Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE
Episode 25
.
Bruno asohotse muri Gereza yiruka nyuma y’ibyo abonye.
Linda wari Umukunzi we ni Umukobwa wa Mukeba wa Mama we.
Umugore bashinja kuba ari indaya yishe Se.
Yinjira mu modoka yahagira. Afata agatambaro yihanagura ibyuya.
.
Author: CHRIS NANDI ISHIMWE.
.
Imbere muri Gereza.
Abandi nabo bumiwe.
Linda ntabwo abyumva.
Shanella aramureba:
“Muvandi, reba ibyaha bya Papa icyo nawe bikuzaniye.”
Linda biramubabaza cyane.
Njye:
“Mwana wanjye ihangane komera.”
Linda:
“Koko uriya ni Musaza wanjye! Nibo Papa yafashe amafaranga yawe yose wavunikiye akabagurira inzu, maze akaza akubeshya ko yayibwe n’amabandi?”.
Njye:
“Yego nibo”.
Shanella:
“Amafaranga wavunikiye ukitirwa indaya ko wayakuye mu bagabo, niyo Papa yafashe abaguriramo kiriya kizu!”.
Njye:
“Yego. Ubu natwe twakabaye dutuye.”
.
Linda na Shanella bararira cyane. Mbafata mu biganza.
“Bana banjye mukomere. Gusa hari icyo nshaka kubereka. Uyu mugore turikumwe yitwa Janet niwe wafashwe aryamanye na Papa wanyu muri Office.”
Linda na Shanella baramureba.
Babura ijambo bamubwira.
Janet:
“Ntabwo nasambanye na Papa wanyu rimwe. Bisa nkaho nari indaya ye yishyurwa.”
Njye:
“Katia yamusabye no kujya angirira nabi hano muri Gereza.”
Shanella arushaho kurira cyane.
“Mama utubabarire. Twamenye hafi ya byose.”
Linda arandeba:
“Mama kuramo unyereke mu mugongo wawe.”
.
Nkuramo ishati yo hejuru ndahindukira ndamwereka, babona inkuvu z’umukandara nakubiswe na Papa wabo.”
Linda:
“Ibi byose byabaga tureba ariko ntitwakwizera.
Njye:
“Ariko ubu mwamaze kumenya ukuri bana banjye. Sinzi uburyo nababwiramo ko binejeje. Ubu ntabwo nzicwa mfite agahinda, nzicwa ndimo nseka nezerewe.”
Linda:
“Mama ntabwo uzicwa. Nibiba ngombwa urubanza rwawe rusubirwemo tube abatangabuhamya.”
Njye :
“Ubu ntacyo byatanga. Ntakigaragaza ko atarinjye wishe Umugabo wanjye. Ariko mwe mubashishe kunyumva no kunyizera birahagije.”
Abakobwa babanjye baranyitegereza cyane barira.
Mama wabo ngomba kwicwa, nubwo bamaze kubona ukuri kose.
Babajwe nuko bamenye ukuri batinze.
Ntacyo babasha gukora...
Batabasha gutanga ubuhamya
Batahagarika urupfu runtegereje.
.
Bandyamaho barira cyane.
Iminota yo kuganira irarangira. Prison Guard aza kudutandukanya. Abakobwa banjye bagenda barira.
Bavuga cyane ko ntagomba kuzicwa.
Gusa njye banjyana nezerewe cyane, kubera ko abakobwa banjye noneho babashije kunyizera.
.
Bidatinze umumsi wo gihano cyo kwicwa kwanjye uragera.
Intebe y’amashanyarazi ngomba kwicazwamo, umuriro ukankubita mpaka mfuye irateguye.
Abacamanza n’abashinjacyaha bose barahari, bagiye gushyira icyo gihano mu bikorwa. Hari n’abandi bantu batandukanye baje kureba uko nicwa.
Abakobwa banjye n’ababyeyi banjye nabo bahise bahagera.
Mpuza amaso na Mama mbona arimo kurira. Ndebye na Papa mbona nawe amarira arashaka gutemba, kandi ayabagabo yakabaye ajya mu nda.
Mbonye uko bameze hari icyo mpise menya.
Abakobwa banjye, nyuma yo kumenya ukuri bagiye no kukwereka ababyeyi banjye. Babereka byose bagiye birengagiza kunyumva ahubwo bakizera Umugabo wanjye gusa.
.
Ubwo baramfata banyicaza muri ako gatebe.
Mama avuga cyane n’ijwi riranguruye:
“Umbabarire Mukobwa wanjye. Ariko ubu turakwizera.”
Numva ayo magambo ansubujemo imbaraga, ubwoba bw’urupfu butangira kugenda bwiruka bushira.
Nyuma ya kanya gato, Roman yinjiye avuga.
“Mube muretse gato.”
Abacamanza n’abashinjacyaha bose baramureba. Roman ashyira inzandiko imbere yabo.
Roman:
“Litta ntabwo ariwe wishe Umugabo we. Ibyo n’ibimenyetso nzanjye.”
.
Roman akivuga atyo numva ndatunguwe. Abacamanza bafata izo documents abahereje batangira kureba.
Roman:
“Nasubiyemo iperereza ryose nitonze. Abakoze otops yo kureba icyishe Fred, raporo y’ibisubizo batanze yari ikinyoma. Ntabwo Fred yishwe na kariya gakoni kamashanyarazi Umugore we yamukubitishije. Ahubwo Fred yishwe arozwe.
Abantu bose bagwa mu kantu!
Roman:
“Hari amashusho ya CCTV Camera mfite hano.”
.
Arayatanga barayakina. Babona umunsi Fred apfa, hari abagabo batatu binjiye iwe mu rugo, hashize umwanya barasohoka.
Roman:
“Abo bagabo mubonye naje kubahiga nabo mbageraho ndabafata. Banyemereye ko aribo bahaye uburozi Fred bukamwica.
Umucamanza:
“Kubera iki rero bamwishe?”.
Roman:
“Uyu Mugabo Fred yari Umugabo wigira mwiza ariko yari Umunyamanyanga. Abo bagabo hari amafaranga yari yarabanyanganyije, nuko bampanga kumwihoreraho baramwica.
.
Abantu bose barumirwa.
Nanjye ubwanjye ndumva bindenza, Roman arandeba duhuza amaso
Mbona Umugabo wahoze kuva cyera akiri n’umusore andwanirira, none kugeza nanuyu munsi ahagaze kuruhande rwanjye.
.
Udacikwa na Final Episode.
Comments