubugambanyi yakoze.

Inzu yanjye yariyaraguriwe mu mafaranga yanjye, hakurukijwe ibimenyetso byose ndayisubizwa.

Ntegura ikirori cyo gutaha iyo nzu. Njye n’umuryango wanjye gusa nitwe tugomba kwishimira ikirori. Gusa natumiye bashuti banjye bacyeya.

Roman niwe mushitsi Mukuri.

.

Ubwo ikiriro kiraba. 

Mugihe turimo kurya, kunywa no kubyina. Abakobwa banjye bamfata akaboko, bafata na Roman maze bahuza amaboko yacu. 

Njye na Roman ntituze ibyo abakobwa bacu barimo gupanga.

Bahagarara imbere yacu baratwitegereza.

Linda:

“Mama kuki watumye Roman akomeza kuba single, kugeza kuri iyi myaka 40 afite yose?”.

Njye:

“Nonese ni njyewe watumye aba single?”

Shanella:

“Mama ubwo twajyaga mu nzu ye hari inkuru twabonye.”

Ndeba Roman mu maso.

Abakobwa banjye bakomeza kuvuga:

“Twabonye inkuru y’Umusore wagukunze kuva ku itangiriro.

Umusore wagukundiye kure.

Umusore wahisemo guhisha amarangamutima ye kugira adatakaza ubushuti bwawe nawe.

Umusore ufite buri foto yawe imanitse ku nkuta z’inzu ye.

Umusore ukuzi neza.

Umusore waboneragaho uburuhikiro wabaga waburiye kuri Papa.

Umusore watumaga wongera kwishima.

Umusore wagutegaga amatwi.

Umusore wakwizeraga.

Umusore wakuvuraga ibikomere igihe wabaga wakubiswe na Papa.”

.

Abana bakivuga ibyo byoseeee nitegereza Roman mu maso.

“Ese koko kuva mbere hose warankundaga?”.

Roman ntiyavuga ariko mbona igisubizo mu maso ye.

Linda:

“Ubundi ni gute abantu baziranye nkamwe bihagije, abantu nkamwe mwari inshuti zikomeye, kuki atarimwe mwakundanye ngo mushyingiranwe mu bane?”

Shanella:

“Mama ntekereza ko iyo habaho amahirwe yuko wowe na Roman mubana, mwarikuba muri urugo rwuzuye.”

.

Ikirori cyararangiye. 

Ariko nkomeza gutekereza kuri Roman.

Umusore warunzi neza.

Wanyizeraga.

Wampaga ibyishimo.

Wamfashaga.

Nahungiragaho.

Wamvuraga ibikomere nterwa n’Umugabo

Wandwaniriye.

.

Ndibaza:

“Kuki mbere hose ntigeze mbona ko yankunze koko!”.

.

Ngaho mpa inama.

Police man wanjye ( Roman) ubu afite imyaka 40 aracyari Single kubera njye.

Nanjye ubu ngize imyaka 43, nongeye kuba single.

Nkore iki?????????.

.

Ndabashimiye uko twabanye muri iyi nkuru. Mwarakozd cyane.

Comments