Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE
Episode 9
.
Duherukira aho aho Umugabo wanjye yaramaze kunsebya, avuga ko amafaranga narinamuhaye yo kugura inzu twabamo tukava mu bukode, nayakuye mu buraya mu Bagabo
Nyamara yariyirengagije nkana imvune zanjye.
.
Author: Chris Nandi Ishimwe.
.
Muri Gereza. Aho dufungiwe by’umwihariko.
Ndibaza aho masaha ageze.
Maritha aranseka:
Hano dufungiwe by’umwihariko ntamuntu ujya umenya aho amasaha ageze. Uretse kwimajina gusa umuntu akagereranya
Njye:
“ Njyewe ndumva maze kurambirwa. Ubundi bazanyica ryari ngo birangire?
Maritha:
“ Nuko nanjye bimeze. Mba numva banyica bikarangira. Ibi byo gukomeza kudufunga gutya ni ukutwica urubozo, kandi n’ubundi amaherezo bazatwica.
.
Muri Gereza aho abandi bafungiye muri rusange, muri room yanjye narinfungiwemo. Bo bazi aho amasaha ageze, ni mu masaha y’ijoro.
Janet aryamye ku gatanda ke agaramye. Hashize akanya arihindukiza, maze akora kumusego we mu nsi akurayo akantu kameze nk’akabahasha akoramo imbere akuramo agafoto gato kumugabo wanjye. Ako gafoto arikitegereza cyane araseka maze agahereza Bizoux
Janet:
“Ndimo kuguhorera, uyu Mugore wawe azahura n’uburibwe bukomeye mbere yuko apfa. Nzatuma apfa yicuza uburibwe yishe Umugabo nkawe.
.
Amaze kuvuga gutyo arongera arakabika neza.
.
Aho dufungiye by’umwihariko njye na Maritha.
Martha:
“ icyo kigabo cyawe aho gushima ko umugore wacyo muzima yarabonye amafaranga yatuma mubona aho kuba, cyakwituye kugusebya imbere y’abana ko wayakuye mu buraya.
Njye:
“Ubwo narimaze kumenya ko yahoze afite undi Mugore, n’inzu yaguze amafaranga yanjye akaba ariwe ayiha, nahise menya ko ariyo mpamvu yansebeje kuriya avuga ko amafaranga nayakuye mu baraya ashaka ko tudakomeza kuvuga kumafaranga nyamubazaho byinshi.
Maritha ararakara:
“Umugabo wikigoryi. Ese ubundi byagenze gute kugira ngo wowe nk’umugore abe ari wowe gusa ukora cyane urwanirira ko mwabona inzu mukava mu bukodo?
.
Ndabyibuka, ijoro rimwe, ndi mu cyumba cyanjye ndimo guhindura amashuka, Umugabo wanjye yaratshye. Yinjiye mu cyumba akonje cyane, bisa nkaho hari ikintu cyamubayeho. Naretse ibyo narimo nkora ndamureba nshaka kumenya icyo yabaye.
Naramubajije:
“ habaye iki ko utashye ukonje gutyo?
Arandeba gusa ntiyahita ansubiza yicara kugitanda abanza gukuramo inkweto.
Ndamureba ndongera ndamubaza:
“Ese ntabwo umvugisha?
Arandeba:
“ubundi se ushaka ko nkubwira iki? Niyo nakubwira icyabaye se uragihinduraho iki?
Njye:
“ Wagiye ureka kuvuga nabi? Ubona guhora tuvugana gutya nabi bidufasha iki? Njyewe nkubajije icyo wabaye kubera ko ndi Umugore wawe ukwiyatayeho
Fred areba kuruhande yitsa umutima:
“Mukazi barampagaritse.
Ambwiye gutyo ndatungurwa cyane!:
“Kubera iki baguhagaritse?
Fred:
“Mukazi bagabanyije abakozi”
.
Ndabyumva, nicara kugitanda iruhande rwe.
Ndamureba mu maso:
“None nawe bagushize mu bakozi bagombaga gusezererwa?
Fred andeba nabi:
“Ubwo se uvuze iki?
Mbonye atangiye kurakara cyane ndamureka, ndahaguruka njya kubika amashuka narimaze guhindura.
Arandeba arambwira:
“ Nubwo mbuze akazi ngiye kumara igihe ntakora, utazibeshya ugashaka kunyurira ukansuzugura, ugashaka ibyo kunsha amazi.
Ndaseka. Nyiseka ahita ahagurukana umujinya nk’iwintare aza imbere yanjye, andeba biteye ubwoba.
Arambwira:
“Wumvise neza amagambo yanjye?
Njye:
“ Nonese nkubahira akazi warufite?.
Fred:
“Nshaka kumva uvuga ko wumvise ibyo nkubwiye?
Njyewe:
“Nabyumvise rwose Mutware. Kandi Imana izaguha akandi kazi.
.
Nyivuga gutyo ahita amfata mu ijosi atangira kuniga.
“Fred, urimo kunyica.
Fred avugana umujinya:
“Ntasoni wowe uratangira kunnyega.
Njyewe ngerageza kuvuga ijwi ritava mukanwa kubera ukuntu yarimo aniga:.
“Njyewe se nigeze kunnyega? Nkubwiye ko nkumvise kandi ko Imana izaca inzira ukongera ukabona akazi.
Fred:
“Ikindi, umushahara wawe mbere yuko ugira icyo uwukoresha, uzajya uwunyuza kuri njye abe arinjye ugena uko ukoreshwa. Uranyumva neza?
Numvise aho akabije cyane. Sinumvaga ukuntu agiye no kujya agenga umushahara wanjye. Yahise ankubita urushyi rumeze nk’inyundo ngwa kugitanda, numva injereri mu matwi. Anza hajuru aramfata akomeza kuniga.
Fred:
“Wumvise ibyo mvuze? Cy urashaka gukomeza kuzamura ako gasuzuguro kawe?
Njye:
Nakumvise. Nzajya nkora abe ari wowe uhembwa.
.
Mvuze gutyo arongera arampondagura.
Fred:
“ Ariko abagore biki gihe agasuzuguro mugakurahe? Litta wagiye ureka kungerageza?
Njye:
Nakumvise, mbabarira.
Yanga kundeka ndakomeza ndamwinginga.
“ Papa Linda wambabariye. Ni wowe Mugabo ni, wowe uzajya ugena byose.
Maze kubyemera gutyo arandekura. Hari habuze gato yaranyishe.
.
Muri Gereza uyu munsi.
Maritha arumirwa!
Njye:
“Nuko natangiye kujya nkora, Umugabo akaba ariwe ufata amafaranga. Gusa nanjye nyuma namubeshye ko mukazi bagabanyije imishahara, kugira ngo njye mwereka kimwe cya kabiri cy’umushahara, andi asigaye ntangira kuyizigama kugira ngo nzashake inzu tubamo, kuko nabonaga Umugabo mfite yarabaye undi muntu ntazi.
Maritha arumirwa:
“Umaze kuyagwiza urayamuha ngo agure inzu, arangije ayaguriramo inzu uwo Mugore we, maze aza avuga ko bayamwibye , anagutuka ngo wayakuye muburaya!.
Njye:
“Yego.
Maritha:
“None aka kanya ngo uri umwicanyi. Wakatiwe n’igihano cy’urupfu.
Njye:
“Maritha niko ubutabera bw’isi bumeze. Gusa nubwo nifuje kumuhana, ariko sinashakaga kumwica.
Maritha andeba ukuntu.....
.
Udacikwa na Episode ya 10
Comments