
:Dutangiranye n’umusore ahagaze imbere y’umuryango w’inyubako ari gukomanga ahetse igikapu bigaragara ko akora akazi ko kujyanira ibintu abantu mu ngo zabo, akimara gukomanga muri iyo nyubako humvikana ijwi ry’umukobwa amubwira ati “injira” umusore na we mu gufungura umuryango yumva ntabwo ufunze yinjira ari kuvuga ati “Nari nzanye udukingirizo mwatumijeho” ariko akimara kwinjira ahita amera nk’ukubiswe n’inkuba akibona uwo mukobwa umuhaye karibu maze mukugwa mu kantu aravuga ati “Nadine? Uri gukora iki hano?” uwo mukobwa Nadine akomeza kwitegereza uwo musore cyane ariko akamureba nk’umuteye impuhwe, ako kanya ataragira ikintu amubwira mu kindi cyumba haturuka umusore aza ari guhamagara Nadine amubwira ati “Mukundwa, ko watinze kugaruka mu cyumba byagenze gute sweetheart.”Uko abivuga niko agenda yegera Nadine maze aramuhobera, wa musore uzanye udukingirizo abibonye ahita agira umujinya agenda abegera abwira uwo musore uri kumwe na Nadine ari “Ni gute utinyuka ukegera umukunzi wajye nta soni?” ako kanya Nadine abonye bimeze gutyo ahita abandagaza uwo musore ku ruhande amusunika maze aramubwira ati “Nkusi, Ntugatinyuke gukora kuri Alex uko wiboneye, uranyumva? Arakurenze kure cyane kandi ntaho ahuriye na we.” Mu bigaragara umusore Nkusi akunda Nadine cyane, ariko Nadine akaba yari yagiye kwirebera undi musore Alex, ako kanya Nadine ahita abwira Nkusi ati “Nkusi, njye na we dukeneye guhagarika iby’urukundo rwacu.” Mugutungurwa kwinshi yaguye mu kantu atabasha kubyumva Nkusi ahita amubaza ati “Guhagarika urukundo? Nadine, ariko tumaze igihe kirenga imyaka ine yose njye na we dukundana, ushaka ko dutandukana kubera uyu musore umeze gutya?”Ibyo Nkusi abivuga amarira ari kugwa hasi ariko Nadine bakundana ntabwo aba abyitayeho, ahita amubwira ati “Yego, nkeneye gutandukana na we, ubundi se hari ikindi wari utegereje? Irebe, urebe n’uburyo ubayeho, buri gihe iyo dusohokanye unjyana mutu resitora duciriritse, nta mafaranga ugira, nta muryango, iteka iyo inshuti zanjye zimbonanye na we ziranseka cyane, Nkusi ubu ntabwo aribwo buzima nifuza! Uyu musore ureba Alex, ni umukire, afite ahazaza, wowe nta nubwo wabona ubushobozi bwo kumukorera nk’ukora amasuku iwe aho atuye, ntabwo rero nabana n’umuhombyi nka we, kuva aka kanya Alex ni we mukunzi wanjye mushya.” Ako kanya Nkusi arireba ahereye ku maguru areba inkweto yambaye zimeze nk’izishaje, areba ibyo afite mu ntoki bimwibutsa akazi akora ko gutwarira abantu ibintu mu ngo zabo, yibuka ko nta babyeyi agira cyangwa se abavandimwe, areba uwo musore Alex wari ufte ikirahure cyuzuyemo divayi we yambaye ikote ry’ishashi rimurinda imbeho, amarira atangira gushoka ku maso abona ko ubukene bwe aribwo bumutandukanije n’umukunzi we, akiri kubitekereza Nadine ahita amubwira ati “Nonaha rero va hano udusige twenyine dukomeze twisanzure, keretse niba ushaka gukomeza kuguma hano ukareba uko njye n’umukunzi wanjye Alex dukora urukundo.”Uwo musore Alex nawe mu gusonga Nkusi ahita yegera Nadine amuhereza ikirahuri kirim divayi bakozanyaho ubundi abwira Nkusi ati “Wooow, noneho ndabona kuri ubu uri umu Ex utagize icyo amaze.” Ako kanya aramwegera amwaka envelope Nkusi yari azanye ubundi akoramo akuramo agakingirizo akereka Nkusi ari kumwishongoraho aramubwira ati “Umu Ex w’umukunzi wanjye anzaniye udukingirizo, hhhh biraryoshye cyane.” Nadine ahita amubwra ati “Uracyakora iki hano.?” Ako kanya mu marira menshi avanze n’akababaro Nkusi asohoka muri iyo nzu yihanagura amarira, ageze hanze Alex aramukurikira amubwira ati “Wa muhombyi we, akira amafaranga yawe na Tip ubone kuva aha ngaha.” Amaze kumubwira gutyo amuterera amafaranga asubira mu nzu, we na Nadine bahita bayambirana mu byishimo byinshi, Nadine yishimiye ko yikuyeho umusore w’umukene akab agiye mu rukundo n’umukire, Nkusi we agenda asatira aho akamoto agendaho ka kompani akorera gaparitse akagezeho agakubitaho umutwe atangira kwibuka ibihe yagiranye na Nadine amarira arisuka, akiri aho telefone ye irasona arebye asanga ni ubutumwa yohererejwe.Ku...
Ibihe...