logo

NEW TALENTS

Stories Group

IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 20

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE

Episode 20

.

Ubwo Prison Guard ankura muri kasho anjyana kureba abaje kunsura, mbona ni abakobwa banjye disi!

Aka niko kanya ka mbere keza ngize mu buzima. Nicyo gitangaza cya mbere gikomeye kibaye mu buzima bwanjye.

Ibaze nawe nyuma y’imyaka myinshi Abakobwa banjye batanyumva, baje kunsura muri Gereza. 

Umutima wanjye urimo gutera cyane bikomeye. Ntera intambwe ngera imbere yabo mbanza kubarebaaaaaaa.... Cyane ko hari hashimye imyaka ibiri irenga ntarongera kubona kumaso yabo.

Shanella ambwira mu ijwi rituje:

“Mama icara.”

.

Bikora kumutima wanjye, bwa mbere kumva Umwana wanjye amvugishije gutyo mu ijwi rituje kandi anyubashye.

Mugihe mbere bansuzuguraga cyane. Ntacyo narinyivuze imbere yabo.

Ndicara. Ariko amarira yo arimo gutemba kumatama. Nagerageje kwifata ariko byanze. Mbona Shenella akoze mu gakapu ke, ampereza ako kwihanagurisha amarira ndihanagura.

Njye:

“Muranejeje bana banjye. Sinzi icyo uko nabashimira.”

Shanella:

“Ahubwo twe utubarire.”

Njye:

“Oya ntacyo kubabarira bana banjye. Ntakibi maakoze.”

Shanella:

“Mama ntabwo tuzi ukuri, ariko twarihuse kugushyira mu kato.”

Linda:

“Mama ubu noneho niba watubwira dufite kukumva.”

.

Nyumva ko noneho abakobwa banjye biteguye kunyumva, bikora kumutima wanjye ndarira.

Njye:

“Bana banjye murakoze cyane.

Shanella ankoraho:

“Mama wirira, ahubwo reka tuganire.”

Njye:

“Nukuri mukoze kumutima wanjye. Mbere na mbere nkeneye kubanza kumenya amakuru yanyu.”

Linda:

“Tumeze neza Mama.”

Njye:

“Oya mu mbwire amakuru neza.”

Linda:

“Papa agipfa nawe ugafungwa, ubuzima bwabanje kutugora. Ariko twabashije gusoza kwiga, tugira n’amahirwe twese duhita tubona akazi.”

Njye:

“Wow! Ndanezerewe cyane. Imana ishimwe ko itatereranye Abakobwa banjye”.

Shanella:

“Mama ngaho tuganirize, turashaka kukumva.”

.

Mbanza kubitegereza hashira akanya.

“Mufite umwanya ryari?”

Linda:

“Mama twaje kukureba dufite Umwanya.”

Njye:

“Oya nshaka kubereka ukuri ntakubabwiye.”

Shanella:

“Mama kutwereke twiteguye kukureba”.

Njye:

“Muzajye kuri Company Papa wanyu yakoragaho, mushake umuntu witwa Jovia.

Linda:

“Kubera iki tuzajya gushaka uwo muntu”.

Njye:

“Mwe muzagende mu mushake, mu mubwire ko mbohereje ngo ababwire ukuri.”

Shanella:

“Ese Mama wowe ntiwatubwira ?”

Njye:

“Njyewe ntabwo nshaka kumera nk’uwisobanura, ahubwo nshaka ko mwe muzibonera ukuri. Kandi mwizere na Roman azatuma mubonesha ukuri amaso yanyu.”

.

Prison Guard atangira kureba ku minota ndabibona.

Ndeba abakobwa banjye:

“Mwakoze kuza kundeba..kandi nizeye ko muzagaruka kundeba.”

Shanella:

“Tuzagaruka Mama”.

Njye:

“Ntabwo nigeze nshaka kwica Papa wanyu munyizere. Sinzi nuko yapfuye.”

Prison Guard:

“Iminota yarangiye.”

Njye:

“Ngaho nimugende nizeye ko muzabona ukuri kwa Mama wanyu.

.

Abana baragenda. Nanjye Prison Guars ansubiza muri kasho.

Ngenda nezerewe nshima Imana itumye nongera kuvugana n’Abakobwa banjye.

Nicara kugatanda kanjye, mfunga amaso, nishimira kuba Abakobwa banjye bahisemo nanjye kunyumva. Kandi bazabona ukuri.

Nfunguye amaso mbona Janet arimo kunyitegereza cyane. Kuva cya gihe twamuhana yarasigaye yaratuje atakigerageza kumbaza.

Hashize akanya mbona arahagurutse aza ansanga......

.

Udacikwa na Episode 21

Comments