Loading verse...
:
Nkusi na Maurice mu masaha ya mugitondo bicaye mu cyumba cya Nkusi, bigaragara ko atuje cyane nyuma y’uko Maurice amubwiye ati “Nkusi! Uri kwibaza ibibazo byinshi birimo n’ahantu waba uvuye kure cyane, ariko icyo wamenya ni uko uvuye mu yindi si itari iyi isanzwe, bityo ndagusaba ko untega amatwi kuko nshaka kukubwira neza aho uvuye, kandi ibyo ngiye kukubwira ntibize kugukura umutima.” Nkusi aramusubiza ati “Ahubwo uvuze gutyo numva nibwo unkuye umutima cyane.” Maurice ati “Ndabizi neza ko ibyo ngiye kukubwira byonyine kubyiyumvamo biragutera n’ipfunwe, ariko ni ibyabaye. Umunsi Muteteri akubwiraho ko agutwitiye umwana ndakeka wo urawibuka, niwo munsi Nadine yashatse kukwigarurira mu buzima bwe kandi yabigezeho.” Nkusi areba Maurice aramusubiza ati “Man, mu bintu byose uzajya uvuga ntabwo byashoboka ko wakuramo Nadine? Ntabwo njye ubwanjye nakweruriye ko urukundo rwanjye na Nadine rwarangiye kuburyo ntanagishaka kumwumva? Ba uretse gato, uvuze ngo Nadine yashatse kunyigarurira kandi yabigezeho? Man warasaze?” Maurice azunguza umutwe akareba Nkusi akamubwira itangiriro rya byose, amubwira uko yamenye ko Nadine yamuhaye uburozi Nadine nawe akabimwemerera, afungura na telefone ye amwumvisha amajwi, amubwira uburyo yahamirije ishuri ryose ko akunda Nadine kurusha ibindi bihe byose, akomeza amubwira uburyo yaryamanye na Nadine, amubwira uko yakanze Nadine kugira ngo atamutanga mu buyobozi no mu banyeshuri kugeza uwo mugoroba washize bamushimuta bakamuha imiti atibagiwe uburyo yagiye kumuvuza yagera imbere y’umuganga akiruka. Nkusi amaze kubyumva ahita amera nk’uguye mu mazi arakonja cyane, mu mutwe we ubwe atangira kwirebera amashusho y’ibyagiye bimubaho, ahera mu ishuri ari kuratagiza Nadine, akomeza yireba mu gitanda aryamanye na Nadine habura gato ngo agarure ibiri mu nda agira amahirwe ko yari yaburaye, byose amaze kubyumva arahindukira abwira Maurice ati “Maurice, mbabarira ube ugiye nshaka kubanza kuryama nkaruhuka, ibi byose ndaza kubitekerezaho nyuma.” Maurice abitekerejeho yumva wamugani Nkusi akeneye umwanya wo kubanza kwakira ibyo yakoze abwiwe, amusubiza ati “Nta ribi bro, reka nanjye ngere kuri hostel yanjye ndebe uko bimeze, nanavugishe Muteteri ubwo nukanguka turahita tukugeraho.” Maurice asezera kuri Nkusi agasohoka, ageze hanze umushoferi wa Nkusi amusaba ko yaba yiryamiye kuko Nkusi ntaho ateganya kujya ako kanya, nuko aragenda. Hashize akanya gatoya Nkusi abonye nta muntu ushobora kumubangamira cyangwa se kumubona, ahita ava muri salon akagaruka mu cyumba cye, agafata igikapu byihuse agapakiramo ibintu by’ingenzi, agahita asohoka mu gipangu, ageze hanze atega moto, asubiza amaso inyuma areba aho atuye aribwira mu mutima ati “Ntabwo nshobora kubaho muri iki gisebo.”
.
Ku rundi ruhande muri icyo gitondo DELIRA abyuka yitegura, ariko ategereza ko Muteteri abyuka araheba, mu kujya kumukomangira ku muryango MUTETERI aho aryamye ashigukira hejuru, DELIRA amubaza impamvu yaryamiriye kandi agomba kujya ku ishuri. Muteteri ahita yibuka ko mu kanya gato gashize aribwo atoye udutotsi kubwo kuba yaraye rwa ntambi ategereje ko Maurice amuhamagara ariko agaheba, DELIRA ati “njye nari maze kwitegura, gira vuba kuko ndashaka guhitira kuri sitasiyo mbere yo kujya mu kazi.” Muteteri ati “ni ukuri ndi kumva ntashaka kujya ku ishuri, wakwikomereza gahunda zawe.” DELIRA amubaza niba nta kibazo yagize amusubiza ko nta kibazo afite, arko nyamara MUTETERI we amatsiko yari amwishe yibaza niba ibyo Maurice yagiyemo byagenze amahoro, akibaza impamvu atamuhamagaye nubwo we yari yifashe yanga kumuhamagara ngo atamuvangira. Ntabwo bitinda DELIRA ahita ava aho murugo akagenda, Muteteri kwihangana bikanga agafata aga telefone ke ashaka guhamagara MAURICE, ariko wagira ngo Maurice nawe yaramurebaga ko yashyugumbwe ashaka kumuhamagara ahita amwihamagarira. Maurice ati “waramutse gute se Muteteri?” Muteteri aramusubiza ati “Sha naraye rwa ntambi.” Maurice aramwenyura agahita amubwira ati “Ndabyumva, gusa humura mwana, gahunda zagenze neza, Nkusi ni wowe muntu wa mbere yavuze izina rye avuga ko anagukumbuye cyane, ikirenze ibyo ndumva twaza kuvugana amaso ku maso, si ngombwa ko tubivugira kuri telefone, gusa impamvu natinze kuguhamagara ni uko nari namwicaje nkabanza kumubwira ibyamubayeho.” Muteteri asimbukira hejuru ati “Ntabwo bishoboka, Maurice nzakwitura.” Maurice ati “ngwino duhurire ku ishuri tuganire byinshi tubone n’uko tujya kumureba kuko nsize agiye kubanza kuruhura ubwonko.” Bamaze kubyemeranya Muteteri wari wanze lifuti ya DELIRA ahita atangira kwitegura, Maurice nawe agategura byose ajyana mu ishuri.
.
DELIRA ubanza ari we wageze kuri polisi mbere y’abandi kuko babanje kumwangira ko abonana na DENIS birumvikana hari mucya kare, ariko kuko yari aziranye na wa mushinjacyaha bihenuranyeho ejo yahise ahagera birakunda ko babonana, nyuma yo kubaha umwanya DENIS areba DELIRA ati “Birantunguye cyane ukuntu unzindukiye kandi nkeka ko ari wowe muntu wa mbere wifuza ko nguma hano.” DELIRA mu kugwa mu kantu ati “Cheri, ngo ni njye wa mbere wifuza ko uba hano? Cyangwa uri kumbonamo undi muntu utari njye? Ndeba cheri ni njyewe DELIRA umugore wawe ugukunda cyane kurusha abandi bantu hano ku isi.” DENIS kamere ye ihita imera nk’izamutse agahita amukankamira ariko ijwi riciye bugufi ati “Umugore wanjye unkunda kurusha abandi ku isi? Umugore ukunda umugabo we akanga ko babyarana ni mugore ki? Harya ngo washakaga ko umwana wawe NKusi nta wundi muntu uzaza kumubangamira mu kuzungura imitungo? Ese DELIRA ubundi ugira umutima? Naherutse bavuga ko abagore ari imitima y’urugo, ariko wowe uri inyamaswa ndetse hari n’inyamaswa zikurusha umutima mwiza, gusa sinakurenganya niko wamye kuva kera, icyo nshimira Imana ni uko NKUSI wawe wareze utamutoje imico yawe kuko ibyo yari kuzagukorera byari kuba ari ubunyamaswa, ariko n’ubundi nta kizasibya ko ibyishimo wasasiriye ukora amabi bizarangirana n’amarira n’amaganya, Nkusi naramuka amenye ko wishe Se!” DELIRA mu kugwa mu kantu ahita ahwekera kuko yasanze uwo yari aje kwijijishaho ibintu byose yamaze kubimenya kare, abura ayo acira n’ayo Amira burundu, no guhaguruka bikamunanira, DENIS arabibona maze aramubwira ati “DELIRA, reka nkubaze ikibazo kimwe, utekereza ko uramutse uri umugabo ukamarana imyaka irenga itanu n’umugore wawe kandi ubizi ko umugore ari we utabyara, hatabaho akantu ko kujya ku ruhande kubyara umwana mu buryo bwo kuvuga ngo izina ryanjye ritazazima burundu? Rero ibyo warwaniriye ntabwo wabigezeho, kuko nyuma y’imyaka irindwi tubana nashatse umugore tubyarana kandi umwana ubu ni mukuru, niba wibwira ko wari kubaho ufite NKUSI njye nta mwana ngira waribeshye cyane, genda sohoka va hano ntabwo nshaka kukubona mu maso yanjye.” DENIS yamaze kuvuga gutyo DELIRA umutima uramurya cyane kuko yumvise ameze nk’uwagambaniwe, kwa kundi ingwe ikurira abana ikakurusha kurakara, yumvise ko DENIS yabyaye ahandi biramubabaza cyane, kurusha uko DENIS yababara kubera ibyo yamukoreye, asohokana umujinya mwinshi cyane. DELIRA amaze kugenda DENIS yasigaye amwenyura, nuko mu mutima arivugisha ati “Genda ube uri kurwana n’icyo kinyoma mu mutwe wawe, nawe wumve uko guhemukirwa n’uwo ukunda bimera. Mchewww iyo mbimenya wamugani ngashaka uko mbyara umwana n’ubundi.” Kumbe DENIS ibyo abwiye DELIRA kwari ukumubeshya kugira ngo DELIRA bigende bimusaze, DELIRA ageze hanze y’icyo cyumba yicara ku ntebe atangira kurira.
.
NKUSI akiva kuri moto yahingukiye kuri banki asaba motari kuba amutegereje gato akabikuza amafaranga, ni nako byagenze amaze kuyabikuza asubira kuri moto amurangira hotel bajyaho,bidatinze bayigezeho NKUSI agenda yinjira muri hotel indani mu mutima avuga ati “mu buzima bwanjye sinshobora kuzongera kureba amaso ku maso n’abantu bose tuziranye, abantu bazi ubugwari bwanjye n’ibikorwa by’ubugoryi nakoreye imbere y’amaso yabo. Koko kugera ku rwego rwo kuryamana na Nadine? Nadine njye ubwanjye niboneye agiye kunca inyuma ku wundi musore arinjye umwishyiriye udukingirizo? Mcheww Muteteri umbabarire nakubereye ikigwari, ariko nta yandi mahitamo mfite reka bigende gutya nkujye kure nibwo bizaba byiza.” Nuko agenda agana kuri reception yaka icyumba, amaze kugihabwa agenda akiganamo umujyanye ku cyumba NKUSI aramubwira ati “Imyirondoro yanjye muri iyi hotel yanyu ni ibanga, nta muntu ugomba kumenya ko ndi hano, uretse wowe gusa umpaye icyumba ndetse n’uzajya uza kunseriva ni mwe muzi ko ndi hano gusa. Ahubwo se ndashaka ko umuntu uzajya unseriva aba ari umwe gusa adahinduka nashaka arenze kuyo bamuhemba ndayamwihera.” Umuzanye mu cyumba aramusubiza ati “Yego boss, reka ndebe umuseriveri uzwiho kwita ku bakiriya neza hano mukuzanire ariwe ukwitaho ibindi byose urajya ubimubwira, kandi utwizere hano tubika amakuru y’abakiriya bacu.” Uwo mukobwa yahise agenda NKUSI yicara ku buriri, mu buryo butunguranye atangira kurira amarira amanuka ku maso agwa ku matama akagera hasi no kuzamura amaboko bikanga ngo yihanagure asigara yivugisha ati “Mana, ni ukubera iki ubuzima bwanjye wabuhitiyemo kubunyuza muri iki gisebo koko?” Nkusi akimara gutekereza gutyo mu mutwe we ubwonko buhita busubira inyuma, agatangira kwibuka ubutumwa aherutse kohererezwa, yibuka ko yabonye icyangombwa kigaragaza ko DENIS ari papa we mu maraso, ahita atangira kwibuka ati “Ariko uzi ko ibintu byose Maurice ambwiye ari ukuri? Ubwonko bwanjye bwari bwarayobejwe kabisa, kuko urebye igihe namenyeye ko DENIS ari papa wanjye, ukareba n’igihe turi aka kanya biragaragara ko hashize igihe kitari gito, meze nk’umuntu wari waraheze mu cyeragati.” Amaze kwibaza gutyo ahita atangira kuzunguza umutwe nk’umuntu uri kwibuka ibintu ashidikanyaho neza, atangira kwibaza nanone ati “ariko se zaba ari inzozi narose? DEVOTHA ampamagara ndi kumwe na Nadine akambwira ko hari umugore w’umuganga wabaririzaga imitungo yanjye? Umugore w’umuganga akabanza kuryamana na manager kugra ngo atange amabanga yanjye? Narabirose se? ngo ndi kumwe na Nadine? Mana yanjye nabaye ikigoryi kuburyo narotaga na Nadine kandi nkundana na Muteteri? Mbega igisebo? Ahubwo ikibazo kimwe, ni ukubera iki DELIRA na DENIS bampishe ko ndi umwana wabo kugera ubwo Adeline ari we unyibwirira ukuri? Ahubwo se bahuriye he? Ndi kumva mu mutwe biri kumvanga.” Ako kanya NKUSI arimo kwibaza ibibazo byinshi cyane, ku muryango umukobwa SHEJA ugaragara nk’ukora muri iyo hotel kubera imyambaro yambaye irimo agashati k’umweru, akajipo kagufi cyane kamwegereye kageze hejuru y’amavi kagaragaza amataille ye ndetse n’inkweto za shinga zitari ndende cyane, akomanga ku muryango, gusa NKUSI ntabwo abasha kubyumva kubera gutwarwa n’ibitekerezo, SHEJA abonye nta muntu umwikirije afungura umuryango yinjira asanga NKUSI yifashe ku itama ari kwivugisha yibaza ati “Ese kuba mfite imitungo irenga miliyoni 86 yaba ari yo mpamvu yatumye Adeline ajya kubaririza? Nonese ko ahubwo umwana ababyeyi be aribo bamuraga, ni ukubera iki bahisemo kundaga iyi mitungo yose ariko bakabikora banyemeza ko ntari umwana wabo?” SHEJA mu kumva ibyo bintu yaguye mu kantu atangira kwibuka ibyo DEVOTHA, papa we ari nawe manager bamubwiye kuri NKUSI ko ashobora kuba afite imitungo, we ubwe arabyihamiriza, kuburyo yatunguwe cyane n’ibibazo ari kwibaza, ariko aketse ko NKUSI ashobora kumubona ahita agenda amukoraho avuga ati “nyakubahwa, mwari mwatumije umuseriveri.” NKUSI ashigukira hejuru hafi kwirukanka ariko agaruye amaso abona ni SHEJA amutungura urutoki avuga ati “ba uretse gato, ntabwo uri wa mukobwa SHEJA wantebe indobo ngo ndi umukene ra?”
.
Muteteri amaze kugera muri kaminuza agahura na MAURICE bicara ku ntebe ziri imbere ya hostel z’abahungu bagatangira kuganira, icyakora ubona MUTETERI amatsiko yamurembeje cyane ku rwego rurenze urugero, MUTETERI ati “Sha MAURICE, ntabwo Wabasha kumva uburyo nishimye muri aka kanya, uburyo bwa nyuma na nyuma NKUSI angarukiye akaba agiye kumfasha kubana n’umwana wacu.” MAURICE ati “nanjye byanshimishije wanjye, ariko uzi kubona umuntu w’ingenzi kuri wowe yaratanye? Iyo nabonaga NKUSI ameze kuriya byahitaga binsubiza mu myaka ya kera, nkibuka uburyo yigomwaga ibintu byose ababyeyi be babaga bamuhaye akabitwihera njye na we nk’abana b’imfubyi, ariko nanone nareba uburyo NADINE yahindutse bikanyibutsa uburyo we na NKUSI basangiraga twose twa NADINE birimo urukundo, nkumva nuzuyemo imitima ibiri, umwe wo kwihorera kuri NADINE wahindutse, undi w gufasha NKUSI akagaruka ibuntu akabona ko yayobejwe, ariko nta kintu cyanshimishije nko kuba umugambi wanjye nabashije kuwugeraho.” Muteteri ati “Maurice, uri inshuti nziza kandi uzambabarire mu buzima tuzakomeze kubana gutya no gufatanya, ntacyo nzarya ngo nkwime nawe ntuzanyime nibwo bushuti. Ahubwo se NKUSI arakanguka ryari ngo tujyeyo?” MAURICE aruhutsa umutima akavuga ati “Muteteri, impamvu mbanje kugusaba ngo duhurire hano ntabwo ari uko kujya kwa NKusi tukaba twamukangura ari ikibazo, ahubwo ni uko nashakaga ko tubanza kuganira kubyo tugomba kumubwira no kutamubwira, rero, ibyo nabwiye NKUSI ubwabyo bishobora kuba byamuremereye umutima, nta kuntu amakuru twamumenyeho yo kuba ari umukire ndetse no kuba DELIRA ari nyina twaba turetse kubimwinjizamo akabanza agafata umurongo?” Muteteri aruhutsa umutima akavuga ati “ibyo nta kibazo MAURICE, NKUSI ntabwo mukunda kubera inkomoko ye cyangwa ubutunzi bwe, mukunda kubera ko ari we wanyawe, ibyo bindi rero biza ari inyongera.” Maurice ati “nibyiza cyane kuba ubyumva, nta kibazo tugende kabisa.” Bombi birengagije iby’ishuri bava aho batega utumoto tubageza kwa NKusi, bahageze basanga igipangu kidafunze barinjira, mu kugera muri salon basanga nta muntu urimo, MUTETERI agenda agana mu cyumba cya NKUSI, ariko acyinjiramo akubise amaso ku buriri aramubura, arebye aho NKUSI ashyira ibikoresho bye birimo n’imyenda amabere yikora atonsa, ahita ahamagara MAURICE ngo aze arebe, umukozi uri mu gikari aba arabumvise aza abasanga muri salon, akubise amaso MAURICE ahita agira ubwoba, MAURICE aramubaza ati “Nkusi ari hehe ko nasize aryamye?” umukozi ati “Boss? Boss se yigeze agera hano kuva ejo?” kumbe umukozi banaza mukanya kashize ntabwo yigeze abimenya, MAURICE muguhamagara telefone ya NKUSI atungurwa no kumva isoneye muri icyo cyumba, bicara ku buriri bategereje ko NKUSI aza wenda hari ahantu anyarukiye.
.
DELIRA amaze kwihanagura amarira arijijisha ahita yongera kwinjira aho DENIS ari, mukumubaza ibyo aje kumara nanone DELIRA ahita avuga ati “DENIS, nubwo ntazi amakuru aho wayakuye ariko icyaha ndacyemera, ariko njyewe umfashije tukemeranwa amakosa nakoze twafatanya kuyakosora.” DENIS areba hasi akongera akamureba aramubwira ati “DELIRA, bavuga ko umanika agati wicaye wajya kukamanura ukisumbukuruza, ese ni igiki wakora kuburyo nakubabarira amakosa wakoze?” DELIRA ati “byibura ndakora uko nshoboye kose kugira ngo uve muri iyi kasho utahe amahoro.” DENIS araseka maze aravuga ati “ahhh DELIRA, utekereza ko biri no mu bubasha bwawe se kuba wamfunguza? Cyangwa waba unabikoze ugakeka ko ari impuhwe waba ungiriye? Nkumenere ibanga? Ndumva nshaka gutindamo hano kubera ko ikibazo nikiramuka kigeze mu rukiko nibwo amabara yawe na Adeline azagaragarira bose maze icyobo mwacukuye ari mwe mukigwamo, rero ntabwo nshaka kugarukira aha ngaha. Ikirenze ibyo, nubwo ntishimiye kuba ahangaha cyangwa se ngo njye guhabwa urw’amenyo mu rukiko kandi abant banzi nk’umuntu wihagazeho, arik umucunguzi wanjye si wowe cyangwa undi wese, umuntu umwe rukumbi wampaye ubutumwa bwo kumwizera niwe nizeye kandi ntewe ishema n’uko yatinda cyangwa se akihuta, nzavanwa hano na we kuko aribwo nzahava nta cyasha mfite.” DELIRA amaze kubyumva ahita yibwira mu mutima ati “uwo nta wundi ni avoka BUJYACYERA, noneho reka nze nkwereke ko ngufite mu biganza byanjye.” Ako kanya ahagurukana umujinya mwinshi agasohoka ameze nk’utarwambaye.
.
Ku rundi ruhande SHEJA ahita asubiza NKUSI ati ‘Ni njyewe nyakubahwa, nubwo ntabasha gutinya kuvuga ko nafashe umwanzuro mpubutse, kuko nyuma yo kugutera indobo mu bantu bose batuye ku isi ni wowe wasigaye wiganje mu bwonko n’umutima wanjye ndetse n’amatwi.” Nkusi aramwenyura akamureba akamubwira ati “ibyo byararangiye, gusa ntunguwe n’uburyo uri umuseriveri wo muri hotel, ikirenze ibyo bigahurirana na hotel nje kubamo.” SHEJA ati “ariko ubusanzwe njye nkora muri hotel kuva narangiza kwiga, ndetse aha niho namye nkora kuva mbere hose.” Nkusi at “nizere ko ibyo uriya mudamu ukora kuri reception avuze ko mubika amabanga y’abakiriya ari ukuri.” SHEJA ati “rwose humura nyakubahwa ibyo tubikora nk’itegeko ikirenze ibyo njye nkaba nita ku bakiriye bene abo bashaka kubaho mu ibanga muri hotel yacu.” NKUSI ati “nibyiza cyane” SHEJA ati “Aka kanya nari nje ngo muntume ibyo mukeneye rero.” NKUSI ati “Ari ibishoboka waba wiyicariye tukaganira niba ntacyo bigutwayeho.” SHEJA mu kubishidikanyaho yicara iruhande rwa NKUSI, agatangira amubwira ati “kuva uyu munsi muri iki gitondo, mu buzima bwanjye nibwo mbashije kwibaza iki kibazo, ese ubundi urukundo ni iki?” SHEJA agorora umuhogo aramusubiza ati “Urukundo ni uburyo umuntu umwe yiyumvamo undi, akumva amwuzuza ndetse no kubaho kwe bari kumwe bikamuha amahoro, yamubura bikamuhungabanya.” NKUSI aramureba mu maso akamwenyura ati “nonese kuburyo uwo wakunze wahitamo no kumwica kubera ko umukunda?” SHEJA ati “ibyo njya mbibona muma filime gusa.” NKUSI aramwenyura maze akamubwira ati “Genda unzanire icyo kunywa kirimo alcol nyinshi cyane hari ibyo nshaka kwiyibagiza.” SHEJA ati “muri iki gitondo nyakubahwa? Utarafata n’ibya mugitondo byo kurya?” NKUSI ati “nari nzi ko ari njye mukiriya hano bityo nkaba nsaba ibyo nkeneye gusa.” Kumbe SHEJA we mu kureba NKUSI ntabwo ari kumufata nk’umukiriya usanzwe, amarangamutima yatangiye kumwivangira mu kazi ahita avuga ati “Nyakubahwa, ndaguhatiriza kubanza byibura kurya ukabona kunywa inzoga.” NKUSI udashaka ibintu by’ihangana aramusubiza ati “okay okay, uko mubishaka mabuja, ngaho munzanire ibyo mwifuza.” Ako kanya SHEJA ahaguruka aho ngaho NKUSI akagenda amukurikiza amaso, kugeza ubwo SHEJA yateguye ibyo kurya bya mugitondo byiza cyane, amaze kubimugezaho atungurwa no kumva NKUSI amusabye ko basangira, SHEJA biramushimisha cyane barasangira, nyuma amuzanira n’inzoga SHEJA amusabye ko basangira amuhakanira amubwira ko bitemewe kunywa mu kazi keretse wenda ari mu masaha ya nijoro, NKUSI amubwira ko amutegereje nimugoroba, bamaze kubyumvikana SHEJA asubira mu kazi bisanzwe.
.
Muteteri na Maurice bakomeza gutegereza NKUSI ariko bakamubura, nyuma y’isaha n’igice bagafata umwanzuro wo gusubira muri kaminuza kureba ko yahageze, umushoferi nawe wari ubyutse akamenya amakuru atangira kubafasha gushaka, ahera mu kazi kabo ariko agezeyo aramubura bamubwira ko atanigeze ahagera, ba MUTETERI basiga babwiye umukozi ko NKUSI naza ababwira, bageze muri kaminuza baraheba ndetse ntihagira n’ubabwira ko bamuciye iryera, umwanzuro uhita uba uwo kujya mu rugo kwa DENIS ariko bagezeyo babwirwa ko NKUSI atigeze ahagera, uguhangayika kuba kwinshi cyane birenze urugero, kuburyo umutima wanze gutuza, MUTETERI na MAURICE bahana gahunda yo gutandukana buri wese agashaka ukwe. Bamaze kubyuzuza MUTETERI yahise ahamagara DELIRA amubaza niba yaba yabonye kuri NKUSI, Delira mugutungurwa impamvu MUTETERI ashaka NKUSI amubajije amusubiza ko ari uko atageze mu ishuri, DELIRA amusubiza ko atamubonye bityo reka amuhamagare yumve, DELIRA aho aherereye ari kumwe n’umugabo aramubwira ati “Ndashaka ko muza kubikora mu ibanga rikomeye, avoka ntihagire icyo mumukoraho kuburyo murajya munamugaburira akomeze amere neza ariko mumubike byibura ibyumweru bibiri.” Umugabo aramusbiza ati “Wowe nyizera mabuja, ndabikora neza cyane, kuko ndabizi uhemba neza.” Bamaze gutandukana DELIRA ahita avuga ati “DENIS ngiye kukurwanya impande zose, harya ngo mu rukiko amabara yacu azagaragara ngo kuko wizeye ko BUJYACYERA azakuburanira neza? Ubwo bivuze ko wizeye neza ibimenyetso amaze gukusanya? Reka mbe mubikanye nabyo maze ndebe.”… Ku rundi ruhande MUTETERI we bikomeza kumucanga kugeza ubwo yicara hasi akarira kubera ibura rya NKUSI, kuko byari bigiye kugera mu gicamunsi ataramubona, shoferi avuga ko ataramubona, ndetse na MAURICE, Mu mujinya mwinshi ahit agenda agana muri hostel z’abakobwa, asanga NADINE arimo kurira mu buriri kandi ari wenyine, ahita amworosora maze amukubita urushyi rwiza cyane aramubaza ati “Ndashaka ko unsobanurira aho NKUSI wamushyize, NADINE kuba narakubwiye ko nakubabariye ntabwo bivuze ko wakomeza kunsonga muri ubu buryo, kuko kuri iyi nshuro yo ndanakwica ahubwo.” NADINE we mukwitegereza Muteteri byakomeje ahubwo kumwibutsa kera ubwo bari bane ari inshuti magara, akabura icyo avuga n’icyo yamusubiza, Muteteri agiye kubangura urundi rushyi hahita hinjira undi mukobwa urara muri hostel ahita amanura ikiganza, asohoka umujinya ari mwinshi cyane yicara ku ntebe. Hashize akanya MUTETERI yicaye ku ntebe ahita yivugisha ati “ubundi nakoze amakosa, nagakwiye kuba narabwiye DENIS ko uriya mukobwa NADINE yaroze NKUSI.” Akimara kuvuga gutyo ahita yibuka ibyo aherutse kuvugana na BUJYACYERA, n’ubutumwa yamuhaye, agahita ahaguruka aho ngaho byihuse, aza kugera kuri stasiyo ya polisi avuga ko aje gusura DENIS, barabyanga ariko mugukomeza kwinginga umupolisi wari aho amugirira impuhwe barahura, amaze kwinjira mu cyumba DENIS arimo aramusuhuza aricara. DENIS ati “Ndakubona uri hano!” MUTETERI ati “yego ndi hano, mwari mumeze mute?” DENIS ati “uri hano ntabwo uba umeze neza, ubanza igisigaye ari ukuzana inkoni bakankubita. By the way ubutumwa bwawe narabwakiriye.” MUTETERI ati “nanjye nibwo nakwibuka ko nakoherereje ubutumwa, ariko ntabwo nzi neza niba ibyo ndi gutekereza bishobora kugukura aha, kuba uri hano ni akagambane, nako nyine, nubwo ntewe ipfunwe no kubivuga,..” DENIS ati “humura Muteteri, byose ndabizi.” Muteteri ati “Ngo? Urabizi ko madamu wawe ari we wabikoze?” DENIS ati “yego rwose, nabo bafatanije n’icyo bashaka ndabizi byose, ahubwo se amakuru ya NKUSI? Ntabwo aramenya ko ndi hano?” Muteteri aruhutsa umutima maze akabwira DENIS ati “uribuka wa mukobwa wigeze kuzana na NKUSI murugo?” DENIS arikiriza MUTETERI agatangira amubwira byose uko byagenze, DENIS aboneraho kumenya ko NKUSI burya yarozwe ariko bikaba byamuvuyemo, ahubwo ikibazo akaba ari uko yaburiwe irengero. DENIS amaze kubyumva kubera ukuntu akunda NKUSI cyane anahangayitse ahita avuga ati “muri gushakira kure cyane, nta wundi waba uzi irengero rya NKUSI uretse Adeline.” MUTETERI ati “ngo? ADELINE? Reka nze nkwereke.” Ako kanya MUTETERI asohok atarwambaye ageze hanze ahamagara muganga ADELINE, ahita amubwira ati “kuri iyi nshuro wakinishije ibintu bidakinishwa, nonaha ndi kuri sitasiyo ya polisi, mfite amajwi yawe na DELIRA muri kugambana gufungisha DENIS, kandi byose mwavugiyemo murabizi, ngiye kuyatanga kuri polisi, cyangwa se mo kimwe ikintu cyose waba wakoze kibangamiye umudendezo wanjye uhite ugisubiza inyuma.” Adeline amaze kubyumva aho ari mu kazi ahita ashya ubwoba, kuko MUTETERI ahita amukupa, agahita asiga abarwayi akagenda no mu bwiherero akicaramo, intoki zitangira gutitira ahita afata telefone ahamagara umushinjacyaha, akimufata aramubwira ati “Akanjya karashobotse, hari umuntu uri kungendaho” Umushinjacyaha amubaza ibyabaye, Adeline akamubwiza ukuri, umushinjacyaha aramusubiza ati “Ngaho nymvira nawe ukuntu udashobotse, ni ukubera iki mbere hose utambwiye amabanga yose ubitse none aka kanya nkaba nta garuriro mfite? Ubwo rero ibintu byose ngiye kubizimangatanya abo nafunze mbarekure, ariko nonaha mbirangize aho ugomba kugeza amafaranga yanjye wamaze kuyahageza.” Adeline mu bwoba bwinshi ahita avuga ati “Wowe bikore vuba na bwangu ibindi urabimbwira nyuma.” Muteteri mu kuva aho ngaho ar kwihuta agera muri kaminuza akabwira Maurice ibyo DENIS amubwiye, Maurice nawe mu kuzunguza umutwe yumva bifite ishingiro, akamubaza uko babigenza, kuk ayo majwi kuyatanga arabizi neza ko ntacyo byatanza ariyo yonyine.
.
Ku rundi ruhande DENIS aho yibereye atungurwa no kubona haje umupolisi n’Umushinjacyaha, bamukuramo amapingu bamubwira ko ibyo bari bari kumukekaho basanze nta shingiro bifite, DENIS arahaguruka areba umushinjacyaha aramusubiza ati “Ntabwo nifuzaga ko birangira gutya ntageze mu rukiko, ariko reka nizere ko aribwo bwa nyuma njye nawe tubashije guhura, kuko biramutse bibaye indi nshuro tugahura waba uri mu kaga gakomeye cyane.” Umushinjacyaha aramwenyura maze akamusubiza ati “ibyo tuzabireba nitwongera kubonana.” DENIS ahita asohoka Umushinjacyaha mu mujinya mwinshi agasigara akubita ibipfusi kumeza avga ati “asye sye sye sye!” DENIS amaze guhabwa ibye byose agera hanze asubiza amaso inyuma yitegereza aho avuye, ahita ahamagara MUTETERI amubaza aho ari, MUTETERI uri muri kaminuza aganira na MAURICE kucyo bakora ngo NKUSI aboneke yibaza uburyo DENIS amuhamagaye amubwira aho ari, DENIS amubwira ko bahurira hanze ya kaminuza, bamaze kuvugana DENIS ahamagara shoferi wa NKUSI ngo aze amurebe, bidatinze DENIS ahagaze hanze ya kaminuza haza MUTETERI na MAURICE, MAURICE agikubita amaso DENIS ahita abwira MUTETERI ko abaye agiye bakaza kongera kubonana, mugutungurwa kwinshi MAURICE yari yagiye kare cyane, MUTETERI ageze imbere ya DENIS aramusuhuza, DENIS ati “Urakoze cyane UMUKAZANA W’IBANGA, uri intwari kandi kuva mbere hose nakubwiye ko umurava wawe nywukunda.” Muteteri mugucanganyikirwa ati “nkoze iki se kandi?” DENIS ati “uramfunguje, nonese ntabwo wari unsize muri kasho?” MUTETERI ati “nonese ngufunguje gute?” DENIS ati “Ntabwo nzi uko ubigenje ariko ibyo ukoze byose biramfunguye.” DENIS ahita atangira kwibuka mu kanya gato gashize, ubwo yar avuye mu cyumba afungiyemo agiye guhabwa ibikoresho bye bamwatse aje gufungwa, yumva umushinjacyaha avugira kuri telefone avuga ati “Ako gakobwa se ko ubundi kageze mu mupangu wawe gute kuburyo ariko gaciye integer umugambi w’ifungwa rya DENIS?” gusa amaze kubyibuka DENIS yanga kumuha amakuru, Muteteri nawe amubwira ko amaze gukeka ko NKUSI ashobora kuba ari mu maboko ya ADELINE ahise amuhamagara, DENIS amusubiza ko byemeza ko NKUSI Atari mu maboko ya Adeline bityo bashakire ahandi, DENIS amubwira ko agiye ku kazi kureba uko bimeze, amusaba ko nimugoroba yamusanga mu kazi bakagira ibyo baganiraho.
.
Nkusi uko bamushakisha niko yari amaze kunywa nyinshi cyane aho atabasha no guhaguruka ku buriri, arirambika, DENIS ageze ku kazi ahamagara umuntu amusaba kumushakira NKUSI muburyo bw’ibanga, shoferi wa nkusi ntiyicara akomeza gushaka hose, MUTETERI we byanze ajya kuryama amarira amutanga imbere yibaza impamvu NKUSI yahisemo kugenda gutyo gusa cyangwa se ahoy aba yajyanwe, avoka BUJYACYERA aza gufatwa n’abagabo atazi bajya kumubika ahantu mu kizu atazi, ADELINE akomeza guhangayika cyane kubera ifungurwa rya DENIS, Nkusi amaze gusinda neza SHEJA aza kumureba mu cyumba arimo, ageze iruhande rwe Nkusi ahita amukurura amuryamisha mu buriri, SHEJA mu kugwa mu kantu atangira kwibaza ibyo NKUSI ashaka kumukorera, NKUSI nawe atangira kumwambura imyenda kungufu kugeza ubwo abanje kumuciraho ishati y’akazi yambaye, ndetse mu mbaraga nyinshi amuryamisha ku buriri amujya hejuru azamura akajipo yambaye, atangira ibikorwa byo gufata kungufu……..LOADING EP 20
Comments
Login to comment.
No comments yet.