Loading verse...
:
Dutangiranye na Muteteri na Maurice bahura na shoferi wa NKUSI babwirana ko ahantu hose bari gushakira bahebye, kandi ikigaragara ni uko Atari amahoro uburyo NKUSI yagiyemo kubera ukuntu na telefone ye yasigaye aho atuye, uko bamuvuga niko ku rundi ruhande NKUSI we yari yasinze cyane, umukobwa SHEJA aza kumureba muri hotel acumbitsemo nk’umukiriya arimo kwitaho, NKUSI mu kumubona ahita amukurura amuryamisha mu buriri, SHEJA mu kugwa mu kantu atangira kwibaza ibyo NKUSI ashaka kumukorera, NKUSI nawe atangira kumwambura imyenda kungufu kugeza ubwo abanje kumuciraho ishati y’akazi yambaye, ndetse mu mbaraga nyinshi amuryamisha ku buriri amujya hejuru azamura akajipo yambaye, umukobwa SHEJA atangira gutabaza mu ijwi rirenga ari nako yirwanaho, NKUSI we uko azamura akajipo ka SHEJA ari nako nawe afungura ipantalo ye kugeza ayikuyemo agasigarana umwenda w’imbere gusa, umukobwa SHEJA mu mutwe we akibwira ati “Mana mfasha irya noneno, ari kundusha imbaraga ariko umfasha ntafungure amaguru yanjye.” Uko asengera mu mutima ari nako akoresha imbaraga ngo yikure muri NKUSI ariko bikanga, ageze aho abona amahirwe ya nyuma ari ugutabaza, nubwo aho bari ari muri VIP hadakunze kuba hari abantu benshi, byahuriranye n’uko hari hari gutambuka umuseriveri w’undi ukora muri iyo hotel, mu kumva urusaku ahita afungura umuryango ari guhengereza, atungurwa no kubona NKUSI ahugiye mu kurwanya SHEJA ashaka kumufata kungufu, umukobwa ahita asohra umutwe afata telefone arahamagara. Ku rundi ruhande ahari manager wa Banki papa wa SHEJA yakira telefone, kumbe ni uwo mukobwa umuhamagaye bigaragara ko baziranye, amaze kumubwira byose manager ahita avuga ati “Mbere ya byose banza ufate amashusho n’amafoto ubone gutabaza abandi bantu nanjye ndaba ndi kugera aho ngaho.” Amaze kumubwira gutyo umukobwa yabigenje nk’uko manager abimubwiye, NKUSI we yari ahuze cyane ari gushaka uburyo arinjira mu mubiri wa SHEJA, ndetse yewe SHEJA nawe yari ari gukomeza kurwana ngo NKUSI atamwinjiriramo, ibyo bituma umukobwa abafotora neza nyuma ahita atabaza abantu mu rusaku rwinshi, biza kurangira NKUSI bamufatiye mu cyuho yacagaguye imyenda ya SHEJA cyane cyane agashati, kuko akajipo ko yarwanaga no kukazamura, bidatinze n’umuyobozi wa hotel na we aba arahageze.
.
DENIS yicaye mu biro bye, avugira kuri telefone kumbe umuhamagaye ni uwo yashyize mu bushakashatsi bwa NKUSI, amubwira ko nta n’akanunu ke ari kubona, ibyo bituma DENIS ahangayika cyane ahita ahamagara DELIRA kuri telefone, amubwira ko bahurira mu rugo, DELIRA mu kugwa mu kantu yibaza uko DENIS yafunguwe, ahita akubita agatima ku bantu yasabye ko bashimuta avoka BUJYACYERA, amaze gukupa DENIS ahita ahamagara wa mugabo bagiranye gahunda amusubiza ko akimara kumuha akazi bahise bamushimuta n’ubu bakaba bakimufite, DELIRA agwa mu rujijo rwinshi. DENIS mu mujinya mwinshi ava mu kazi agataha mu rugo, agasanga DELIRA amutegereje mu cyumba, adaciye ku ruhande ahita amubwira ati “Ntabwo wari wabibona? Ntabwo urabibona ko ubugoryi bwanyu bwamaze gushyira NKUSI mu bibazo?” DELIRA ati “ngo NKUSI mu bibazo? Nkusi yabaye iki se ko ahubwo nahereye kare muhamagare ntiyitabe? Ahubwo se, ko kuvuga ari ugutaruka wafunguwe gute?” DENIS mu mujinya mwinshi yegera DELIRA akamutunga urutoki ku gahanga, aramubwira ati “Haragira ikintu na gito kiba kuri NKUSI, muraba mwikururiye ibibazo bikomeye cyane, ikindi kandi nakugira inama yo kubwira Adeline wawe agakora ibishoboka byose NKUSI akagaruka bitarenze amasaha abiri, kuko nubwo nafunguwe nkaba nahisemo kubanza gutuza, nimuzamura umujinya wanjye ndabarimbura mwese.” DELIRA ati “Ubwose ushatse kuvuga iki? Ushaka kuvuga ko Adeline ari we waba…. Ariko se ubundi nkubaze ikibazo, ni ukubera iki wamaze kumenya ko NKUSI ari umwana wanjye, ukaba ugikomeje kumwitaho cyane?” DENIS aramureba akamusubiza ati “Nari mbizi ko ubugoryi bwawe nta bindi bwatekereza uretse bene ibyo bibazo, amasaha abiri naramuka ashize NKUSI ataragaragara, mu buzima bwanjye urabona umujinya wanjye kandi urabyicuza.” DENIS amaze kuvuga gutyo asohoka mu cyumba n’umujinya mwinshi cyane ndetse agahita yinjira mu modoka akagenda.
.
Ku rundi ruhande MUTETERI asaba Maurice na shoferi wa NKUSI kuba batandukanye akagira aho ajya, bidatinze n’umujinya w’umuranduranzuzi ahita ajya kwa muganga agenda ashaka muganga Adeline, bakimara guhura Adeline ati “ohh Muteteri, ntabwo wari wambwiye ko uraza kundeba.” Muteteri adaciye ku ruhande aramusubiza ati “Umva Adeline, nshobora kuba nakubaniye neza ukagira ngo ni uko nta kintu nagukoraho. Amajwi yawe mbitse nubwo mbizi neza ko ataba ikimenyetso gifatika ariko yabageza muri gereza ibindi mwakoze bikagenda bimenyekaniramo, rero ndagusabye ngo ahantu hose NKUSI waba wamushyize, umugarure aka kanya.” Adeline mu kumara kumva ibyo ngibyo atungurwa cyane no kumva bari kumubaza NKUSI, ataragira icyo asubiza MUTETERI akumva telefone ye irasonye, mu kureba umuhamagaye asanga ni DELIRA ahita amwitaba, DELIRA ahita amubwira ati “Adeline warasaze? DENIS yafunguwe tube tutarakira n’ibya mbere uhitemo gushimuta NKUSI?” Adeline mugukomeza kugwa mu kantu ahita avuga ati “Ariko se DELIRA ni ibiki muri gukomeza kuvuga? Ndahiye mu izina ry’Imana ko uwo musore ntazi aho aherereye,kuko sinanamuheruka rwose.” DELIRA ati “nonese DENIS ko angezeho ambwira ko ari gukeka ko ari twe tuzi aho ari? Nanjye rero mpise nkeka ko ari wowe uzi aho ari.” Adeline aramusubiza ati “Ahubwo se ko na wa mukobwa wawe, hhhhh, nako icyo nakubwira ni uko Nkusi ntazi aho ari mushakire ahandi rwose.” Muteteri wabyumvaga ahita ahamya neza ko NKUSI nta sano afitanye na Adeline ku irengero rye, ibyo atabitinzeho ahubwo ahita amubaza ati “ni ukubera iki wari ugiye kuvuga ko nanjye ndi kumushaka ugahita uceceka se?” Adeline aramwenyura akamukora ku rutugu aramubwira ati “Uh Muteteri, DELIRA amenye ko uri gushaka NKUSI se wamukira? Cyangwa n’ubundi wamaze kwibagirwa ibihe urimo? Ahubwo nagusaba kwitonda cyane kuko usa n’uri kwirahuriraho umuriro.”
.
Abantu bakimara guhururira NKUSI na SHEJA bakamugwa gitumo NKUSI we ibimwaro byari byamwishe, umuyobozi wa hotel ni we wamukuye mu isoni yirukana abantu bose baje aho ngaho harimo na wa mukobwa wahamagaye papa wa SHEJA, muri icyo cyumba hasigara NKUSI, SHEJA bari bamaze kuzanira utundi twenda two kwikinga ndetse n’umuyobozi wa hotel, bidatinze manager papa wa SHEJA aba ageze muri hotel, wa mukobwa wamuhamagaye amurangira aho bari, aza yitotomba avuga ati “Ako gahungu kamfatiye umwana wanjye kungufu kagomba kurara muri gereza uko byagenda kose.” Bidatinze aba ageze ku cyumba afungura ntano gukomanga, SHEJA akimukubita amaso ahita ahaguruka ajya kumuyambira, bahoberanye akanya gato manager atangira yitotomba ati “Ako gahungu kari hehe ngo mbanze nkanyuzemo inshyi?” amaze gushyira SHEJA ku ruhande agenda agana aho NKUSI aryamye ku buriri yataye ubwenge kubera uburyo yasinze agakoresha n’imbaraga nyinshi cyane ashaka gufata SHEJA kungufu, manager amugezeho yarambuye urushyi rwiza ngo arumukubite mu maso agwa mu kantu asanze ari NKUSI, akaboko gahera hejuru mu kirere ahubwo SHEJA n’umuyobozi wa hotel batungurwa no kumva ahamagaye NKUSI ati “Nyakubahwa, ni wowe?”… manager amaze kubona uwashakaga gufata SHEJA kungufu ari NKUSI yahise ahwekera acika integer, wa mujinya yari afite uriyongera cyane, ariko wiyongera kubera ko nta kintu abashije gukoresha NKUSI nk’umuntu wamufatiye umukobwa kungufu, ako kanya papa wa SHEJA ahita asaba umuyobozi wa hotel ko yaba asohotse gatoya akabaha akanya, bimaze kuba manager yegera SHEJA amubaza niba NKUSI yaba yageze kucyo yashakaga, SHEJA mu marira menshi bigaragara ko ari umwana w’umutesi amusubiza ko atigeze abigeraho kuko yamurwanyije. Ako kanya amwicaza ku buriri akamusaba kuba amutegereje gato, SHEJA kubera ubwoba bwo gutinya NKUSI yanga kwicara ku buriri akicara hasi ku ruhande akubita umutwe mu maguru, manager nawe agasohoka hanze asanga umuyobozi wa hotel ategereje bigaragara ko banaziranye, aramubwira ati “JANVIER, reka ibi bintu bibe hagati yacu, ikibazo tubanze tucyikemurire njye n’uriya musore nibyanga abe aribwo duhamagara polisi kuko ibimenyetso byo birahari.” Uwo muyobozi wa hotel JANVIER azunguza umutwe akagenda, manager agasubira muri hotel mu cyumba, agahita afata amazi agatangira kunywesha NKUSI, arayamuhata koko kuburyo NKUSI yatangiye kugarura ibyo yariye n’ibyo yanyweye, ubwonko bugatangira gusubira ku murongo.
.
Ku rundi ruhande DELIRA arimo kuvugana na ADELINE kuri telefone, basezerana ko bahura kugira ngo baganire, ntabwo byatinze DELIRA ahita ava murugo agasanga ADELINE wari usohotse mu bitaro bagahurira muri resitora. Mugutangira kuganira DELIRA ati “umugambi wawe wadupfubanye.” ADELINE ATI “ahubwo ikibazo ndi kwibaza ni kimwe, ni ukubera iki DENIS atahise atera intambwe ngo adushyirishemo? Sha nibwo mbonye ko DENIS agukunda cyane.” Delira asoma ku mutobe ari kunywa agahita avuga ati “Ndakeka iby’urukundo rwanjye na DENIS byararangiye ubwo wamaraga kumuhishurira amabanga yanjye, ntabwo nari nzi ko uri umwasama Adeline? Nonese ko twari twasezeranye ko tugiye gukora umupangu dufatanije, ubundi kujya kumvamo wari ugamije iki?” Adeline aramwara isoni zikamwica, kubona DELIRA yavumbuye ko yamaze gupanga na we ariko we akajya kumuca inyuma byose abibwira DENIS, muri uko kugira isoni ahita avuga ati “ikindi gihangayikishije ntabwo ukizi, amajw twaganiriye ubwo twari turi kuvugana yageze hanze.” DELIRA mu kubyumva ahita yibuka umusore wamukanze akamwaka ibihumbi 500 ubushize, ati “Ahubwo najye nibyo ndi kwibaza, ni nde muntu watwumvirizaga agafata n’amajwi? Uzi ko hari umusore waje kunkanga akoresheje ariya majwi akankuramo ibihumbi 500?” Adeline mugutungurwa ahita avuga ati “Umusore?” kumbe icyari kimutunguye ni uko we abizi neza ko ufite ayo majwi ari MUTETERI, ariko arigarura ahita avuga ati “Nanjye ni umusore uri kunkanga ambwira ko ngomba gukora ibyo ashaka kugira ngo atadushyira hanze.” Uyu muganga Adeline, ntawapfa kumenya impamvu ari gukomeza gukingira MUTETERI ikibaba cyane, batangira kuganira bibaza uko bakemura icyo kibazo cy’amajwi bafashwe baganira kuburyo bitabagiraho ingaruka.
.
Nyuma y’igihe kitari gito manager papa wa SHEJA n’umukobwa we SHEJA bategereje ko NKUSI agaruka ibuntu inzoga zikamuvamo, byageze ku masaha yo ku mugoroba NKUSI arakanguka, atungurwa no kubyuka asanga SHEJA na papa we bicaye imbere ye ndetse nawe atose cyane, atazi ko amazi bamumenyeho banamunywesha ariyo yabiteye kubera ko yari yasinze. NKUSI ahita abaza ati “Aha ndi ni hehe?” Ako kanya papa wa SHEJA ahita akurayo telefone, akamwereka ari gufata kungufu umukobwa we SHEJA, NKUSI mu kugwa mu kantu ahita atungurwa cyane avuga ati “Ntbwo bishoboka.” Papa wa SHEJA aramusubiza ati “Impamvu nakomeje kugutegereza kugeza ubyutse utarasohoka muri iki cyumba, NKUSI nyakubahwa ni ukugira ngo njye nawe tugirane amasezerano, ku mahitamo abiri ngiye kuguha. Ntabwo nitaye ko wari wanyweye ariko ibyo nta burenganzira biguha bw gufata umukobwa wanjye cyangwa se undi uwo ari we wese kungufu, bityo ngiye kuguhitishamo urahitamo. Icya mbere SHEJA wamukojeje isoni n’abatangabuhamya barahari kuko bagufatiye mu cyuho, kuburyo n’inkuru zatangiye kugera ahantu hose ko wamufashe kungufu, rero amahitamo ya mbere kugira ngo umukure muri icyo gisebo, ugomba kumugira umugore. Icya kabiri ibyo nibiba bidashoboka, turashora ikirego mu rukiko kandi ibimenyetso byose n’abatangabuhamya barahari, uzamara imyaka 15 muri gereza. Nguhaye iminota 15 gusa yo kubiteerezaho kuko ndasohoka muri iki cyumba, wowe na SHEJA muhavuye mugiye kubana nk’umugore n’umugabo, wibuke ko kumutoroka byo bidashoboka kuko ufite imitungo yo gufatirwa, cyangwa se polisi ariyo ikujyanye mu gihe ikirego cyawe kitaragera mu rukiko.” NKUSI mu kunva ibyo bintu agatima gahita gakubita kuri MUTETERI umutwitiye umwana, akumva ijuru rimugwiririye, kwihangana no kwihagararaho biranga neza neza yisanga ari mu marira, SHEJA uko amureba akaba ari ko amugirira impuhwe, gusa SHEJA kuko yari yamaze guhamya byose ko NKUSI ari umukire mu mutima akivugisha ati “n’ubundi ndagukunda, ntabwo wakwitesha amahirwe yo kuba hanze ya gereza ngo ni uko utabana nanjye, nanjye aya ni amahirwe mbonye yo kukwegukana.”
.
Kuri uwo mugoroba MUTETERI atandukana na Maurice muguhangayika kwinshi akajya guhura na DENIS nk’uko yari yabimusabye. Bageze muri resitora MUTETERI we amarira yari yamurenze cyane atabasha kwihangana no kwihishira, DENIS amuhumuriza amubwira ati “Muteteri! Humura. Ndi gutekereza ko NKUSI nyuma yo kumenya ibyamubayeho, yahisemo kuba agiye ahantu ku ruhande kugira ngo abanze abihe ubwonko neza bubashe kubyakira, kandi mu gihe kitarenze cyane araba yongeye kukwigaragariza, rero icyo ukeneye aka kanya ni ukwihangana.” Muteteri ahanagura amarira mu gusepfura kwinshi akavuga ati “Nari nzi ko igihe kigeze njye na NKUSI ubuzima bwacu tukaba tugiye kububaho mu mahoro, ariko uko umutima wanjye uri gutera ni ko ndi kumva ko ahubwo inzira zanjye na NKUSI ziri gutandukana cyane kandi kuzongera guhura bikamera nka ya misozi itajya ihura uko byagenda kose.” Muteteri amaze kubwira DENIS gutyo telefone ya DENIS irasona, mu kureba akabona ni ubutumwa yohererejwe, mu kubufungura agatungurwa no gusoma ariko atavuga agira ati “PAPA! Ndi NKUSI. Papa ndi mu byago bikmeye cyane aka kanya nkeneye ko tubonana, ndakwinginze duhurire ku kazi nkuvugishe, kandi ndagusabye ngo ribe ari ibanga hagati yanjye na we.” DENIS amaze gusoma ubwo butumwa ahita yikanga agahaguruka abwira MUTETERI ati “unyihanganire muteteri, reka tuzongere tubonane ejo ngize gahunda yihutirwa, ngiye guhamagara shoferi wa NKUSI aze agutyure asange ako wanywaga ukamazemo. Bye.” DENIS ava aho ngaho yiruka akinjira mu modoka akerekeza muri company aho bakorera.
.
Mbere yahoo gato iminota mike NKUSI amaze kumva ibyo papa wa SHEJA amusaba, aruhutsa umutima agatekereza kuri MUTETERI, agatekereza ku makuru yari yamaze kumenya ko DENIS ari we papa we, agatekereza aramutse afunzwe uburyo byababaza DENIS, agatekereza uburyo aramutse acitse SHEJA imitungo papa we yamuraze yafatirirwa nk’ingwate nayo ikaba imfabusa, agahita ahaguruka ubona ubwenge bwatakaye, ahagurutsa SHEJA aho yicaye bahagarara imbere ya manager papa we aramusubiza ati “njye na SHEJA tugiye kubana nk’umugore n’mugabo.” Papa wa SHEJA mu kwikubita ku mutima we nk’umuntu wese umeze nk’utoraguye zahabu cyangwa diama ahita yisetsa akibwira mu mutwe ati “Bwa nyuma na nyuma mbaye sebukwe w’umu miliyarideri.” Nkusi adaciye ku ruhande ahita avuga ati “Hari umuntu wakundaga kumbwira ati ‘Kuba umugabo ni ukwirengera ingaruka z’ibyo wakoze’ nahoze nifuza kuba umugabo kuva mbere hose, SHEJA nawe manager,nubwo ibyago natejwe mu minsi yashize aribyo bingejeje kuri iyi nzira, ariko ntabwo natana ngo nte inzira yo kuba umugabo, gusa ntimwumve ko ndi kwishingikiriza ko ngiye kubana na SHEJA kugira ngo mbe umugabo, oya! Ahubwo harimo no gutinya kuba muri gereza no kubabaza cyane abo nkunda. Rero deal yawe ndayemeye.” MANAGER yarahagurutse amuhereza ikiganza, amubwira ko bemeranije kandi ubusanzwe amuzi nk’umugabo kuburyo ntanamasezerano bikwiye ko bagirana, bityo bagende babanze bitoze kubaho nk’umugore n’umugabo banakundane ibindi bazabikora nyuma, gusa amwibutsa ko ikosa azakora iryo ari ryo ryose ritazigera risibanganya ibyabaye uwo munsi, NKUSI abasaba ko muri iryo joro bamuha umwanya akajya gufata ibyo akunda no gusezera kubo akunda kuko nabo barabizi ko batatura hafi aha ngaha, ejo mu gicamunsi bazahure na SHEJA kandi aho kuba NKUSI ni we uzahashaka, bamaze kubyemeranya SHEJA na papa we bamusezeraho SHEJA avuga ko agiye kwitegura, Nkusi nawe bamaze gusohoka ahita ahamagara umuseriveri w’aho ngaho, amutira telefone yandikira DENIS message amusaba ko bahura… Ntabwo bitinda barahura, DENIS mu matsiko menshi akabaza NKUSI ibyamubayeho, NKUSI aramubwira mu gihunga cyinshi ati “Papa! Ntabwo nshaka ko umbaza, ahubwo ndifuza ko wanyumva nk’umubyeyi. Nubwo ntazi impamvu wowe na mama mwabikoze, ariko ndabakunda cyane uburyo mwankunze mukandera. Ntabwo nzi impamvu wahisemo kubigira ibanga, ariko nashimishijwe cyane no kumenya ko ari wowe papa wanjye mu maraso, kuko nta mwana utakwifuza kubyarwa n’umugabo w’indangagaciro nka we. Papa! Ndi NKUSI kubera ko uri papa wanjye, kubera ko amaraso yawe atemba mu misokoro n’amagufwa byanjye, kandi biragaragra cyane ko abambona bavuga ko ari DENIS wibyabye, rero ndabigushimira cyane kandi ndabigukundira. Papa! Rero nubwo ngushimira cyane ariko nk’umwana wawe nakoze amakosa akomeye cyane, ndetse nteshuka ku ndangagaciro z’umwana nahawe namwe nk’ababyeyi, ndetse nkaba nirekuye umutima nshaka ndetse nanifuza ko na mbere yo kukubwira ibyambayeho, umbabarira nk’umwana, za mpuhwe ziba hafi ku mubyeyi nanjye uzimpundagazeho.” DENIS akorwa ku mutima nayo magambo ya NKUSI bikarangira amuteye amarira, NKUSI akiri gutungurwa no kubona DENIS arira ariko ahitamo gukomeza kumubwira amakosa yakoze, ahera ku ikosa rya mbere ryo gutera MUTETERI inda, atazi ko DENIS abizi, amubwira ibyuko yarozwe, atazi ko nabyo abizi, amubwira uko byagenze nyuma yo kuvurwa n’inshuti ye magara MAURICE, bikaba byamunywesheje inzoga, noneho ingeso y’ubusambanyi yamenyerejwe na NADINE igatuma agira irari ryogufata kungufu, DENIS mu kumva ibyo ngibyo noneho umutima we uraturika hafi kumeneka ugasandara kuko byo byarenze ubwenge bwe, gusa kubera ko NKUSI yamusabye kumwumva araceceka, icyakora mu gihe azi ko byoroshye cyangwa se aria ho bigiye kugarukira, acibwa umugongo no kuva amahitamo papa w’umukobwa yagerageje gufata kungufu yamuhaye, DENIS ntiyabasha no kumenya ko ari manager wa banki basanzwe baziranye, nuko NKUSI amaze kumubwira byose ahita amubwira ati “Papa! Ndabizi ndakubabaje cyane, ndetse yewe n’abazumva ibyanjye byose bazababara birenze urugero, gusa kuri iyi nshuro ntekereje nk’umugabo nsanga hari icyemezo nafata cyatuma nubwo nababara, nawe ukababara, mama wanjye DELIRA akababara, MUTETERI akababara kimwe n’abandi, ariko byibura bikaba iby’igihe gito kuri bamwe, none papa wamfasha muri iri joro kugeza ejo ubwo nzaba ngiye kubana n’uwo mukobwa, ukaba wanshakiye uburyo bwo gusezerana na MUTETERI mu mategeko mu ibanga?” DENIS akomeza agwa mu kantu NKUSI nawe agakomeza agira ibyo amusaba, DENIS rwa rukundo rwa kibyeyi rumukoresha byose, yemeranya na NKUSI ko mucya kare inkoko ariyo ngoma kandi azamuba hafi aho azaba ari ndetse n’ibanga amubikiye akazaripfana.
.
Muteteri arara mu gahinda muri iryo joro, Maurice akararana guhangayika kwinshi cyane, Delira arara atekereza ku magambo Adeline yamubwiye y’uburyo bakemura ikibazo cy’amajwi yabo ari hanze bagambanira NKUSI, avoka BUJYACYERA akomeza kurindirwa mu kizu bamushimutiyemo muri iryo joro, Nkusi aho araye muri hotel kuryama biranga arara abara inyenyeri, ariko muri we akibonera igihe kitari kinini amaranye na MUTETERI ababajwe cyane n’uko agiye kumusiga akamujya kure. DENIS muri iryo joro ntabwo aryama, kuko arara apanga gahunda zose anashaka ibikenerwa byose, abantu hafi ya bose muri iryo joro barara rwantambi kuko na SHEJA nawe nyuma yo kugera murugo papa we akamusobanurira NKUSI neza agasanga ari umumiliyoneri, yishimiye cyane ndetse agirira amatsiko umunsi w’ejo aho azaba atangiye kubana na NKUSI ubuzma bumeze neza, gusa akibaza ati “Ese NKUSI we azaba ankunda?” saa kumi n’imwe kuri MUTETERI ijoro ryari rimeze nk’iryamubereye umwaka, ategereje ko bucya kugira ngo akomeze ashakishe NKUSI anafite amatsiko y’uko aramubona bagasubukura umubano wabo, DENIS ahita amuhamagara kuri telefone amusaba kuva murugo bucece nta muntu ubimenye akamusanga mu mujyi ku iduka rikora ibijyanye na decoration ariko bakanita ku mubiri w’umuntu mu bijyanye na makeup, MUTETERI mu matsiko menshi cyane yibaza icyo bihatse abyuka agenda ndetse atega moto kugira ngo ahagere vuba, ahasanga DENIS ndetse n’abakobwa bagiye kumwitaho, mu gihe MUTETERI ari gutungurwa bamusaba kwicara ngo batangire bamwiteho, DENIS amwicara iruhande aramubwira ati “Muteteri! Mu buzima bwawe uyu munsi ugiye kugutungura cyane ariko ntabwo uzigera uwibagirwa mu mateka kubera ukuntu urawusaruramo ibyishimo bivanze n’akababaro icyarimwe, ndetse no mu mateka y’urukundo rwawe, uyu munsi niwo uzajya uheraho uvuga uti “reka mbabwire inkuru, byose bijya gutangira wari uyu munsi mu gitondo cya kare.” Gusa icyo usabwa ni ukwihangana gusa ntakindi.” MUTETERI ati “ndi kumva mfite ubwoba.” DENIS ati “muteteri! Nkusi ntabwo ari intungane, kandi nta nubwo yigeze avuga ko ari yo, uyu munsi biragusaba kumwumva gusa, ndetse umutima wawe umukunda ugakomeza gushikama hamwe no ku rukundo rwe.” Kubera gucanganyikirwa n’ibiri kuba MUTETERI yabuze igisubizo kuri ayo magambo, aheraho aceceka…. Ku rundi ruhande NKUSI yari amaze kwitegura ari uwumwe, yambaye ikote ryiza, ipantalo yaryo n’inkweto zishashagirana bigaragara ko agiye mu bukwe, asoje ahamagara DENIS kuri telefone yari afite amubwira ko byose byarangiye, MUTETERI nawe bari bamurangije DENIS amusaba kwinjira mu modoka, amaze kwishyura baragenda, bagenda bagana ku karere, bahageze DENIS aparika imodoka, NKUSI wari wahageze kare cyane ahita aza arabasanganira, MUTETERI mukumukubita amaso kwihangana biranga nawe agenda amusanga aramuyambira, MUTETERI aramubwira ati “Nari ngukumbuye, urukumbuzi ngufitiye ni urwo gupfa.” NKUSI ata amarira akavuga ati “Muteteri! Ntabwo ndi intungane, nta nubwo nigeze mvuga ko ndiyo! Umbabarire.” DENIS uba uri inyuma yabo ahita abasaba kuvayo batiteza abantu bari batangiye kuza, binjira mu cyumba bahasanga umuyobozi arabasezeranya, MUTETERI atungurwa n’iyo surprise imubayeho, umuyobozi amaze kugenda DENIS ahamagara abasore n’abakobwa be bamuzanira ibyo kunywa no kurya byiganjemo cake, bamaze kugenda icyumba bagisigarana uwa batatu, DENIS abahagarara imbere maze arababwira ati “Muteteri na NKUSI! Uyu mwanya muri umugore n’umugabo.” Muteteri ati “ntabwo ndi kubashak kubyumva.” DENIS ati “hari byinshi utarabasha kumva, ndetse yewe bizanagusaba kubyumva mu minsi itari mikeya, rero aka kanya icyo ngusaba ni ugutega amatwi NKUSI.” Ako kanya NKUSI ahita ahindura umutwe akareba MUTETERI wari umwicaye iruhande amufashe ukuboko, aramubwira ati “Muteteri! Ndifuza ko aka kanya unyumva gusa ntumbaze ibibazo, ni wowe mukobwa nkunda by’ukuri kandi ntabwo nzigera ndekera kugukunda na mba! Mbere y’ibindi byose mbabarira! Ndakwinginze mbabarira, kuko aka kanya turi aha kubw’amakosa yanjye! Mu masaha make ari imbere uraba uri kurira kubera amakosa yanjye. Icyo nshaka kukubwira, ntumbaze aho ngiye ariko akakanya ndagiye, amahirwe menshi ni uko uzongera kumbona kera cyane, cyangwa se mo kimwe ukaba utazongera kumbona. Igihe cyose ujye utekereza ko ngukunda kandi ubyibuke, umwana wacu, uzamubwire ko papa we yamukundaga cyane ku rwego rurenze urugero, nakubaza papa we uwo yari we, uzamwereke sekuru umubwire ko se ari ko yari ameze, MUTETERI nintagaruka uzambabarire, ninagaruka kandi nabwo uzambabarire, mwese ndabakunda, umwana wacu uzamubwire ko mukunda cyane!” NKUSI yamaze kuvuga gutyo amarira ari gutemba ku matama ye, DENIS abibonye amufata ukuboko aramuhagurutsa, ariko MUTETERI we yari yamufashe mu kaboko adashaka ko agenda, kuburyo byasabye ko DENIS amumushikuza kungufu, NKUSI mu marira agenda arira na MUTETERI agenda arira, bageze hanze DENIS yinjira NKUSI mu modoka baramujyana, MUTETERI waje amwirutseho asanga NKUSI yamaze kugenda, DENIS nawe amufata amuhatiriza amwinjiza mu modoka, kuva ako kanya imiborogo iratangira kuri NKUSI na MUTETERI bagana mu byerekezo bibatandukana bishoboka ko bitazongera no kubahuza ukundi………LOADING EP 21
Comments
Login to comment.
No comments yet.