logo

NEW TALENTS

Stories Group

IHEREZO RYO KWIHANGANA K'UMUGORE S01 Ep 6

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IHEREZO RYO KWIHANGANA K’UMUGORE 

Episode 6

.

Duheruka numva mfite ibibazo nshaka kubaza Maritha njya mburira ibisubizo.

.

Author : Chris Nandi Ishimwe 

.

Ndeba Maritha ndamubaza nti“ Ese igitsinagabo kiremwa gute ? Niki kidutera ubujije tugasiga iwacu tukiruka tubasanga?

Maritha” Ni Abagabo bake cyane ushobora gusanga bubaha umutima w’Umugore. Kandi. Sinzi impamvu batabona ko imitima yacu ifite impano yo kwihanga, ariko bakanga bagakomeza kuyigerageza bikabije.

Njyewe nubika umutwe hasi ndabaza nti” ubundi kubaka  bimaze iki? Ntakiza nabonye mukubana n’Umugabo.

Maritha arenyitegereza, areba akababaro kanjye.

Nanjye  ndamureba numva ngize amatsiko yo kumenya icyo Umugabo we yariyakoze cyatumye amutwikira mu nzu. 

Ndamubaza”

Niki Umugabo wawe yariyagukoze wowe cyatumye umutwikira mu nzu?

.

Arandeba, mbona asa n’ugiye kure yitsa umutima. Ubwo nanjye ntegereje ko ansubiza.

Andeba mu maso arambwira”

Namaze igihe kinini nkunda Umugabo wanjye, kandi mwubaha. Najyaga ntekereza ko no kuri we ariko bimeze. Ankund kandi akaba anyubaha. Ariko siko byari bimeze. Umugabo wanjye yanshaga inyuma, kandi bibi cyane biteye iseseme. Nagiye kumenya ko ansha inyuma, yaramaze kunyanduza Sida.

Akimara kumbwira gutyo, numva inkuru ye irambabaje cyane. Mu kanya gato mbona amaso ye azenzemo amaririra menshi.

Arakomeza arambwira”

Ibaze kwitwararika, ariko Umugabo akakwitura kukuzanira iyo kabutindi. Sha yarangiza ntanabikubwire wowe ukazajya kubimenya uburwayi bukugeze kure ntagaruriro.

Numva Umutima wanjye wongeye gushwanyuka..

Arakomeza arambwira” 

Maze kubimenya kwihangana kwanjye kwaragahagaze, numvise Umugabo wanjye yarantaye mu rupfu, maze umujinya wanjye umpa igitekerezo cyo gupfana nawe. Narabye umugabo wanjye mu maso. Namubajije impamvu yankoze ibyo, ariko aho kwemera icyaha, yambwiye ko arinjye wagiye gusambana hanze bakanyanduza.  Narababaye bikomeye. Aho niho nahise mfatira icyemezo kitoroshye bitewe n’uburibwe narimfite bwuzuye uburakari.

.

Icyo gihe yavuye mu rugo, asiga umugabo we yicaye mu nzu. Aragenda agura essance. Yaragarutse  asanga Umugabo we  araryamye. Maze atangira kumena essance mu nzu no hanze hose arangije afata ikibiriti inzu arayikongeza. Arangije asohoka yihuta afungira ya umugabo we mu nzu.  Inzu yose yaragiye irashya irakongoka. 

Andeba mu maso arambwira ati” 

Numvise umuborogo w’Umugabo wanjye ashya atakamba. Yashanye n’inzu n’ibirimo byose. Abantu barahuriye nibo bamfashe bahamagara police.

Mureba mu maso”

Wakoze ikintu kitoroshe

Maritha: Ubwo yarimo ashya, nibwo numvaga guhorerwa kumubabaro w’umutima wanye. 

Ndabyumva. 

Maritha: Wowe niki Umugabo wawe yariyagukoreye?

Nitsa umutima maze ntangira kumubwira”

Imyaka 21 yose narimaze mbana n’Umugabo wanjye, yari imyaka mibi cyane. Umutima wanjye wahoraga wigunze kandi wuzuye uburibwe. Icyambabazaga cyane nuko ntanumwe wizeraga ibyo ndimo gucamo. Kubera uburyarya bw’Umugabo wanjye waruzi kwigira mwiza imbere y’abantu bose, byatumaga arinjye ugaragara nk’umuntu mubi, bigatuma ntawe unyumva.

Maritha: Abagabo bazi gukina izo role zo kwigira beza.

Ndakomeza ndakumubwira: Umunsi rero mukubitisha amashanyarazi, narimaze kumenya ikintu cyashanye Umutima wanjye burundu.

.

Uwo munsi, Umugabo wanjye yariteguye bisanzwe. Njye narinyiryamiye ariko numva ngize umutima wo kuza kumukurikira, kubera ko narimaze igihe nshidikanya ku ingendo akora. 

Ubwo nanjye nahise mbyuka nditegura neza. Umugabo wanjye amaze kwitegura, yasohotse mu rugo aragenda. Ntamagambo yo kuvugana menshi yabaga hagati yacu. Mbere twari Umugabo n’Umugore bakonje. Nanjye nahise mva mu rugo ngenda mukurikiye ariko atabizi.

Ubwo narimukurikiye natunguwe no kubona afashe urugendo rurerure cyane, ava mu mujyi twari dutuyemo. Byarantangaje cyane ariko niyemeza gukomeza kumurikira.

Bidatinze yageze mu gace yaragiyemo, ubwo nanjye narimpageze. Yaparitse imodoka imbere y’igipangu cyiza avamo yinjira muri icyo gipangu.

Njyewe nari muri taxvoiture. Nibajije impamvu aje muri icyo gipangu n’icyo aje kuhakora. Nishyura taxman nsohoka muri taxvoiture ye, aragenda nsigara mpagaze aho. 

Nitegereza igipangu nibaza uko ngiye kucyinjiramo. Sinarimfite uko ndibwinjiremo nyuze imbere kumarembo kuko hari securite. Ariko muri uwo mwanya ntekereza icyo ngomba  kubeshya. Ndagenda ngera kumarembo  ndakomanga Securite arafungura ndamusuhuza.

Securite: Muri bande ? Murashaka iki?

Ndaseka nti: Ndikumwe na Fred

Securite : urikumwe na Boss?

Njyewe: yego

Securite : Ntakibazo noneho ni karibu.

.

Narinjiye ndakomeza ngenda ngana ku nzu. Ngera muri Barcon, ndakomeza ngera kumuryango winjira mu nzu. Ariko mbere yo kwinjira, nibajije uko ngiye kwinjira meze nicyo nza kuvuga mu byukuri, mugihe narinometse Umugabo wanjye atabizi.

Gusa ndikomeza muri njye, numva ntabwo ndibubure icyo mvuga. Ndeba kumuryango ngiye gukomanga, mbona n’ubundi umuryango urafunguye. Nkora kumuryango gato nitonze,ngiye kwinjira, Mbona Umugabo wanjye Fred arimo guhoberana n’undi Mugore, barasomana nk’abantu basanzwe babana rwose! Mbona ahereje Uwo mugore ururabo. Uwo Mugore afata urwo rurabo ararusoma, arangije yongera asoma Umugabo wanjye ndeba.

.

Narabirebye, umutima wanjye wuzura uburibwe. Muri ako kanya numvise ijambo Umugabo wanjye abwiye uwo Mugore , maze  ngwa igihumure nikubita hasi.....

.

Udacikwa na Episode 7

Comments