Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
UMUGORE W'IBANGA S01 Ep 18

UMUGORE W'IBANGA S01 Ep 18

Loading verse...

:
Muteteri na Maurice muri kaminuza, Maurice amaze kumva ibyo Muteteri amubwiye ahita avuga ati “Nibyo koko! Umbabarire kukubaza byinshi na we utazi, aka kanya icy’ingenzi ni ugushaka Nadine aho ari hose tukamuha amafaranga akajya kuvuza Nkusi.” Ako kanya ahita afata telefone ahita ahamagara Nadine, ku rundi ruhande Nadine akimara gushing ibirenge hasi kubera kubura imbaraga ahita aryama hasi, telefone ye irasona arayumva, mu kwisakasaka ahita ayifata ashyira ku gutwi, mu kuvuga n’akajwi gato cyane, ati “Allo!” MAURICE ati “Nadine, ni Maurice ndi kukubaza aho uri.” Nadine ahita amuca mu ijambo ati “Maurice mbabarira ni ukuri ntako ntagize ariko mpa akanya kanzinya cyane mukanya ndongera nguhamagare nkuzaniye ibyawe.” Ako kanya Nadine we ubwe ahita akupa Maurice we na Muteteri bagatungurwa, ndetse bakongera kumuhamagara akanga kwitaba. Nadine wari ufite igihunga, ubwoba, imbaraga nke, ububabare ndetse yacitse n’intege ahita yinjira muri ako kabari, akagenda hamwe ahurira na wa mugore, agahita akora mu mufuka kugira ngo amuhe amafaranga, ariko akamera nk’uri kurota nyuma yo kumva nta kintu kiri mu mufuka, ubwonko bwe butangira gusubira inyuma yibuka ubwo abagabo bamaraga kumuha ibiryo namazi ko bamuteruye bamweretse amafaranga ye muma dorari aho ari mu mufuka, ariko umufuka bamweretse akaba ayabuze, ndetse akomeza kwisakasaka kubw’amahirwe aba aguye ku yandi madorari 500 asigaye mu wundi mufuka, ahita ayarambika imbere y’uwo mugore. Umugore ariyamira ati”uhhhhh! Mukobwa! Biragaragara ko kugira ngo ubone aya mafaranga wiyushye icyuya.” Nadine mu mujinya mwinshi ati “Mpereza ibyo umpereza wa mugome we! Ubuzima bwanjye urabwangije ubu sinzi aho nzongera guhera nitwa umukobwa.!” Umugore ati “ngo ubuzima bwawe ndabwangije? Njyewe ntanga ibyo nsabwe niyo naba nzi neza ko ubisaba atabigenewe, kuri iyi si buri wese yiruka ku nyungu ze bwite, nubwo tumenya ko inyungu turi kwirukaho zizatugirira umumaro cyangwa se zitazawutugirira nyuma, bityo rero wowe n’abandi bakobwa kimwe n’abagabo mumeze kimwe, mwagakwiye kubera isomo abandi bantu benshi bakamenya kandi bagasobanukirwa ko ibyawe aba ari ibyawe kandi utagomba kubyirukaho ahubwo biza bigusanga. Erega mukobwa nanjye uri kukubwira ibi ntabwo nisize muri abo, nubwo nkora ibi ntabwo nzi niba ari ibyanjye cyangwa se Atari ibyanjye, kuburyo isaha n’isaha mpora niteguye ko nshobora kubona igisubizo cyaba cyiza cyangwa kibi kubera ibyo nkora, gusa aho ntandukaniye na mwe, ni uko njyewe mpora niteguye.” Nadine agira umujinya agakubita igipfusi ku meza mu ntege nkeya, agahita avuga ati “Wa mupfumukazi we nta nama zawe nkeneye, mpereza ibyo umpereza nigendere.” Ako kanya umugore akora mu gikapu agakuramo igicupa akakimuhereza, amubwira ko nyiri ukukinywa akinywera icyarimwe kugeza gishize, arangije akora mu mufuka Nadine atungurwa no kubona akuyemo telefone atangira imibare, arangije asubiza Nadine amafaranga ameze nk’umugaruriye, kumbe uwo mugore yabaze agaciro k’ayo madorari agarurira Nadine mu manyarwanda amuhereza amubwira ati “Nubwo udashaka inama zanjye, ariko, ikintu kimwe nzi neza ni uko umuntu wese uri hano ku isi yagakwiye kurya ibyo agenewe, bityo nubwo wari uzi ko urampa aya mafaranga yawe nkayatwara kubera ko uri gukeka ko ahwanye n’ibyo ushaka twe siko dukora, ikindi kandi nubwo uri kwanga inama wagakwiye kumva inama ukanahanurwa kuko bizakurinda kwicuza, icya nyuma nakubwira ni uko hano umeze nk’umunyamahirwe kuko ubonye igarurira rya hafi ry’ibyo wirutseho utaragera kure, bigusigire isomo rifatika ryo gutegereza ibyawe bikazakwizanira, kuko nkubwije ukuri…” Nuko aramwegera amujya mu matwi maze aramwongorera ati “niwongera kurwanira ibitari ibyawe uzajyana nabyo! Ni impuruza nguhaye.” Umugore amaze kumubwira gutyo ahaguruka aho ngaho akigendera.
.
DELIRA ahura n’umushinjacyaha uri gukurikirana ikirego cya DENIS, adaciye ku ruhande aramubwira ati “Ibyo ukorera byose ndabizi kuko buri deal irimo amafaranga akazi ugakora nk’uko nyiri ukuyaguha abishaka.” Umushinjacyaha aruhutsa umutima akareba hejuru mu kirere akamusubiza ati “Uhh! Madamu, sinzi niba ibyo byari ngombwa kubimbwira, kuko urabizi ko nta mafaranga twese nta kazi twakora, ikirenze ibyo nawe hano uhabeshejwe n’amafaranga ushaka kugeraho cyangwa se ibifitanye isano nabyo, muri make kunyibutsa ko ndya ruswa ntabwo ari ngombwa, ahubwo wambwira ikikugenza kuko hano hari benshi bantegereje.” DELIRA aramwenyura ati “okay, tuza! Wigira umujinya amafaranga yose ushaka nzayaguha, ndashaka ko uzakora ibishoboka byose umuganga witwa FRANCOIS ukamufungura ataragera mu rukiko.” Umushinjacyaha ati “byaterwa n’igihanga urarambika ku isahani yanjye.” DELIRA ati “kiraba ari kinini kurenza uko ubyifuza.” Umushinjacyaha ati “Ibyo birakozwe. Hari ikindi ushaka kumbwira se?” DELIRA ati “Ariko se wa mugabo we ko uri kunkanga ukananyishongoraho kandi ndaguha ibyanjye, gucisha make imbere y’umunyamafaranga ni ibintu bigukomereye cyne?” Umushinjacyaha araseka cyane maze yegera DELRA amutungura urutoki aramubwira ati “Umva mugore, ushobora kwivugisha ayo ngayo warangiza ukisanga ndi kugushinja ibyaha birimo no gutaga ruswa, niba ufite amafaranga wagakwiye kuba uri n’umushinjacyaha maze ayo mafaranga yawe akagukorera ibyo ushaka niba utekereza ko afite ububasha koko, rero nubwo ufite amafaranga, nta bubasha cyangwa imbaraga ufite, icaza ako kabuno kawe hasi utegereze ibyo imbaraga zigukorera. Ubwenge nizo mbaraga.” DELIRA akomeza kubabara ati “ushatse kuvuga ko nta bwenge mfite rero?” umushinjacyaha arahaguruka akamusubiza ati “niba ubufite bukoreshe ibyo ushaka kunsaba.” Ahita yigendera DELIRA agasigara yumva asuzuguwe cyane, ndetse umujinya umubana mwinshi.
.
Muteteri na MAURICE bongeye guhamagara Nadine noneho arayifata aho ahagaze hanze yaka kabari, amaze kwitaba bamubaza aho ari, ababwira ko bahurira hafi na kaminuza , Nadine ahita atega moto mu minota mike yari ahageze asanga ba Muteteri bamutegerereje ku marembo ya kaminuza, akora mu gikapu cye akuramo imiti, ahereza Maurice arangije aramubwira ati “Maurice, wakoze kunyihanganira, aka kanya nize isomo kuburyo ibutaha ninshaka kurwana nzarwana mu bundi buryo.” Maurice ati “Nadine reka twizere ko utazongera gukenera kurwana kuko ntabwo bikubera.” Nadine mu ntege nkeya aramwenyura arasubiza ati “Icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi.” Bahita bamubaza uko bakoresha uwo muti, Muteteri we yari yatunguwe ahita amubaza ati “Ariko Nadine ushaka kudukinisha? Ushaka kumbwira ko mu munsi umwe gusa ubonye amafaranga ibihumbi 500? Cyangwa iyi miti uzanye ntabwo ari iya nyayo?” Maurice utazi aho kwizera kuva ariko bivanze no kongera kubona Nkusi ari muzima ahita asaba Muteteri gutuza bagakurikizaho gahunda ikurikiyeho, NADINE akababwira uko barakoresha uwo muti agahita agenda ameze nk’ucumbagira no muri hostel z’abakobwa, siwe warose ageze mu buriri, mu gutangira kwibuka uburyo yasambanyijwe kungufu atangira kurira atsikimba yitwikiraho amashuka.
.
Umushoferi wa NKUSI aho ari yakira ubutumwa bwa Maurice bumubaza aho baherereye, asubiza ko bari mu kazi ariko Nkusi avuze ko bagiye gutaha bakajya muri kaminuza kureba niba Nadine yagarutse, nyuma y’uko cyagihe kare baje bakamubura muri kaminuza, Maurice ahita asaba shoferi ko bagiye gukora gahunda ikomeye cyane, amubaza iyo ariyo Maurice nawe arayimubwira, bumvikana ko bagiye kuyobereza imodoka mu bice byo mu nkengero z’umujyi ubundi Nkusi agahabwa iyo miti, kandi bumvikana gufatanya. Bamaze kubyemeranya shoferi abwira Maurice ko agiye kugenda mu modoka ajyanye Nkusi na Maurice agatega moto bakajya bavugana, bamaze kubyemeza Maurice asezera kuri Muteteri amusaba gutaha akaza kumuvugisha byose birangiye. Muteteri mubwoba bwinshi ati “nari nzi ko turajyana.” MAURICE ati “Oya! Muteteri taha murugo wowe wumve utuje unyizere aho utari ndaba mpari kandi ukomeze wizere, ndakubwira uko bimeze.” Ubwo MUTETERI mu guhangayika kwinshi cyane asezera kuri Maurice, akagenda agana murugo, mu gihe Maurice we yatangiye kujya avugana na shoferi wa Nkusi, bamaze kuvugana abanza guhamagara wa muganga umwe yari ajyanyeho Nkusi akiruka, amusaba ko bahura.
.
Muri uwo mugoroba aho DENIS afungiye avoka Bujyacyera amaze kuhasohoka hinjira muganga Adeline, ageze imbere ya DENIS aricara bararebana,  DENIS mu mutuzo udasanzwe aramwenyura Adeline nawe akabona ibintu ni ibisanzwe DENIS nta kibazo afite, DENIS ati “Ndakubona hano! Ariko nubwo ari njye uri mu bibazo wowe ndabona ufite ubwoba kundenza, kubera iki se Adeline?” Adeline koko mu kugira ubwoba kubera ayo magambo ahita avuga ati “Ntbwo ndi kumva ibyo ushatse kuvuga DENIS, ngo mfite ubwoba? Ubwoba bw’iki se? bw’uko nje kugusura nyuma yo kumva ko wafunzwe se?” DENIS aramwenyura ati “Bavuga ko uwububa abonwa n’uhagaze, ariko impamvu ntuje ni uko nzi icyo ndwana nacyo, mu gihe wowe uri kurwana utangatanga impande zose utegereje ko hari icyaza kukurwanya ngo ubone gutoranya intwaro wifashisha, yoooo! Urambabaje shenge.” Adeline akomeza kugira ubwoba ariko ku ruhande rwa DENIS we agakomeza akisekera ahubwo agatangira kwibuka amagambo BUJYACYERA amaze kumubwira mu kanya gashize, kuko ubwo yamaraga kwinjira aho ngaho mu cyumba DENIS arimo kubarizwamo, birumvikana nk’umuntu ufite amafaranga ntabwo bahise bamuta muri kasho ahubwo ari mu cyumba kirimo intebe n’ameza, BUJYACYERA ahita amubwira ati “ubwo nirukaga mu gushaka ibimenyetso, naguye ku ijambo ryanguye mu matwi nanubu nkaba ndi kwibaza impamvu yaryo, ubusanzwe iyo kuri polisi bafunze abantu bahita batumenyesha nk’abavoka kugira ngo duhitemo ko tubaburanira, ariko ndacyari kwibaza impamvu muganga FRANCOIS baba bamuhishe abavoka, noneho aho mbihuriza ni uko muganga FRANCOIS kugira ngo mumenye byaturutse ku mukobwa uba iwawe wambwiye ko yamwumvanye umugore wawe DELIRA.” DENIS ahita amusubiza ati “Muganga FRANCOIS, mperutse kumubonaho muri hotel imwe ariko mera nk’umuciye iryera kubera ko twaherukanaga mu myaka yak era cyane, nza kwibwira ko yaba Atari we, ariko sinzi impamvu ukimuvuga mpise ntekereza ko yaba ari we winjiye mu cyumba nari nsohotsemo.” Nuko atangira kwibuka ubwo yari asohotse mu cyumba kimwe cyarimo Adeline haza umugabo bahuye akamureba ariko ntabyiteho, amaze kubyibuka ahita yibaza ati “DELIRA, ADELINE, FRANCOIS.” Nuko abwira Avoka BUJYACYERA ati “Aya mazina uko ari atatu ndi gukeka ko yaba hari aho ahuriye. BUJYACYERA ati “rero niba Atari ibanga urabanza umbwire uburyo uri kubihuzamo mbone kumva nanjye aho ndahera.” DENIS atangira kwibuka uburyo Adeline ahura nawe yatangiye kumubwira iby’amabanga amubikiye bijyanye na DELIRA, asubiza BUJYACYERA ko ahubwo we yajya gushaka ibimenyetso akaza akamwongereraho, aribwo BUJYACYERA asohotse Adeline agahita yinjira. DENIS amaze kubyibuka Adeline ahita amwegera maze aramusubiza ati “Nari nje kukubwira ukuri kuzuye kuri inyuma ya byose.” DENIS ati “Njye ukuri nshaka kumenya ni impamvu DELIRA yanze kubyarana nanjye gusa, ibindi ntabyo nshaka.” Adeline ati “Ibyo nibyo nje kukubwira nyine, nubwo DELIRA yibwira ko kuguma ufunzwe aribwo utazabimenya ariko njye ndashaka ko ufungwa uzi ukuri neza. Impamvu DELIRA yanze ko mubyarana ni iyi ngiyi rukumbi.” Ahita amubwira ibyabaye muri rya joro ryose Nkusi yavutsemo, ndetse arenzaho amubwira ko DELIRA yishe se wa NKUSI, muri make ibyabaye kuri DELIRA ni kwa kundi wizera umuntu ko akubikiye ibanga, kumbe Adeline we ameze nk’inyamaswa bigaragara ko haba DELIRA cyngwa se DENIS kimwe yewe na NKUSI nta n’umwe akunda muri bo, mbese inyungu ari kurwanira n’umwana atwite, nizo ashyize imbere. DENIS amaze kubyumva…..
.
Muganga amaze guhura na Maurice amubwira ko iyo miti ari iyanyayo kandi iraza gukora nubwo bishobora gufata ijoro ryose igihe araba ayihawe muri iryo joro, nuko ahita amusezeraho Maurice agenda atega moto, Nkusi aho ari mu modoka atungurwa no kubona shoferi we amujyanye ahantu atazi mu masaha ari gusatira ijoro, Nkusi mu kubaza shoferi ibijya mbere amubwira ko hari ibintu amaze iminsi abona ashaka kujya kumwereka mbere y’uko bataha, kumbe wari umutwe amukinye kugira ngo abashe kumugeza aho bagiye, NKUSI amaze gutuza shoferi akomeza kwandikirana na Maurice amurangira, Maurice amubwira ko ari hafi kumugeraho mu gihe kudatinze, nyuma y’iminota mike bari bahuriye hafi y’aho bagiye, Maurice amaze kwishyura motari ndetse anagiye agenda asanga imodoka, shoferi afungurira Maurice muburyo butunguranye akimara kwinjira mu gihe NKusi ari kwibaza ibyo aribyo shofer ahita ashyiramo amapata. Nkusi ati “Maurice, wiyemeje k ahantu hose ugiye ungendaho se?” shoferi ati “umbabarire bosi nta yandi mahitamo…” Maurice ati “Humura man, ibi byose nitubikora neza buracya yabyibagiwe.” Ako kanya Maurice yicira isiri shoferi ngo babikore nk’uko yabimwandikiye, shoferi agahita asimbuka ava mu mwanya we, Nkusi akomeza kwibaza imikino bari gukina, shoferi ahita aturuka inyuma ya Nkusi wari wicaye imbere amufata umunigo n’imbaraga zose kuburyo atabasha kwinyegambura, Maurice nawe akurayo cya gicupa cy’miti ahita afata Nkusi amazuru kugira ngo afungure umunwa ashaka guhumeka ubundi ajye amenamo umuti wari umeze nk’amazi ariko agiye kurenduka, Nkusi aza kwisanga ahanganye nabagabo babiri atazi ibyabo yashaka gufungura amazur ngo ahumeke bikanga agafungura umunwa ngo asohore umwuka anawinjiza, ariko yajya kwinjiza agasanga agomba kumira ayo mazi, nawe asanga kugira ngo arokoke ari uko ayanywa kugeza ayamaze, mu gihe bakimurekura ashaka gutera utugeri ahita ahwera agwa igihumure. Maurice na shoferi bahita bicara inyuma ya Nkusi ubwo ni mu mwanya ukurikiyeho. Maurice ati “Nta yandi mahitamo twari dufite man!” shoferi ati “nanjye nari ntangiye kurambirwa gutwara boss w’ikigoryi, utazi ibyo ashaka, buri gihe ahora aririmba Nadine Nadine, atagishoboye gukurikirana ibye kubera umukobwa. Ahubwo Imana idufashe iyi miti ibashe kugira akamaro.” Baruhukije imitima amasaha akomeza kugenda.
.
Murugo kwa DENIS Muteteri na Delira bari mu ruganiriro, Muteteri we aba yabuze amahoro ubona areba kuga telefone ke buri kanya, DELIRA aramwegera ati “muteteri, umbabarire kuba nakumeneye telefone, ariko bajya bavuga ko hari igihe ibyiza bisumburwa n’ibyiza kurushaho, niyo mpamvu nakuguriye telefone nziza cyane kurenza izindi.” DELIRA mu gukurayo telefone Muteteri atungurwa cyane no kubona iPhone nziza cyane DELIRA yamuguriye, ariko mu buryo butunguranye Muteteri aramusubiza ati “Ndumva iyo telefone ntayo nshaka.” DELIRA ati “ngo iki? Ntayo ushaka? Kubera iki Muteteri?” Muteteri mu mutima ahita yibwira ati “Uri umugore w’umugome, si ukukubahuka kubera ko ubyara papa w’umwana wanjye, ariko uri umugore udakwiriye umugabo nka DENIS ndetse yewe nta nubwo ukwiriye kuba uri umubyeyi ubyara NKUSI.” Nuko azunguza umutwe aramusubiza ati “Nta kiguzi cya telefone nkeneye, aka nsanzwe mfite karampagije.” DELIRA ati “Ariko Muteteri, ni ukubera iki bitunguranye wahindutse? Ni ukubera ibyo wanyumviseho se? noneho reka nkubwize ukuri, hari abantu benshi batekereza ko bagomba kwicara bagatimaza noneho ibyo bashaka mu buzima bwabo bikazabizanira, ariko uko siko bimeze muri iyi si bisaba kurwana.” Muteteri arahindukira akamureba akamubwira ati “Ugomba kurwana? Kuburyo nagera ku rwego rwo kwambura aband ibyo bafite ngo ndi kurwanira ibyo nshaka? Nanabizi neza ko hari amahirwe ndi kubavutsa?” DELIRA aruhutsa umutima ati “Cyane rwose, wowe uri wowe wa nyawe, undi ni undi mwenyewe, utekereza ko kubaho neza kwanjye se hari ikintu byagufasha mu buzima bwawe? Reka nkubaze ikibazo, wari uzi ko umukire wa mbere hano ku isi, amafaranga yonyine afite ashobora gukuraho miliyari akayihereza buri wese utuye hano ku isi kandi agakomeza kubaho ari umukire? Kuki atabikora se? impamvu ni uko umusonga w’undi utakubuza gusinzira, muri make niba mfite igisebe ntabwo byatuma urara udasinziriye. Rero ugomba kurwanira kutagira icyo gisebe kugira ngo ubashe gusinzira.” Muteteri aruhutsa umutima akamusubiza ati “Hanyuma se kunyurwa bikaba bimaze iki? Reka nguhe urugero, umusore wanteye inda yikundira undi mukobwa, nari kujya kurwana n’uwo mukobwa byaba ngombwa nkamuvana mu nzira? Noneho se iyo mbikora n’ubundi uwo musore ntankunde?” DELIRA ati “icyo kibazo uri kwibaza nicyo kiri kurwego rwawe, aho kuvana uwo mukobwa munzira se ahubwo watumye uwo musore agukunda ku kabi n’akeza? Niyo wamushakira amarozi?” Muteteri azunguza umutwe ati “Niyo yaba ari Nkusi kubera ko mukunda nkamuha amarozi akankunda nta kibazo byaba bitwaye?” DELIRA amera nkuguye mu kantu ndetse agaceceka bigaragara ko ku mwana we ari indakorwaho, Muteteri akamusubiza ati “Ibyo nibyo natekerezaga, rero icyo ugomba kumenya, uwo wakorera bene ibyo na we ni umwana w’undi mubyeyi, uwo mubyeyi akaba atifuza ko umwana we yakorerwa bene ibyo bintu, gutyo gutyo kuburyo kwirirwa turwana bishobora gutuma habaho intambara zidashira, naho aka kanya nyuma y’ibyo tuvuze bitekerezeho, uracyangira inama z’uko narwana muri ubwo buryo? Kuko nk’umubyeyi nubaha nanjye najya kurwanira umusore nkunda icyo namuha cyose.” DELIRA ahita amera nk’usebye agahugira muri telefone ye, si we urota avuye aho muri salon akajya mu cyumba.
.
Mbere gatoya kuri sitasiyo ya polisi ubwo DENIS yari kumwe na Adeline, DENIS amaze kumva byose Adeline amaze kumubwira…. Aramwenyura cyane maze akabaza Adeline ati “Muri make, Nkusi ntabwo ari umwana w’umugore wanjye wapfuye ndetse n’inshuti yanjye magara yamufashe kungufu ikamutera inda? Mbese nyine muri make NKUSI ni umwana wa DELIRA, byose yakoze yanga kubyarana nanjye akaba yaragiraga ngo azamurere wenyine ntihazagire umwana wundi uzamusagararira mu kutuzungura, kandi yabigezeho, ni ukuvuga ngo aho byahengamiye byose ni uko njyewe ntigeze ngira umwana wo kuba akomoka ku maraso yanjye gusa kuburyo iyo nza gupfa ntaragutera inda, nari kuba ngiye nkazibagirana, none amahirwe ngize niyo napfa naba nsize umwana? Umva nkubwire Adeline, uzi ikibazo abantu benshi bahuriyeho? Ni uko bumva ko imitungo no kuyigira aribyo bifite agaciro, ariko uko si ukuri. Agaciro k’umuntu niko kaza imbere, ndetse kuko numvise ufite n’amakuru menshi cyane, ushobora kuba waramenye ko imitungo twamaze kuyiha Nkusi, ariko nta wigeze abimenya kuko ubwe yagaragaje ko adashishikariye imitungo, ahubwo ikibazo kimwe ndi kwibaza, ese Nkusi aramutse amenye ibyakorewe Se umubyara, uwakoze ayo mahano azamusiga amahoro? Keretse niba Atari Nkusi nzi kuko kuva akiri umwana muto, ikintu cyose yashakaga kurwanira yakigeragaho. Icyo ni kimwe, icya kabiri, ndumva njye nta kosa nakoze, ndetse nakoze inshingano zanjye nk’umubyeyi kuburyo Nkusi niyo yaba ari hehe, adahwema kunyita papa, bivuze ko ibibazo byose yacamo yansaba kujya ku ruhande rwe. Icya gatatu, niba DELIRA yarakoze ayo mabara, byatangira kumugaruka, nawe Adeline bizakugarukira mbese muzasangira ibihano bizabageraho. Urumva njyewe hari aho ndi kugwamo? Ikirenze ibyo reka ngushimire cyane kuko icya mbere wambereye umuntu mwiza, nubwo wowe na ADELINE muri inyamaswa ariko byibura umurusha akantu k’ubumuntumuntu kuko uzambyarira amaraso yanjye, nkazakomeza kubaho ku isi, icya kabiri, umeneye amabanga umara n’amatsiko kubyo nari ndi kwibaza byose, hari ikindi gisigaye se? tuzahurira mu rubanza.” DENIS amaze kuvuga gutyo ubona mu mutwe we atuje cyane, Adeline nibwo yabashije gukaraga ubwonko neza, bya bindi yari azi ko aje kuva muri DELIRA asanga nawe ahubwo yitaye hanze bimwe bita kwisama wasandaye. Uko niko yavuye aho ngaho.
.
Nadine akigera muri hostel akinjira mu mashuka agatangira kurira ntabwo yigeze atuza, ahubwo icyamwinjiye mu mutwe kikawugarukamo cyane ni ibitekerezo bya kera, wari umunsi umwe ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye, ari kumwe na Muteteri wari ukiri agakobwa gato ndetse na Maurice wakundaga kwiberaho ameze nk’umuraperi kubera ukuntu yambaraga imyenda minini nk’umusitari, uko ari batatu bari kuganira Muteteri ati “kuva twagera muwa kane twabaye inshuti nziza, Nadine turagushimira nubwo ufite ababyeyi ariko wemeye kutwiyungaho njye na Maurice tutagira ababyeyi kuburyo udufasha ku nkunga duhabwa na compassion nawe ugashyiraho akawe ukura ku babyeyi bawe.” MAURICE ati “niyo mpamvu imvugo ivuga ko imfubi yose yirera twamaze kuyivana mu nzira ahubwo impfubyi irera indi, rero nubwo Nadine utari imfubyi ariko tugufata nk’mubyeyi wacu.” Mu gihe akimara kuvuga gutyo batungurwa no kumva ijwi ry’umusore uvugira inyuma yabo ati “Mwaretse nanjye nkabiyungaho se ngafatanya na Nadine mu kongera kubyo mufite? Nanjye mfite ababyeyi ariko nkunda iyi groupe yanyu iyo muri kugendana gutya muri batatu, bakabavuga cyane ngo agahungu kamwe mu bukobwa ijana nubwo baba babaserereza ariko numva naza nkaba umuhungu wa kabiri bikaba win win.” MUTETERI aramwenyura ati “ntabwo uhejwe, kandi nta nubwo ari ngombwa kuza uje kudufasha, wanatumara irungu, twese rero duhite dusezerana ko tuzagenda inzira imwe kugera ku iherezo ry’buzima.” Maurice araseka aktegereza NKUSI na NADINE akavuga ati “ba uretse gato, nonese ninjye uri kubibona njyenyine cyangwa mwese muri kubibona? Ni uko bafite ababyeyi se cyangwa? Ariko NKUSI na NADINE baraberanye cyane kuburyo baramutse bakundanye ariyo couple yaca ibintu muri iki kigo.” NADINE amasoni yatangiye kumuganza, yajya arebana na NKUSI akareba hasi, uko niko urukunda rwabo rwatangiye kugeza ubwo MUTETERI na MAURICE baruhaye umugisha, kuva mu mwaka wa gatanu babaho bakndana kugeza muri uyu mwaka ubwo NADINE yaje kwisanga yaguye mu maboko ya ALEX agatangira kuryamana na we. NADINE akomeza kwibuka byose amarira akamubana menshi cyane ku rwego rurenze urugero, abanyeshuri bagenzi be bamuhagaze hejuru bagakomeza kumubaza icyo yabaye ariko akabihorera.
.
Muri iryo joro Nkusi akomeza gusinzira mu modoka, Maurice agasaba shoferi ko bava aho ngaho bakajya mu mujyi ariko barayiraramo kugeza bukeye barebe ko NKUSI araza kubyuka, ni nako byagenze bavuye muri iryo shyamba bamuhereyemo imiti kugeza bageze aho baparika, Maurice ku mafaranga afite ajya kugura ibyo kurya asangira na shoferi wa NKusi gusa kubera imbeho no kutagira ibyo kwiyorosa baza kwipfumbata kugeza basinziriye, Maurice na shoferi baza gutungurwa bumvise umuntu uri guhondagura imodoka, mu gushigukira hejuru  aho bari baryamye inyuma NKUSI aba arabumvise, mu gusubiza amaso inyuma aba abonye MAURICE, MAURICE we igitima aba ariko kiri kudunda cyane, ategereje kumenya niba NKUSI yagarutse, NKUSI ati “Maurice man! Ni ukubera iki turi mu modoka muri iki gitondo? Uzi ko ari ubwa mbere byambaho?” MAURICE ati “nku Nkusi, ur urumva umeze ute se?” NKUSI ati “Man ndi kumva ntazi ibintu byambayeho, ariko ndi kumva umubiri wose navunaguritse man, cyane cyane ibitugu, uzi ko wagira ngo tuvuye mu rugendo rwa kure man? Ase man ni uko ubyutse cyangwa? Ndi kubona wagira ngo ntabwo nari mperutse kukubona. Ahhhhh, mbe ibitugu we? Ndi kumva nakwiryamira.” MAURICE aramwenyura ariko akumva afite ugushidikanya kwinshi cyane, ahita abaza NKUSI adaciye ku ruhande ati “Nkusi, man ntabwo twari duherukanye, ni uko wahisemo kurara mu modoka tukaza kukuraza, ahubwo se waba uherukanye na MUTETERI?” NKUSI mu kumva icyo kibazo ahita akaraga ubwonko neza, bugasubira inyuma kuri wa munsi MUTETERI amubwira ko atwite, nkusi ati “Wap man, ariko se ko wagira ngo ndi mu nzozi? Man ndi kumva wagira ngo mvuye ahantu kure cyane kabisa, nonese niba Atari ibanga wowe MUTETERI ntabwo muherukanye? Telefone yanjye irihe se ahubwo ngo muhamagare?” MAURICE arebana na shoferi agiye kumuhereza telefone Maurice aramubuza akamubwira ati “Nkusi, urakoze cyane kugaruka nari ngukumbuye man! Nari nkumbuye NKusi wa nyawe.” Nkusi aramwenyura mu masoni menshi ahita abwira Maurice ati “man uzi ko uri kuntera isoni ndi umuntu w’umugabo? Nta mugabo wakabwiye undi ko amukumbuye, nonese man, ntimunseke kabisa, ariko ntababeshye ndi kumva niba ari ibitotsi, niba ari iki, ahantu mvuye ntabwo mpazi, ariko birasa nk’aho hari ahantu mvuye, kuko uko nagusize ntabwo ari ko ukomeze, na shoferi uko namusize ntabwo ari ko akimeze, Muteteri ndi kumva mukumbuye wagira ngo namusize igihe kinini, ishuri twigamo ryo wagira ngo simperutse kwiga, man Maurice ubundi nari naragiye he?” MAURICE ibyishimo biramurenga agahita akanda ku ipata y’imodoka agasohoka arimo kuririmba indirimbo z’amazamuka, ageze hanze kwita ku bantu bamureba biranga neza neza, kugeza ubwo shoferi na NKUSI aribo bamwirutseho kubw’amahirwe bamufatira hafi bamugarura mu modoka, NKUSI ahita ategeka shoferi gutwara imodoka bakajya murugo, ni nako byagenze bageze murugo NKUSI na MAURICE binjira mu cyumba cya NKUSI, nabwo ahageze amera nk’ucanganyikiwe gatoya aravuga ati “uzi ko wagira ngo niki cyumba ntabwo nari ngiherutse man? Ubundi ni ibiki byabaye wana?” Ako kanya Maurice aruhutsa umutima agasaba NKUSI ko yicara bakaganira, NKUSI mu rujijo rwinshi amaze kwicara MAURICE aramubwira ati “Nkusi! Uri kwibaza ibibazo byinshi birimo n’ahantu waba uvuye kure cyane, ariko icyo wamenya ni uko uvuye mu yindi si itari iyi isanzwe, bityo ndagusaba ko untega amatwi kuko nshaka kukubwira neza aho uvuye, kandi ibyo ngiye kukubwira ntibize kugukura umutima.”…………LOADING EP 19

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane